-
2 Ibyo ku Ngoma 14:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Asa n’ingabo ze barabakurikira babageza i Gerari,+ bagenda babica kugeza ubwo nta n’umwe wasigaye. Yehova n’ingabo ze batsinda Abanyetiyopiya burundu. Hanyuma Abayuda batwara ibintu byinshi cyane bambuye Abanyetiyopiya.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 20:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Yehoshafati n’ingabo ze baje gutwara ibyo abo bantu bari bafite, bahasanga ibintu byinshi cyane n’imyenda n’ibindi bikoresho byiza cyane; bakomeza kubijyana kugeza aho bananiriwe kubitwara.+ Bamaze iminsi itatu batwara ibyo bari babambuye, kuko byari byinshi cyane.
-
-
Zekariya 2:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova nyiri ingabo amaze kwihesha icyubahiro maze akanyohereza ku bantu babatwaraga ibyanyu, yaravuze ati:+ ‘umuntu wese ubakozeho ni nkaho aba ankoze mu jisho.*+ 9 Ngiye kwibasira abo bantu mbahane kandi abagaragu babo ni bo bazabatwara ibyabo.’+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wantumye.
-