-
1 Samweli 2:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Aho kunyurwa n’umugabane wagenewe abatambyi wavaga ku byo abantu babaga batanze,+ dore ibyo bakoraga: Iyo umuntu yabaga atamba igitambo, umugaragu w’umutambyi yazaga inyama zitangiye kubira, akazana igikanya cy’amenyo atatu, 14 akakijomba mu ikarayi cyangwa mu nkono y’imikondo ibiri, cyangwa mu isafuriya cyangwa mu nkono y’umukondo umwe. Icyo igikanya cyazamuraga cyose ni cyo umutambyi yatwaraga kikaba icye. Ibyo ni byo bakoreraga Abisirayeli bose bazaga i Shilo.
-