ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Isengesho rya Hana (1-11)

      • Ibyaha by’abahungu babiri ba Eli (12-26)

      • Yehova avuga ibizaba ku muryango wa Eli (27-36)

1 Samweli 2:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashyira hejuru ihembe ryanjye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ihembe.”

Impuzamirongo

  • +Zb 13:6; Luka 1:46

1 Samweli 2:2

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:11; Gut 4:35; Zb 73:25; 86:8; 89:6
  • +Gut 32:4

1 Samweli 2:3

Impuzamirongo

  • +Yobu 36:4; 37:16; Rom 11:33

1 Samweli 2:4

Impuzamirongo

  • +Yes 40:29

1 Samweli 2:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yarumagaye.”

Impuzamirongo

  • +Luka 1:53
  • +1Sm 1:11, 20

1 Samweli 2:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “akabeshaho umuntu.”

  • *

    Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Impuzamirongo

  • +Gut 32:39; Yobu 14:13; Zb 30:3; 49:15; 68:20; Hos 13:14; Yoh 11:24; 1Kor 15:55

1 Samweli 2:7

Impuzamirongo

  • +Gut 8:18; 28:12; 2Ng 1:11, 12; Yobu 42:12; Img 10:22
  • +Zb 75:7

1 Samweli 2:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibishingwe.”

  • *

    Cyangwa “ubutaka.”

Impuzamirongo

  • +Zb 113:5, 7; Luka 1:52
  • +Zb 102:25

1 Samweli 2:9

Impuzamirongo

  • +Zb 91:11; 97:10; 121:3
  • +Zb 37:28
  • +Zb 33:16; Zek 4:6

1 Samweli 2:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Abarwanya Yehova bazakuka umutima.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azashyira hejuru ihembe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ihembe.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:6
  • +1Sm 7:10; 2Sm 22:14; Zb 18:13
  • +Zb 96:13; Ibk 17:31
  • +Zb 2:6; 110:1; Mat 28:18
  • +Luka 1:69; Ibk 4:27

1 Samweli 2:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 1:11; 3:1, 15

1 Samweli 2:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:22

1 Samweli 2:13

Impuzamirongo

  • +Lew 7:34

1 Samweli 2:15

Impuzamirongo

  • +Lew 3:3-5

1 Samweli 2:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “izo umutima wawe wifuza.”

Impuzamirongo

  • +Lew 3:16; 7:25, 31

1 Samweli 2:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:29

1 Samweli 2:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akenyeye.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:11; 3:15
  • +2Sm 6:14

1 Samweli 2:19

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:14; 1Sm 1:3, 21

1 Samweli 2:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 1:27, 28

1 Samweli 2:21

Impuzamirongo

  • +Int 21:1, 2; 1Sm 1:19
  • +1Sm 2:26; 3:19

1 Samweli 2:22

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:12-17
  • +Kuva 38:8; Lew 21:6

1 Samweli 2:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yabunga.”

Impuzamirongo

  • +Kub 15:31; 1Sm 2:17; 3:13, 14
  • +Img 29:1; 30:17

1 Samweli 2:26

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:21

1 Samweli 2:27

Impuzamirongo

  • +Kuva 4:14, 27

1 Samweli 2:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:1; Lew 8:12; Kub 17:5, 8
  • +Kub 18:7
  • +Lew 2:3; 6:16; 10:14; Kub 5:9; 18:9

1 Samweli 2:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mutera imigeri.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 25:8; Yos 18:1; 1Sm 1:3
  • +1Sm 2:14-16

1 Samweli 2:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagendera imbere yanjye.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:43
  • +Zb 18:20; 91:14

1 Samweli 2:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 3:14; 4:11, 18; 22:18; 1Bm 2:27

1 Samweli 2:32

Impuzamirongo

  • +Zb 78:60, 61

1 Samweli 2:33

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:18, 21

1 Samweli 2:34

Impuzamirongo

  • +1Sm 4:11, 17

1 Samweli 2:35

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:27, 35; 1Ng 29:22

1 Samweli 2:36

Impuzamirongo

  • +Lew 2:3; Kub 5:9

Byose

1 Sam. 2:1Zb 13:6; Luka 1:46
1 Sam. 2:2Kuva 15:11; Gut 4:35; Zb 73:25; 86:8; 89:6
1 Sam. 2:2Gut 32:4
1 Sam. 2:3Yobu 36:4; 37:16; Rom 11:33
1 Sam. 2:4Yes 40:29
1 Sam. 2:5Luka 1:53
1 Sam. 2:51Sm 1:11, 20
1 Sam. 2:6Gut 32:39; Yobu 14:13; Zb 30:3; 49:15; 68:20; Hos 13:14; Yoh 11:24; 1Kor 15:55
1 Sam. 2:7Gut 8:18; 28:12; 2Ng 1:11, 12; Yobu 42:12; Img 10:22
1 Sam. 2:7Zb 75:7
1 Sam. 2:8Zb 113:5, 7; Luka 1:52
1 Sam. 2:8Zb 102:25
1 Sam. 2:9Zb 91:11; 97:10; 121:3
1 Sam. 2:9Zb 37:28
1 Sam. 2:9Zb 33:16; Zek 4:6
1 Sam. 2:10Kuva 15:6
1 Sam. 2:101Sm 7:10; 2Sm 22:14; Zb 18:13
1 Sam. 2:10Zb 96:13; Ibk 17:31
1 Sam. 2:10Zb 2:6; 110:1; Mat 28:18
1 Sam. 2:10Luka 1:69; Ibk 4:27
1 Sam. 2:111Sm 1:11; 3:1, 15
1 Sam. 2:121Sm 2:22
1 Sam. 2:13Lew 7:34
1 Sam. 2:15Lew 3:3-5
1 Sam. 2:16Lew 3:16; 7:25, 31
1 Sam. 2:171Sm 2:29
1 Sam. 2:181Sm 2:11; 3:15
1 Sam. 2:182Sm 6:14
1 Sam. 2:19Kuva 23:14; 1Sm 1:3, 21
1 Sam. 2:201Sm 1:27, 28
1 Sam. 2:21Int 21:1, 2; 1Sm 1:19
1 Sam. 2:211Sm 2:26; 3:19
1 Sam. 2:221Sm 2:12-17
1 Sam. 2:22Kuva 38:8; Lew 21:6
1 Sam. 2:25Kub 15:31; 1Sm 2:17; 3:13, 14
1 Sam. 2:25Img 29:1; 30:17
1 Sam. 2:261Sm 2:21
1 Sam. 2:27Kuva 4:14, 27
1 Sam. 2:28Kuva 28:1; Lew 8:12; Kub 17:5, 8
1 Sam. 2:28Kub 18:7
1 Sam. 2:28Lew 2:3; 6:16; 10:14; Kub 5:9; 18:9
1 Sam. 2:29Kuva 25:8; Yos 18:1; 1Sm 1:3
1 Sam. 2:291Sm 2:14-16
1 Sam. 2:30Kuva 28:43
1 Sam. 2:30Zb 18:20; 91:14
1 Sam. 2:311Sm 3:14; 4:11, 18; 22:18; 1Bm 2:27
1 Sam. 2:32Zb 78:60, 61
1 Sam. 2:331Sm 22:18, 21
1 Sam. 2:341Sm 4:11, 17
1 Sam. 2:351Bm 2:27, 35; 1Ng 29:22
1 Sam. 2:36Lew 2:3; Kub 5:9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 2:1-36

Igitabo cya mbere cya Samweli

2 Nuko Hana arasenga ati:

“Umutima wanjye wishimiye Yehova,+

Imbaraga zanjye zongerwa na Yehova.*

Mbumbuye akanwa kanjye ngo nsubize abanzi banjye,

Kuko nishimira ibikorwa byawe byo gukiza.

 2 Nta wera nka Yehova,

Nta wuhwanye nawe,+

Nta gitare kiruta Imana yacu.+

 3 Ntimukomeze kuvugana ubwibone,

Ntimugire ikintu muvuga mwirata,

Kuko Yehova ari Imana izi byose,+

Kandi ni we ushobora kuvuga niba ibyo abantu bakora bikwiriye cyangwa bidakwiriye.

 4 Imiheto y’abanyambaraga yaravunitse,

Ariko abasitara bo bahabwa imbaraga.+

 5 Abaryaga neza, ubu bakorera ibyokurya,

Ariko abari bashonje bo ntibakigira inzara.+

Umugore utarabyaraga yabyaye barindwi,+

Uwari ufite abahungu benshi we, asigara wenyine.*

 6 Yehova ashobora kwica no gutuma umuntu akomeza kubaho,*

Ashobora gushyira abantu mu Mva* kandi ashobora no kubazura.+

 7 Yehova ashobora gutuma umuntu akena no gutuma umuntu akira,+

Ashobora gucisha abantu bugufi no kubashyira hejuru.+

 8 Akura uworoheje mu mukungugu,

Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,*+

Akabicaranya n’abatware,

Akabaha intebe y’icyubahiro.

Fondasiyo z’isi* ziri mu maboko ya Yehova+

Kandi ni zo yashyizeho isi.

 9 Arinda intambwe z’indahemuka ze,+

Ariko umubi azacecekesherezwa mu mwijima,+

Kuko imbaraga z’umuntu atari zo zituma atsinda.+

10 Yehova azarimbura abamurwanya,*+

Azahinda nk’inkuba, abasukeho umujinya we ari mu ijuru.+

Yehova azacira imanza isi yose,+

Azaha imbaraga* umwami we+

Kandi yongerere imbaraga uwo yasutseho amavuta.”+

11 Nuko Elukana asubira iwe i Rama, naho uwo mwana w’umuhungu atangira gukorera Yehova+ ayobowe n’umutambyi Eli.

12 Abahungu ba Eli bari babi cyane;+ ntibubahaga Yehova. 13 Aho kunyurwa n’umugabane wagenewe abatambyi wavaga ku byo abantu babaga batanze,+ dore ibyo bakoraga: Iyo umuntu yabaga atamba igitambo, umugaragu w’umutambyi yazaga inyama zitangiye kubira, akazana igikanya cy’amenyo atatu, 14 akakijomba mu ikarayi cyangwa mu nkono y’imikondo ibiri, cyangwa mu isafuriya cyangwa mu nkono y’umukondo umwe. Icyo igikanya cyazamuraga cyose ni cyo umutambyi yatwaraga kikaba icye. Ibyo ni byo bakoreraga Abisirayeli bose bazaga i Shilo. 15 Na mbere y’uko umuntu utamba igitambo atwika ibinure,+ umugaragu w’umutambyi yarazaga akamubwira ati: “Ha umutambyi inyama zo kotsa; ntumuhe izitetse arashaka imbisi gusa.” 16 Iyo umuntu utamba igitambo yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike ibinure+ maze ufate izo ushaka,”* yaravugaga ati: “Oya, zimpe nonaha, niwanga ndazitwara ku ngufu!” 17 Ibyo byatumye icyaha cy’abo bagaragu gihinduka icyaha gikomeye cyane imbere ya Yehova,+ kuko basuzuguraga igitambo cya Yehova.

18 Icyo gihe Samweli yakoreraga+ Yehova yambaye* efodi+ iboshye mu budodo bwiza cyane, nubwo yari akiri muto. 19 Nanone kandi, buri mwaka mama we yamudoderaga ikanzu nto itagira amaboko, akayimuzanira igihe yabaga azanye n’umugabo we gutamba igitambo cya buri mwaka.+ 20 Eli asabira Elukana n’umugore we umugisha agira ati: “Yehova azatume ubyarana n’uyu mugore undi mwana uzasimbura uwo wahaye Yehova.”+ Nuko basubira iwabo. 21 Yehova agirira impuhwe Hana, yongera kubyara.+ Yabyaye abandi bahungu batatu n’abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akomeza gukura ari na ko akorera Yehova.+

22 Eli yari ashaje cyane ariko yajyaga yumva ibintu byose abahungu be bakoreraga+ Abisirayeli bose, n’ukuntu basambanaga n’abagore bakoreraga ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 23 Yarababwiraga ati: “Kuki mukomeza gukora ibintu nk’ibyo? Numva abantu bose babavugaho ibintu bibi. 24 Oya bana banjye, kuko ibyo numva abagaragu ba Yehova babavugaho atari byiza. 25 Umuntu akoshereje mugenzi we, undi muntu yasenga Yehova amusabira.* Ariko se umuntu akoshereje Yehova,+ ni nde wamusabira?” Icyakora banze kumvira papa wabo kuko Yehova yari yariyemeje kubica.+ 26 Hagati aho wa mwana Samweli yagendaga akura, ari na ko arushaho gukundwa na Yehova n’abantu.+

27 Nuko umuntu woherejwe n’Imana asanga Eli, aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘Siniyeretse sogokuruza wawe n’umuryango we igihe bari abacakara muri Egiputa kwa Farawo?+ 28 Namutoranyije mu miryango yose ya Isirayeli+ kugira ngo ambere umutambyi, ajye azamuka ku gicaniro cyanjye+ atambe ibitambo, atwike umubavu,* kandi yambare efodi ari imbere yanjye. Nanone nahaye sogokuruza wawe n’umuryango we ibitambo byose bitwikwa n’umuriro by’Abisirayeli.*+ 29 None kuki musuzugura* ibitambo byanjye n’amaturo yanjye nategetse ko bitangirwa mu nzu yanjye?+ Kuki ukomeza kubaha abahungu bawe kuruta uko unyubaha? Kuki mubyibushywa no kurya ibyiza kuruta ibindi biva ku bitambo Abisirayeli bantura?+

30 “‘Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati: “Nari naravuze ko abo mu muryango wawe n’abo mu muryango wa sogokuruza wawe bazahora bankorera.”*+ Ariko ubu Yehova aravuze ati: “Ibyo ntibishoboka, kuko abanyubaha ari bo nzubaha+ kandi abansuzugura, bagasuzugurwa.” 31 Mu gihe kizaza nzatuma wowe n’abo mu muryango wa sogokuruza wawe mudakomeza kugira imbaraga* ku buryo mu muryango wawe nta muntu uzabaho igihe kirekire kugeza ashaje.+ 32 Igihe Abisirayeli bazaba bamerewe neza,+ uzabona umwanzi mu nzu yanjye kandi nta musaza uzongera kuboneka mu muryango wawe. 33 Hari umuntu wo mu muryango wawe uzakomeza gukorera ku gicaniro cyanjye. Azatuma amaso yawe atongera kureba kandi atume ugira agahinda, ariko abantu benshi bo mu muryango wawe bazicwa n’inkota.+ 34 Dore ikizagera ku bahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi, kikakubera ikimenyetso: Bombi bazapfira umunsi umwe.+ 35 Nzashyiraho umutambyi w’indahemuka,+ uzakora ibyo nifuza. Nzamwubakira inzu nyikomeze kandi azakomeza kubera umutambyi uwo nasutseho amavuta. 36 Umuntu wese uzasigara mu muryango wawe, azaza amwunamire kugira ngo abone amafaranga n’umugati, avuge ati: “Ndakwinginze reka nkore umwe mu mirimo y’abatambyi, mbone icyo ndya.”’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze