25 Nuko uwa mbere avuka atukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri, wagira ngo yambaye umwenda w’ubwoya+ maze bamwita Esawu.+ 26 Murumuna we akurikiraho aza afashe agatsinsino ka Esawu+ maze bamwita Yakobo.+ Igihe Rebeka yababyaraga, Isaka yari afite imyaka 60.