-
Mariko 11:7-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hanyuma bazanira Yesu icyo cyana cy’indogobe,+ bagishyiraho imyenda yabo maze acyicaraho.+ 8 Nanone abantu benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi na bo bajya hafi y’umuhanda baca amashami y’ibiti.+ 9 Nuko abagendaga imbere ye n’abari bamukurikiye bakomeza kuvuga cyane bati: “Turakwinginze Mana, mukize!+ Uje mu izina rya Yehova* nahabwe umugisha!+ 10 Umwami uje gutegeka ari na we ukomoka kuri Dawidi,+ nahabwe umugisha! Mana iri mu ijuru turakwinginze, mukize!” 11 Nuko ageze i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yitegereza ibintu byose. Ariko kubera ko byari bigeze nimugoroba, arasohoka ajya i Betaniya ari kumwe na za ntumwa ze 12.+
-