-
Luka 3:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko atangira kubwira abantu bamusangaga kugira ngo babatizwe ati: “Mwa bana b’impiri mwe, ni nde wabagiriye inama ngo muhunge uburakari bw’Imana buri hafi kuza?+ 8 Nuko rero, nimukore ibikorwa bigaragaza ko mwihannye. Ntimwibwire muti: ‘dukomoka kuri Aburahamu.’ Ndababwira ko n’aya mabuye, Imana ishobora kuyahinduramo abana ba Aburahamu. 9 Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti. Ubwo rero, igiti cyose kitera imbuto nziza, kigomba gutemwa, kikajugunywa mu muriro.”+
-
-
Luka 21:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye.+ Abantu bo muri iki gihugu bazahura n’imibabaro myinshi, kandi Imana izabarakarira ibahane.
-