-
Matayo 3:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo+ benshi baje aho yabatirizaga, arababwira ati: “Mwa bana b’impiri mwe,+ ni nde wabagiriye inama ngo muhunge uburakari bw’Imana buri hafi kuza?+ 8 Nuko rero, nimukore ibikorwa bigaragaza ko mwihannye. 9 Ntimwibwire muti: ‘dukomoka kuri Aburahamu.’+ Ndababwira ko n’aya mabuye Imana ishobora kuyahinduramo abana ba Aburahamu. 10 Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti. Ni yo mpamvu igiti cyose kitera imbuto nziza kigomba gutemwa, kikajugunywa mu muriro.+
-