-
Luka 22:67-71Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
67 “Niba ari wowe Kristo, tubwire.”+ Ariko arabasubiza ati: “Niyo nabibabwira ntimwabyemera. 68 Byongeye kandi, niyo nababaza ntimwansubiza. 69 Icyakora, mu gihe gito Umwana w’umuntu+ azaba yicaye iburyo bw’Imana Ishoborabyose.”+ 70 Babyumvise bose baravuga bati: “Ubwo noneho uri Umwana w’Imana?” Arabasubiza ati: “Mwe ubwanyu murabyivugiye ko ndi we.” 71 Baravuga bati: “Turacyashakira iki abatangabuhamya? Twe ubwacu twumvise ibyo yivugiye.”+
-