19 Ariko Yohana yacyashye Herode wari umutegetsi wayoboraga intara, amuhora Herodiya umugore w’umuvandimwe we, hamwe n’ibindi bintu bibi byose Herode yari yarakoze. 20 Yari yarakoze ibintu bibi byinshi, agerekaho no gufata Yohana amufungira muri gereza.+