5 Abanyamahanga, Abayahudi n’abayobozi babo bashatse kubakorera ibikorwa by’urugomo ngo babakoze isoni kandi babatere amabuye.+ 6 Ariko barabimenya maze bahungira mu mijyi ya Lukawoniya, Lusitira, Derube no mu gihugu kihakikije.+ 7 Aho hose bagendaga bahabwiriza ubutumwa bwiza.