-
Intangiriro 24:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Umunsi umwe Aburahamu abwira umugaragu we wari mukuru mu bo mu rugo rwe, ari na we wari ushinzwe ibye byose,+ ati: “Shyira ukuboko kwawe munsi y’itako ryanjye. 3 Ngomba kukurahiza, ukarahira mu izina rya Yehova Imana y’ijuru n’isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani ntuyemo.+
-
-
Nehemiya 13:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko ndabatonganya kandi mbasabira ibyago,* ndetse nkubita abagabo bamwe+ bo muri bo mbapfura n’umusatsi, maze mbarahiza Imana nti: “Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo cyangwa ngo namwe mubashake.+ 26 Ese si bo batumye Salomo umwami wa Isirayeli akora ibyaha? Mu mahanga yose nta mwami wari umeze nka we,+ Imana ye+ yaramukundaga kandi yamugize umwami ngo ategeke Isirayeli yose, ariko na we abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha.+
-