-
1 Abatesalonike 2:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 None se, si mwe muzatuma tugira ibyiringiro n’ibyishimo kandi mukatubera nk’ikamba rizadutera ishema igihe Umwami Yesu azaba aje? None se hari abandi batari mwe?+
-
-
2 Abatesalonike 2:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Ariko rero bavandimwe, ku birebana no kuhaba* k’Umwami wacu Yesu Kristo+ no guhurizwa hamwe kwacu kugira ngo tubane na we,+ hari icyo tubasaba. 2 Turabasaba kudahangayika ngo mutakaze ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu cyangwa ngo usange mwagize ubwoba, byaba bitewe n’ubutumwa busa n’ubuturutse ku Mana+ cyangwa ubutumwa buvuzwe mu magambo cyangwa ibaruwa isa naho iturutse kuri twe, bivuga ko umunsi wa Yehova*+ wamaze kuza.
-