-
Ibyakozwe 8:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Sawuli atangira kugirira nabi abagize itorero, akinjira mu mazu ku ngufu, ava muri imwe ajya mu yindi, agatwara abagabo n’abagore akabatanga ngo babafunge.+
-
-
Ibyakozwe 9:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ariko Sawuli wari ugikomeza gutera ubwoba abigishwa b’Umwami+ kandi agashaka cyane kubica, asanga umutambyi mukuru, 2 amusaba inzandiko zo kujyana mu masinagogi* y’i Damasiko, kugira ngo abantu bose yari kubona bayobotse Inzira y’Ukuri,*+ baba abagabo cyangwa abagore, ababohe abazane i Yerusalemu.
-
-
Abafilipi 3:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nakebwe ku munsi wa munani.+ Ndi Umwisirayeli ukomoka mu muryango wa Benyamini. Ndi Umuheburayo kandi nabyawe n’Abaheburayo.+ Nanone nari Umufarisayo+ kandi nakurikizaga amategeko ntaca ku ruhande. 6 Natotezaga abagize itorero nshyizeho umwete,+ nkagaragaza ko nkiranuka nshingiye ku mategeko kandi nkubahiriza ibivugwamo byose.
-