Zaburi
78 Nimwumve amategeko yanjye, mwa bantu banjye mwe.
Nimutege amatwi ibyo mvuga.
2 Ndatangira mvuga amagambo y’ubwenge,
Mvuge ibisakuzo bya kera.+
3 Ndavuga ibyo twumvise tukabimenya,
Tubibwiwe na ba sogokuruza.+
4 Ntituzabihisha ababakomokaho,
Kandi tuzabibwira ab’igihe kizaza,+
Tubabwire ibikorwa bihambaye bya Yehova, imbaraga ze,+
N’ibintu bitangaje yakoze.+
5 Yashyiriyeho Yakobo amabwiriza,
Aha Abisirayeli amategeko.
Yategetse ba sogokuruza,
Kuzamenyesha abana babo ibyo bintu,+
6 Kugira ngo ab’igihe kizaza,
Ari bo bana bari kuzavuka, babimenye,+
Maze na bo bazabibwire abana babo.+
8 Nanone bizatuma bataba nka ba sekuruza
Bari ibyigomeke.+
Bahoraga bahuzagurika,+
Kandi ntibabereye Imana indahemuka.
9 Nubwo abakomoka kuri Efurayimu bari abahanga mu kurashisha umuheto,
Ku munsi w’urugamba barahunze.
12 Yakoze ibintu bitangaje ba sekuruza babireba,+
Ibikorera mu gihugu cya Egiputa, mu karere ka Sowani.+
14 Yabayoboraga ku manywa ikoresheje igicu,
Kandi ikabayobora ijoro ryose ikoresheje umuriro.+
15 Yasatuye ibitare mu butayu,
Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ayo hagati mu nyanja.+
16 Yatumye imigezi isohoka mu rutare,
Ituma amazi atemba nk’inzuzi.+
17 Ariko bakomeje gukora ibyaha,
Kandi bigomeka ku Isumbabyose bari mu butayu.+
18 Bagerageje Imana,+
Bayisaba ibyokurya bifuzaga cyane.
19 Nuko batangira kuvuga Imana nabi,
Bavuga bati: “Ese Imana ishobora kutubonera ibyokurya muri ubu butayu?”+
20 Yakubise urutare,
Kugira ngo amazi aze ari menshi n’imigezi itembe.+
Ariko barongera baribaza bati: “Ese Imana ishobora no kuduha ibyokurya,
Cyangwa igaha abantu bayo inyama?”+
21 Yehova abyumvise yararakaye cyane,+
Maze ateza umuriro+ abakomoka kuri Yakobo,
Kandi arakarira cyane Abisirayeli,+
22 Kuko batizeye Imana,+
Kandi ntibiringire ko ishobora kubakiza.
23 Nuko itegeka ibicu byo hejuru,
Kandi ikingura inzugi zo mu ijuru.
24 Yakomeje kubagushiriza manu yo kurya.
Yabahaye ibyokurya biturutse mu ijuru.+
25 Abantu bariye umugati uturutse mu ijuru.*+
Imana yaboherereje ibyokurya maze bararya barahaga.+
26 Yahuhishije umuyaga mu kirere uturutse iburasirazuba,
Ituma umuyaga uturutse mu majyepfo uhuha ikoresheje imbaraga zayo.+
27 Yabagushirije inyama nyinshi zingana n’umukungugu,
Ibagushiriza inyoni nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja.
28 Yazigushije hagati mu nkambi,
Zigwa mu mpande zose z’amahema yayo.
29 Barariye barahaga cyane.
Yabahaye ibyo bifuzaga.+
30 Ariko mu gihe bari bagikomeje kurarikira ibyokurya,
N’ibyo bariye batarabimira,
31 Imana yarabarakariye cyane.+
Yishe abanyambaraga bo muri bo,+
Yica n’abasore bo mu Bisirayeli.
33 Yatumye ubuzima bwabo buba bugufi, nk’uko umwuka ushira vuba,+
Kandi ibateza ibyago bitunguranye birabahitana.
34 Ariko gihe cyose yicaga bamwe muri bo, abandi barayishakaga.+
Bisubiragaho maze bagashaka Imana.
36 Bavugaga amagambo bayiryarya,
Kandi bakayibeshya.
Inshuro nyinshi yarifataga ntibarakarire,+
Kandi ntibagaragarize umujinya wayo mwinshi.
39 Yakomezaga kwibuka ko ari abantu basanzwe,+
Kandi ko bameze nk’umuyaga uhuha ukagenda ariko ntugaruke.*
41 Bagerageje Imana kenshi,+
Bababaza Uwera wa Isirayeli.
42 Ntibibutse imbaraga zayo,
Igihe yabakizaga umwanzi.+
43 Ntibibutse ukuntu yakoreye ibimenyetso muri Egiputa,+
N’uko yakoreye ibitangaza mu karere ka Sowani.
44 Ntibibutse ukuntu imiyoboro y’amazi ya Nili yayihinduye amaraso,+
Ku buryo batashoboye kunywa amazi yayo.
46 Imyaka yabo yayiteje inzige zishonje cyane,
Ibyo baruhiye ibigabiza inzige.+
47 Imizabibu yabo yayicishije urubura,+
N’ibiti byabo byo mu bwoko bw’imitini ibyicisha amahindu.
49 Yarabarakariye cyane,
Ibagirira umujinya, irabanga kandi ibateza ibyago,
Ndetse iboherereza abamarayika ngo babateze amakuba.
50 Yarabarakariye,
Ntiyabarinda urupfu,
Ahubwo ibateza icyorezo.
51 Amaherezo yishe abana b’imfura bose bo muri Egiputa,+
Yica imfura z’abakomoka kuri Hamu.
52 Nuko ikura abantu bayo muri Egiputa,
Irabayobora banyura mu butayu bameze nk’umukumbi w’intama.+
53 Yabayoboye mu mutekano
Kandi nta bwoba bagize.+
Inyanja yarengeye abanzi babo.+
54 Nuko irabazana ibageza mu gihugu cyayo cyera,+
Muri aka karere k’imisozi miremire, yigaruriye ikoresheje imbaraga zayo.*+
Yatuje imiryango y’Abisirayeli mu mazu yabo bwite.+
56 Icyakora bakomeje kugerageza Imana Isumbabyose no kuyigomekaho.+
Ntibumviye amategeko yayo.+
57 Nanone bakomeje gusubira inyuma no kuriganya nka ba sekuruza.+
Ntibari abantu wakwiringira. Bari bameze nk’imyambi igoramye.+
58 Bakomezaga kuyirakaza bitewe n’uko bajyaga ku dusozi bakahasengera ibigirwamana,+
Bagatuma igira umujinya bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe.+
59 Imana yarabyumvise irarakara,+
Maze yanga Abisirayeli cyane.
61 Nuko yemera ko ikimenyetso cyagaragazaga imbaraga zayo,
N’ubwiza bwayo gitwarwa n’abanzi bayo.+
62 Yararetse abantu bayo bicishwa inkota,+
Kandi irakarira cyane abo yagize umurage wayo.
63 Umuriro watwitse abasore babo,
N’abakobwa babo ntibaririmbirwa indirimbo z’ubukwe.
66 Arwanya abanzi be abasubiza inyuma,+
Abakoza isoni kugeza iteka ryose.
67 Yanze abakomoka kuri Yozefu,
Ntiyatoranya abo mu muryango wa Efurayimu.
69 Yatumye urusengero rwe ruhoraho iteka, nk’uko ijuru rihoraho iteka ryose.+
Yatumye rukomera, nk’uko isi ihoraho iteka ryose.+