ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Muri Antiyokiya haba impaka ku birebana no gukebwa (1, 2)

      • Bajyana ikibazo i Yerusalemu (3-5)

      • Abasaza n’intumwa bahurira hamwe (6-21)

      • Ibaruwa y’inteko nyobozi (22-29)

        • Kwirinda amaraso (28, 29)

      • Amatorero yatewe inkunga n’ibaruwa yohererejwe (30-35)

      • Pawulo na Barinaba batandukana (36-41)

Ibyakozwe 15:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nimudasiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 17:9, 10; Kuva 12:48; Lew 12:2, 3

Ibyakozwe 15:2

Impuzamirongo

  • +Gal 2:1

Ibyakozwe 15:5

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:48; Ibk 11:2, 3

Ibyakozwe 15:7

Impuzamirongo

  • +Ibk 10:34, 35; 11:16, 17

Ibyakozwe 15:8

Impuzamirongo

  • +1Ng 28:9; Yer 11:20
  • +Ibk 10:44, 45; 11:15

Ibyakozwe 15:9

Impuzamirongo

  • +Gal 3:28
  • +Gal 2:15, 16; 1Pt 1:22

Ibyakozwe 15:10

Impuzamirongo

  • +Gal 5:1
  • +Gal 3:10

Ibyakozwe 15:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +Yes 53:11; Yoh 1:17
  • +Mat 20:28

Ibyakozwe 15:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ubwo ni ubundi buryo bwo kuvuga Simoni (Petero).

Impuzamirongo

  • +Mat 10:2; Ibk 11:13; 2Pt 1:1
  • +1Pt 2:9, 10

Ibyakozwe 15:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingando; ihema.”

Ibyakozwe 15:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Amo 9:11, 12

Ibyakozwe 15:18

Impuzamirongo

  • +Yes 45:21

Ibyakozwe 15:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igitekerezo mfite ni icyo gutuma.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 15:10

Ibyakozwe 15:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

  • *

    Cyangwa “ibyishwe bitavushijwe amaraso.”

Impuzamirongo

  • +Int 35:2; Kuva 20:3; 1Kor 10:14
  • +1Kor 6:9, 10; Kol 3:5; 1Ts 4:3
  • +Int 9:4; Lew 3:17; 7:26; 17:10, 13; 19:26; Gut 12:23; 15:23; 1Sm 14:32, 33

Ibyakozwe 15:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:15; 2Kor 3:15

Ibyakozwe 15:22

Impuzamirongo

  • +1Ts 1:1; 1Pt 5:12

Ibyakozwe 15:23

Impuzamirongo

  • +Ibk 11:26

Ibyakozwe 15:24

Impuzamirongo

  • +Ibk 15:1

Ibyakozwe 15:26

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:50; 1Kor 15:30, 31; 2Kor 11:23-26

Ibyakozwe 15:27

Impuzamirongo

  • +Ibk 16:4

Ibyakozwe 15:28

Impuzamirongo

  • +Yoh 16:13; Ibk 5:32

Ibyakozwe 15:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibyishwe bitavushijwe amaraso.”

  • *

    Cyangwa “murabeho.”

Impuzamirongo

  • +Int 35:2; Kuva 20:3; 34:15; 1Kor 10:14
  • +Int 9:4; Lew 3:17; 7:26; 17:10; Gut 12:16, 23; 1Sm 14:32, 33
  • +Lew 17:13
  • +Int 39:7-9; 1Kor 6:9, 10; Efe 5:5; Kol 3:5; 1Ts 4:3

Ibyakozwe 15:32

Impuzamirongo

  • +Ibk 18:23

Ibyakozwe 15:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Ibyakozwe 15:36

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Reka dukore ibishoboka byose.”

Impuzamirongo

  • +2Kor 11:28

Ibyakozwe 15:37

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:4, 5; Kol 4:10; 2Tm 4:11

Ibyakozwe 15:38

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:13

Ibyakozwe 15:39

Impuzamirongo

  • +Ibk 4:36, 37

Ibyakozwe 15:40

Impuzamirongo

  • +Ibk 14:26

Byose

Ibyak. 15:1Int 17:9, 10; Kuva 12:48; Lew 12:2, 3
Ibyak. 15:2Gal 2:1
Ibyak. 15:5Kuva 12:48; Ibk 11:2, 3
Ibyak. 15:7Ibk 10:34, 35; 11:16, 17
Ibyak. 15:81Ng 28:9; Yer 11:20
Ibyak. 15:8Ibk 10:44, 45; 11:15
Ibyak. 15:9Gal 3:28
Ibyak. 15:9Gal 2:15, 16; 1Pt 1:22
Ibyak. 15:10Gal 5:1
Ibyak. 15:10Gal 3:10
Ibyak. 15:11Yes 53:11; Yoh 1:17
Ibyak. 15:11Mat 20:28
Ibyak. 15:14Mat 10:2; Ibk 11:13; 2Pt 1:1
Ibyak. 15:141Pt 2:9, 10
Ibyak. 15:17Amo 9:11, 12
Ibyak. 15:18Yes 45:21
Ibyak. 15:19Ibk 15:10
Ibyak. 15:20Int 35:2; Kuva 20:3; 1Kor 10:14
Ibyak. 15:201Kor 6:9, 10; Kol 3:5; 1Ts 4:3
Ibyak. 15:20Int 9:4; Lew 3:17; 7:26; 17:10, 13; 19:26; Gut 12:23; 15:23; 1Sm 14:32, 33
Ibyak. 15:21Ibk 13:15; 2Kor 3:15
Ibyak. 15:221Ts 1:1; 1Pt 5:12
Ibyak. 15:23Ibk 11:26
Ibyak. 15:24Ibk 15:1
Ibyak. 15:26Ibk 13:50; 1Kor 15:30, 31; 2Kor 11:23-26
Ibyak. 15:27Ibk 16:4
Ibyak. 15:28Yoh 16:13; Ibk 5:32
Ibyak. 15:29Int 35:2; Kuva 20:3; 34:15; 1Kor 10:14
Ibyak. 15:29Int 9:4; Lew 3:17; 7:26; 17:10; Gut 12:16, 23; 1Sm 14:32, 33
Ibyak. 15:29Lew 17:13
Ibyak. 15:29Int 39:7-9; 1Kor 6:9, 10; Efe 5:5; Kol 3:5; 1Ts 4:3
Ibyak. 15:32Ibk 18:23
Ibyak. 15:362Kor 11:28
Ibyak. 15:37Ibk 13:4, 5; Kol 4:10; 2Tm 4:11
Ibyak. 15:38Ibk 13:13
Ibyak. 15:39Ibk 4:36, 37
Ibyak. 15:40Ibk 14:26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 15:1-41

Ibyakozwe n’intumwa

15 Nuko abantu bamwe baza baturutse i Yudaya batangira kwigisha abavandimwe bati: “Nimudakebwa* nk’uko biri mu Mategeko ya Mose,+ ntimushobora gukizwa.” 2 Ariko ibyo bituma Pawulo na Barinaba batumvikana na bo, kandi bajya impaka cyane. Abavandimwe bemeza ko Pawulo na Barinaba n’abandi bo muri bo bajya i Yerusalemu+ kureba intumwa n’abasaza, kugira ngo babagishe inama kuri icyo kibazo.

3 Nuko abagize itorero bamaze guherekeza abo bagabo, bakomeza urugendo rwabo banyura i Foyinike n’i Samariya, bababwira mu buryo burambuye ukuntu abanyamahanga bahindutse abigishwa. Ibyo byatumaga abavandimwe bose bagira ibyishimo byinshi. 4 Bageze i Yerusalemu, abagize itorero, intumwa n’abasaza babakira babishimiye, maze bababwira ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibinyujije kuri bo. 5 Ariko bamwe bo mu gatsiko k’idini ry’Abafarisayo bari barizeye barahaguruka, baravuga bati: “Bagomba gukebwa kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Mose.”+

6 Nuko intumwa n’abasaza bateranira hamwe kugira ngo basuzume icyo kibazo. 7 Bamaze kubijyaho impaka cyane, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi neza ko uhereye mu minsi ya mbere, Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo binyuze kuri njye abanyamahanga bumve ubutumwa bwiza kandi bizere.+ 8 Imana imenya ibiri mu mitima,+ yagaragaje ko ibemera ibaha umwuka wera,+ nk’uko natwe yawuduhaye. 9 Nta tandukaniro na rimwe yigeze ishyiraho hagati yacu na bo,+ ahubwo yabababariye ibyaha byabo kandi ituma bagira umutima ukeye bitewe n’uko bizeye.+ 10 None se ni iki gituma mugerageza Imana, mukikoreza abavandimwe umutwaro+ ba sogokuruza ndetse natwe ubwacu tutashoboye kwikorera?+ 11 Ibyo si byo rwose! Ahubwo twiringiye ko tuzakizwa biturutse ku neza ihebuje* y’Umwami Yesu+ kandi na bo barayigiriwe.”+

12 Abari aho bose babyumvise baraceceka, batega amatwi Barinaba na Pawulo mu gihe bababwiraga ibimenyetso byinshi n’ibitangaza Imana yakoreye mu banyamahanga ibibanyujijeho. 13 Bamaze kuvuga, Yakobo arabasubiza ati: “Bavandimwe, nimunyumve. 14 Simeyoni*+ yatubwiye mu buryo burambuye ukuntu muri iki gihe Imana yitaye ku bantu batari Abayahudi, kugira ngo itoranyemo abantu bitirirwa izina ryayo.+ 15 Ibyo bihuje n’amagambo y’abahanuzi nk’uko byanditswe ngo: 16 ‘hanyuma y’ibyo nzagaruka nubake inzu* ya Dawidi yari yaraguye kandi nzongera nubake ahari harasenyutse, inzu ye nongere nyihagarike, 17 kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova* babishishikariye, bafatanyije n’abo mu bihugu byose bitirirwa izina ryanjye. Uko ni ko Yehova avuze, we ukora ibyo bintu+ 18 bizwi kuva kera cyane.’+ 19 None rero, umwanzuro wanjye ni uwo gutuma* abanyamahanga bagarukiye Imana badahangayika.+ 20 Ahubwo nimureke tubandikire ko birinda ibintu byatambiwe ibigirwamana,+ bakirinda gusambana,*+ bakirinda ibinizwe,* bakirinda n’amaraso.+ 21 Kuva kera kugeza ubu, hari abantu babwiriza mu mijyi yose ibyanditswe na Mose, kandi buri Sabato bisomerwa mu masinagogi* mu ijwi riranguruye.”+

22 Hanyuma intumwa, abasaza n’abagize itorero, bahitamo kohereza muri Antiyokiya abagabo batoranyijwe bo muri bo kugira ngo bajyane na Pawulo na Barinaba. Bohereje Yuda witwaga Barisaba na Silasi,+ bakaba bari bafite inshingano zikomeye mu itorero. 23 Dore ibyari byanditse mu ibaruwa babahaye ngo bajyane:

“Intumwa, abasaza n’abandi bavandimwe, turabandikiye mwebwe bavandimwe bo muri Antiyokiya,+ i Siriya n’i Kilikiya mukomoka mu banyamahanga: Turabasuhuje! 24 Twumvise ko hari bamwe muri twe bababwiye amagambo yatumye muhangayika,+ bakagerageza kubayobya, nubwo tutigeze tubibategeka. 25 None rero twese twahurije ku mwanzuro umwe wo gutoranya abagabo tukababatumaho bari kumwe n’abavandimwe dukunda, ari bo Barinaba na Pawulo. 26 Abo bagabo bemeye no gupfa ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+ 27 Ni yo mpamvu tubatumyeho Yuda na Silasi kugira ngo na bo ubwabo babibabwire.+ 28 Tuyobowe n’umwuka wera,+ twageze ku mwanzuro w’uko tudakwiriye kubikoreza undi mutwaro. Icyakora, turabasaba kubahiriza ibi bintu by’ingenzi: 29 Gukomeza kwirinda ibyatambiwe ibigirwamana,+ kwirinda amaraso,+ kwirinda ibinizwe*+ no kwirinda gusambana.+ Ibyo bintu nimubyirinda muzamererwa neza. Mugire amahoro!”*

30 Nuko abo bagabo bamaze gusezererwa ngo bagende, baramanuka bagera muri Antiyokiya, maze bahuriza hamwe abantu benshi babaha iyo baruwa. 31 Bamaze kuyisoma, bishimira izo nkunga batewe. 32 Hanyuma Yuda na Silasi, kubera ko na bo bari abahanuzi, baha abavandimwe disikuru nyinshi zo kubatera inkunga no kubakomeza.+ 33 Nuko bahamaze igihe, abavandimwe babasezeraho baragenda, basubira ku bari barabatumye. 34*⁠ —— 35 Ariko Pawulo na Barinaba baguma muri Antiyokiya bigisha kandi batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo rya Yehova, bari kumwe n’abandi benshi.

36 Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati: “Ngwino* dusubire gusura abavandimwe bo mu mijyi yose twabwirijemo ijambo rya Yehova, kugira ngo turebe uko bamerewe.”+ 37 Barinaba yari yiyemeje kujyana na Yohana witwaga Mariko.+ 38 Ariko Pawulo we yabonaga ko bidakwiriye kujyana na we, kubera ko yari yarabasize i Pamfiliya, ntajyane na bo mu murimo.+ 39 Ibyo bituma barakaranya cyane ku buryo batandukanye, maze Barinaba+ ajyana na Mariko, bafata ubwato bajya muri Shipure. 40 Pawulo atoranya Silasi, maze abavandimwe bamaze kumusengera kugira ngo Yehova amufashe, aragenda.+ 41 Nuko anyura muri Siriya n’i Kilikiya, agenda atera inkunga abagize amatorero.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze