Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo Dawidi yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yazaga kumureba, nyuma y’aho Dawidi asambaniye na Batisheba.+
51 Mana, ungirire neza kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Umpanagureho ibyaha byanjye, kuko imbabazi zawe ari nyinshi.+
3 Nzi neza ibicumuro byanjye,
Kandi mpora nibuka icyaha cyanjye.+
Ni yo mpamvu ibyo uvuga bikiranuka,
Kandi iyo uciye urubanza ruba ari urw’ukuri.+
5 Dore mama yambyaye ndi umunyabyaha,
Kandi na we yantwise ari umunyabyaha.+
6 Nzi ko wishimira ukuri kuvuye ku mutima.+
Unyigishe kugira ngo mbe umunyabwenge.
7 Unyezeho icyaha* cyanjye kugira ngo mbe umuntu utanduye.+
Unyuhagire kugira ngo nere ndushe urubura.+
8 Unyumvishe ijwi ry’ibyishimo n’umunezero,
Kugira ngo nishime nubwo wajanjaguye amagufwa yanjye.+
10 Mana, umfashe kugira ibyifuzo bitanduye,+
Kandi umfashe guhindura imitekerereze yanjye+ kugira ngo mbe indahemuka.
11 Ntunte kure y’amaso yawe,
Kandi ntumvaneho umwuka wawe wera.
12 Ongera umpe ibyishimo nk’ibyo nari mfite igihe wankizaga,+
Kandi umfashe ngire icyifuzo cyo kukumvira.
13 Abakora ibyaha nzabigisha amategeko yawe,+
Kugira ngo bakugarukire.
14 Mana yanjye, ni wowe unkiza.+
Mbabarira kubera ko nicishije umuntu.+ Numbabarira bizatuma nishimira gukora ibyo gukiranuka kwawe.+
15 Yehova, nyemerera mvuge,
Kugira ngo mbone uko ngusingiza.+
16 Ibyo ushaka si ibitambo, naho ubundi nari kubitamba.+
Ntunezezwa n’ibitambo bitwikwa n’umuriro.+
17 Ibitambo Imana yemera ni iby’umuntu wihana.
Umuntu wihana kandi wicisha bugufi, Mana ntuzamwirengagiza.+
18 Girira impuhwe Siyoni kandi uyikorere ibyiza.
Wubake inkuta za Yerusalemu.
19 Ni bwo uzishimira ibitambo byo gukiranuka,
Ukishimira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambwa byose uko byakabaye.