-
2 Abami 22:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ariko umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘ku bijyanye na ya magambo wasomye: 19 “Kubera ko umutima wawe wumviye* kandi ukicisha bugufi+ imbere ya Yehova, ukimara kumva urubanza naciriye aha hantu n’abaturage baho, mvuga ko bazagerwaho n’ibyago kandi ko umuntu wese uzumva ibyabagezeho azagira ubwoba, ukaba waciye imyenda yawe,+ ukanaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise. Ni ko Yehova avuga.
-
-
Zab. 22:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Kuko atigeze yirengagiza imibabaro y’umuntu ukandamizwa cyangwa ngo amurambirwe.+
-
-
Luka 15:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Ariko papa we abwira abagaragu be ati: ‘mugire vuba muzane ikanzu, muzane inziza iruta izindi, muyimwambike, mumwambike impeta ku rutoki kandi mumwambike n’inkweto. 23 Muzane n’ikimasa kibyibushye, mukibage, ubundi turye tunezerwe, 24 kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yongeye kuba muzima.+ Yari yarabuze, none yabonetse.’ Nuko batangira ibirori.
-
-
Luka 18:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ariko umusoresha we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza avuga ati: ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’+ 14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe, Imana ibona ko ari umukiranutsi kurusha uwo Mufarisayo,+ kubera ko umuntu wese wishyira hejuru, azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi, agashyirwa hejuru.”+
-