Zaburi
Indirimbo yo gushimira.
100 Mwebwe mwese abatuye ku isi, nimurangururire Yehova ijwi ryo gutsinda.+
2 Mukorere Yehova mwishimye.+
Muze imbere ye murangurura ijwi ry’ibyishimo.
3 Mumenye ko Yehova ari Imana.+
Ni we waturemye.
Turi abantu be.*+ Turi intama zo mu rwuri* rwe.+
4 Mwinjire mu marembo y’urusengero rwe mumushimira.+
Mwinjire mu bikari bye mumusingiza.+
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,
Kandi ni uwizerwa uko ibihe bihora bisimburana.+