ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abatesalonike 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 1 Abatesalonike

      • Pawulo ategerereza muri Atene ahangayitse (1-5)

      • Timoteyo ababwira amakuru ahumuriza (6-10)

      • Asenga asabira Abatesalonike (11-13)

1 Abatesalonike 3:1

Impuzamirongo

  • +Ibk 17:15

1 Abatesalonike 3:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Umukozi ukorana n’Imana.”

  • *

    Cyangwa “abakomeze.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 16:1, 2; Rom 16:21; 1Kor 16:10

1 Abatesalonike 3:3

Impuzamirongo

  • +Ibk 14:22; 1Kor 4:9; 1Pt 2:21

1 Abatesalonike 3:4

Impuzamirongo

  • +1Ts 2:14

1 Abatesalonike 3:5

Impuzamirongo

  • +1Ts 3:2
  • +Mat 4:3; 2Kor 11:3

1 Abatesalonike 3:6

Impuzamirongo

  • +Ibk 18:5

1 Abatesalonike 3:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nubwo dukennye.”

Impuzamirongo

  • +2Ts 1:4

1 Abatesalonike 3:10

Impuzamirongo

  • +2Ts 1:3

1 Abatesalonike 3:12

Impuzamirongo

  • +1Ts 4:9; 2Ts 1:3

1 Abatesalonike 3:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umwami akomeze imitima yanyu.”

  • *

    Cyangwa “abera be bose.”

Impuzamirongo

  • +1Ts 2:19; 5:23; 2Ts 2:1, 2
  • +1Kor 1:8

Byose

1 Tes. 3:1Ibk 17:15
1 Tes. 3:2Ibk 16:1, 2; Rom 16:21; 1Kor 16:10
1 Tes. 3:3Ibk 14:22; 1Kor 4:9; 1Pt 2:21
1 Tes. 3:41Ts 2:14
1 Tes. 3:51Ts 3:2
1 Tes. 3:5Mat 4:3; 2Kor 11:3
1 Tes. 3:6Ibk 18:5
1 Tes. 3:72Ts 1:4
1 Tes. 3:102Ts 1:3
1 Tes. 3:121Ts 4:9; 2Ts 1:3
1 Tes. 3:131Ts 2:19; 5:23; 2Ts 2:1, 2
1 Tes. 3:131Kor 1:8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Abatesalonike 3:1-13

Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike

3 Ubwo rero, kubera ko tutari tugishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twahisemo gusigara twenyine muri Atene.+ 2 Nuko twohereza Timoteyo,+ umuvandimwe wacu akaba n’umukozi w’Imana* utangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, ngo abatere inkunga* kandi abahumurize kugira ngo mukomeze kugira ukwizera. 3 Ibyo bizatuma hatagira ucika intege bitewe n’ibyo bitotezo. Namwe ubwanyu muzi ko ibyo bigomba kutugeraho.+ 4 Igihe twari iwanyu, twababwiye mbere y’igihe ko twari kuzagerwaho n’ibitotezo, kandi muzi ko ari ko byagenze koko.+ 5 Ni yo mpamvu igihe nifuzaga cyane kumenya amakuru yanyu, natumye Timoteyo, kugira ngo amenye niba mukiri indahemuka,+ kuko natinyaga ko wenda Satani+ ashobora kuba yarabashutse, maze tukaba twararuhiye ubusa.

6 Ariko ubu Timoteyo yamaze kutugeraho avuye iwanyu,+ kandi yatubwiye inkuru nziza ijyanye n’ukwizera kwanyu, urukundo rwanyu n’ukuntu mudukumbuye mukaba mwifuza kutubona nk’uko natwe twifuza kubabona. 7 Ni yo mpamvu bavandimwe, nubwo turi mu bibazo* kandi tukaba dutotezwa, twahumurijwe no kumenya amakuru yanyu no kumva ko mukomeje kuba indahemuka.+ 8 Kumenya ko mushikamye kandi ko mushyigikiye Umwami, bitwongerera imbaraga. 9 Dushimira Imana cyane, kubera ko mutuma tugira ibyishimo byinshi. 10 Duhora dusenga twinginga haba ku manywa cyangwa nijoro kugira ngo tuzashobore kubonana, bityo tubafashe kugira ukwizera gukomeye.+

11 Dusenga dusaba ko Imana yacu, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami wacu Yesu badufasha tukagera iwanyu. 12 Nanone, Umwami atume mugira urukundo rwinshi, mukundane+ kandi mukunde abantu bose nk’uko natwe tubakunda. 13 Ikindi kandi, Umwami abakomeze* kugira ngo mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu+ ari kumwe n’abatoranyijwe bose,* azasange mutagira inenge kandi mutariho umugayo imbere y’Imana,+ ari yo Papa wo mu ijuru.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze