ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 35
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Yakobo ajugunya ibigirwamana (1-4)

      • Yakobo agaruka i Beteli (5-15)

      • Benyamini avuka. Rasheli apfa (16-20)

      • Abahungu 12 ba Isirayeli (21-26)

      • Isaka apfa (27-29)

Intangiriro 35:1

Impuzamirongo

  • +Int 28:19; 31:13
  • +Int 27:42-44

Intangiriro 35:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imana z’amahanga.”

Impuzamirongo

  • +Int 31:19; Gut 5:7; Yos 23:7; 1Kor 10:14

Intangiriro 35:3

Impuzamirongo

  • +Int 28:13, 15; 31:42

Intangiriro 35:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abitaba mu butaka.”

Intangiriro 35:6

Impuzamirongo

  • +Int 28:19

Intangiriro 35:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Imana y’i Beteli.”

Impuzamirongo

  • +Int 28:20-22

Intangiriro 35:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umurezi wa Rebeka.”

  • *

    Bisobanura ngo: “Igiti kinini cyo kuririraho.”

Impuzamirongo

  • +Int 24:59

Intangiriro 35:10

Impuzamirongo

  • +Int 25:26; 27:36
  • +Int 32:28

Intangiriro 35:11

Impuzamirongo

  • +Int 17:1; Kuva 6:3; Ibh 15:3
  • +Int 48:3, 4
  • +Int 17:5, 6; Yoh 12:13

Intangiriro 35:12

Impuzamirongo

  • +Int 15:18; Gut 34:4

Intangiriro 35:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ituro ry’ibyokunywa.”

Impuzamirongo

  • +Int 28:18

Intangiriro 35:15

Impuzamirongo

  • +Int 28:19

Intangiriro 35:17

Impuzamirongo

  • +Int 30:22-24

Intangiriro 35:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Umwana w’agahinda kanjye.”

  • *

    Bisobanura ngo: “Umwana w’ukuboko kw’iburyo.” Ni ukuvuga, umwana nkunda cyane.

Impuzamirongo

  • +Int 46:21; 49:27; Gut 33:12

Intangiriro 35:19

Impuzamirongo

  • +Int 48:7; Mika 5:2; Mat 2:6

Intangiriro 35:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Intangiriro 35:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inshoreke.”

Impuzamirongo

  • +Int 49:3, 4; 1Ng 5:1

Intangiriro 35:23

Impuzamirongo

  • +Int 49:3

Intangiriro 35:27

Impuzamirongo

  • +Int 31:17, 18
  • +Int 15:13; Heb 11:9

Intangiriro 35:28

Impuzamirongo

  • +Int 25:20, 26

Intangiriro 35:29

Impuzamirongo

  • +Int 49:30, 31

Byose

Intang. 35:1Int 28:19; 31:13
Intang. 35:1Int 27:42-44
Intang. 35:2Int 31:19; Gut 5:7; Yos 23:7; 1Kor 10:14
Intang. 35:3Int 28:13, 15; 31:42
Intang. 35:6Int 28:19
Intang. 35:7Int 28:20-22
Intang. 35:8Int 24:59
Intang. 35:10Int 25:26; 27:36
Intang. 35:10Int 32:28
Intang. 35:11Int 17:1; Kuva 6:3; Ibh 15:3
Intang. 35:11Int 48:3, 4
Intang. 35:11Int 17:5, 6; Yoh 12:13
Intang. 35:12Int 15:18; Gut 34:4
Intang. 35:14Int 28:18
Intang. 35:15Int 28:19
Intang. 35:17Int 30:22-24
Intang. 35:18Int 46:21; 49:27; Gut 33:12
Intang. 35:19Int 48:7; Mika 5:2; Mat 2:6
Intang. 35:22Int 49:3, 4; 1Ng 5:1
Intang. 35:23Int 49:3
Intang. 35:27Int 31:17, 18
Intang. 35:27Int 15:13; Heb 11:9
Intang. 35:28Int 25:20, 26
Intang. 35:29Int 49:30, 31
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 35:1-29

Intangiriro

35 Hanyuma Imana ibwira Yakobo iti: “Haguruka ujye i Beteli+ utureyo, kandi wubakireyo igicaniro Imana y’ukuri yakubonekeye igihe wahungaga mukuru wawe Esawu.”+

2 Nuko Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abari kumwe na we bose ati: “Mwikureho ibigirwamana*+ mufite kandi mwiyeze, mwambare n’indi myenda. 3 Hanyuma muze tuzamuke tujye i Beteli. Nitugerayo nzubakira igicaniro Imana y’ukuri yanyumvise igihe nari mfite ibibazo kandi igakomeza kumfasha aho najyaga hose.”+ 4 Nuko baha Yakobo ibigirwamana byose bari bafite, bamuha n’amaherena bari bambaye ku matwi, maze Yakobo abihisha* munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu.

5 Igihe bagendaga Imana yatumye abo mu mijyi yari ibakikije babatinya. Ibyo byatumye badakurikira abahungu ba Yakobo ngo babagirire nabi. 6 Amaherezo, Yakobo n’abantu bari kumwe na we bose bagera i Luzi,+ ari ho hitwa Beteli mu gihugu cy’i Kanani. 7 Nuko yubakayo igicaniro, kandi aho hantu ahita Eli-beteli,* kuko ari ho Imana yari yaramwiyerekeye igihe yahungaga mukuru we.+ 8 Nyuma yaho Debora+ witaga* kuri Rebeka arapfa, maze bamuhamba i Beteli munsi y’igiti kinini. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Aloni-bakuti.*

9 Imana yongera kubonekera Yakobo igihe yavaga i Padani-aramu imuha umugisha. 10 Imana iramubwira iti: “Witwa Yakobo,+ ariko guhera ubu ntuzongera kwitwa Yakobo, ahubwo uzitwa Isirayeli.” Nuko itangira kumwita Isirayeli.+ 11 Imana yongera kumubwira iti: “Ndi Imana Ishoborabyose.+ Uzabyare ugire abana benshi. Uzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi n’abantu benshi,+ kandi abami bazagukomokaho.+ 12 Nzaguha igihugu nahaye Aburahamu na Isaka, kandi abazagukomokaho na bo nzabaha icyo gihugu.”+ 13 Hanyuma Imana imusiga aho hantu bari bavuganiye.

14 Nuko Yakobo ashinga ibuye ry’urwibutso aho hantu Imana yavuganiye na we, arisukaho divayi,* arisukaho n’amavuta.+ 15 Kandi aho hantu Imana yari yavuganiye na Yakobo akomeza kuhita Beteli.+

16 Hanyuma bava i Beteli. Igihe bari bagishigaje urugendo rurerure ngo bagere muri Efurata, Rasheli atangira kubabara cyane kubera ibise kandi kubyara biramugora. 17 Ariko bikomeje kumugora, umubyaza aramubwira ati: “Humura, uyu muhungu na we uramubyara.”+ 18 Igihe umwuka wamushiragamo (kuko yari ari gupfa), yise uwo mwana Beni-oni,* ariko Yakobo amwita Benyamini.*+ 19 Nuko Rasheli arapfa, bamuhamba ku nzira igana Efurata, ari ho Betelehemu.+ 20 Yakobo ashinga ibuye ry’urwibutso ku mva ye. Iryo buye ni ryo riri ku mva ya Rasheli kugeza ubu.*

21 Hanyuma Isirayeli aragenda ashinga ihema rye hirya y’umunara wa Ederi. 22 Igihe kimwe, ubwo Isirayeli yari atuye muri icyo gihugu, Rubeni yagiranye imibonano mpuzabitsina n’undi mugore* wa papa we witwaga Biluha, maze Isirayeli arabimenya.+

Abahungu ba Yakobo bari 12. 23 Abahungu yabyaranye na Leya, ni Rubeni+ wari imfura ye, Simeyoni, Lewi, Yuda, Isakari na Zabuloni. 24 Abahungu yabyaranye na Rasheli ni Yozefu na Benyamini. 25 Abahungu yabyaranye n’umuja wa Rasheli witwaga Biluha ni Dani na Nafutali. 26 Abahungu yabyaranye n’umuja wa Leya witwaga Zilupa, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye i Padani-aramu.

27 Amaherezo Yakobo agera kwa papa we Isaka i Mamure,+ mu karere ka Kiriyati-aruba, ari ho hitwa Heburoni, ari na ho Aburahamu na Isaka bari barimukiye.+ 28 Isaka yabayeho imyaka 180.+ 29 Hanyuma Isaka ashiramo umwuka arapfa, bamushyingura nk’uko bashyinguye ba sekuruza. Yabayeho imyaka myinshi kandi abayeho neza. Nuko arapfa, abahungu be, Esawu na Yakobo baramushyingura.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze