ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 37
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Yozefu arota inzozi (1-11)

      • Abavandimwe ba Yozefu bamugirira ishyari (12-24)

      • Yozefu agurishwa ngo abe umucakara (25-36)

Intangiriro 37:1

Impuzamirongo

  • +Int 23:3, 4; 28:1, 4; Heb 11:8, 9

Intangiriro 37:2

Impuzamirongo

  • +Int 30:25; 46:19
  • +Int 47:3
  • +Int 35:25
  • +Int 35:26

Intangiriro 37:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Isirayeli ni izina Imana yahaye Yakobo.

Impuzamirongo

  • +1Ng 2:1, 2

Intangiriro 37:5

Impuzamirongo

  • +Int 37:19

Intangiriro 37:7

Impuzamirongo

  • +Int 42:6, 9

Intangiriro 37:8

Impuzamirongo

  • +Int 45:8; 49:26

Intangiriro 37:9

Impuzamirongo

  • +Int 44:14; 45:9

Intangiriro 37:11

Impuzamirongo

  • +Ibk 7:9

Intangiriro 37:12

Impuzamirongo

  • +Int 33:18

Intangiriro 37:14

Impuzamirongo

  • +Int 23:19; 35:27

Intangiriro 37:19

Impuzamirongo

  • +Int 37:5

Intangiriro 37:21

Impuzamirongo

  • +Int 49:3
  • +Int 9:5; Kuva 20:13

Intangiriro 37:22

Impuzamirongo

  • +Int 4:8, 10; 42:22
  • +Int 42:21

Intangiriro 37:23

Impuzamirongo

  • +Int 37:3

Intangiriro 37:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Wari umuti uvura ibikomere.

Impuzamirongo

  • +Int 25:12
  • +Int 43:11

Intangiriro 37:26

Impuzamirongo

  • +Int 4:8, 10

Intangiriro 37:27

Impuzamirongo

  • +Ibk 7:9

Intangiriro 37:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Abamidiyani.”

Impuzamirongo

  • +Int 25:1, 2
  • +Int 40:15; 45:4; Zb 105:17

Intangiriro 37:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ashishimura.”

Intangiriro 37:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Intangiriro 37:32

Impuzamirongo

  • +Int 37:3

Intangiriro 37:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ikigunira.”

Intangiriro 37:35

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Impuzamirongo

  • +Int 42:38; 44:29; Zb 89:48; Umb 9:10; Hos 13:14; Ibk 2:27; Ibh 20:13

Intangiriro 37:36

Impuzamirongo

  • +Int 39:1
  • +Int 40:2, 3

Byose

Intang. 37:1Int 23:3, 4; 28:1, 4; Heb 11:8, 9
Intang. 37:2Int 30:25; 46:19
Intang. 37:2Int 47:3
Intang. 37:2Int 35:25
Intang. 37:2Int 35:26
Intang. 37:31Ng 2:1, 2
Intang. 37:5Int 37:19
Intang. 37:7Int 42:6, 9
Intang. 37:8Int 45:8; 49:26
Intang. 37:9Int 44:14; 45:9
Intang. 37:11Ibk 7:9
Intang. 37:12Int 33:18
Intang. 37:14Int 23:19; 35:27
Intang. 37:19Int 37:5
Intang. 37:21Int 49:3
Intang. 37:21Int 9:5; Kuva 20:13
Intang. 37:22Int 4:8, 10; 42:22
Intang. 37:22Int 42:21
Intang. 37:23Int 37:3
Intang. 37:25Int 25:12
Intang. 37:25Int 43:11
Intang. 37:26Int 4:8, 10
Intang. 37:27Ibk 7:9
Intang. 37:28Int 25:1, 2
Intang. 37:28Int 40:15; 45:4; Zb 105:17
Intang. 37:32Int 37:3
Intang. 37:35Int 42:38; 44:29; Zb 89:48; Umb 9:10; Hos 13:14; Ibk 2:27; Ibh 20:13
Intang. 37:36Int 39:1
Intang. 37:36Int 40:2, 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 37:1-36

Intangiriro

37 Yakobo akomeza gutura mu gihugu cy’i Kanani aho papa we yari yarimukiye.+

2 Iyi ni yo nkuru ivuga ibya Yakobo.

Igihe kimwe ubwo Yozefu+ yari akiri muto, afite imyaka 17, yari aragiye intama+ ari kumwe n’abahungu ba Biluha+ n’aba Zilupa,+ abo bakaba bari abagore ba papa we. Nuko Yozefu abwira papa we ibintu bibi abavandimwe be bakoraga. 3 Isirayeli* yakundaga Yozefu kurusha abandi bahungu be bose+ kuko yari umwana yabyaye ashaje. Yari yaramuhaye ikanzu ndende kandi nziza. 4 Abavandimwe be babonye ko Yakobo amukunda cyane kubarusha bose, batangira kumwanga kandi bagahora bamubwira nabi.

5 Yozefu aza kurota inzozi maze azibwira abavandimwe be,+ bituma barushaho kumwanga. 6 Arababwira ati: “Nimwumve inzozi narose. 7 Twari hagati mu murima duhambira imitwaro, nuko umutwaro wanjye ureguka, urahagarara maze imitwaro yanyu ikikiza umutwaro wanjye irawunamira.”+ 8 Abavandimwe be baramubwira bati: “Ubwo se urashaka kuvuga ko uzaba umwami wacu, ukadutegeka?”+ Nuko barushaho kumwanga bamuhoye inzozi ze n’ibyo yavuze.

9 Hanyuma arota izindi nzozi, azibwira abavandimwe be ati: “Nongeye kurota maze mbona izuba, ukwezi n’inyenyeri 11 binyunamira.”+ 10 Nyuma yaho azibwira papa we n’abavandimwe be, maze papa we aramucyaha aramubwira ati: “Izo nzozi zawe zishatse kuvuga iki? Ubwo se koko hari igihe kizagera njyewe na mama wawe n’abavandimwe bawe tukakunamira?” 11 Nuko abavandimwe be bamugirira ishyari+ ariko papa we akomeza kuzirikana ayo magambo.

12 Igihe kimwe, abavandimwe be bagiye kuragira umukumbi wa papa wabo hafi y’i Shekemu.+ 13 Nyuma yaho, Isirayeli abwira Yozefu ati: “Dore abavandimwe bawe baragiye hafi y’i Shekemu, none ngwino mbagutumeho.” Na we aramubwira ati: “Niteguye kujyayo.” 14 Aramubwira ati: “Genda urebe niba abavandimwe bawe bamerewe neza, urebe n’uko amatungo ameze hanyuma ugaruke umbwire.” Nuko aramwohereza, ava mu kibaya cy’i Heburoni+ yerekeza i Shekemu. 15 Nyuma yaho umuntu aza kumubona agendagenda mu gasozi. Uwo muntu aramubaza ati: “Urashaka iki?” 16 Na we aramusubiza ati: “Ndashaka abavandimwe banjye. Ndakwinginze, mbwira aho baragiye.” 17 Uwo muntu aramubwira ati: “Bavuye hano kuko numvise bavuga bati: ‘nimuze tujye i Dotani.’” Nuko Yozefu akurikira abavandimwe be, abasanga i Dotani.

18 Bamubona akiri kure maze atarabageraho batangira gutekereza uko bamwica. 19 Nuko barabwirana bati: “Dore wa murosi araje.+ 20 Nimuze tumwice tumujugunye mu rwobo rw’amazi, tuzavuge ko yariwe n’inyamaswa y’inkazi. Maze tuzarebe amaherezo y’inzozi ze.” 21 Rubeni+ abyumvise agerageza kumukiza. Arababwira ati: “Ntitumwice.”+ 22 Rubeni akomeza ababwira ati: “Ntimumene amaraso,+ ahubwo mumujugunye mu rwobo rw’amazi ruri mu butayu. Rwose ntimumugirire nabi.”+ Ibyo yabitewe n’uko yashakaga kumubakiza akamusubiza papa we.

23 Nuko Yozefu akigera aho abavandimwe be bari, bahita bamwambura ya kanzu nziza yari yambaye.+ 24 Barangije baramufata bamujugunya mu rwobo rw’amazi. Icyo gihe, muri urwo rwobo nta mazi yari arimo.

25 Hanyuma baricara kugira ngo barye. Bagiye kubona babona ingamiya z’Abishimayeli+ bari baturutse i Gileyadi. Izo ngamiya zari zikoreye umuti* n’imibavu.+ Abo Bishimayeli bari bagiye muri Egiputa. 26 Yuda ababonye abwira abavandimwe be ati: “Turamutse twishe umuvandimwe wacu tukabihisha, byatumarira iki?+ 27 Nimuze tumuhe Abishimayeli bamugure,+ aho kumugirira nabi. N’ubundi kandi ni umuvandimwe wacu.” Nuko baramwumvira. 28 Abacuruzi b’Abishimayeli+ banyuze aho ngaho, abavandimwe ba Yozefu bamukura muri rwa rwobo, bamuha Abishimayeli bamugura ibiceri by’ifeza 20.+ Hanyuma abo Bishimayeli* bajyana Yozefu muri Egiputa.

29 Nyuma yaho Rubeni agaruka kuri rwa rwobo asanga Yozefu atakirimo. Nuko ahita aca* imyenda yari yambaye. 30 Agarutse aho abavandimwe be bari bari, aravuga ati: “Nsanze wa mwana nta wurimo! Ubu koko ndabigenza nte?”

31 Hanyuma babaga isekurume* y’ihene maze bafata ya kanzu ya Yozefu, bayishyira mu maraso y’iyo hene. 32 Barangije boherereza papa wabo ya kanzu nziza, bamutumaho bati: “Dore umwenda twatoraguye. Reba neza niba ari ya kanzu y’umwana wawe cyangwa niba atari yo.”+ 33 Arayitegereza maze aravuga ati: “Ni umwenda w’umwana wanjye wee! Agomba kuba yarariwe n’inyamaswa y’inkazi! Nta gushidikanya, Yozefu yishwe n’inyamaswa!” 34 Nuko Yakobo aca umwenda yari yambaye maze akenyera umwenda w’akababaro,* amara iminsi myinshi arira kubera umwana we. 35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose bagerageza kumuhumuriza ariko ntibyagira icyo bitanga. Aravuga ati: “Nzarinda nsanga umwana wanjye mu Mva*+ nkimuririra!” Nuko akomeza kumuririra.

36 Hanyuma Abishimayeli bagurisha Yozefu muri Egiputa, agurwa na Potifari wari umutware wo mu rugo rwa Farawo,+ ari na we wayoboraga abarindaga Farawo.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze