ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 32
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Yakobo ahura n’abamarayika (1, 2)

      • Yakobo yitegura guhura na Esawu (3-23)

      • Yakobo akirana n’umumarayika (24-32)

        • Yakobo ahindurirwa izina akitwa Isirayeli (28)

Intangiriro 32:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Impande ebyiri.”

Intangiriro 32:3

Impuzamirongo

  • +Int 27:39; 36:8; Gut 2:5; Yos 24:4
  • +Int 25:30

Intangiriro 32:4

Impuzamirongo

  • +Int 31:41

Intangiriro 32:5

Impuzamirongo

  • +Int 30:43; 33:11

Intangiriro 32:6

Impuzamirongo

  • +Int 33:1, 2

Intangiriro 32:7

Impuzamirongo

  • +Int 27:41; 32:11

Intangiriro 32:9

Impuzamirongo

  • +Int 31:3, 13

Intangiriro 32:10

Impuzamirongo

  • +Int 28:15; Zb 100:5
  • +Int 28:10; 30:43; 32:7

Intangiriro 32:11

Impuzamirongo

  • +Zb 34:4
  • +Int 27:41

Intangiriro 32:12

Impuzamirongo

  • +Int 28:14; 46:2, 3; Kuva 1:7; 32:13; Ibk 7:17

Intangiriro 32:13

Impuzamirongo

  • +Int 33:10

Intangiriro 32:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ihene z’ingore.

  • *

    Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.

Intangiriro 32:15

Impuzamirongo

  • +Int 30:43

Intangiriro 32:18

Impuzamirongo

  • +Int 33:8

Intangiriro 32:20

Impuzamirongo

  • +Int 43:11; 1Sm 25:18

Intangiriro 32:22

Impuzamirongo

  • +Int 29:30; Rusi 4:11
  • +Int 30:3, 9
  • +Gut 3:16; Yos 12:2; Abc 11:13

Intangiriro 32:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gukirana ni igihe abantu babiri baba bafatanye bari gukina, umwe ashaka kugusha undi.

Impuzamirongo

  • +Hos 12:3

Intangiriro 32:25

Impuzamirongo

  • +Int 32:31, 32

Intangiriro 32:26

Impuzamirongo

  • +Hos 12:4

Intangiriro 32:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Umuntu ukirana n’Imana,” cyangwa “Imana ikirana.”

Impuzamirongo

  • +Int 35:10
  • +Hos 12:3

Intangiriro 32:29

Impuzamirongo

  • +Abc 13:17, 18

Intangiriro 32:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Mu maso h’Imana.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 12:25
  • +Int 16:7, 13; Abc 6:22; Yoh 1:18

Intangiriro 32:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Peniyeli.”

Impuzamirongo

  • +Int 32:25

Intangiriro 32:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Byose

Intang. 32:3Int 27:39; 36:8; Gut 2:5; Yos 24:4
Intang. 32:3Int 25:30
Intang. 32:4Int 31:41
Intang. 32:5Int 30:43; 33:11
Intang. 32:6Int 33:1, 2
Intang. 32:7Int 27:41; 32:11
Intang. 32:9Int 31:3, 13
Intang. 32:10Int 28:15; Zb 100:5
Intang. 32:10Int 28:10; 30:43; 32:7
Intang. 32:11Zb 34:4
Intang. 32:11Int 27:41
Intang. 32:12Int 28:14; 46:2, 3; Kuva 1:7; 32:13; Ibk 7:17
Intang. 32:13Int 33:10
Intang. 32:15Int 30:43
Intang. 32:18Int 33:8
Intang. 32:20Int 43:11; 1Sm 25:18
Intang. 32:22Int 29:30; Rusi 4:11
Intang. 32:22Int 30:3, 9
Intang. 32:22Gut 3:16; Yos 12:2; Abc 11:13
Intang. 32:24Hos 12:3
Intang. 32:25Int 32:31, 32
Intang. 32:26Hos 12:4
Intang. 32:28Int 35:10
Intang. 32:28Hos 12:3
Intang. 32:29Abc 13:17, 18
Intang. 32:301Bm 12:25
Intang. 32:30Int 16:7, 13; Abc 6:22; Yoh 1:18
Intang. 32:31Int 32:25
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 32:1-32

Intangiriro

32 Yakobo akomeza urugendo maze ahura n’abamarayika b’Imana. 2 Yakobo ababonye aravuga ati: “Aha hantu ni inkambi y’ingabo z’Imana.” Nuko ahita Mahanayimu.*

3 Hanyuma Yakobo yohereza abantu ngo babe ari bo babanza kugera kuri mukuru we Esawu mu gihugu cya Seyiri,+ ari cyo Edomu.+ 4 Nuko arabategeka ati: “Mubwire databuja Esawu muti: ‘umugaragu wawe Yakobo aravuze ati: “nabanye na Labani igihe kirekire.+ 5 Naje kugira ibimasa, indogobe, intama, abagaragu n’abaja.+ None rero nyakubahwa ngutumyeho abantu ngo mbikumenyeshe, maze unyishimire.”’”

6 Nyuma yaho ba bantu Yakobo yari yatumye bagaruka aho yari ari baramubwira bati: “Twageze kwa mukuru wawe Esawu, kandi na we ari mu nzira aza ngo muhure. Ari kumwe n’abantu 400.”+ 7 Yakobo agira ubwoba bwinshi cyane kandi arahangayika.+ Afata abantu bari kumwe na we abagabanyamo amatsinda abiri, afata n’ihene, intama, inka n’ingamiya na byo abigabanyamo amatsinda abiri. 8 Aravuga ati: “Esawu aramutse ateye itsinda rimwe, irindi ryarokoka.”

9 Hanyuma Yakobo arasenga ati: “Yehova, Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya papa Isaka, ni wowe wambwiye uti: ‘subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu kandi nzakomeza kugufasha.’+ 10 Wangaragarije urukundo rudahemuka kandi umpa ibyo wansezeranyije nubwo ntari mbikwiriye.+ Nambutse Yorodani mfite inkoni gusa, none mfite abantu benshi n’amatungo menshi, ku buryo twakoze amatsinda abiri.+ 11 Ndakwinginze nkiza+ mukuru wanjye Esawu kuko ntinya cyane ko yaza akantera,+ njye n’abagore banjye n’abana banjye. 12 Ni wowe wavuze uti: ‘nzakugirira neza rwose kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bangane n’umusenyi utabarika wo ku nkombe y’inyanja.’”+

13 Nuko arara aho iryo joro. Afata ku byo yari afite maze yoherereza impano mukuru we Esawu.+ 14 Amwoherereza ihene z’ingore* 200 n’ihene z’amasekurume* 20, intama z’ingore 200 n’intama z’amasekurume 20, 15 ingamiya zonsa 30, inka 40 n’ibimasa 10, indogobe z’ingore 20 n’indogobe z’ingabo 10.+

16 Nuko ayo matungo ayaha abagaragu be, agenda asiga intera hagati y’umukumbi n’undi, arababwira ati: “Mubanze mwambuke, kandi mugende musiga intera hagati y’umukumbi n’undi.” 17 Nanone abwira umugaragu wa mbere ati: “Nuhura na mukuru wanjye Esawu akakubaza ati: ‘shobuja ni nde, urava he ukajya he kandi aya matungo ni aya nde?’ 18 Umusubize uti: ‘ni ay’umugaragu wawe Yakobo. Ni impano akoherereje nyakubahwa,+ kandi na we ari inyuma araje.’” 19 Nanone ategeka uwa kabiri, uwa gatatu n’abandi bose bari bayoboye umukumbi ati: “Ibyo ni byo namwe muri bubwire Esawu nimuhura na we. 20 Kandi mumubwire muti: ‘umugaragu wawe Yakobo ari inyuma araje.’” Kuko yibwiraga ati: “Nindamuka muhaye impano akaba ari zo abanza kubona,+ nshobora kumugeraho atakindakariye, wenda akanyakira neza.” 21 Nuko abagaragu be bafite izo mpano, aba ari bo babanza kwambuka. Ariko iryo joro Yakobo we, arara aho bari bashinze amahema.

22 Muri iryo joro, Yakobo arabyuka afata abagore be babiri,+ abaja be babiri,+ n’abahungu be 11, yambuka umugezi wa Yaboki.+ 23 Nuko abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose.

24 Hanyuma Yakobo asigara aho wenyine. Nuko haza umugabo atangira gukirana* na we kugeza bugiye gucya.+ 25 Uwo mugabo abonye ko atamutsinze akora aho itako rya Yakobo ritereye, nuko igihe Yakobo yari agikirana na we itako rye rirakuka.+ 26 Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende kuko bugiye gucya.” Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura ngo ugende utarampa umugisha.”+ 27 Uwo mugabo aramubaza ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.” 28 Uwo mugabo aramubwira ati: “Kuva ubu ntuzongera kwitwa Yakobo, ahubwo uzitwa Isirayeli*+ kuko wakiranye n’Imana+ n’abantu ugatsinda.” 29 Yakobo na we aramubaza ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.” Ariko aramubwira ati: “Kuki umbajije izina ryanjye?”+ Nuko amuha umugisha bakiri aho. 30 Yakobo yita aho hantu Peniyeli,*+ kuko yavuze ati: “Narebanye n’Imana amaso ku yandi kandi nkomeza kubaho.”+

31 Izuba ryarashe akimara kurenga i Penuweli.* Ariko yagendaga acumbagira kubera itako rye ryari ryakutse.+ 32 Ni yo mpamvu kugeza n’ubu* Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, kubera ko wa mugabo yakoze ku mutsi w’aho itako rya Yakobo riteranyirije.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze