Zaburi
Indirimbo ya Dawidi.
141 Yehova, narakwambaje.+
Tebuka uze aho ndi.+
Ninguhamagara, untege amatwi.+
2 Isengesho ryanjye rimere nk’umubavu*+ bategura imbere yawe,+
No gutakamba kwanjye bimere nk’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+
3 Yehova, mfasha kugenzura ibyo mvuga,
Kandi unyobore mpitemo neza ibyo nkwiriye kuvuga.+
4 Ntutume umutima wanjye ubogamira ku bibi,+
Ngo bitume mfatanya n’inkozi z’ibibi gukora ibikorwa bibi cyane by’ubugome.
Sinzigera nifatanya mu birori byabo, ngo nsangire na bo ibyokurya byabo biryoshye.
5 Umukiranutsi nankubita, araba angaragarije urukundo rudahemuka.+
Ndetse nzakomeza kumushyira mu isengesho, igihe azaba ageze mu byago.
6 Nubwo abacamanza babo bajugunywe ku rutare,
Abantu bazita ku magambo yanjye kuko ashimishije.
7 Nk’uko iyo umuhinzi ahinga asanza ubutaka,
Ni ko n’amagufwa yacu yanyanyagijwe ku Mva.*
8 Icyakora Yehova Mwami w’Ikirenga, ni wowe mpanze amaso.+
Ni wowe nahungiyeho,
Ntiwemere ko mfa.
9 Undinde kugwa mu mutego banteze,
No mu mitego y’inkozi z’ibibi.
10 Ababi bose bazagwa mu mitego y’urushundura bateze,+
Ariko njyewe sinzayigwamo.