Zaburi
Masikili.* Isengesho rya Dawidi igihe yari mu buvumo.+
142 Ndangurura ijwi ngatabaza Yehova.+
Ndangura ijwi ngatakambira Yehova, musaba ngo angirire neza.
2 Mubwira ibintu byose bimpangayikishije,
Nkamubwira ibibazo byanjye byose.+
3 Mana, iyo nacitse intege,
Ndagusenga.+
Bantega imitego mu nzira nyuramo,
Ariko ni wowe uzi aho nkwiriye kunyura.
4 Itegereze iburyo bwanjye,
Urabona ko nta muntu n’umwe ukinyitayeho.+
Nta hantu nahungira.+
Nta muntu numwe umpangayikiye.
5 Yehova, ndakwinginze mfasha.
Ni wowe mbwira nti: “Uri ubuhungiro bwanjye,+
Kandi mu buzima bwanjye, ni wowe wenyine mfite.”
6 Umva ijwi ryo kwinginga kwanjye,
Kuko mfite imbaraga nke cyane.
Nkiza abantoteza,+
Kuko bandusha imbaraga.
7 Meze nk’umuntu uri muri gereza.
Nkuramo kugira ngo nsingize izina ryawe.
Abakiranutsi nibankikize,
Kuko ungirira neza.