Imigani
2 Iyo abakiranutsi babaye benshi abantu barishima,
Ariko iyo umuntu mubi ategetse, abantu bahura n’imibabaro.+
3 Umuntu ukunda ubwenge ashimisha papa we,+
Ariko umuntu uba incuti y’indaya, asesagura ubutunzi bwe.+
4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+
Ariko urya ruswa aragisenya.
5 Umuntu ubwira mugenzi we amagambo meza ariko amubeshya,
Aba yiteze umutego.+
6 Icyaha cy’umuntu mubi kimubera umutego,+
Ariko umukiranutsi arangurura ijwi ry’ibyishimo akanezerwa.+
9 Iyo umuntu w’umunyabwenge aburana n’umuntu utagira ubwenge,
Intonganya ziba nyinshi kandi nta cyo bageraho.+
10 Abicanyi banga umuntu wese w’inyangamugayo,+
Kandi baba bashaka kwica abakiranutsi.
11 Umuntu utagira ubwenge arahubuka akavuga ibiri mu mutima we byose,+
Ariko umunyabwenge akomeza gutuza.+
13 Dore icyo umukene n’umuntu utwaza igitugu bahuriyeho:
Bombi Yehova ni we ubaha ubuzima.
15 Guhanwa no gukosorwa ni byo bitanga ubwenge,+
Ariko umwana udahanwa azakoza mama we isoni.
16 Iyo ababi babaye benshi, ibyaha biba byinshi,
Ariko abakiranutsi bazababona barimbuka.+
17 Guhana umwana wawe bizakurinda guhangayika,
Kandi azatuma wishima cyane.+
18 Iyo hatariho ubuyobozi buturutse ku Mana abantu barirekura,+
Ariko iyo abantu bakurikije amategeko ni bwo bagira ibyishimo.+
19 Umugaragu ntakosorwa n’amagambo,
Kuko ayumva nyamara ntayiteho.+
20 Ese wigeze ubona umuntu uhubuka mu byo avuga?+
Umuntu utagira ubwenge yagira ibyiringiro kumurusha.+
21 Iyo umuntu atetesheje umugaragu we kuva akiri muto,
Amaherezo aba indashima.
22 Umuntu ukunda kurakara akurura amakimbirane,+
Kandi umuntu ukunda kugira umujinya agira ibyaha byinshi.+
24 Uwifatanya n’umujura aba yiyanga.
Ashobora gusabwa gutanga ubuhamya ariko ntabutange.+
26 Ababa bashaka kubonana n’umuyobozi ni benshi,
Ariko Yehova ni we urenganura umuntu.+