ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Koruneliyo yerekwa (1-8)

      • Petero yerekwa ko inyamaswa zejejwe (9-16)

      • Petero ajya kwa Koruneliyo (17-33)

      • Petero abwiriza ubutumwa bwiza abanyamahanga (34-43)

        • ‘Imana ntirobanura’ (34, 35)

      • Abanyamahanga bahabwa umwuka wera kandi bakabatizwa (44-48)

Ibyakozwe 10:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Yayoboraga abasirikare 100.

  • *

    Iryo tsinda ryabaga rigizwe n’abasirikare 600 b’Abaroma.

Ibyakozwe 10:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 3:1

Ibyakozwe 10:4

Impuzamirongo

  • +Zb 65:2

Ibyakozwe 10:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”

Ibyakozwe 10:10

Impuzamirongo

  • +Ibk 11:5-10

Ibyakozwe 10:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gihumanye.”

Impuzamirongo

  • +Lew 11:4, 13-20; 20:25; Gut 14:3, 19; Ezk 4:14

Ibyakozwe 10:17

Impuzamirongo

  • +Ibk 11:11

Ibyakozwe 10:19

Impuzamirongo

  • +Ibk 13:2; 15:28; 16:6; 20:23

Ibyakozwe 10:22

Impuzamirongo

  • +Ibk 10:1

Ibyakozwe 10:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “aramuramya.”

Ibyakozwe 10:26

Impuzamirongo

  • +Luka 4:8; Ibk 14:12-15; Ibh 19:10; 22:8, 9

Ibyakozwe 10:28

Impuzamirongo

  • +Yoh 18:28
  • +Ibk 10:45; Efe 3:5, 6

Ibyakozwe 10:32

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:43

Ibyakozwe 10:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Ibyakozwe 10:34

Impuzamirongo

  • +Gut 10:17; 2Ng 19:7; Rom 2:11

Ibyakozwe 10:35

Impuzamirongo

  • +Rom 2:13; 1Kor 12:13; Gal 3:28

Ibyakozwe 10:36

Impuzamirongo

  • +Yes 52:7; Nah 1:15
  • +Mat 28:18; Rom 14:9; Ibh 19:11, 16

Ibyakozwe 10:37

Impuzamirongo

  • +Luka 4:14

Ibyakozwe 10:38

Impuzamirongo

  • +Yes 11:2; 42:1; 61:1; Mat 3:16
  • +Luka 13:16
  • +Yoh 3:1, 2

Ibyakozwe 10:40

Impuzamirongo

  • +Yona 1:17; 2:10; Ibk 2:23, 24

Ibyakozwe 10:41

Impuzamirongo

  • +Luka 24:30, 31; Yoh 21:13, 14

Ibyakozwe 10:42

Impuzamirongo

  • +Mat 28:19, 20; Ibk 1:8
  • +Ibk 17:31; Rom 14:9; 2Kor 5:10; 2Tm 4:1; 1Pt 4:5

Ibyakozwe 10:43

Impuzamirongo

  • +Luka 24:27; Ibh 19:10
  • +Yes 53:11; Yer 31:34; Dan 9:24

Ibyakozwe 10:44

Impuzamirongo

  • +Ibk 4:31; 8:14, 15

Ibyakozwe 10:45

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abizera bari barakebwe.”

Ibyakozwe 10:46

Impuzamirongo

  • +Ibk 2:1, 4; 19:6

Ibyakozwe 10:47

Impuzamirongo

  • +Mat 3:11; Ibk 8:36; 11:17

Ibyakozwe 10:48

Impuzamirongo

  • +Mat 16:19; Ibk 2:38

Byose

Ibyak. 10:3Ibk 3:1
Ibyak. 10:4Zb 65:2
Ibyak. 10:10Ibk 11:5-10
Ibyak. 10:14Lew 11:4, 13-20; 20:25; Gut 14:3, 19; Ezk 4:14
Ibyak. 10:17Ibk 11:11
Ibyak. 10:19Ibk 13:2; 15:28; 16:6; 20:23
Ibyak. 10:22Ibk 10:1
Ibyak. 10:26Luka 4:8; Ibk 14:12-15; Ibh 19:10; 22:8, 9
Ibyak. 10:28Yoh 18:28
Ibyak. 10:28Ibk 10:45; Efe 3:5, 6
Ibyak. 10:32Ibk 9:43
Ibyak. 10:34Gut 10:17; 2Ng 19:7; Rom 2:11
Ibyak. 10:35Rom 2:13; 1Kor 12:13; Gal 3:28
Ibyak. 10:36Yes 52:7; Nah 1:15
Ibyak. 10:36Mat 28:18; Rom 14:9; Ibh 19:11, 16
Ibyak. 10:37Luka 4:14
Ibyak. 10:38Yes 11:2; 42:1; 61:1; Mat 3:16
Ibyak. 10:38Luka 13:16
Ibyak. 10:38Yoh 3:1, 2
Ibyak. 10:40Yona 1:17; 2:10; Ibk 2:23, 24
Ibyak. 10:41Luka 24:30, 31; Yoh 21:13, 14
Ibyak. 10:42Mat 28:19, 20; Ibk 1:8
Ibyak. 10:42Ibk 17:31; Rom 14:9; 2Kor 5:10; 2Tm 4:1; 1Pt 4:5
Ibyak. 10:43Luka 24:27; Ibh 19:10
Ibyak. 10:43Yes 53:11; Yer 31:34; Dan 9:24
Ibyak. 10:44Ibk 4:31; 8:14, 15
Ibyak. 10:46Ibk 2:1, 4; 19:6
Ibyak. 10:47Mat 3:11; Ibk 8:36; 11:17
Ibyak. 10:48Mat 16:19; Ibk 2:38
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 10:1-48

Ibyakozwe n’intumwa

10 I Kayisariya hariyo umugabo witwaga Koruneliyo, akaba yari umukuru w’abasirikare* mu itsinda ryitwaga “ingabo z’u Butaliyani.”* 2 Yari umuntu wubaha Imana kandi akayitinya we n’abo mu rugo rwe bose. Yatangaga ibintu byinshi byo gufasha abantu, kandi agahora asenga Imana ayinginga. 3 Nuko bigeze nka saa cyenda+ z’amanywa,* abona mu iyerekwa umumarayika w’Imana aje aho ari agaragara neza, aramuhamagara ati: “Koruneliyo!” 4 Koruneliyo amwitegereza afite ubwoba, aravuga ati: “Nguteze amatwi Mwami.” Uwo mumarayika aramubwira ati: “Amasengesho yawe Imana yarayumvise kandi yabonye ibikorwa byinshi byiza ukorera abandi.+ 5 None rero ohereza abantu bajye i Yopa, bazane umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. 6 Uwo mugabo acumbikiwe na Simoni utunganya impu, ufite inzu ku nyanja.” 7 Umumarayika wabimubwiye akimara kugenda, Koruneliyo ahamagara abagaragu be babiri babaga mu rugo n’umusirikare wubahaga Imana wamukoreraga, 8 ababwira ibyo bintu byose, arangije abatuma i Yopa.

9 Ku munsi ukurikiyeho, mu gihe bari ku rugendo bageze hafi y’umujyi, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga. Icyo gihe hari nka saa sita z’amanywa.* 10 Ariko arasonza cyane ashaka kurya. Mu gihe bari bagitegura ibyokurya, yabaye nk’urota+ 11 maze abona ijuru rikingutse, kandi abona ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurirwa ku isi, ufashwe mu nguni zawo enye. 12 Icyo kintu cyari kirimo amoko yose y’inyamaswa zifite amaguru ane n’ibikururuka byo ku isi n’inyoni zo mu kirere. 13 Nuko yumva ijwi rimubwira riti: “Petero, haguruka ubage urye!” 14 Ariko Petero aravuga ati: “Oya rwose Mwami! Ntabwo nigeze ndya ikintu cyanduye.”*+ 15 Nuko iryo jwi ryongera kumubwira ubwa kabiri riti: “Ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.” 16 Iryo jwi ryongera kumubwira ubwa gatatu, maze icyo kintu gihita gisubizwa mu ijuru.

17 Mu gihe Petero yari akiri mu rujijo yibaza icyo iryo yerekwa yari amaze kubona risobanura, ba bantu bari boherejwe na Koruneliyo bahise bahagera. Bari babaririje aho inzu ya Simoni iri, kandi bari bahagaze aho ku irembo.+ 18 Nuko barahamagara, babaza niba Simoni wahimbwe Petero acumbikiwe aho ngaho. 19 Mu gihe Petero yari agitekereza ku byo yari yabonye mu iyerekwa, umwuka+ waramubwiye uti: “Hari abagabo batatu bagushaka. 20 None rero haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya rwose, kubera ko ari njye wabohereje.” 21 Nuko Petero aramanuka asanga abo bagabo, arababwira ati: “Ni njye Petero. Muranshakira iki?” 22 Baravuga bati: “Koruneliyo,+ umukuru w’abasirikare, akaba ari umuntu ukiranuka kandi utinya Imana, uvugwa neza n’Abayahudi bose, yahawe amabwiriza y’Imana binyuze ku mumarayika, ngo agutumeho uze mu rugo rwe, yumve ibyo uvuga.” 23 Nuko abinjiza mu nzu arabacumbikira.

Bukeye, arahaguruka ajyana na bo, kandi bamwe mu bavandimwe b’i Yopa baramuherekeza. 24 Ku munsi ukurikiyeho agera i Kayisariya. Birumvikana ko Koruneliyo yari abategereje kandi yari yatumiye bene wabo n’incuti ze z’inkoramutima. 25 Nuko Petero yinjiye, Koruneliyo aramusanganira, aramupfukamira.* 26 Ariko Petero aramuhagurutsa aramubwira ati: “Haguruka! Ndi umuntu nkawe.”+ 27 Nuko bagenda baganira maze yinjira mu nzu, ahasanga abantu benshi bari bateraniye hamwe. 28 Arababwira ati: “Muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’undi muntu utari Umuyahudi+ cyangwa kumwegera. Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye.+ 29 Ni yo mpamvu igihe mwantumagaho nahise nza ntajijinganyije rwose. None rero, nimumbwire impamvu mwantumyeho.”

30 Nuko Koruneliyo aravuga ati: “Mu minsi ine ishize ari nk’iki gihe mu ma saa cyenda, nari mu nzu yanjye nsenga. Ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana ahagaze imbere yanjye. 31 Arambwira ati: ‘Koruneliyo, Imana yumvise amasengesho yawe kandi yabonye ukuntu ukunda gufasha abandi. 32 Nuko rero, tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero. Uwo muntu acumbikiwe mu nzu iri ku nyanja, ikaba ari iya Simoni utunganya impu.’+ 33 Nahise ngutumaho kandi wakoze kuza. None ubu twese turi hano imbere y’Imana kugira ngo twumve ibyo Yehova* yagutegetse kuvuga.”

34 Nuko Petero aravuga ati: “Ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura.+ 35 Ahubwo muri buri gihugu, umuntu wese uyitinya kandi agakora ibyiza, iramwemera.+ 36 Yohereje ijambo ryayo ku Bisirayeli kugira ngo ibabwire ubutumwa bwiza bw’amahoro+ binyuze kuri Yesu Kristo, ari we Mwami w’abantu bose.+ 37 Muzi inkuru yavuzwe muri Yudaya hose uhereye i Galilaya,+ igihe Yohana yari amaze kubwiriza avuga ibyerekeye umubatizo. 38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ikavuga ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ ikamuha n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose,+ kubera ko Imana yari kumwe na we.+ 39 Natwe duhamya ibintu byose yakoreye mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu. Ariko bamwishe bamumanitse ku giti. 40 Ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu+ kandi imwemerera kwiyereka abantu. 41 Icyakora nta bwo yiyeretse abantu bose, ahubwo ni twe twenyine yiyeretse, twe twasangiye na we ibyokurya n’ibyokunywa, amaze kuzuka.+ Turi abahamya Imana yashyizeho mbere y’igihe kugira ngo tumenye ibye kandi tubibwire abandi. 42 Nanone yadutegetse kubwiriza abantu no kubasobanurira neza+ ko Yesu ari we Imana yategetse ko aba umucamanza w’abazima n’abapfuye.+ 43 Abahanuzi bose bamutangira ubuhamya,+ bavuga ko umwizera wese ababarirwa ibyaha mu izina rye.”+

44 Igihe Petero yari akivuga ibyo, umwuka wera wahise umanukira ku bari bamuteze amatwi bose.+ 45 Nuko Abayahudi bari barizeye* bakaba bari bazanye na Petero, baratangara kubera ko impano y’umwuka wera yari ihawe n’abanyamahanga, 46 maze bakabumva bavuga izindi ndimi kandi basingiza Imana.+ Nuko Petero aravuga ati: 47 “Aba bantu bahawe umwuka wera nk’uko natwe twawuhawe. None se ni nde wababuza kubatizwa+ mu mazi?” 48 Nuko abategeka kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo.+ Hanyuma bamusaba kugumana na bo iminsi runaka.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze