Zaburi
Indirimbo ya Dawidi.
29 Muhe Yehova ibimukwiriye mwa bana b’abakomeye mwe.
Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+
2 Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.
Musenge* Yehova mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.*
3 Ijwi rya Yehova ryumvikaniye hejuru y’ibicu.*
Imana ifite icyubahiro yahindishije ijwi nk’iry’inkuba.+
Yehova ari hejuru y’ibicu byinshi.+
4 Ijwi rya Yehova rifite imbaraga.+
Ijwi rya Yehova rirahebuje.
5 Ijwi rya Yehova risatura ibiti by’amasederi.
Ni ukuri, Yehova asatura ibiti by’amasederi yo muri Libani.+
6 Atuma Libani yiterera hejuru nk’inyana iri gusimbagurika,
Kandi agatuma Siriyoni+ isimbuka nk’ikimasa cy’ishyamba kikiri gito.
7 Iyo Yehova avuze, imirabyo irarabya.+
8 Ijwi rya Yehova rituma ubutayu butigita.+
Yehova atuma ubutayu bw’i Kadeshi+ bunyeganyega.
9 Ijwi rya Yehova ritera ubwoba imparakazi zikabyara,
Rigakokora amashyamba agashiraho amababi,+
Abari mu rusengero rwe bose bakavuga bati: “Nahabwe icyubahiro!”
10 Yehova ategeka amazi menshi.*+
Yehova ni Umwami iteka ryose.+