ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyakozwe 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe

      • Barinaba na Sawuli baba abamisiyonari (1-3)

      • Babwiriza muri Shipure (4-12)

      • Pawulo yigisha muri Antiyokiya ho muri Pisidiya (13-41)

      • Ubuhanuzi buvuga ko abanyamahanga bagombaga kubwirizwa (42-52)

Ibyakozwe 13:1

Impuzamirongo

  • +1Kor 12:28; Efe 4:11, 12

Ibyakozwe 13:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Ibk 9:15
  • +1Tm 2:7

Ibyakozwe 13:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Ibk 12:25

Ibyakozwe 13:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Yari guverineri w’intara y’i Roma. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umuyobozi.”

Ibyakozwe 13:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni we Bariyesu uvugwa ku murongo wa 6.

Ibyakozwe 13:10

Impuzamirongo

  • +Yoh 8:44

Ibyakozwe 13:13

Impuzamirongo

  • +Ibk 12:12
  • +Ibk 15:37, 38

Ibyakozwe 13:14

Impuzamirongo

  • +Ibk 17:1, 2; 18:4; 19:8

Ibyakozwe 13:15

Impuzamirongo

  • +Ibk 15:21

Ibyakozwe 13:17

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:1, 6; Gut 7:6, 8

Ibyakozwe 13:18

Impuzamirongo

  • +Kuva 16:35; Kub 14:33, 34

Ibyakozwe 13:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Impuzamirongo

  • +Gut 7:1; Yos 14:1, 2

Ibyakozwe 13:20

Impuzamirongo

  • +Abc 2:16; 1Sm 3:20

Ibyakozwe 13:21

Impuzamirongo

  • +1Sm 8:4, 5
  • +1Sm 10:21; 11:15

Ibyakozwe 13:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu ukora ibihuje n’uko umutima wanjye ushaka.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:12, 13; Zb 89:20
  • +1Sm 16:1
  • +1Sm 13:13, 14

Ibyakozwe 13:23

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:12; Yes 11:1; Luka 1:31, 32, 68, 69

Ibyakozwe 13:24

Impuzamirongo

  • +Mat 3:1, 6

Ibyakozwe 13:25

Impuzamirongo

  • +Mat 3:11; Luka 3:16

Ibyakozwe 13:26

Impuzamirongo

  • +Mat 10:5, 6; Luka 24:47, 48

Ibyakozwe 13:27

Impuzamirongo

  • +Yes 53:7, 8

Ibyakozwe 13:28

Impuzamirongo

  • +Mat 26:59, 60; Luka 23:13-15; Yoh 19:4
  • +Mat 27:22, 23; Yoh 19:15

Ibyakozwe 13:29

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Impuzamirongo

  • +Mat 27:59, 60; Yoh 19:40-42

Ibyakozwe 13:30

Impuzamirongo

  • +Mat 28:5, 6; Ibk 2:24

Ibyakozwe 13:31

Impuzamirongo

  • +Mat 28:16; Ibk 1:3; 3:15; 1Kor 15:4-7

Ibyakozwe 13:33

Impuzamirongo

  • +Rom 1:4
  • +Zb 2:7; Heb 1:5; 5:5

Ibyakozwe 13:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “rwiringirwa.”

Impuzamirongo

  • +Yes 55:3

Ibyakozwe 13:35

Impuzamirongo

  • +Zb 16:10; Ibk 2:31

Ibyakozwe 13:36

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yakoze ibyo Imana ishaka.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 2:29

Ibyakozwe 13:37

Impuzamirongo

  • +Ibk 2:27

Ibyakozwe 13:38

Impuzamirongo

  • +Luka 24:46, 47; Ibk 5:31; 10:43

Ibyakozwe 13:39

Impuzamirongo

  • +Heb 10:1
  • +Yes 53:11; Rom 3:28; 5:18; 8:3; Heb 7:19

Ibyakozwe 13:41

Impuzamirongo

  • +Hab 1:5

Ibyakozwe 13:43

Impuzamirongo

  • +Ibk 11:23; 14:21, 22

Ibyakozwe 13:45

Impuzamirongo

  • +Ibk 14:1, 2; 17:4, 5

Ibyakozwe 13:46

Impuzamirongo

  • +Mat 10:5, 6; Ibk 3:25, 26; Rom 1:16
  • +Luka 2:29-32; Ibk 18:5, 6; Rom 10:19

Ibyakozwe 13:47

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Uko bigaragara Pawulo yerekezaga aya magambo no ku bigishwa ba Yesu.

Impuzamirongo

  • +Yes 49:6; Ibk 1:8

Ibyakozwe 13:50

Impuzamirongo

  • +Mat 23:34; Ibk 14:2, 19; 17:5

Ibyakozwe 13:51

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.

Impuzamirongo

  • +Mat 10:14; Luka 9:5

Ibyakozwe 13:52

Impuzamirongo

  • +Mat 5:12

Byose

Ibyak. 13:11Kor 12:28; Efe 4:11, 12
Ibyak. 13:2Ibk 9:15
Ibyak. 13:21Tm 2:7
Ibyak. 13:5Ibk 12:25
Ibyak. 13:10Yoh 8:44
Ibyak. 13:13Ibk 12:12
Ibyak. 13:13Ibk 15:37, 38
Ibyak. 13:14Ibk 17:1, 2; 18:4; 19:8
Ibyak. 13:15Ibk 15:21
Ibyak. 13:17Kuva 6:1, 6; Gut 7:6, 8
Ibyak. 13:18Kuva 16:35; Kub 14:33, 34
Ibyak. 13:19Gut 7:1; Yos 14:1, 2
Ibyak. 13:20Abc 2:16; 1Sm 3:20
Ibyak. 13:211Sm 8:4, 5
Ibyak. 13:211Sm 10:21; 11:15
Ibyak. 13:221Sm 16:12, 13; Zb 89:20
Ibyak. 13:221Sm 16:1
Ibyak. 13:221Sm 13:13, 14
Ibyak. 13:232Sm 7:12; Yes 11:1; Luka 1:31, 32, 68, 69
Ibyak. 13:24Mat 3:1, 6
Ibyak. 13:25Mat 3:11; Luka 3:16
Ibyak. 13:26Mat 10:5, 6; Luka 24:47, 48
Ibyak. 13:27Yes 53:7, 8
Ibyak. 13:28Mat 26:59, 60; Luka 23:13-15; Yoh 19:4
Ibyak. 13:28Mat 27:22, 23; Yoh 19:15
Ibyak. 13:29Mat 27:59, 60; Yoh 19:40-42
Ibyak. 13:30Mat 28:5, 6; Ibk 2:24
Ibyak. 13:31Mat 28:16; Ibk 1:3; 3:15; 1Kor 15:4-7
Ibyak. 13:33Rom 1:4
Ibyak. 13:33Zb 2:7; Heb 1:5; 5:5
Ibyak. 13:34Yes 55:3
Ibyak. 13:35Zb 16:10; Ibk 2:31
Ibyak. 13:36Ibk 2:29
Ibyak. 13:37Ibk 2:27
Ibyak. 13:38Luka 24:46, 47; Ibk 5:31; 10:43
Ibyak. 13:39Heb 10:1
Ibyak. 13:39Yes 53:11; Rom 3:28; 5:18; 8:3; Heb 7:19
Ibyak. 13:41Hab 1:5
Ibyak. 13:43Ibk 11:23; 14:21, 22
Ibyak. 13:45Ibk 14:1, 2; 17:4, 5
Ibyak. 13:46Mat 10:5, 6; Ibk 3:25, 26; Rom 1:16
Ibyak. 13:46Luka 2:29-32; Ibk 18:5, 6; Rom 10:19
Ibyak. 13:47Yes 49:6; Ibk 1:8
Ibyak. 13:50Mat 23:34; Ibk 14:2, 19; 17:5
Ibyak. 13:51Mat 10:14; Luka 9:5
Ibyak. 13:52Mat 5:12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe 13:1-52

Ibyakozwe n’intumwa

13 Mu itorero+ ryo muri Antiyokiya harimo abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simeyoni witwaga Nigeru, Lukiyosi w’i Kurene, Manayeni wiganye na Herode wari guverineri w’intara, hamwe na Sawuli. 2 Igihe bakoreraga Yehova* ari na ko bigomwa kurya no kunywa, umwuka wera waravuze uti: “Muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabatoranyirije.”+ 3 Hanyuma bigomwa kurya no kunywa, barasenga maze barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli, barangije barabareka baragenda.

4 Nuko abo bantu babiri batumwe n’umwuka wera bajya i Selukiya, bavuyeyo bafata ubwato bajya muri Shipure. 5 Bageze i Salamina batangira gutangaza ijambo ry’Imana mu masinagogi* y’Abayahudi. Yohana Mariko na we yari kumwe na bo, abafasha.+

6 Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose bakagera i Pafo, bahura n’Umuyahudi witwaga Bariyesu, akaba yari umupfumu n’umuhanuzi w’ibinyoma. 7 Yari kumwe n’umuyobozi* witwaga Serugiyo Pawulo, wari umugabo w’umunyabwenge. Uwo muyobozi ahamagara Barinaba na Sawuli ngo baze aho ari. Mu by’ukuri, uwo mugabo yifuzaga cyane kumva ijambo ry’Imana. 8 Ariko Eluma* wari umupfumu (akaba ari na ko izina rye risobanura) atangira kubarwanya, ashaka kuyobya uwo muyobozi ngo atizera. 9 Sawuli ari na we witwa Pawulo, yuzura umwuka wera maze aramwitegereza, 10 aramubwira ati: “Wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bw’uburyo bwose, wa mwana wa Satani+ we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ese ntuzareka kugoreka inzira zigororotse za Yehova? 11 Dore Yehova agiye kuguhana! Uzaba impumyi umare igihe utabona umucyo w’izuba.” Ako kanya igihu n’umwijima bimuzaho, nuko azenguruka hirya no hino ashaka umuntu wamuyobora. 12 Hanyuma uwo muyobozi abonye ibibaye arizera, kuko yari atangajwe n’inyigisho za Yehova.

13 Icyo gihe Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bagera i Peruga ho muri Pamfiliya. Ariko Yohana Mariko+ abasiga aho, yisubirira i Yerusalemu.+ 14 Icyakora bo barakomeza, bava i Peruga bagera muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, binjira mu isinagogi+ ku munsi w’Isabato maze baricara. 15 Bamaze gusomera mu ruhame Amategeko+ n’ibyanditswe n’Abahanuzi, abayobozi b’isinagogi barababwira bati: “Bavandimwe, niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge.” 16 Nuko Pawulo arahaguruka, akoresha ibiganza asaba abantu guceceka, aravuga ati:

“Bisirayeli namwe bandi mutinya Imana, nimwumve. 17 Imana y’Abisirayeli yatoranyije ba sogokuruza, ibagira abantu bakomeye igihe bari mu gihugu cya Egiputa ari abanyamahanga, kandi ibakurayo ikoresheje imbaraga zayo nyinshi.+ 18 Yarabihanganiye mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.+ 19 Yarimbuye abantu bo mu bihugu birindwi by’i Kanani, hanyuma ibiha Abisirayeli ngo bibe umurage* wabo.+ 20 Ibyo byose byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 450.

“Nyuma y’ibyo, yagiye ibaha abacamanza kugeza mu gihe cy’umuhanuzi Samweli.+ 21 Ariko nyuma yaho bisabiye umwami,+ maze Imana ibaha Sawuli umuhungu wa Kishi, wo mu muryango wa Benyamini,+ abategeka imyaka 40. 22 Imaze kumuvanaho, yabahaye Dawidi ngo abe umwami.+ Uwo yamuvuzeho igira iti: ‘nabonye Dawidi umuhungu wa Yesayi.+ Ni umuntu ukora ibyo nshaka.*+ Ni we uzakora ibyo nifuza byose.’ 23 Nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, mu bakomotse kuri uwo muntu haturutsemo umukiza wa Isirayeli, ari we Yesu.+ 24 Mbere y’uko uwo Yesu aza, Yohana yari yarabwiririje mu ruhame Abisirayeli bose, ababwira ko bagombaga kubatizwa kugira ngo bagaragaze ko bihannye.+ 25 Ariko mu gihe Yohana yari hafi kurangiza umurimo we, yaravuze ati: ‘niba mutekereza ko ndi Kristo, si ndi we! Ahubwo uwo azaza nyuma yanjye, kandi sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze.’+

26 “Bavandimwe, mwebwe mukomoka kuri Aburahamu hamwe namwe bandi mutinya Imana, mumenye ko ari twe twahawe ubutumwa buhesha agakiza.+ 27 Ariko abaturage b’i Yerusalemu n’abayobozi babo ntibamenye uwo mukiza, ahubwo igihe bacaga urubanza, bashohoje ibyavuzwe n’abahanuzi,+ ari byo bisomwa kuri buri Sabato mu ijwi riranguruye. 28 Nubwo batabonye impamvu yo kumwicisha,+ basabye Pilato ko yicwa.+ 29 Nuko bamaze gusohoza ibintu byose byanditswe kuri we, bamumanura ku giti, bamushyira mu mva.*+ 30 Ariko Imana yaramuzuye,+ 31 amara iminsi myinshi abonekera abantu bari baravanye i Galilaya bajya i Yerusalemu. Abo bantu bamubonye, ubu ni bo bahamya ibye.+

32 “None rero, turi kubabwira ubutumwa bwiza bw’isezerano ryahawe ba sogokuruza. 33 Iryo sezerano Imana yararidusohoreje twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu,+ nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo: ‘uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe.’+ 34 Imana yaramuzuye kandi ntazongera kuba umuntu ufite umubiri ushobora gupfa cyangwa kubora. Imana yemeje ko ibyo ari ukuri igihe yavugaga iti: ‘nzabakunda urukundo rudahemuka* nk’uko nabisezeranyije Dawidi.’+ 35 Ni na yo mpamvu yavuze mu yindi zaburi iti: ‘ntuzemera ko indahemuka yawe ibora.’+ 36 Dawidi we yakoreye Imana* mu bantu bo mu gihe cye, hanyuma arapfa, ashyingurwa hamwe na ba sekuruza kandi arabora.+ 37 Ariko Yesu Imana yazuye, we ntiyigeze abora.+

38 “Nuko rero bavandimwe, turabatangariza ko binyuze kuri We mushobora kubabarirwa ibyaha byanyu.+ 39 Nanone Amategeko ya Mose+ ntiyashoboraga gutuma mwitwa abakiranutsi mu bintu byose. Ariko abantu bose bizera Yesu bashobora kwitwa abakiranutsi.+ 40 None rero, muramenye ibyavuzwe n’abahanuzi bitazabageraho. Baravuze bati: 41 ‘nimubyitegereze mwa banyagasuzuguro mwe, bibatangaze kandi murimbuke mushire, kuko muri iyi minsi yanyu ngiye gukora umurimo mutazemera na gato, nubwo umuntu yawubasobanurira mu buryo burambuye.’”+

42 Nuko basohotse, abantu batangira kubinginga ngo ibyo bintu bazongere kubibabwira ku Isabato ikurikira. 43 Abari bateraniye mu isinagogi bamaze kugenda, Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari baraje mu idini ry’Abayahudi basengaga Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba, na bo babatera inkunga yo gukomeza kuba indahemuka kugira ngo Imana ikomeze kubakunda.+

44 Ku Isabato ikurikira, abatuye umujyi hafi ya bose bateranira hamwe kugira ngo bumve ijambo rya Yehova. 45 Abayahudi babonye abo bantu bose bagira ishyari ryinshi, maze batangira kuvuga amagambo yo gutuka Imana, bavuguruza ibyo Pawulo yavugaga.+ 46 Nuko Pawulo na Barinaba bavugana ubutwari bati: “Byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana.+ Ariko kuko muryanze kandi mukaba mugaragaje ko mudakwiriye ubuzima bw’iteka, twigiriye mu banyamahanga.+ 47 Yehova yaduhaye itegeko agira ati: ‘nagushyizeho* ngo ube umucyo w’abatuye isi yose. Uzababwire icyo bagomba gukora kugira ngo mbakize.’”+

48 Nuko abanyamahanga babyumvise, batangira kwishima no kuvuga ukuntu ijambo rya Yehova ari ryiza, maze abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera. 49 Nanone, ijambo rya Yehova ryakomeje gukwirakwizwa mu gihugu hose. 50 Ariko Abayahudi bashuka abagore b’abanyacyubahiro basengaga Imana n’abagabo bakomeye bo muri uwo mujyi, batangira gutoteza+ Pawulo na Barinaba kandi babirukana mu karere k’iwabo. 51 Na bo bakunkumura umukungugu wo mu birenge byabo* maze bigira muri Ikoniyo.+ 52 Nuko abigishwa bakomeza kugira ibyishimo+ byinshi no guhabwa umwuka wera.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze