ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abakolosayi 2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abakolosayi

      • Ibanga ryera ry’Imana ni Kristo (1-5)

      • Mwirinde ababayobya (6-15)

      • Ibintu byerekezaga kuri Kristo (16-23)

Abakolosayi 2:1

Impuzamirongo

  • +Kol 4:16

Abakolosayi 2:2

Impuzamirongo

  • +2Kor 1:6
  • +Kol 3:14
  • +1Kor 2:7; Efe 3:5, 6

Abakolosayi 2:3

Impuzamirongo

  • +1Kor 1:30; 2:16

Abakolosayi 2:5

Impuzamirongo

  • +1Kor 14:40
  • +1Kor 15:58; Heb 3:14

Abakolosayi 2:7

Impuzamirongo

  • +Efe 2:20; 3:17
  • +Mat 7:24, 25
  • +Efe 5:20; 1Ts 5:18

Abakolosayi 2:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubagusha mu mutego.”

Impuzamirongo

  • +Efe 5:6; Heb 13:9

Abakolosayi 2:9

Impuzamirongo

  • +Kol 1:19

Abakolosayi 2:10

Impuzamirongo

  • +Efe 1:20, 21; 1Pt 3:22

Abakolosayi 2:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mwarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +Rom 6:6
  • +Rom 2:29; Flp 3:3

Abakolosayi 2:12

Impuzamirongo

  • +Rom 6:4
  • +Efe 2:6; Kol 3:1
  • +Ibk 2:24; Efe 1:19, 20

Abakolosayi 2:13

Impuzamirongo

  • +Efe 2:1, 5
  • +Ibk 2:38

Abakolosayi 2:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yahanaguye.”

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:27; Gut 31:24-26; Heb 7:18
  • +Rom 7:10; Gal 3:10
  • +Efe 2:14, 15
  • +Gal 3:13; Heb 9:15; 1Pt 2:24

Abakolosayi 2:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Binyuze kuri Yesu.”

Impuzamirongo

  • +1Yh 5:4; Ibh 3:21

Abakolosayi 2:16

Impuzamirongo

  • +Rom 14:3, 17
  • +Zb 81:3
  • +Rom 14:6

Abakolosayi 2:17

Impuzamirongo

  • +Heb 8:5; 10:1
  • +Yoh 14:6; Heb 9:11, 12

Abakolosayi 2:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “agasenga nk’uko abamarayika basenga.”

  • *

    Aha Pawulo yakoresheje imvugo yerekezaga ku bikorwa by’abapagani biba bishingiye ku migenzo yabo.

Impuzamirongo

  • +Flp 3:14

Abakolosayi 2:19

Impuzamirongo

  • +Efe 1:22, 23
  • +Efe 2:21; 4:16

Abakolosayi 2:20

Impuzamirongo

  • +Gal 4:3; Kol 2:8
  • +Efe 2:15; Kol 2:14

Abakolosayi 2:22

Impuzamirongo

  • +Mat 15:9

Abakolosayi 2:23

Impuzamirongo

  • +1Tm 4:3

Byose

Kolo. 2:1Kol 4:16
Kolo. 2:22Kor 1:6
Kolo. 2:2Kol 3:14
Kolo. 2:21Kor 2:7; Efe 3:5, 6
Kolo. 2:31Kor 1:30; 2:16
Kolo. 2:51Kor 14:40
Kolo. 2:51Kor 15:58; Heb 3:14
Kolo. 2:7Efe 2:20; 3:17
Kolo. 2:7Mat 7:24, 25
Kolo. 2:7Efe 5:20; 1Ts 5:18
Kolo. 2:8Efe 5:6; Heb 13:9
Kolo. 2:9Kol 1:19
Kolo. 2:10Efe 1:20, 21; 1Pt 3:22
Kolo. 2:11Rom 6:6
Kolo. 2:11Rom 2:29; Flp 3:3
Kolo. 2:12Rom 6:4
Kolo. 2:12Efe 2:6; Kol 3:1
Kolo. 2:12Ibk 2:24; Efe 1:19, 20
Kolo. 2:13Efe 2:1, 5
Kolo. 2:13Ibk 2:38
Kolo. 2:14Kuva 34:27; Gut 31:24-26; Heb 7:18
Kolo. 2:14Rom 7:10; Gal 3:10
Kolo. 2:14Efe 2:14, 15
Kolo. 2:14Gal 3:13; Heb 9:15; 1Pt 2:24
Kolo. 2:151Yh 5:4; Ibh 3:21
Kolo. 2:16Rom 14:3, 17
Kolo. 2:16Zb 81:3
Kolo. 2:16Rom 14:6
Kolo. 2:17Heb 8:5; 10:1
Kolo. 2:17Yoh 14:6; Heb 9:11, 12
Kolo. 2:18Flp 3:14
Kolo. 2:19Efe 1:22, 23
Kolo. 2:19Efe 2:21; 4:16
Kolo. 2:20Gal 4:3; Kol 2:8
Kolo. 2:20Efe 2:15; Kol 2:14
Kolo. 2:22Mat 15:9
Kolo. 2:231Tm 4:3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abakolosayi 2:1-23

Ibaruwa yandikiwe Abakolosayi

2 Ndashaka ko mumenya ukuntu mpatana ngo mbafashe, yaba mwe, ab’i Lawodikiya+ n’abandi bose batigeze bambona. 2 Ibyo mbikora nshaka kubahumuriza+ kugira ngo bunge ubumwe kandi bakomeze kugaragarizanya urukundo,+ bityo babone imigisha bitewe n’uko basobanukiwe neza ukuri, kandi bakagira ubumenyi nyakuri bw’ibanga ryera ry’Imana, ari ryo Kristo.+ 3 Binyuze kuri we, dushobora gusobanukirwa ubwenge n’ubumenyi bw’Imana, bikaba bimeze nk’ubutunzi buhishwe.+ 4 Ibyo ndabibabwiye kugira ngo hatagira umuntu ubashuka akoresheje uburyarya. 5 Nubwo ntari kumwe namwe, mpora mbatekerezaho rwose. Mbona ukuntu mugira gahunda+ n’ukuntu mwizera Kristo mushikamye, bikanshimisha.+

6 Ubwo rero, ubwo mwemeye Umwami Kristo Yesu, mukomeze kunga ubumwe na we. 7 Niringiye ko kuba mwizera Kristo, bizatuma mukomera+ kandi mugashikama nk’igiti cyashoye imizi hasi cyane mu butaka.+ Ibyo ni na byo mwigishijwe. Nanone mujye mushimira Imana cyane.+

8 Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubigarurira,* yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro,+ bishingiye ku mitekerereze y’abantu bo muri iyi si, aho gushingira ku nyigisho za Kristo, 9 kandi ari we ugaragaza imico y’Imana mu buryo bwuzuye.+ 10 Ubwo rero, mufite ibikenewe byose binyuze kuri we, kuko ari we muyobozi w’ubutegetsi bwose n’ubutware bwose.+ 11 Bitewe n’uko mwizera Kristo mwarakebwe.* Ariko si ugukebwa ibi byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe igihe mwarekaga ibyifuzo by’umubiri udatunganye.+ Uko ni ko abigishwa ba Kristo bakwiriye gukebwa.+ 12 Igihe mwabatizwaga umubatizo nk’uwa Kristo, ni nkaho mwari mushyinguranywe na we+ kandi Imana yarabazuye+ kubera ko mwizeye imirimo yayo ikomeye. Imana yabazuye ni na yo yamuzuye.+

13 Nanone kandi, nubwo mwari mumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byanyu kandi mukaba mwari mumeze nk’abatarakebwe, Imana yabahinduye bazima kugira ngo mwunge ubumwe na Kristo.+ Imana yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo,+ 14 kandi yakuyeho* amategeko+ yadushinjaga+ yari akubiyemo ibintu byinshi.+ Yakuyeho ayo mategeko binyuze ku rupfu rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro.*+ 15 Binyuze ku giti cy’umubabaro,* Imana yatsinze abategetsi n’abatware, ibajyana bameze nk’imfungwa,+ ibakoreza isoni mu ruhame kandi igaragaza ko yabatsinze.

16 Ubwo rero, nta muntu ufite uburenganzira bwo kubacira urubanza ku birebana n’ibyo murya, cyangwa ibyo munywa+ cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru iba buri mwaka cyangwa kwizihiza iminsi mikuru iba igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ cyangwa isabato.+ 17 Ibyo bintu byagereranyaga ibyari kuzabaho+ nyuma, kandi byerekezaga kuri Kristo.+ 18 Ntihazagire umuntu utuma mubura ibihembo byanyu,+ yigira nk’uwicisha bugufi kandi asenga abamarayika.* Abantu nk’abo “bishyira hejuru” bitewe n’ibintu babonye* cyangwa bitewe n’imitekerereze iranga abantu badatunganye, bakishyira hejuru nta kindi kibibateye uretse ubwibone bwo mu mitima yabo. 19 Bene abo, ntibunze ubumwe na Yesu Kristo, ari we ugereranywa n’umutwe.+ Uwo mutwe ni wo utuma umubiri wose ukomeza gukura nk’uko Imana ibishaka, binyuze ku ngingo n’imitsi biwuha ibyo ukeneye kandi bikawuteranyiriza hamwe ugafatana neza.+

20 None se niba mwarapfanye na Kristo igihe mwarekaga imitekerereze y’isi,+ kuki mubaho nk’aho muri ab’isi, mugakomeza kuba abagaragu b’amategeko? Kuki mukomeza kumvira amategeko avuga ngo:+ 21 “Iki ntukakirye, iki ntukagisomeho, iki ntukagikoreho,” 22 kandi ibyo ari ibintu bigenewe kuribwa no kunyobwa bigashira? None se kuki mukurikiza amategeko y’abantu n’inyigisho zabo?+ 23 Mu by’ukuri, ibyo bigaragara nk’aho ari iby’ubwenge, ariko ababikora baba bari kwishyiriraho uburyo bwabo bwo gusenga, bakigira nk’abicisha bugufi kandi bakababaza imibiri yabo,+ nyamara ibyo nta kamaro bifite kandi nta we byafasha kurwanya irari ry’umubiri.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze