Imigani
3 Mwana wanjye ntukibagirwe ibyo nkwigisha,
Kandi ujye uhora wumvira amategeko yanjye,
2 Kuko bizatuma ubaho igihe kirekire,
Kandi ukagira amahoro.+
3 Ntukareke kugaragaza urukundo n’ubudahemuka.+
4 Ibyo bizatuma wemerwa, ugire ubushishozi,
Ku buryo bigaragarira Imana n’abantu.+
7 Ntukigire umunyabwenge,+
Ahubwo ujye utinya Yehova kandi uhindukire uve mu bibi.
8 Ibyo bizaba nk’umuti ukuvura,
Maze wongere ugire imbaraga.
9 Jya uhesha Yehova icyubahiro ukoresheje ubutunzi bwawe,+
N’ibyiza kurusha ibindi byo mu musaruro wawe.+
10 Ni bwo aho ubika imyaka yawe hazuzura,+
N’ibyo wengeramo divayi bikuzura divayi nshya.
11 Mwana wanjye, ntukange igihano Yehova aguha,+
Kandi ntukarakare nagucyaha,+
12 Kuko Yehova ahana uwo akunda,+
Nk’uko umubyeyi ahana umwana we yishimira.+
13 Umuntu ugira imigisha ni ufite ubwenge,+
Kandi akagira ubushishozi.
14 Kugira ubwenge ni byiza cyane kuruta kugira ifeza,
Kandi biruta kugira zahabu.+
15 Bufite agaciro kenshi kuruta amabuye y’agaciro yo mu nyanja,*
Kandi mu byo wakwifuza byose nta cyaburuta.
16 Nugira ubwenge uzabaho igihe kirekire,
Kandi uzagira ubutunzi n’icyubahiro.
17 Nubugira uzishima,
Kandi ugire amahoro mu buzima bwawe bwose.+
18 Iyo umuntu akomeje kugira ubwenge bumubera nk’igiti cy’ubuzima.
Umuntu ukomeza kubugira, azabona imigisha.+
19 Yehova yaremye isi abigiranye ubwenge,+
Kandi yashyizeho ijuru ararikomeza abigiranye ubushishozi.+
20 Ubumenyi bwe ni bwo bwatumye atandukanya amazi menshi cyane,
N’ibicu byo mu kirere bigakomeza kuvamo imvura.+
21 Mwana wanjye, ibyo ntukabyibagirwe.*
Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.
22 Bizaguhesha ubuzima,
Kandi bikubere nk’umurimbo wambara mu ijosi.
23 Ni bwo uzagenda mu nzira yawe ufite umutekano,
Kandi nta kintu icyo ari cyo cyose kizagusitaza.+
25 Ntuzatinya ikintu giteye ubwoba gitunguranye,+
Cyangwa ibyago bizagera ku babi bimeze nk’imvura irimo umuyaga mwinshi.+
28 Ntukabwire mugenzi wawe uti: “Genda uzagaruke ejo ni bwo nzagira icyo nguha,”
Kandi ugifite muri uwo mwanya.
29 Ntugapange umugambi wo kugirira nabi mugenzi wawe,+
Kandi aturanye nawe yumva afite umutekano.
31 Ntukagirire ishyari umunyarugomo,+
Cyangwa ngo ukore nk’ibyo akora.
33 Yehova yemera ko abo mu rugo rw’umuntu mubi bagerwaho n’ibyago,+
Ariko aha umugisha abo mu rugo rw’umukiranutsi.+
35 Abanyabwenge bazagira icyubahiro,
Ariko abatagira ubwenge bazakorwa n’ikimwaro.+