ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 6
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Salomo ageza ijambo ku baturage (1-11)

      • Isengesho rya Salomo ryo gutaha urusengero (12-42)

2 Ibyo ku Ngoma 6:1

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:21; 1Bm 8:12, 13; Zb 97:2

2 Ibyo ku Ngoma 6:2

Impuzamirongo

  • +Zb 132:13, 14

2 Ibyo ku Ngoma 6:3

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:14-21

2 Ibyo ku Ngoma 6:5

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 6

2 Ibyo ku Ngoma 6:6

Impuzamirongo

  • +Zb 48:1
  • +2Sm 7:8; 1Ng 28:4

2 Ibyo ku Ngoma 6:7

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:2; 1Bm 5:3

2 Ibyo ku Ngoma 6:9

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:4

2 Ibyo ku Ngoma 6:10

Impuzamirongo

  • +1Ng 28:5; 29:23
  • +1Ng 17:11

2 Ibyo ku Ngoma 6:11

Impuzamirongo

  • +Kuva 40:20; 1Bm 8:9

2 Ibyo ku Ngoma 6:12

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:22

2 Ibyo ku Ngoma 6:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itatu.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:36
  • +1Bm 8:54

2 Ibyo ku Ngoma 6:14

Impuzamirongo

  • +Gut 7:9; 1Bm 8:23-26

2 Ibyo ku Ngoma 6:15

Impuzamirongo

  • +1Bm 3:6
  • +2Sm 7:12, 13; 1Ng 22:10

2 Ibyo ku Ngoma 6:16

Impuzamirongo

  • +Zb 132:12
  • +1Bm 2:4

2 Ibyo ku Ngoma 6:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijuru risumba andi majuru.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 7:48
  • +2Ng 2:6; Yes 40:12; Ibk 17:24
  • +1Bm 8:27-30; Yes 66:1

2 Ibyo ku Ngoma 6:20

Impuzamirongo

  • +Gut 26:2

2 Ibyo ku Ngoma 6:21

Impuzamirongo

  • +Dan 6:10
  • +2Bm 19:20; 2Ng 30:27
  • +2Ng 7:12-14; Mika 7:18

2 Ibyo ku Ngoma 6:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “maze uwo muntu akarahira indahiro yivuma,” bisobanura ko iyo ndahiro yajyaniranaga n’igihano mu gihe ibyo uwo muntu yabaga yarahiye byabaga ari ikinyoma cyangwa ntabyubahirize.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuvumo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:31, 32

2 Ibyo ku Ngoma 6:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubi.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukiranutsi.”

Impuzamirongo

  • +Yobu 34:11
  • +Yes 3:10, 11; Ezk 18:20

2 Ibyo ku Ngoma 6:24

Impuzamirongo

  • +Lew 26:14, 17; Yos 7:8, 11; Abc 2:14
  • +Dan 9:3, 19
  • +Ezr 9:5
  • +1Bm 8:33, 34

2 Ibyo ku Ngoma 6:25

Impuzamirongo

  • +Yes 57:15
  • +Zb 106:47

2 Ibyo ku Ngoma 6:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “wabateje imibabaro.”

Impuzamirongo

  • +Lew 26:19; Gut 28:23
  • +Ezk 14:13
  • +1Bm 8:35, 36

2 Ibyo ku Ngoma 6:27

Impuzamirongo

  • +Yes 30:20, 21; 54:13
  • +1Bm 18:1

2 Ibyo ku Ngoma 6:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibihore.”

Impuzamirongo

  • +Rusi 1:1; 2Bm 6:25
  • +Lew 26:14, 16; Gut 28:21, 22
  • +Amo 4:9; Hag 2:17
  • +Gut 28:38; Yow 1:4
  • +2Ng 12:2; 32:1
  • +1Bm 8:37-40

2 Ibyo ku Ngoma 6:29

Impuzamirongo

  • +2Ng 20:5, 6; 33:13
  • +Img 14:10
  • +Dan 6:10

2 Ibyo ku Ngoma 6:30

Impuzamirongo

  • +Yes 63:15
  • +Zb 130:4
  • +1Sm 16:7; 1Ng 28:9; Yer 11:20; 17:10

2 Ibyo ku Ngoma 6:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibikorwa bihambaye wakoze.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:48; Rusi 1:16; 2Bm 5:15; Yes 56:6, 7; Ibk 8:27
  • +1Bm 8:41-43

2 Ibyo ku Ngoma 6:33

Impuzamirongo

  • +Zb 22:27; 46:10

2 Ibyo ku Ngoma 6:34

Impuzamirongo

  • +Kub 31:2; Yos 8:1; Abc 1:1, 2; 1Sm 15:3
  • +2Ng 14:11; 20:5, 6
  • +1Bm 8:44, 45

2 Ibyo ku Ngoma 6:35

Impuzamirongo

  • +Yes 37:36

2 Ibyo ku Ngoma 6:36

Impuzamirongo

  • +Zb 130:3; Umb 7:20; Rom 3:23
  • +Lew 26:34; 1Bm 8:46-50; Dan 9:7

2 Ibyo ku Ngoma 6:37

Impuzamirongo

  • +Lew 26:40; Ezr 9:6; Neh 1:6; Zb 106:6; Dan 9:5

2 Ibyo ku Ngoma 6:38

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Sm 7:3
  • +Gut 30:1-3; Dan 9:2, 3
  • +Dan 6:10

2 Ibyo ku Ngoma 6:39

Impuzamirongo

  • +Yer 51:36, 37

2 Ibyo ku Ngoma 6:40

Impuzamirongo

  • +2Ng 7:15; 16:9; Zb 65:2; Yes 37:17

2 Ibyo ku Ngoma 6:41

Impuzamirongo

  • +1Ng 28:2
  • +Zb 65:4; 132:8-10

2 Ibyo ku Ngoma 6:42

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntutere umugongo.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 1:34; Zb 18:50
  • +Ibk 13:34

Byose

2 Ngoma 6:1Kuva 20:21; 1Bm 8:12, 13; Zb 97:2
2 Ngoma 6:2Zb 132:13, 14
2 Ngoma 6:31Bm 8:14-21
2 Ngoma 6:5Gut 12:5, 6
2 Ngoma 6:6Zb 48:1
2 Ngoma 6:62Sm 7:8; 1Ng 28:4
2 Ngoma 6:72Sm 7:2; 1Bm 5:3
2 Ngoma 6:91Ng 17:4
2 Ngoma 6:101Ng 28:5; 29:23
2 Ngoma 6:101Ng 17:11
2 Ngoma 6:11Kuva 40:20; 1Bm 8:9
2 Ngoma 6:121Bm 8:22
2 Ngoma 6:131Bm 6:36
2 Ngoma 6:131Bm 8:54
2 Ngoma 6:14Gut 7:9; 1Bm 8:23-26
2 Ngoma 6:151Bm 3:6
2 Ngoma 6:152Sm 7:12, 13; 1Ng 22:10
2 Ngoma 6:16Zb 132:12
2 Ngoma 6:161Bm 2:4
2 Ngoma 6:18Ibk 7:48
2 Ngoma 6:182Ng 2:6; Yes 40:12; Ibk 17:24
2 Ngoma 6:181Bm 8:27-30; Yes 66:1
2 Ngoma 6:20Gut 26:2
2 Ngoma 6:21Dan 6:10
2 Ngoma 6:212Bm 19:20; 2Ng 30:27
2 Ngoma 6:212Ng 7:12-14; Mika 7:18
2 Ngoma 6:221Bm 8:31, 32
2 Ngoma 6:23Yobu 34:11
2 Ngoma 6:23Yes 3:10, 11; Ezk 18:20
2 Ngoma 6:24Lew 26:14, 17; Yos 7:8, 11; Abc 2:14
2 Ngoma 6:24Dan 9:3, 19
2 Ngoma 6:24Ezr 9:5
2 Ngoma 6:241Bm 8:33, 34
2 Ngoma 6:25Yes 57:15
2 Ngoma 6:25Zb 106:47
2 Ngoma 6:26Lew 26:19; Gut 28:23
2 Ngoma 6:26Ezk 14:13
2 Ngoma 6:261Bm 8:35, 36
2 Ngoma 6:27Yes 30:20, 21; 54:13
2 Ngoma 6:271Bm 18:1
2 Ngoma 6:28Rusi 1:1; 2Bm 6:25
2 Ngoma 6:28Lew 26:14, 16; Gut 28:21, 22
2 Ngoma 6:28Amo 4:9; Hag 2:17
2 Ngoma 6:28Gut 28:38; Yow 1:4
2 Ngoma 6:282Ng 12:2; 32:1
2 Ngoma 6:281Bm 8:37-40
2 Ngoma 6:292Ng 20:5, 6; 33:13
2 Ngoma 6:29Img 14:10
2 Ngoma 6:29Dan 6:10
2 Ngoma 6:30Yes 63:15
2 Ngoma 6:30Zb 130:4
2 Ngoma 6:301Sm 16:7; 1Ng 28:9; Yer 11:20; 17:10
2 Ngoma 6:32Kuva 12:48; Rusi 1:16; 2Bm 5:15; Yes 56:6, 7; Ibk 8:27
2 Ngoma 6:321Bm 8:41-43
2 Ngoma 6:33Zb 22:27; 46:10
2 Ngoma 6:34Kub 31:2; Yos 8:1; Abc 1:1, 2; 1Sm 15:3
2 Ngoma 6:342Ng 14:11; 20:5, 6
2 Ngoma 6:341Bm 8:44, 45
2 Ngoma 6:35Yes 37:36
2 Ngoma 6:36Zb 130:3; Umb 7:20; Rom 3:23
2 Ngoma 6:36Lew 26:34; 1Bm 8:46-50; Dan 9:7
2 Ngoma 6:37Lew 26:40; Ezr 9:6; Neh 1:6; Zb 106:6; Dan 9:5
2 Ngoma 6:381Sm 7:3
2 Ngoma 6:38Gut 30:1-3; Dan 9:2, 3
2 Ngoma 6:38Dan 6:10
2 Ngoma 6:39Yer 51:36, 37
2 Ngoma 6:402Ng 7:15; 16:9; Zb 65:2; Yes 37:17
2 Ngoma 6:411Ng 28:2
2 Ngoma 6:41Zb 65:4; 132:8-10
2 Ngoma 6:421Bm 1:34; Zb 18:50
2 Ngoma 6:42Ibk 13:34
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 6:1-42

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

6 Icyo gihe Salomo aravuga ati: “Yehova, wavuze ko uzatura mu mwijima mwinshi.+ 2 Nakubakiye inzu nziza bihebuje, aho uzatura kugeza iteka ryose.”+

3 Nuko umwami arahindukira, asabira umugisha Abisirayeli bose bari bahagaze imbere ye.+ 4 Aravuga ati: “Yehova Imana ya Isirayeli asingizwe, we wakoresheje amaboko ye ibyo yabwiye papa wanjye Dawidi, agira ati: 5 ‘uhereye umunsi nakuriye abantu banjye muri Egiputa, sinigeze ntoranya umujyi mu miryango yose ya Isirayeli kugira ngo mpubake inzu izabamo izina ryanjye+ kandi nta muntu nigeze mpitamo ngo ayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli. 6 Ariko nahisemo Yerusalemu+ ngo abe ari ho izina ryanjye riba kandi mpitamo Dawidi kugira ngo ayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’+ 7 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+ 8 Ariko Yehova yabwiye papa wanjye Dawidi ati: ‘wifuje cyane kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye kandi rwose wagize neza kuba warabyifuje. 9 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu, ahubwo umwana uzabyara ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+ 10 Yehova yakoze ibyo yasezeranyije maze nsimbura papa wanjye Dawidi nicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli,+ nk’uko Yehova yabisezeranyije.+ Nanone nubakiye Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye, 11 kandi muri iyo nzu nashyizemo Isanduku irimo bya bisate by’amabuye byanditseho isezerano+ Yehova yagiranye n’Abisirayeli.”

12 Nuko ahagarara imbere y’igicaniro cya Yehova n’imbere y’Abisirayeli bose, arambura amaboko.+ 13 (Salomo yari yaracuze podiyumu mu muringa ayishyira mu mbuga hagati.+ Yari ifite uburebure bwa metero 2 na santimetero 50,* ubugari bwa metero 2 na santimetero 50 n’ubuhagarike bwa metero 1 na santimetero 50.* Ni ho yari ahagaze.) Apfukama imbere y’Abisirayeli bari aho bose, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,+ 14 aravuga ati: “Yehova Mana ya Isirayeli, nta Mana imeze nkawe mu ijuru cyangwa ku isi, wowe usohoza isezerano kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka abagaragu bawe bagukorera n’umutima wabo wose.+ 15 Washohoje isezerano wagiranye na papa wanjye Dawidi.+ Iryo sezerano warivuze n’akanwa kawe, none uyu munsi urishohoje ukoresheje ukuboko kwawe.+ 16 None rero Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije papa wanjye Dawidi, umugaragu wawe, igihe wavugaga uti: ‘abana bawe nibumvira amategeko yanjye,+ bakitwara neza nk’uko wanyumviye,+ ntihazabura umuntu ugukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’ 17 Yehova Mana ya Isirayeli, ndakwinginze ureke ibyo wasezeranyije umugaragu wawe Dawidi bibe.

18 “Ariko se koko Imana izaturana n’abantu ku isi?+ Dore n’ijuru, nubwo ari rinini cyane,* nturikwirwamo+ nkanswe iyi nzu nubatse!+ 19 Yehova Mana yanjye, tega amatwi isengesho ryanjye umugaragu wawe kandi wumve icyo ngusaba, wumve gutakamba kwanjye ngusaba kumfasha, wumve n’isengesho mvugiye imbere yawe. 20 Amaso yawe ajye ahora areba iyi nzu ku manywa na nijoro, areba ahantu wavuze ko hazaba izina ryawe,+ kugira ngo wumve amasengesho njye umugaragu wawe ngutura nerekeye aha hantu. 21 Ujye wumva igihe njye umugaragu wawe cyangwa abantu bawe, ari bo Bisirayeli bagize icyo bagusaba berekeye aha hantu.+ Ujye utega amatwi uri aho utuye mu ijuru,+ utwumve kandi utubabarire.+

22 “Umuntu naregwa ko yakoshereje mugenzi we maze bakamusaba kurahira,* azaba asabwa gukora ibyo yarahiriye.* Mu gihe azaba akirebwa n’iyo ndahiro, maze akaza imbere y’igicaniro cyawe kiri muri iy’inzu,+ 23 uzumve uri mu ijuru ucire imanza abo bagaragu bawe, uwakosheje* umwiture gukiranirwa kwe+ kandi umuhanire ibyo yakoze, naho uwarenganye* umurenganure maze umwiture ukurikije gukiranuka kwe.+

24 “Abantu banjye, ari bo Bisirayeli nibatsindwa n’umwanzi wabo bazira ko bagukoshereje,+ ariko bakakugarukira bagasingiza izina ryawe,+ bakagusenga+ kandi bakagutakira ngo ubagirire imbabazi bari imbere yawe muri iyi nzu,+ 25 icyo gihe uzumve uri mu ijuru+ ubabarire abantu banjye, ari bo Bisirayeli, ubababarire icyaha cyabo, ubagarure mu gihugu wabahaye bo na ba sekuruza.+

26 “Ijuru nirikingwa imvura ikabura+ bitewe n’uko bagukoshereje+ maze bagasenga berekeye aha hantu bagasingiza izina ryawe, bagahindukira bakareka ibyaha byabo bitewe n’uko wabahannye,*+ 27 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe, ari bo Bisirayeli, icyaha cyabo, kuko uzabigisha inzira nziza bakwiriye kugenderamo.+ Uzagushe imvura+ mu gihugu cyawe wahaye abantu bawe ngo kibabere umurage.

28 “Mu gihugu nihatera inzara,+ icyorezo,+ imyaka yo mu murima ikuma cyangwa ikazaho uruhumbu,+ cyangwa hagatera inzige,*+ cyangwa abanzi b’abagaragu bawe bakabagotera mu mijyi yabo,+ cyangwa hagatera ikindi cyorezo, cyangwa indwara iyo ari yo yose,+ 29 umuntu uwo ari we wese cyangwa abantu bawe ari bo Bisirayeli, bagasenga+ bagutakira, kuko buri wese azi agahinda ko mu mutima we,+ bakarambura amaboko yabo bayerekeje kuri iyi nzu,+ 30 uzumve uri mu ijuru aho uba,+ ubababarire+ kandi witure buri wese ukurikije ibyo yakoze, kuko uzi umutima we (ni wowe wenyine uzi neza imitima y’abantu),+ 31 kugira ngo bagutinye maze bajye bakora ibyo ubasaba igihe cyose bazaba bari mu gihugu wahaye ba sogokuruza.

32 “Nanone kandi umunyamahanga wese, utari uwo mu bantu bawe ari bo Bisirayeli, uzaza aturutse mu gihugu cya kure abitewe n’izina ryawe rikomeye,*+ ububasha bwawe n’imbaraga zawe nyinshi maze akaza agasenga yerekeye iyi nzu,+ 33 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba, ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose, kugira ngo abo mu bihugu byose byo ku isi bamenye izina ryawe,+ bagutinye nk’uko abantu bawe, ari bo Bisirayeli bagutinya kandi bamenye ko iyi nzu nubatse yitirirwa izina ryawe.

34 “Abantu bawe nibajya ku rugamba kurwana n’abanzi babo, ari wowe ubohereje,+ bakagusenga+ berekeye uyu mujyi wahisemo n’iyi nzu nubakiye izina ryawe,+ 35 uzumve isengesho ryabo n’ibyo bagusaba bakwinginga, uri mu ijuru, ubarenganure.+

36 “Nibagukorera icyaha (kuko nta muntu n’umwe udakora icyaha),+ ukabarakarira kandi ukemera ko abanzi babo babatsinda bakabajyana mu gihugu cyabo ari imfungwa, haba kure cyangwa hafi,+ 37 bagera mu gihugu bajyanywemo ku ngufu bakisubiraho, bakakugarukira, bakagutakira bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imfungwa, bakavuga bati: ‘twakoze icyaha, twarakosheje, twakoze ibibi,’+ 38 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo* bwabo bwose, bari mu gihugu bajyanywemo ku ngufu,+ bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umujyi wahisemo+ n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe, 39 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba, wumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo, ubarenganure.+ Uzababarire abantu bawe bagukoshereje.

40 “None Mana yanjye, amaso yawe arebe kandi amatwi yawe yumve isengesho mvugiye aha hantu.+ 41 Yehova Mana, haguruka ujye ahantu hawe ho kuruhukira,+ wowe n’Isanduku igaragaza imbaraga zawe. Yehova Mana, abatambyi bawe bambare agakiza, indahemuka zawe zishimire ibintu byiza byose ukora.+ 42 Yehova Mana, ntureke* uwo wasutseho amavuta.+ Ibuka urukundo rudahemuka wagaragarije Dawidi umugaragu wawe.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze