Imigani
2 Amagambo meza umuntu avuga azamuhesha ibyiza,+
Ariko abariganya baba bifuza gukora ibikorwa by’urugomo.
4 Umunebwe yifuza ibintu byinshi ariko ntagire icyo abona,+
Nyamara umuntu ukorana umwete we azabona ibihagije.+
5 Umukiranutsi yanga ikinyoma,+
Ariko ibikorwa by’ababi bibakoza isoni kandi bikabatesha agaciro.
6 Gukiranuka birinda umukiranutsi,+
Ariko ibibi abanyabyaha bakora ni byo bibarimbuza.
7 Hari umuntu wigira umukire kandi nta cyo yigirira.+
Hari n’uwigira umukene kandi afite ibintu byinshi by’agaciro.
11 Ubutunzi umuntu abonye vuba vuba buragabanuka,+
Ariko ubwo umuntu abonye gahoro gahoro buriyongera.
12 Iyo umuntu atabonye icyo yari yiteze, bitera umutima kurwara.+
Ariko iyo abonye icyo yifuza, bituma yongera kugira imbaraga.*+
14 Inyigisho z’umunyabwenge zituma umuntu akomeza kubaho+
Kandi zirinda umuntu urupfu.
15 Kugira ubushishozi bwinshi bituma umuntu akundwa,
Ariko ibikorwa by’abantu bariganya bitera imibabaro myinshi.
16 Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora,+
Ariko umuntu utagira ubwenge agaragaza ubuswa bwe.+
18 Umuntu utemera gukosorwa arakena kandi agasuzugurwa,
Ariko uwemera gucyahwa azahabwa icyubahiro.+
19 Iyo umuntu abonye icyo yifuza arishima,+
Ariko abatagira ubwenge bo banga guhindukira ngo bave mu bibi.+
20 Uba incuti y’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge,+
Ariko uba incuti y’abantu bitwara nabi azahura n’ibibazo.+
22 Umuntu mwiza asigira abuzukuru be umurage,*
Kandi ubutunzi bw’umunyabyaha bubikirwa umukiranutsi.+
23 Ubutaka bw’abakene buhinzwe, bweramo ibyokurya byinshi,
Ariko hari igihe barenganywa bigatwarwa n’abandi.