ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es25
  • Gicurasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gicurasi
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
  • Udutwe duto
  • Ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
es25

Gicurasi

Ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi

Inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose.​—Ibyak. 11:28.

‘Inzara ikomeye yateye mu isi yose ituwe,’ yageze no ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Abatware b’imiryango barahangayitse bibaza uko bari gutunga abagize imiryango yabo. Byagendekeye bite se Abakristo bari bakiri bato, bifuzaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova? Ese baba baratekereje ko byaba byiza babaye baretse gato maze iyo nzara ikabanza ikarangira? Uko byaba byaragenze kose, abo Bakristo bakomeje gukorera Yehova bakurikije imimerere bari barimo, kandi bishimiraga gusangira ibyo bari bafite n’abavandimwe babo bari i Yudaya (Ibyak. 11:29, 30). Abahawe imfashanyo biboneye ko Yehova yabafashije (Mat. 6:31-33). Nanone barushijeho gukunda Abakristo bagenzi babo baboherereje imfashanyo. Ikindi kandi, abatanze izo mfashanyo cyangwa abafashije abo bavandimwe mu bundi buryo butandukanye, babonye ibyishimo biterwa no gutanga.​—Ibyak. 20:35. w23.04 17:12-13

Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi

Tuzi ko tuba turi bubone ibyo dusabye, kubera ko ari yo tuba tubisabye.​—1 Yoh. 5:15.

Hari igihe Yehova asubiza amasengesho yacu akoresheje abantu batamusenga, kugira ngo badufashe. Urugero, yatumye Umwami Aritazeruzi yemerera Nehemiya gusubira i Yerusalemu, ngo afashe abandi Bayahudi gusana umujyi (Neh. 2:3-6). No muri iki gihe, Yehova ashobora gukoresha abantu batamusenga, kugira ngo badufashe. Ubusanzwe Yehova ntasubiza amasengesho yacu mu buryo bw’igitangaza. Icyakora uko ayasubiza, biba bihuje n’ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka. Ubwo rero, ujye ugerageza kumenya niba Yehova yarasubije amasengesho yawe. Nanone ujye ufata akanya utekereze uko Yehova yagiye asubiza amasengesho yawe (Zab. 66:19, 20). Tugomba kugira ukwizera kuko bituma dusenga Yehova, kandi tukemera uko asubiza amasengesho yacu.​—Heb. 11:6. w23.05 21:13, 15-16

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi

Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka.​—Zab. 40:8.

Igihe twiyeguriraga Yehova, twamusezeranyije ko ari we wenyine tuzasenga, kandi tugakora ibyo ashaka. Ubwo rero, tugomba guhigura uwo muhigo twahize kandi rwose si umutwaro. Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko Yehova yaturemeye gukora ibyo ashaka (Ibyah. 4:11). Yaturemye mu ishusho ye, kandi adushyiramo icyifuzo cyo kumumenya no kumusenga. Ibyo bituma tuba incuti ze, kandi gukora ibyo ashaka bikadushimisha. Nanone iyo dukoze ibyo Imana ishaka kandi tukigana Umwana wayo, ‘tubona ihumure’ (Mat. 11:28-30). Ubwo rero jya ugukomeza gukunda Yehova. Gutekereza ku bintu byiza byose Yehova yagiye agukorera n’ibyo azagukorera mu gihe kiri imbere, bizatuma urushaho kumukunda. Uko urushaho gukunda Yehova, ni na ko kumwumvira bikorohera (1 Yoh. 5:3). Kuba Yesu yarasengaga Yehova kugira ngo amufashe, kandi agatekereza ku migisha yari kuzabona mu gihe kiri imbere, byatumye akora ibyo Imana ishaka (Heb. 5:7; 12:2). Nawe ujye wigana Yesu, usenge Yehova umusaba ko yaguha imbaraga, kandi ukomeze kuzirikana ko azaguha ubuzima bw’iteka. w23.08 36:4-5

Ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi

Ese usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo no gutinda kurakara no kwihangana kwayo, kuko utazi ko kugira neza kw’Imana kuba kugerageza gutuma wihana?—Rom. 2:4.

Twese dukunda umuntu wihangana. Urugero, dukunda umuntu ukomeza gutegereza ntarakare. Iyo dukoze amakosa abantu bakatwihanganira, na byo biradushimisha. Nanone turishima, iyo twibutse ukuntu uwatwigishije Bibiliya yatwihanganiraga iyo twabaga tutumva neza ibyo atwigisha, ntiduhite tubyemera cyangwa kubishyira mu bikorwa bikatugora. Ikiruta byose, dushimira Yehova kuba atwihanganira. Nubwo dukunda abantu bihangana, hari igihe kugaragaza uwo muco, twe bishobora kutugora. Urugero, ushobora kuba uri ku murongo, imbere yawe hari abantu benshi kandi wakererewe. Icyo gihe kwihangana bishobora kukugora. Nanone mu gihe abandi bakubabaje, ushobora kurakara cyane. Hari n’igihe gukomeza gutegereza isi nshya Yehova yadusezeranyije, bishobora kukugora. Icyakora, muri ibyo bice byose, dukeneye kurushaho kugaragaza umuco wo kwihangana. w23.08 35:1-2

Ku wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi

Asezerera Abisirayeli buri wese ajya iwe, asigarana n’abantu magana atatu.​—Abac. 7:8.

Yehova yasabye Gideyoni kugabanya abasirikare be hafi ya bose. Gideyoni yashoboraga kwibaza ati: “Kuki Yehova ansabye kugabanya abasirikare? Ubu koko nzatsinda uru rugamba?” Ariko si ko yabigenje. Ahubwo yahise yumvira. Muri iki gihe na bwo, iyo hari ibintu umuryango wacu uhinduye, abasaza bigana Gideyoni bagahita bumvira (Heb. 13:17). Gideyoni yumviye Yehova nubwo yari afite ubwoba, kandi ibyo yari amusabye bikaba byarashoboraga kumuteza akaga (Abac. 9:17). Icyakora Yehova amaze kumwizeza ko amushyigikiye, Gideyoni yemeye adashidikanya ko azamufasha, agakiza Abisirayeli. Muri iki gihe, abasaza baba mu bihugu byabuzanyije umurimo wacu, bigana Gideyoni. Bagira ubutwari bakayobora amateraniro n’umurimo wo kubwiriza, nubwo baba bashobora gufungwa, bagahatwa ibibazo, bakirukanwa ku kazi cyangwa bagakorerwa ibikorwa by’urugomo. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, abasaza bazaba basabwa kugira ubutwari, kugira ngo bumvire amabwiriza bazahabwa, nubwo kuyakurikiza bishobora kuzashyira ubuzima bwabo mu kaga. w23.06 25:12-13

Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi

Abanyubaha ni bo nzubaha.​—1 Sam. 2:30.

Yehova yandikishije muri Bibiliya ibyo Yehoyada yakoze, kugira ngo tubikuremo amasomo (Rom. 15:4). Nanone igihe yapfaga, Yehova yamukoreye ikintu kidasanzwe. ‘Yahambwe hamwe n’abami mu Murwa wa Dawidi, kuko yari yarakoze ibyiza muri Isirayeli, abikorera Imana y’ukuri n’inzu yayo’ (2 Ngoma 24:15, 16). Gutekereza ku nkuru ya Yehoyada bishobora kudufasha twese gutinya Yehova. Urugero, abavandimwe bafite inshingano bashobora kumwigana, maze bagashakisha uko barinda abagize itorero (Ibyak. 20:28). Abageze mu zabukuru na bo, bashobora kwigana Yehoyada, bakazirikana ko iyo batinya Yehova kandi bagakomeza kumubera indahemuka, ashobora kubakoresha, kugira ngo asohoze umugambi we. Abakiri bato na bo, bakwiriye kuzirikana ukuntu Yehova yafataga Yehoyada, maze bakamwigana. Ibyo babikora bita ku bageze mu zabukuru kandi bakabubaha, cyane cyane abamaze imyaka myinshi bamukorera (Imig. 16:31). Tujye tubigana maze tube indahemuka, dushyigikire ‘abatuyobora’ kandi tubumvire.​—Heb. 13:17. w23.06 27:14-15

Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi

Iminwa y’umukiranutsi iragira abantu benshi.​—Imig. 10:21.

Mu materaniro, ubushishozi bushobora gutuma umenya inshuro ukwiriye kumanika ukuboko, ngo usubize. Kubera iki? Kubera ko iyo umanika ukuboko inshuro nyinshi, bishobora gutuma umuvandimwe uyoboye ikiganiro yumva ko agomba kongera kukubaza, kandi hari abandi batarasubiza. Ibyo rero bishobora guca abandi intege, bigatuma batamanika ukuboko ngo basubize (Umubw. 3:7). Iyo abantu benshi bamanitse ukuboko, hari igihe udasubiza inshuro nyinshi nk’uko wabyifuzaga. Hari n’igihe ikiganiro kirangira, umuvandimwe wari ukiyoboye atakubajije. Tuvugishije ukuri, ibyo bishobora gutuma wumva ucitse intege. Icyakora ntibikakurakaze ngo wumve ko uwo muvandimwe yari abigambiriye (Umubw. 7:9). Niba utashubije kenshi nk’uko wabyifuzaga, ujye utega amatwi witonze ibitekerezo abandi batanga, maze nyuma y’amateraniro ubashimire. Ibyo bishobora gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu, nk’uko ibitekerezo wari butange na byo byari bubatere inkunga. w23.04 18:14-16

Ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi

Mana, umutima wanjye urashikamye.​—Zab. 57:7.

Jya wiyigisha Ijambo ry’Imana kandi uritekerezeho. Iyo igiti gifite imizi miremire, kirakomera. Ubwo rero natwe nitugira ukwizera gukomeye, tuzashikama. Nanone uko igiti kigenda gikura, imizi yacyo igenda icengera mu butaka kandi ikaba myinshi. Natwe iyo twiyigisha Bibiliya kandi tukayitekerezaho, bituma turushaho kugira ukwizera gukomeye, kandi tukemera tudashidikanya ko ibyo Yehova atwigisha, ari byo bidufitiye akamaro (Kolo. 2:6, 7). Jya utekereza ukuntu Yehova yagiraga inama abagaragu be ba kera, akabaha amabwiriza kandi akabarinda, n’uko ibyo byabagiriraga akamaro. Urugero, igihe Ezekiyeli yabonaga mu iyerekwa umumarayika wa Yehova apima urusengero, yamwitegereje yitonze. Ibyo Ezekiyeli yabonye byaramukomeje, kandi natwe tubikuramo amasomo y’ingirakamaro, atuma dushyigikira ugusenga k’ukuri (Ezek. 40:1-4; 43:10-12). Ubwo rero, natwe iyo twiyigishije Ijambo ry’Imana kandi tugatekereza ku bintu byimbitse biririmo, bitugirira akamaro. Nitwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, bizatuma dukomeza kumubera indahemuka.​—Zab. 112:7. w23.07 31:15-16

Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi

Rinda . . . ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.​—Imig. 3:21.

Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abasore badusigiye urugero rwiza wakwigana. Abo basore bo mu gihe cya kera bakundaga Imana kandi hari ibintu bitandukanye bakoze, kugira ngo bite ku bagaragu bayo. Nawe mu muryango wawe cyangwa mu itorero, ushobora kubonamo abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bakubera urugero rwiza (Heb. 13:7). Ushobora no kwigana Yesu Kristo wari utunganye (1 Pet. 2:21). Mu gihe wiyigisha inkuru zabo, ujye ureba imico myiza bari bafite (Heb. 12:1, 2). Hanyuma urebe uko wabigana. Umuntu ufite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, abanza gutekereza neza mbere y’uko agira icyo akora. Jya ukora uko ushoboye witoze uwo muco, kandi ukomeze kuwugaragaza. Icyo wakora kugira ngo ubigereho, ni ukwiga amahame yo muri Bibiliya no gutekereza ukuntu agufitiye akamaro. Hanyuma ujye ukoresha ayo mahame kugira ngo agufashe gufata imyanzuro ishimisha Yehova (Zab.119:9). Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi cyane kizagufasha kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.​—Imig. 2:11, 12; Heb. 5:14. w23.12 53:4-5

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi

Mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza kandi mwubaha cyane.​—1 Pet. 3:15.

Ababyeyi bashobora gutoza abana babo umuco wo kwitonda, kugira ngo bajye basubiza mu bugwaneza abababajije ibyo bizera (Yak. 3:13). Hari abakora imyitozo y’uko babigenza muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Batoranya ingingo abanyeshuri bashobora kubaza abana babo, bakayiganiraho kandi bakabikina kugira ngo bereke abana uko basubiza bagenzi babo mu bugwaneza kandi babubashye. Iyo ababyeyi bitoreje hamwe n’abana babo, bituma abo bana bigirira icyizere, maze bagasobanurira bagenzi babo impamvu bemera ibyo Bibiliya yigisha. Ku rubuga rwa jw.org hariho ingingo zivuga ngo: “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” zirimo imyitozo igenewe abakiri bato. Iyo myitozo ifasha abakiri bato kurushaho kwizera inyigisho zo muri Bibiliya, kandi ikabafasha gutegura ibisubizo mu magambo yabo. Nimwitoreza hamwe ibivugwa muri izo ngingo mu muryango wanyu, mwese bizabafasha kumenya uko mwasobanurira abandi ibyo mwizera kandi mububashye. w23.09 39:10, 15-16

Ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi

Ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.​—Gal. 6:9.

Ese hari intego wishyiriyeho yagufasha kuba incuti ya Yehova, ariko kuyigeraho bikakugora? Niba byarakubayeho, si wowe wenyine. Urugero, hari umuvandimwe witwa Philip wifuzaga kunonosora amasengesho ye no gusenga kenshi, ariko kubona umwanya wo kubikora bikamugora. Mushiki wacu witwa Erika we, yari yarishyiriyeho intego yo kugera kuri porogaramu yo kubwiriza adakererewe, ariko inshuro nyinshi yahageraga yakererewe. Niba hari intego wishyiriyeho ariko ukaba utarayigeraho, ntugacike intege. Ujye uzirikana ko no kugera ku ntego yoroheje, bishobora kugusaba imbaraga kandi bigafata igihe. Byonyine kuba ucyifuza kugera kuri iyo ntego, bigaragaza ko ukunda Yehova cyane kandi ko wifuza kumukorera n’umutima wawe wose. Ibyo rero bishimisha Yehova. Birumvikana ko atadusaba gukora ibyo tudashoboye (Zab. 103:14; Mika 6:8). Ubwo rero mu gihe ugiye kwishyiriraho intego, ujye ureba niba ushobora kuyigeraho. w23.05 24:1-2

Ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi

Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?—Rom. 8:31.

Abantu b’intwari bashobora kugira ubwoba, ariko ntibemera ko bubabuza gukora ibyiza. Kuva Daniyeli akiri muto, yagaragazaga ubutwari. Yiyigishaga inyandiko z’abahanuzi. Urugero, yasomye ubuhanuzi bwa Yeremiya, amenya ko igihe Abayahudi bari kumara i Babuloni, cyari hafi kurangira (Dan. 9:2). Kubona ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoraga, byatumye Daniyeli arushaho kwiringira Yehova; kandi abantu bose biringira Yehova mu buryo bwuzuye, bagira ubutwari. (Gereranya no mu Baroma 8:32, 37-39). Ikindi kintu gikomeye cyamufashije, ni uko yasengaga Yehova kenshi (Dan. 6:10). Yabwiye Yehova ibyaha bye, kandi amubwira uko yiyumva. Nanone yamusabye ko yamufasha (Dan. 9:4, 5, 19). Daniyeli yari umuntu umeze nkatwe. Ubwo rero, ntiyavutse ari intwari. Ariko kwiyigisha, gusenga Yehova no kumwiringira, byatumye agira uwo muco. w23.08 33:4, 7

Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi

Mureke umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.​—Mat. 5:16.

Iyo twumviye abategetsi bakuru, bitugirira akamaro, bikakagirira n’abandi. Mu buhe buryo? Bituma tutagerwaho n’ibihano bigera ku batumvira amategeko (Rom. 13:4). Nanone iyo twumviye abategetsi, babona ko Abahamya ba Yehova ari abaturage beza. Urugero, hari igihe abasirikare bo muri Nijeriya bigeze kwinjira mu Nzu y’Ubwami, abavandimwe bari mu materaniro. Bashakaga abantu bigaragambyaga, kubera ko batashakaga kwishyura imisoro. Icyakora umukuru w’abo basirikare yabasabye gusohoka, arababwira ati: “Abahamya ba Yehova ntibanga gusora.” Ubwo rero iyo wumvira amategeko, bishobora gutuma Abahamya ba Yehova bavugwa neza, kandi biba bishobora kuzagirira akamaro abavandimwe bawe. w23.10 42:13

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi

Mukeneye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe.​—Heb. 10:36.

Hari abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bategereje ko iyi si mbi irimbuka. Icyakora, dukurikije uko abantu babona ibintu, isezerano Yehova yaduhaye ryo kuzana isi nshya, rishobora gusa n’iritinze. Yehova azi uko abagaragu be biyumva. Ni yo mpamvu yabwiye umuhanuzi Habakuki ati: ‘Iyerekwa ni iryo mu gihe cyagenwe, kandi ririhuta cyane rigana kuri icyo gihe. Iryo yerekwa ntirizabeshya. Niyo ryasa n’iritinze, ukomeze kuritegereza, kuko rizasohora. Ntirizatinda’ (Hab. 2:3). Ese Yehova yavuze ayo magambo kugira ngo atere inkunga Habakuki gusa, cyangwa natwe adufitiye akamaro muri iki gihe? Adufitiye akamaro rwose. Intumwa Pawulo na we yagarutse kuri ayo magambo, kugira ngo atere inkunga Abakristo bategereje isi nshya (Heb. 10:37.) Nubwo twaba tubona isezerano Yehova yatanze ryo kuzana isi nshya risa n’aho ritinze, tujye twizera ko “rizasohora. Ntirizatinda.” w23.04 19:16

Ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi

Abisirayeli bose bitotombera Mose.​—Kub. 14:2.

Abisirayeli biboneraga neza ko Mose ari we wari uhagarariye Yehova. Ariko ikibabaje, ni uko abenshi muri bo batakomeje kubyemera (Kub. 14:10, 11). Inshuro nyinshi basuzuguraga Mose, kandi ari we Yehova yakoreshaga kugira ngo abayobore. Ibyo byatumye Yehova atemera ko abo Bisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano (Kub. 14:30). Icyakora, hari Abisirayeli bemeye kuyoborwa na Yehova. Urugero, Yehova yavuze ko ‘Kalebu yakomeje kumukurikira muri byose’ (Kub. 14:24). Yehova yamuhaye imigisha, anamwemerera gutura aho ashaka mu gihugu cy’i Kanani (Yos. 14:12-14). Abisirayeli babayeho nyuma yaho, na bo bemeye ko Yehova abayobora. Igihe Yosuwa yasimburaga Mose akayobora Abisirayeli, ‘baramutinye mu minsi yose yo kubaho kwe’ (Yos. 4:14). Ibyo byatumye Yehova abaha umugisha, abajyana mu gihugu yari yarabasezeranyije.​—Yos. 21:43, 44. w24.02 8:6-7

Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi

Ukunda Imana agomba no gukunda umuvandimwe we.​—1 Yoh. 4:21.

Nk’uko umuganga ashobora kumenya uko umutima wacu utera, afashe ku mutsi w’aho ikiganza cyacu gitereye, natwe kumenya uko urukundo dukunda bagenzi bacu rungana, bituma tumenya uko urwo dukunda Imana na rwo rungana. Iyo dusanze urukundo tubakunda rwaragabanutse, ubwo n’urukundo dukunda Imana na rwo ruba rwaragabanutse. Ariko iyo buri gihe tubagaragariza urukundo, biba bigaragaza ko n’urwo dukunda Imana rukomeza kwiyongera. Mu gihe tubonye ko tutagikunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, tujye tubona ko ari ikibazo gikomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo biba bigaragaza ko tutagikunda Yehova nka mbere. Ibyo intumwa Yohana yabigaragaje neza, igihe yavugaga ko umuntu “udakunda umuvandimwe we abona, adashobora gukunda Imana atabonye” (1 Yoh. 4:20). Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko iyo ‘dukundana,’ ari bwo gusa Yehova atwemera.​—1 Yoh. 4:7-9, 11. w23.11 47:3, 5-6

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi

So na nyoko bazishima.​—Imig. 23:25.

Igihe Umwami Yehowashi yari akiri muto yafashe umwanzuro mwiza. Nubwo papa we yari yarapfuye, yakurikije inama Umutambyi Mukuru wari indahemuka witwaga Yehoyada yamugiraga. Uwo mutambyi yamufataga nk’umwana we. Ibyo byatumye Yehowashi yiyemeza gukorera Yehova, kandi afasha abagize ubwoko bw’Imana kubigenza batyo. Nanone yashyizeho gahunda yo gusana urusengero (2 Ngoma 24:1, 2, 4, 13, 14). Niba hari umuntu ugutoza gukunda Yehova n’amategeko ye, aba aguhaye impano y’agaciro kenshi (Imig. 2:1, 10-12). Ababyeyi bawe bashobora kugutoza bakoresheje uburyo butandukanye. Niwumvira inama zishingiye kuri Bibiliya ababyeyi bawe bakugira, bazishima. Ikiruta byose, uzashimisha Yehova kandi ukomeze kuba incuti ye (Imig. 22:6; 23:15, 24). Ubwo rero, ibyo byagombye gutuma wigana Yehowashi, ugafata imyanzuro myiza nk’iyo yafashe akiri muto. w23.09 38:3-5

Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi

Nzabumva.—Yer. 29:12.

Yehova adusezeranya ko azumva amasengesho yacu. Yehova aradukunda cyane, kubera ko tumukorera mu budahemuka. Ni yo mpamvu adashobora kwirengagiza amasengesho yacu (Zab. 10:17; 37:28). Icyakora ibyo ntibivuze ko azaduha ikintu cyose tumusabye. Hari igihe bishobora kuba ngombwa gutegereza kugeza tugeze mu isi nshya, kugira ngo tuzabone bimwe mu byo twasabye Yehova. Yehova areba niba amasengesho yacu ahuje n’umugambi we (Yes. 55:8, 9). Kimwe mu bigize umugambi we, ni uko isi yose yaturwa n’abantu bishimira kumukorera bunze ubumwe kandi bemera kuyoborwa na we. Nyamara Satani avuga ko abantu bamererwa neza, ari uko biyoboye (Intang. 3:1-5). Kugira ngo Yehova agaragaze ko ibyo Satani avuga atari byo, yemereye abantu kwiyobora. Ariko ubutegetsi bw’abantu ni bwo bwatumye ku isi habaho ibibazo byinshi tubona muri iki gihe (Umubw. 8:9). Tuzi neza ko Yehova atazakuraho ibibazo byose duhura na byo muri iki gihe. w23.11 49:4-5

Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi

Nagushyizeho ngo ube se w’amahanga menshi.​—Rom. 4:17.

Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu ko abantu bo mu ‘mahanga menshi,’ bari kuzabona umugisha binyuze kuri we. Icyakora Aburahamu yarinze agira imyaka 100 na Sara agira imyaka 90, umwana Yehova yasezeranyije Aburahamu ataravuka. Ukurikije uko abantu babona ibintu, byasaga n’ibidashoboka ko babyara. Ibyo bishobora kuba bitaroroheye Aburahamu. Bibiliya iravuga iti: “Ashingiye ku byiringiro, yizeye ko yari kuzaba se w’amahanga menshi” (Rom. 4:18, 19). Kandi koko, ibyo yari yiringiye byarabaye. Amaherezo, nyuma y’igihe kinini yari amaze ategereje, yaje kubyara Isaka (Rom. 4:20-22). Natwe Imana ishobora kutwemera, ikabona ko turi abakiranutsi kandi tukitwa incuti zayo, nk’uko byari bimeze kuri Aburahamu. Ibyo Pawulo na we yabisobanuye neza igihe yavugaga ati: “Kuba byaranditswe ngo ‘byamuhwanyirijwe no gukiranuka,’ si ku bwe gusa. Ahubwo ni no ku bwacu, twebwe abagenewe kuzabiheshwa n’uko twizeye uwazuye Yesu” (Rom. 4:23, 24). Kimwe na Aburahamu natwe tugomba kugira ukwizera, tugakora ibikorwa byiza kandi tukiringira ko ibyo Yehova yasezeranyije bizabaho. w23.12 50:16-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi

Wabonye akababaro kanjye, umenya agahinda k’ubugingo bwanjye.​—Zab. 31:7.

Mu gihe ufite ibibazo biguteye ubwoba, ujye wibuka ko Yehova abibona, akabona n’ukuntu biguhangayikishije. Urugero, igihe Abisirayeli bari muri Egiputa, Yehova yabonaga ukuntu Abanyegiputa babagiriraga nabi, akaniyumvisha “imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Nawe mu gihe ufite ikibazo kiguteye ubwoba, ushobora kwibaza uti: “Ubu se Yehova aramfasha ate?” Ubwo rero, jya umusenga, umusabe agufashe kumenya icyo ari gukora kugira ngo agufashe (2 Abami 6:15-17). Hanyuma ujye utekereza kuri ibi bintu bikurikira: Ese haba hari disikuru cyangwa igitekerezo cyatangiwe mu materaniro cyaguteye inkunga? Ese haba hari ibintu umuryango wacu udutegurira, urugero nk’inyandiko, videwo cyangwa indirimbo, byaba byaragufashije? Ese haba hari umuntu wakubwiye amagambo meza cyangwa akagusomera umurongo w’Ibyanditswe, ukumva araguhumurije? Tutabaye maso, dushobora kutabona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu badukunda, kandi ntiduhe agaciro inama tubona mu Ijambo ry’Imana. Nyamara kandi, ubwo ni uburyo bwiza cyane Yehova akoresha kugira ngo adufashe (Yes. 65:13; Mar. 10:29, 30). Ibyo bigaragaza ko Yehova akwitaho (Yes. 49:14-16). Nanone bigaragaza ko ukwiriye kumwiringira. w24.01 1:9-10

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi

Uhe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.​—Ibyak. 4:29.

Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yibukije abigishwa be inshingano bari bafite yo kumubera abahamya “i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak. 1:8; Luka 24:46-48). Hashize igihe gito, abayobozi b’Abayahudi bafashe intumwa Petero na Yohana babajyana imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, maze barabakanga kandi bababuza kubwiriza (Ibyak. 4:18, 21). Barababwiye bati: “Niba bikwiriye mu maso y’Imana ko tubumvira aho kumvira Imana, mwe ubwanyu nimuhitemo. Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyak. 4:19, 20). Petero na Yohana bamaze kuva imbere y’abo bayobozi, abandi bigishwa basenze Yehova bamusaba ko bose yabafasha gukora ibyo ashaka. Yehova yasubije iryo sengesho.​—Ibyak. 4:31. w23.05 20:11-12

Ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi

Uyu ni Umwana wanjye nkunda.​—Mat. 17:5.

Yehova n’Umwana we Yesu, bamaranye imyaka itabarika kandi ibyo byatumye bakundana cyane. Ni bo bamaranye imyaka myinshi cyane kuruta abandi bose. Mu magambo agize isomo ry’uyu munsi, Yehova yagaragaje neza ukuntu akunda Yesu. Iyo Yehova abishaka yari kuvuga gusa ko ‘amwemera.’ Ariko yashatse kutwereka ukuntu akunda Yesu cyane, maze aravuga ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda.” Rwose Yehova yakundaga Yesu cyane. Imwe mu mpamvu zatumaga amukunda, ni uko yari yiteguye gutanga ubuzima bwe kugira ngo apfire abantu (Efe. 1:7). Yesu na we yari azi ko Yehova amukunda. Icyo ni ikintu atashoboraga gushidikanyaho rwose. Ni yo mpamvu yavugaga kenshi ko Papa we amukunda.​—Yoh. 3:35; 10:17; 17:24. w24.01 4:8

Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi

Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi.​—Imig. 22:1.

Tuvuge ko umuntu ukunda akuvuzeho ikintu kibi cyane. Uzi neza ko akubeshyeye, ariko hari abantu babifashe nk’ukuri. Ikibabaje kurushaho, ni uko abemeye ibyo binyoma bakomeje kugenda babibwira abandi, noneho abantu benshi bakabyemera. Wakumva umeze ute? Abenshi, icyo gihe bikunze kubababaza cyane. Urwo rugero rushobora kudufasha kwiyumvisha ukuntu Yehova yumvise ameze, igihe yavugwagaho ibintu bibi. Umwe mu bamarayika yamuvuzeho ibinyoma, abibwira Eva kandi yarabyemeye. Ibyo ni byo byatumye ababyeyi bacu ba mbere basuzugura Yehova. Nanone byatumye icyaha n’urupfu bigera ku bantu bose (Intang. 3:1-6; Rom. 5:12). Ibibazo byose tubona ku isi muri iki gihe, harimo urupfu, intambara n’imibabaro, byose byatewe n’ibyo binyoma Satani yakwirakwije. Ese Yehova yumva ababajwe n’ibyo binyoma n’ingaruka byateje? Yego rwose. Icyakora ntibyatumye aba umurakare cyangwa ngo bimubuze kwishima. Ahubwo yakomeje kuba “Imana igira ibyishimo.”—1 Tim. 1:11. w24.02 6:1-2

Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi

Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?—Intang. 39:9.

Wakwigana Yozefu ute? Ushobora gufata umwanzuro uhereye ubu w’icyo uzakora nuhura n’ibishuko, kugira ngo ukomeze kubera Yehova indahemuka. Jya witoza guhita wamaganira kure ibintu byose Yehova yanga kandi ntukomeze kubitekerezaho (Zab. 97:10; 119:165). Ibyo bizatuma nuhura n’ibishuko udakora icyaha. Birashoboka ko wemera ko wabonye ukuri, kandi ukaba wifuza gukorera Yehova n’umutima wawe wose. Ariko wumva hari ikintu kikubuza kwiyegurira Yehova no kubatizwa. None se wakora iki? Ushobora kwigana Umwami Dawidi, maze ugasenga Yehova umwinginga uti: “Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi, maze unyobore mu nzira y’ibihe bitarondoreka” (Zab. 139:23, 24). Yehova aha umugisha abantu bose ‘bamushakana umwete.’ Nukora uko ushoboye kugira ngo ugere ku ntego yawe yo kwiyegurira Yehova no kubatizwa, Yehova na we azabona ko umushakana umwete.​—Heb. 11:6. w24.03 9:13-15

Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi

Ntakeneye gutamba ibitambo buri munsi.​—Heb. 7:27.

Umutambyi mukuru yabaga afite inshingano yo guhagararira abantu imbere y’Imana. Igihe Abisirayeli batahaga ihema ry’ibonaniro, ni bwo Yehova yashyizeho Aroni ngo abe Umutambyi mukuru wa mbere. Ariko intumwa Pawulo yavuze ko ‘abantu benshi babaga abatambyi basimburana, kubera ko urupfu rwababuzaga gukomeza kuba abatambyi’ (Heb. 7:23-26). Nanone kubera ko abo batambyi bakuru batari batunganye, bagombaga gutamba ibitambo by’ibyaha byabo. Icyo ni cyo kintu gikomeye kigaragaza ukuntu Umutambyi Mukuru uruta abandi ari we Yesu Kristo, atandukanye cyane n’abatambyi bakuru b’Abisirayeli. Umutambyi Mukuru wacu Yesu Kristo, ni “umukozi w’Imana ukorera . . . mu ihema ry’ukuri, iryo Yehova yabambye, ritabambwe n’umuntu” (Heb. 8:1, 2). Pawulo yaravuze ati: “Kubera ko [Yesu] ahoraho iteka, ntazagira abamusimbura mu butambyi bwe.” Nanone yaravuze ati: “Yesu ‘ntiyanduye kandi yatandukanyijwe n’abanyabyaha.’” Ubwo rero atandukanye n’abatambyi bakuru b’Abisirayeli kuko we ‘adakeneye gutamba ibitambo buri munsi’ ngo ababarirwe ibyaha. w23.10 45:8-9

Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi

Ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho.​—Ibyah. 21:1.

“Ijuru rya mbere” rigereranya ubutegetsi bw’abantu buyoborwa na Satani n’abadayimoni be (Mat. 4:8, 9; 1 Yoh. 5:19). Nanone hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “isi” ishaka kuvuga abantu bayituyeho (Intang. 11:1; Zab. 96:1). Ubwo rero “isi ya kera,” yerekeza ku bantu bo muri iki gihe bakora ibikorwa bibi. Yehova ntazahindura ibintu bike gusa ku “ijuru” n’“isi” biriho ubu, ahubwo azabirimbura, abisimbuze ibishya. Azashyiraho ijuru rishya n’isi nshya, ni ukuvuga ubutegetsi bushya bwo mu ijuru buzaba buyoboye abantu b’abakiranutsi. Nk’uko Yesaya yabihanuye, isi yose izaba nziza, imere nk’ubusitani bwa Edeni. Natwe Yehova azaduhindura bashya, atume buri wese agira ubuzima butunganye. Icyo gihe abamugaye n’abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva bazaba bazima, kandi abapfuye na bo bazazuka.​—Yes. 25:8; 35:1-7. w23.11 46:9-10

Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi

Muhore mwiteguye.—Mat. 24:44.

“Umubabaro ukomeye” uzaza utunguranye (Mat. 24:21). Icyakora wo uzaba utandukanye n’ibindi biza, kuko utazatungura abantu bose. Kubera iki? Kubera ko hashize imyaka igera hafi ku 2.000, Yesu abwiye abigishwa be ko bagomba kwitegura uwo mubabaro ukomeye. Ubwo rero nitwitegura hakiri kare, tuzihanganira ibyo bihe bikomeye kandi dufashe n’abandi kubigenza batyo (Luka 21:36). Icyo gihe tuzaba dukeneye kugaragaza umuco wo kwihangana, tukumvira Yehova twiringiye ko azaturinda. None se tuzakora iki abavandimwe bacu nibatakaza bimwe mu byo batunze cyangwa bakabibura byose (Hab. 3:17, 18)? Icyo gihe tuzaba tugomba kubagirira impuhwe, tukabaha ibyo bakeneye. Tuzakora iki amahanga yishyize hamwe natugabaho igitero, maze bikaba ngombwa ko tumara igihe tubana n’abavandimwe na bashiki bacu turi ahantu hamwe (Ezek. 38:10-12)? Icyo gihe tuzaba tugomba kubakunda cyane, kugira ngo tubashe kwihanganira ibyo bihe bikomeye. w23.07 29:2-3

Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi

Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye.​—Efe. 5:​15, 16.

Umugabo n’umugore bitwaga Akwila na Purisikila bakundwaga n’Abakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere. Ubwo rero muri iki gihe, hari ibintu byinshi abashakanye babigiraho (Rom. 16:3, 4). Bakoreraga hamwe, bakajyana kubwiriza kandi bagafasha abandi bantu babaga bari kumwe na bo (Ibyak. 18:2, 3, 24-26). Ntibitangaje rero kuba buri gihe Bibiliya ibavuga bari kumwe. None se wowe n’uwo mwashakanye, mwakora iki kugira ngo mubigane? Ngaho nimutekereze ku bintu bitandukanye mugomba gukora. Ese bimwe muri byo mushobora kubikorera hamwe, aho kugira ngo buri wese abikore ku giti cye? Urugero, Akwila na Purisikila bajyanaga kubwiriza. Ese namwe mukunda kujyana kubwiriza? Nanone Akwila na Purisikila barakoranaga. Birashoboka ko wowe n’uwo mwashakanye mudakora akazi kamwe. Ariko se imirimo yo mu rugo yo ntimwayifatanya (Umubw. 4:9)? Iyo hari ibintu mukorera hamwe, bituma mumera nk’ikipe, mukabona n’uko muganira. w23.05 23:10-12

Ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi

Igihe cyose nzaba mfite ubwoba, nzakwiringira.​—Zab. 56:3.

Hari igihe twese tujya tugira ubwoba. Urugero, igihe Umwami Sawuli yahigaga Dawidi ashaka kumwica, yahungiye i Gati mu mujyi w’Abafilisitiya. Bidatinze, Akishi umwami w’i Gati yamenye ko Dawidi ari umusirikare ukomeye, baririmbye mu ndirimbo bavuga ko yishe Abafilisitiya “ibihumbi bibarirwa muri za mirongo.” Icyo gihe Dawidi ‘yagize ubwoba bwinshi cyane’ (1 Sam. 21:10-12). Yari ahangayikishijwe n’ibyo uwo mwami yashoboraga kumukorera. None se yakoze iki kugira ngo adakomeza kugira ubwoba? Zaburi ya 56 igaragaza uko Dawidi yiyumvaga, igihe yari i Gati. Muri iyo zaburi, Dawidi yasobanuye neza ukuntu yagize ubwoba, ariko nanone avugamo icyamufashije kugira ngo adakomeza kubugira. Yavuze ko iyo yumvaga afite ubwoba, yiringiraga Yehova (Zab. 56:1-3, 11). Kwiringira Yehova, byaramufashije cyane. Igihe yari i Gati, yihinduye umusazi kandi icyo cyari ikintu kidasanzwe. Ariko Yehova yaramufashije, maze Akishi abona ko Dawidi yataye umutwe, aho kubona ko ari umuntu uteje akaga. Ibyo byatumye Dawidi abacika.​—1 Sam. 21:13–22:1. w24.01 1:1-3

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi

Abahamagawe batoranyijwe kandi bizerwa bari kumwe na we, na bo bazabanesha.​—Ibyah. 17:14.

Ni ba nde bavugwa mu magambo agize isomo ry’uyu munsi? Ni abasutsweho umwuka bazaba bazutse. Bose nibamara kugera mu ijuru, ni ukuvuga igihe umubabaro ukomeye uzaba wenda kurangira, inshingano ya mbere bazahabwa ni iyo kurwana. Nibamara kugera mu ijuru, bazafatanya na Yesu Kristo n’abamarayika, maze barwane intambara ya nyuma, barwana n’abanzi b’Imana. Ngaho tekereza nawe! Bamwe mu Bakristo basutsweho umwuka bari hano ku isi barashaje kandi nta mbaraga bafite. Ariko nibamara kuzuka bakajya mu ijuru, bazaba ari ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga kandi bidapfa, maze bahabwe inshingano yo kurwana intambara, bari kumwe n’Umwami w’Intwari ku rugamba ari we Yesu Kristo. Hanyuma intambara ya Harimagedoni nirangira, bazafatanya na Yesu Kristo bafashe abagaragu ba Yehova kuba abantu batunganye. Birumvikana ko nibagera mu ijuru, bazafasha cyane abavandimwe na bashiki bacu bazaba bari hano ku isi, kuruta uko babikoraga ari abantu badatunganye. w24.02 5:15-16

Ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi

Mukomeze kuyoborwa n’umwuka, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.​—Gal. 5:16.

Hari abantu baba bageze igihe cyo kwiyegurira Yehova no kubatizwa, ariko bagatinya gufata uwo mwanzuro. Batinya ko nibamara kubatizwa, bashobora kuzakora icyaha gikomeye, maze bagacibwa mu itorero. Niba nawe ari ibyo utinya, jya wizera ko Yehova azagufasha ‘ukagenda nk’uko bikwiriye imbere ye, bityo ukabona uko umushimisha mu buryo bwuzuye’ (Kolo. 1:10). Nanone azaguha imbaraga zo gukora ibikwiriye. Jya uzirikana ko yafashije n’abandi benshi gukora ibikwiriye (1 Kor. 10:13). Ni yo mpamvu ugereranyije, abantu bake ari bo bacibwa mu itorero. Ibyo bigaragaza ko Yehova afasha abagaragu be gukomeza kuba indahemuka. Gukora ibintu bibi biratworohera, kubera ko twese tudatunganye (Yak. 1:14). Icyakora iyo uhuye n’ibishuko, uba ufite uburenganzira bwo gukora ibikwiriye. Ubwo rero, ni wowe ugomba gufata umwanzuro w’icyo uzakora. Hari bamwe bavuga ko tudashobora gutegeka uko twiyumva n’ibyo twakora. Ariko ibyo si ukuri rwose! Dushobora kwitoza kurwanya ibyifuzo bibi. Ibyo bisobanura ko igihe umuntu ahuye n’ibishuko, ashobora guhitamo gukora ibyiza. w24.03 9:11-12

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze