IGICE CYO KWIGWA CYA 16
INDIRIMBO YA 64 Dukore umurimo w’isarura
Wakora iki ngo urusheho kwishimira umurimo wo kubwiriza?
“Mukorere Yehova mwishimye.”—ZAB. 100:2.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri budufashe kumenya ibyo twakora kugira ngo turusheho kwishimira umurimo wo kubwiriza.
1. Bamwe iyo batekereje ku murimo wo kubwiriza, bumva bameze bate? (Reba n’ifoto.)
TWEBWE Abahamya ba Yehova, tubwiriza abandi bitewe n’uko dukunda Papa wacu wo mu ijuru kandi tukaba twifuza gufasha bagenzi bacu kumumenya. Ababwiriza benshi bishimira umurimo wo kubwiriza, ariko hari abandi bigora. Kuki bibagora? Bamwe bashobora kuba bagira isoni kandi batifitiye icyizere. Abandi bo iyo batekereje kujya mu rugo rw’abantu batabatumiye, bumva bibagoye. Hari n’abatinya ko abantu bashobora kubabwira nabi. Nanone hari abumva ko gukora uwo murimo bishobora gutuma bagirana ibibazo n’abo babwiriza. Nubwo abo bavandimwe na bashiki bacu baba bakunda Yehova cyane, kwegera umuntu bataziranye ngo bamugezeho ubutumwa bwiza, birabagora. Ariko kubera ko bazi ko uyu murimo ufitiye abantu benshi akamaro, biyemeza kuwukora buri gihe. Nta gushidikanya ko ibyo bishimisha Yehova rwose.
Ese wishimira gukora umurimo wo kubwiriza? (Reba paragarafu ya 1)
2. Kuki tudakwiriye gucika intege, niba twumva tudashimishwa n’umurimo wo kubwiriza?
2 Ese nawe hari igihe ujya wumva gukora umurimo wo kubwiriza bitagushimishije? Niba ari uko bimeze ntugacike intege. Niba ujya wumva utifitiye icyizere, bishobora kuba bigaragaza ko wicisha bugufi, kandi ko udashaka kujya impaka n’abantu. Nanone kandi, nta muntu uba wifuza ko abandi bamubwira nabi, cyane cyane igihe agerageza kubagirira neza. Yehova azi neza uko wiyumva, kandi rwose yifuza kugufasha (Yes. 41:13). Muri iki gice, tugiye kureba ibintu bitanu byagufasha kumenya icyo wakora mu gihe wiyumva utyo, n’icyo wakora kugira ngo urusheho kwishimira umurimo wo kubwiriza.
IJAMBO RY’IMANA RISHOBORA KUKONGERERA IMBARAGA
3. Ni iki cyafashije Yeremiya agashobora kubwiriza?
3 Kera iyo abagaragu ba Yehova bahabwaga inshingano ikomeye, yabakomezaga akoresheje ijambo rye. Reka dufate urugero rw’umuhanuzi Yeremiya. Igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kubwiriza, yumvise agize ubwoba. Yaravuze ati: “Dore sinzi kuvuga kuko nkiri umwana” (Yer. 1:6). Ni iki cyamufashije kugira ubutwari bwo kubwiriza? Ni ibyo Yehova yamubwiye. Yakomeje agira ati: “Ijambo rye ryabaye nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa yanjye, maze nanizwa no kwiyumanganya” (Yer. 20:8, 9). Nubwo ifasi Yeremiya yari arimo yari igoye, ubutumwa yagombaga gutangaza bwatumye agira imbaraga zo gukora uwo murimo.
4. Bigenda bite iyo usoma Ijambo ry’imana kandi ugatekereza ku byo usoma? (Abakolosayi 1:9, 10)
4 Abakristo na bo iyo basomye Ijambo ry’Imana rirabakomeza. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo bo mu itorero ry’i Kolosayi, yababwiye ko kugira ubumenyi nyakuri byari gutuma abo bavandimwe be “bagenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova” kandi “bagakomeza kwera imbuto mu murimo mwiza wose.” (Soma mu Bakolosayi 1:9, 10.) Uwo murimo mwiza ukubiyemo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ubwo rero iyo dusoma Ijambo ry’Imana kandi tugatekereza ku byo dusoma, turushaho kwizera Yehova kandi tukarushaho gusobanukirwa akamaro ko kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.
5. Twakora iki kugira ngo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha bitugirire akamaro?
5 Dukwiriye gusoma Bibiliya twitonze, tukiyigisha ibivugwamo kandi tukabitekerezaho, kugira ngo kuyisoma bitugirire akamaro. Ubwo rero, jya ubigenera umwanya uhagije. Nusoma Bibiliya ukagera ku murongo udasobanukiwe, ntukawirengagize. Ahubwo, jya ukora ubushakashatsi kugira ngo uwusobanukirwe. Ushobora gukoresha wol.jw.org/ase. Nufata umwanya uhagije ukiyigisha, uzarushaho kubona ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri (1 Tes. 5:21). Iyo wemera udashidikanya ibintu bivugwa muri Bibiliya, kubigeza ku bandi biragushimisha.
JYA UTEGURA NEZA MBERE YO KUJYA KUBWIRIZA
6. Kuki twagombye kwitegura neza mbere yo kujya kubwiriza?
6 Nutegura neza mbere yo kujya kubwiriza, bizatuma wigirira icyizere mu gihe uzaba uganira n’abo ubwiriza. Yesu na we yabanje gufasha abigishwa be kwitegura, hanyuma abona kubohereza mu murimo wo kubwiriza (Luka 10:1-11). Gukurikiza amabwiriza Yesu yari yabahaye, byatumye bakora byinshi mu murimo kandi bataha bishimye.—Luka 10:17.
7. Twakora iki ngo twitegure kujya kubwiriza? (Reba n’ifoto.)
7 Twakwitegura dute mbere yo kujya ku kubwiriza? Tugomba gutekereza uko turi bugeze ubutumwa bwiza ku bandi mu magambo yacu. Nanone dushobora gutekereza ku bintu bibiri cyangwa bitatu abantu bo mu ifasi yacu bashobora kudusubiza. Hanyuma y’ibyo, dushobora gutekereza icyo twakora bitewe n’icyo badusubije. Nanone igihe tuzaba tubwiriza tuzagerageza gutuza, gusekera abantu no kubaganiriza mu buryo bwa gicuti.
Jya utegura neza mbere yo kujya kubwiriza (Reba paragarafu ya 7)
8. Ni mu buhe buryo Abakristo bameze nk’inzabya z’ibumba Pawulo yavuze?
8 Intumwa Pawulo yatanze urugero rugaragaza uruhare tugira mu murimo wo kubwiriza. Yaravuze ati: “Ubu butunzi tubufite mu nzabya z’ibumba” (2 Kor. 4:7). Ubwo butunzi ni ubuhe? Ni umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza buzatuma abantu babona ubuzima (2 Kor. 4:1). Naho se inzabya z’ibumba yavuze ni izihe? Izo nzabya z’ibumba zigereranya abagaragu b’Imana, bageza ubutumwa bwiza ku bandi. Mu gihe cya Pawulo, abacuruzi bakoreshaga inzabya z’ibumba cyangwa ibibindi, kugira ngo batware ibintu by’agaciro urugero nk’ibyokurya, divayi n’amafaranga. Yehova na we, yaduhaye inshingano yo gutangaza ubutumwa bwiza bw’agaciro kenshi. Yehova aradufasha, tukabona imbaraga dukeneye kugira ngo dutangaze ubwo butumwa uko bikwiriye.
JYA USENGA USABA KUGIRA UBUTWARI
9. Ni iki twakora ngo tudakomeza gutinya abantu? (Reba n’ifoto.)
9 Hari igihe dushobora gutinya ko abantu batazakira ubutumwa bwiza tubagezaho cyangwa tugatinya ko baturwanya. Twakora iki ngo ntidukomeze kugira ubwoba? Reka turebe isengesho intumwa zavuze igihe bazibuzaga kubwiriza. Aho gukomeza kugira ubwoba ngo zireke kubwiriza, zasenze Yehova zimusaba ko ‘aziha gukomeza kuvuga ijambo rye zishize amanga rwose.’ Yehova yahise asubiza iryo sengesho (Ibyak. 4:18, 29, 31). Natwe niba hari igihe tujya dutinya abantu, tujye dusenga Yehova. Jya usenga Yehova agufashe gukunda abantu cyane, bitume utagira ubwoba bwo kubwiriza.
Jya usenga usaba ubutwari (Reba paragarafu ya 9)
10. Yehova adufasha ate gusohoza inshingano yaduhaye yo kumubera Abahamya? (Yes. 43:10-12)
10 Yehova yaduhaye inshingano yo kumubera Abahamya kandi adusezeranya ko azadufasha kugira ubutwari. (Soma muri Yesaya 43:10-12.) Reka turebe ibintu bine akora kugira ngo tugire ubutwari. Icya mbere, igihe cyose tubwiriza ubutumwa bwiza, Yesu aba ari kumwe natwe (Mat. 28:18-20). Icya kabiri, Yehova yaduhaye abamarayika kugira ngo badufashe (Ibyah. 14:6). Icya gatatu, yaduhaye umwuka wera udufasha kwibuka ibintu twize (Yoh. 14:25, 26). Icya kane, Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo dukorane uwo murimo. Kuba Yehova n’abavandimwe na bashiki bacu badushyigikira, bituma tugira ubutwari tugakomeza gukora uwo murimo.
JYA USHYIRA MU GACIRO KANDI URANGWE N’ICYIZERE
11. Wakora iki ngo urusheho kubona abantu benshi mu murimo wo kubwiriza? (Reba n’ifoto.)
11 Ese iyo wagiye kubwiriza ugasanga ingo nyinshi nta bantu barimo, wumva biguciye intege? Niba bijya bikubaho, ushobora kwibaza uti: “Ese ubu bari he? (Ibyak. 16:13)? Ese ayo masaha baba bagiye mu kazi cyangwa baba bagiye guhaha?” Ese niba ari uko bimeze, uramutse ugiye kubwiriza mu muhanda si bwo wabona abantu benshi? Umuvandimwe witwa Joshua yaravuze ati: “Nasanze kubwiriza ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi n’aho imodoka zihagarara, bituma mbona abantu benshi.” We n’umugore we Bridget, babonye ko iyo bagiye kubwiriza ku masaha ya nimugoroba no ku Cyumweru nyuma ya saa sita, ari bwo basanga abantu benshi mu ngo.—Efe. 5:15, 16.
Jya uhindura igihe ugira kubwiriza n’aho ubwiriza (Reba paragarafu ya 11)
12. Twakora iki ngo tumenye ibyo abantu bizera cyangwa ibibahangayikishije?
12 Niba usanze abantu badashishikajwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya, jya ugerageza kumenya ibyo bizera cyangwa ibibahangayikisha. Joshua twigeze kuvuga n’umugore we Bridget bakunze gukoresha ibibazo biba biri ku ipaji ya mbere y’inkuru z’Ubwami. Urugero, iyo bakoresheje nk’inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo: T-30 babwira umuntu bati: “Hari ababona ko Bibiliya ari igitabo cyaturutse ku Mana, ariko abandi bo si uko babibona. Wowe ubibona ute?” Akenshi icyo kibazo gituma babona uko baganira n’uwo babwiriza.
13. Nubwo abantu batakumva ubutumwa tubagezaho, kuki twavuga ko tuba twageze ku ntego yacu? (Imigani 27:11)
13 Niyo abantu batatega amatwi ubutumwa tubagezaho tuzaba twageze ku ntego yacu. Kubera iki? Ni ukubera ko tuzaba twakoze ibyo Yehova na Yesu badusaba gukora. Badusaba kubabera abahamya (Ibyak. 10:42). Niyo twaba twagiye kubwiriza ntitugire umuntu n’umwe tuvugana na we cyangwa abantu bakanga ubutumwa tubagezaho, dukomeza kugira ibyishimo kuko tuba tuzi ko ibyo twakoze bishimisha Yehova.—Soma mu Migani 27:11.
14. Kuki dukwiye kwishima mu gihe umubwiriza abonye umuntu ushimishijwe mu ifasi?
14 Nanone mu gihe umubwiriza mugenzi wacu abonye umuntu ushimishijwe mu ifasi, tujye twishimana na we. Hari igazeti y’Umunara w’Umurinzi yagereranyije umurimo wacu no gushakisha umwana wabuze. Abantu benshi bajya ahantu hose bashakisha uwo mwana. Iyo uwo mwana abonetse, uwamubonye si we wenyine wishima, ahubwo bose birabashimisha. Uwo murimo wo kubwiriza na wo usaba ko dukorera hamwe. Abagize itorero bose babwiriza mu ifasi, kandi iyo hagize utangira kuza mu materaniro twese biradushimisha.
KOMEZA GUKUNDA YEHOVA NA BAGENZI BAWE
15. Vuga ukuntu gukurikiza ibivugwa muri Matayo 22:37-39, byadufasha kurushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza (Reba n’ifoto yo ku gifubiko.)
15 Gukomeza gukunda Yehova na bagenzi bacu bishobora gutuma turushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza. (Soma muri Matayo 22:37-39.) Ngaho tekereza ukuntu Yehova yishima iyo abona ukuntu dukora uwo murimo n’ukuntu abo tubwiriza bishima iyo batangiye kwiga Bibiliya! Nanone, jya uzirikana ko abantu bemera ubutumwa bwiza tubagezaho, nibahitamo gukorera Yehova bazabona ubuzima bw’iteka.—Yoh. 6:40; 1 Tim. 4:16.
Nidukomeza gukunda Yehova na bagenzi bacu, bizatuma turushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 15)
16. Twakora iki ngo dukomeze kwishimira umurimo wo kubwiriza, nubwo twaba tutabasha kuva mu rugo? Tanga ingero.
16 Ese waba udashobora kuva mu rugo bitewe n’impamvu runaka? Niba ari uko bimeze, jya wibanda ku byo ushobora gukora kugira ngo ugaragaze ko ukunda Yehova na bagenzi bawe. Urugero, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, umuvandimwe witwa Samuel n’umugore we Dania ntibashoboraga kuva mu rugo. Muri ibyo bihe bitari byoroshye, babwirizaga bakoresheje telefone, bakandika amabaruwa, kandi bakigisha abantu Bibiliya bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo (Zoom). Iyo Samuel yabaga yagiye kwa muganga agiye kwivuza kanseri, yabwirizaga abo yahuraga na bo. Yaravuze ati: “Iyo duhuye n’ibibazo, dushobora guhangayika cyane, tukumva tunaniwe kandi bikagerageza ukwizera kwacu. Tuba tugomba kugira icyo dukora kugira ngo gukorera Yehova bidushimishe.” Muri icyo gihe, umugore we Dania yaraguye maze amara amezi atatu atava mu buriri. Nyuma yaho, yamaze amezi atandatu agendera mu igare ry’abamugaye. Yaravuze ati: “Nageragezaga gukora ibyo nshoboye byose. Nabwirije umuganga wamvuraga n’abatuzaniraga ibintu mu rugo. Nanone nabwirije kuri telefone umukozi wo mu kigo gicuruza ibikoresho byo kwa muganga.” Nubwo Samuel na Dania batashoboraga gukora ibintu byinshi, bakoze ibyo bashoboye kandi byatumye bagira ibyishimo.
17. Twakora iki ngo ibitekerezo byatanzwe muri iki gice bitugirire akamaro?
17 Inama twabonye muri iki gice zatugirira akamaro ari uko tuzikurikije zose. Buri nama twayigereranya n’ikirungo umuntu akoresha agiye guteka. Iyo ukoresheje ibirungo bitandukanye, ni bwo ibyo watetse biryoha. Ubwo rero, natwe nidukurikiza inama zose twabonye muri iki gice, tuzaba dufite ibikenewe byose ngo twirinde ibintu byaduca intege maze twishimire umurimo wo kubwiriza.
NI MU BUHE BURYO IBINTU BIKURIKIRA BYAGUFASHA KURUSHAHO KWISHIMIRA UMURIMO?
Gutegura neza
Gusenga usaba ubutwari
Gukomeza gukunda Yehova na bagenzi bawe
INDIRIMBO YA 80 “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”