IGICE CYO KWIGWA CYA 11
Jya wigana Yesu ugire umwete mu murimo wo kubwiriza
‘Umwami yohereje babiri babiri ngo bamubanzirize imbere, bajye mu mijyi yose n’ahantu hose yendaga kujya.’—LUKA 10:1.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Tugiye kureba ibintu bine twakora kugira ngo tugire umwete mu murimo wo kubwiriza nka Yesu.
1. Abagaragu ba Yehova batandukaniye he n’abandi bantu biyita Abakristo?
KIMWE mu bintu bigaragaza aho abagaragu ba Yehova batandukaniye n’abiyita Abakristo, ni umwete bagira mu murimo wo kubwiriza (Tito 2:14). Icyakora hari igihe umuntu yumva adashishikariye gukora umurimo wo kubwiriza. Ushobora kuba umeze nk’umusaza w’itorero w’umunyamwete wavuze ati: “Hari igihe numva ntashaka kujya kubwiriza.”
2. Ni iki gishobora gutuma tutarangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza?
2 Dushobora kuba dushishikazwa no gukorera Yehova mu bundi buryo, ariko ntidushishikarire gukora umurimo wo kubwiriza. Kubera iki? Impamvu ni uko, urugero nk’iyo twubaka Amazu y’Ubwami cyangwa turi kuyasana, dufasha abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibiza cyangwa mu gihe dutera abandi inkunga, duhita tubona umusaruro w’ibyo twakoze kandi bikadushimisha. Nanone dushimishwa no gukorana n’Abakristo bagenzi bacu, kuko aho tuba turi haba hari urukundo n’amahoro. Uretse n’ibyo kandi, tuba tuzi ko bishimira ibyo tubakorera. Icyakora dushobora kumara imyaka myinshi tubwiriza mu ifasi imwe, ariko ugasanga abantu bake gusa ari bo bitabira ubutumwa bwiza. Hari n’igihe tubwiriza abantu, ariko bakanga ubutumwa tubagezaho. Ikindi kandi, tuzi ko uko imperuka igenda yegereza abantu bazarushaho kwanga ubutumwa tubagezaho (Mat. 10:22). None se, ni iki cyadufasha gukomeza kugira umwete cyangwa tukarushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?
3. Muri Luka 13:6-9 hagaragaza hate ko Yesu yarangwaga n’ishyaka?
3 Gusuzuma urugero rwa Yesu bishobora kudufasha kugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Igihe Yesu yari hano ku isi, yakomeje kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Uko igihe cyagendaga gihita ni ko yarushagaho kugira umwete muri uwo murimo. (Soma muri Luka 13:6-9.) Kimwe n’umuhinzi w’imizabibu wamaze imyaka itatu agerageza kuhira igiti cy’umutini kiteraga imbuto, ni ko Yesu na we yamaze imyaka itatu abwiriza Abayahudi kandi abenshi muri bo ntibemeye ubutumwa yabagezagaho. Ariko nk’uko uwo muhinzi atigeze areka icyo giti cy’umutini, Yesu na we ntiyaretse kubabwiriza cyangwa ngo agabanye ishyaka yagiraga muri uwo murimo. Ahubwo yarushagaho kugira umwete mu murimo wo kubwiriza kugira ngo abagere ku mutima.
4. Ni ibihe bintu bine twakwigira kuri Yesu?
4 Muri iki gice, tugiye kureba ukuntu Yesu yagaragaje ishyaka mu murimo wo kubwiriza, cyane cyane mu mezi atandatu ya nyuma yamaze hano ku isi (Luka 10:1). Kumenya ibyo yigishaga no kumwigana, bizadufasha kugira umwete mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe. Reka turebe ibintu bine twakwigira kuri Yesu: (1) Yabonaga ko gukora ibyo Yehova yamutumye, ari cyo kintu cy’ingenzi mu buzima bwe, (2) yari asobanukiwe ubuhanuzi kandi agakora ibihuje na bwo, (3) yishingikirije kuri Yehova kugira ngo amufashe, kandi (4) yakomeje kurangwa n’icyizere yizeye ko bamwe bazageraho bakamutega amatwi.
YESU YABONAGA KO GUKORERA YEHOVA ARI CYO KINTU CY’INGENZI MU BUZIMA BWE
5. Ni iki kigaragaza ko Yesu yabonaga ko gukora ibyo Imana ishaka, ari cyo kintu cy’ingenzi mu buzima bwe?
5 Yesu yakoranye umwete umurimo wo ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami,’ kubera ko yari azi ko ari byo Imana ishaka (Luka 4:43). Yabonaga ko uwo murimo ari wo w’ingenzi mu buzima bwe. Ndetse n’igihe yari ashigaje amezi make hano ku isi, yavaga ‘mu mujyi akajya mu wundi, no mu mudugudu akajya mu wundi’ agiye kwigisha abantu (Luka 13:22). Nanone yatoje abandi bigishwa gukora uwo murimo.—Luka 10:1.
6. Umurimo wo kubwiriza uhuriye he n’izindi nshingano dukora mu muryango wa Yehova? (Reba n’ifoto.)
6 Muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza ni wo w’ingenzi Yehova na Yesu bashaka ko dukora (Mat. 24:14; 28:19, 20). Kubwiriza bifitanye isano ya hafi n’ibindi bintu byose dukorera Yehova. Urugero twubaka Amazu y’Ubwami, kugira ngo abantu tubwiriza babone aho bateranira. Nanone ibyo dukorera kuri Beteli cyangwa ahandi, bishyigikira umurimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, iyo habaye ibiza tugafasha abavandimwe na bashiki bacu, tuba tugira ngo babone ibyo bakeneye maze bongere kujya mu materaniro no kubwiriza. Kuzirikana ko umurimo wo kubwiriza ari wo w’ingenzi Yehova yifuza ko dukora, bizatuma twumva dufite icyifuzo cyo kuwukora buri gihe. Umusaza w’itorero wo muri Hongiriya witwa János, yaravuze ati: “Mpora nzirikana ko nta wundi murimo uwo ari wo wose twakorera Yehova, wasimbura umurimo wo kubwiriza.”
Muri iki gihe, kubwiriza ubutumwa bwiza ni cyo kintu cy’ingenzi Yehova na Yesu bashaka ko dukora (Reba paragarafu ya 6)
7. Kuki Yehova ashaka ko dukomeza kubwiriza? (1 Timoteyo 2:3, 4)
7 Kubona abantu nk’uko Yehova ababona, na byo bishobora gutuma turushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Yehova ashaka ko abantu benshi bumva ubutumwa bwiza maze bakamenya ukuri. (Soma muri 1 Timoteyo 2:3, 4.) Iyo ni yo mpamvu adutoza kumenya uko twarushaho gukora uwo murimo uzarokora abantu. Urugero agatabo lmdv-ASL, kaduha ibitekerezo byadufasha kuganira n’abantu dufite intego yo kubahindura abigishwa. Nubwo hari abo tubwiriza muri iki gihe ntibakorere Yehova, birashoboka ko bazabona uburyo bwo kumukorera mbere y’uko umubabaro ukomeye urangira. Ibyo tubabwira muri iki gihe bashobora kuzabyibuka, maze bagakorera Yehova. Ariko ibyo bizaterwa n’uko dukomeje kubwiriza.
YESU YARI ASOBANUKIWE UBUHANUZI BWO MURI BIBILIYA KANDI AGAKORA IBIHUJE NA BWO
8. Ni ubuhe buhanuzi bwafashije Yesu gukoresha neza igihe cye?
8 Yesu yari asobanukiwe uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwari gusohora. Yari azi ko yari gukora umurimo wo kubwiriza mu myaka itatu n’igice gusa (Dan. 9:26, 27). Nanone yari azi ubuhanuzi bwavugaga igihe yari gupfira n’uko yari gupfa (Luka 18:31-34). Yesu yakoresheje igihe cye neza, kubera ko yari azi icyo ubuhanuzi bwari bwaramuvuzeho. Ibyo byatumye abwiriza ashyizeho umwete kugira ngo arangize umurimo yari yarahawe gukora.
9. Gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bidufasha bite gukomeza kubwiriza dufite ishyaka?
9 Gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, bishobora gutuma tugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Tuzi ko iyi si ya Satani ishigaje igihe gito ngo irimbuke. Nanone tuzi ko ibiba muri iki gihe n’imyifatire y’abantu, bigaragaza ibyo Bibiliya yavuze ko byari kubaho mu minsi y’imperuka. Ikindi kandi ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko “mu gihe cy’imperuka,” umwami w’amajyepfo n’umwami w’amajyaruguru bari kurwana. Dusobanukiwe ko ibyo byerekeza ku ntambara ziba hagati y’ubutegetsi bw’igihanganye bw’Abongereza n’Abanyamerika barwana n’u Burusiya n’ibihugu bibushyigikiye (Dan. 11:40). Nanone tuzi ko ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika bugereranywa n’ibirenge by’igishushanyo kivugwa muri Daniyeli 2:43-45. Twizeye tudashidikanya ko nk’uko ubwo buhanuzi bubigaragaza, vuba aha Ubwami bw’Imana buzarimbura ubutegetsi bw’abantu. Ubwo buhanuzi bwose, bugaragaza ko imperuka yegereje cyane. Ubwo rero tugomba gukoresha neza igihe gisigaye, dutangaza ubutumwa bwiza.
10. Ni mu buhe buryo bundi ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butuma dukomeza kugira ishyaka ryo kubwiriza?
10 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buba burimo ubutumwa twumva twifuza kugeza ku bandi. Mushiki wacu witwa Carrie wo muri République Dominicaine yaravuze ati: “Iyo ntekereje ku bintu byiza Yehova azadukorera mu gihe kiri imbere, numva nifuza kubibwira abandi. Nanone iyo mbonye ibibazo abantu bahanganye na byo muri iki gihe, mbona ko ibivugwa mu buhanuzi bwo muri Bibiliya atari njye gusa bizagirira akamaro, ko ahubwo na bo bizabagirira akamaro.” Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko Yehova adufasha gukora uyu murimo, kandi ibyo bidutera inkunga yo gukomeza kuwukora. Mushiki wacu witwa Leila, wo muri Hongiriya yaravuze ati: “Amagambo ari muri Yesaya 11:6-9, atuma numva nifuje kugeza ubutumwa bwiza no kuri ba bantu ndeba nkabona basa n’abadashobora kubwemera. Nzi neza ko Yehova ashobora gufasha umuntu uwo ari we wese agahinduka.” Naho umuvandimwe witwa Christopher wo muri Zambiya, yaravuze ati: “Muri Mariko 13:10, Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bwari kubwirizwa ku isi hose, kandi numva ko kuba ngira uruhare mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ari inshingano ishimishije.” None se, wowe ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya butuma wumva wifuje gukomeza kubwiriza?
YESU YIRINGIRAGA KO YEHOVA AZAMUFASHA
11. Kuki Yesu yagombaga kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo amufashe kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza? (Luka 12:49, 53)
11 Yesu yiringiraga ko Yehova yari kumufasha, agakomeza gukora umurimo wo kubwiriza abigiranye umwete. Nubwo Yesu yatoranyaga neza amagambo avuga igihe yabaga abwiriza, yari azi ko ubutumwa yabwirizaga bwari gutuma bamwe bamurakarira kandi abandi benshi bakamurwanya. (Soma muri Luka 12:49, 53.) Kubera ko abayobozi b’amadini batakundaga ibyo yigishaga, bagerageje kenshi kumwica (Yoh. 8:59; 10:31, 39). Ariko Yesu yakomeje kubwiriza kubera ko yari azi ko Yehova amushyigikiye. Yaravuze ati: ‘Sindi njyenyine, ahubwo Papa wantumye ari kumwe nanjye. Ntiyantaye kuko buri gihe nkora ibimushimisha.’—Yoh. 8:16, 29.
12. Vuga ukuntu Yesu yafashije abigishwa be kwitegura kuzakomeza kubwiriza mu gihe cy’ibigeragezo.
12 Yesu yibukije abigishwa be ko bagombaga kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abafashe. Yakundaga kubabwira ko Yehova yari kubafasha n’igihe bari kuba batotezwa. (Mat. 10:18-20; Luka 12:11, 12). Kubera ko yari azi ko hari abantu benshi bari kurwanya ubutumwa bwiza, yabwiye abigishwa be ko bagombaga kurangwa n’ubushishozi (Mat. 10:16; Luka 10:3). Nanone yababwiye ko batagombaga guhatira abantu kumva ubutumwa bwiza kandi bo batabishaka (Luka 10:10, 11). Yanababwiye ko nihagira ubatoteza bagombaga guhunga (Mat. 10:23). Nubwo Yesu yarangwaga n’ishyaka kandi akiringira Yehova, yirindaga gukora ibintu cyangwa kujya ahantu hamuteza akaga.—Yoh. 11:53, 54.
13. Kuki ukwiriye kwiringira ko Yehova azagufasha?
13 Muri iki gihe, hari abantu benshi barwanya umurimo dukora wo kubwiriza. Ubwo rero tugomba kwishingikiriza kuri Yehova, kugira ngo dukomeze uwo murimo (Ibyah. 12:17). Kuki twakwizera ko Yehova azadufasha? Tekereza ku byo Yesu yavuze mu isengesho riboneka muri Yohana igice cya 17. Yasabye Yehova kurinda intumwa ze kandi Yehova yarabikoze. Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza ukuntu Yehova yafashije intumwa zigakomeza kugira umwete mu murimo wo kubwiriza nubwo zatotezwaga. Nanone muri iryo sengesho, Yesu yasabye Yehova kurinda abari kwizera ubutumwa bwiza intumwa zatangazaga. Njye nawe turi muri abo bantu Yesu yasabiye. Yehova ntiyigeze areka gusubiza iryo sengesho rya Yesu. Azagufasha nk’uko yafashije intumwa za Yesu.—Yoh. 17:11, 15, 20.
14. Kuki twizeye ko tuzakomeza kubwirizanya ishyaka? (Reba n’ifoto.)
14 Uko imperuka igenda yegereza, hari ubwo kubwiriza ubutumwa bwiza bizagenda birushaho kutugora. Ariko Yesu yatwijeje ko azadufasha tugakomeza gukorana umwete uwo murimo (Luka 21:12-15). Kimwe na Yesu n’intumwa ze, natwe twirinda impaka zitari ngombwa kandi tukazirikana ko abantu ari bo bihitiramo kumva ubutumwa bwiza cyangwa kubwanga. Ndetse no mu bihugu umurimo wacu wabuzanyijwemo, abavandimwe bacu bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bishingikirije kuri Yehova, aho kwishingikiriza ku mbaraga zabo. Nk’uko Yehova yahaye imbaraga abigishwa bo mu kinyejana cyane mbere, natwe muri iki gihe aduha imbaraga kugira ngo “umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukorwe mu buryo bwuzuye” nk’uko abishaka (2 Tim. 4:17). Izere udashidikanya ko nukomeza kwishingikiriza kuri Yehova, uzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza ufite ishyaka.
No mu bihugu umurimo wacu wabuzanyijwe, ababwiriza bashakisha uko bageza ku bandi ibyo bizera mu ibanga (Reba paragarafu ya 14)a
YESU YAKOMEJE KURANGWA N’ICYIZERE
15. Ni iki kigaragaza ko Yesu yarangwaga n’icyizere mu murimo wo kubwiriza?
15 Yesu yari yizeye ko hari abantu bari kumva ubutumwa bwiza. Ibyo byatumye akomeza kubwiriza afite ibyishimo. Urugero, igihe hari hashize hafi umwaka atangiye gukora umurimo wo kubwiriza, yabonye ko hari abantu benshi bifuzaga kumva ubutumwa bwiza (Yoh. 4:35). Nanone nyuma y’igihe kigera ku mwaka, Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ibisarurwa ni byinshi” (Mat. 9:37, 38). Nyuma yaho yongeye kubabwira ati: “Ibisarurwa ni byinshi, . . . mwinginge nyiri ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Yesu yakomeje kwizera ko hari abantu bari kumva ubutumwa bwiza kandi yarishimye igihe yabonaga ko hari ababwumvise.—Luka 10:21.
16. Ni izihe ngero Yesu yatanze zigaragaza ko yarangwaga n’icyizere? (Luka 13:18-21) (Reba n’ifoto.)
16 Yesu yabwiye abigishwa be ko kugira icyizere byari gutuma bakomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Reka turebe ingero ebyiri yatanze. (Soma muri Luka 13:18-21.) Mu rugero rwa mbere yatanze, yagereranyije ubutumwa bwiza bw’Ubwami n’akabuto ka sinapi gakura kakavamo igiti kinini. Ibyo bisobanura ko abantu benshi bari kwemera ubutumwa bwiza, kandi ko nta cyari kubabuza kubwumva. Nanone yakoresheje urugero rw’umusemburo kugira ngo yereke abigishwa be ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kugera ahantu henshi ku isi, kandi bugatuma bahinduka nubwo nta wari guhita abona ko bahindutse. Ubwo rero igihe Yesu yahaga abigishwa be izo ngero, yabijeje ko ubutumwa batangazaga bwari gufasha abantu benshi.
Kimwe na Yesu natwe dukomeza kwizera ko hari abantu bazemera ubutumwa bwo muri Bibiliya (Reba paragarafu ya 16)
17. Kuki dukwiriye gukomeza kurangwa n’icyizere mu murimo wo kubwiriza?
17 Iyo dutekereje ukuntu umurimo wo kubwiriza ufasha abantu benshi bo hirya no hino ku isi muri iki gihe, twumva twifuje gukomeza kubwiriza. Buri mwaka, hari abantu babarirwa muri za miliyoni baza mu Rwibutso, kandi bakemera ko tubigisha Bibiliya. Abandi bantu babarirwa mu bihumbi amagana barabatizwa, maze na bo bagafatanya natwe gukora umurimo wo kubwiriza. Ntituzi uko abantu bazitabira ubutumwa bwiza mu gihe kiri imbere bangana, ariko tuzi ko Yehova ari guhuriza hamwe imbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro ukomeye wegereje (Ibyah. 7:9, 14). Yehova ni we nyiri ibisarurwa kandi yizeye ko hari abantu benshi bazemera ubutumwa bwiza. Ubwo rero, tugomba gukomeza kubwiriza.
18. Abantu bakwiriye kubona ko dukora dute umurimo wo kubwiriza?
18 Abigishwa b’ukuri ba Yesu bazwiho kugira ishyaka mu murimo wo gutangaza ubutumwa bwiza. Igihe abantu babonaga ukuntu intumwa zavugaga zidatinya, ‘bamenye ko zabanaga na Yesu’ (Ibyak. 4:13). Ubwo rero, twifuza ko abantu babona dukora umurimo wo kubwiriza, bamenya ko natwe twigana Yesu warangwaga n’ishyaka.
INDIRIMBO YA 58 Dushakishe abakunda amahoro
a IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuvandimwe uri kubwiriza kuri sitasiyo mu ibanga.