IGICE CYO KWIGWA CYA 10
INDIRIMBO YA 31 Tugendane na Yehova
Jya ugira imitekerereze nk’iya Yehova na Yesu
“Ubwo Kristo yababajwe ari umuntu, namwe mujye mugira imitekerereze nk’iye.”—1 PET. 4:1.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Tugiye kureba uko intumwa Petero yitoje kugira imitekerereze nk’iya Yesu n’uko natwe twabikora.
1-2. Gukunda Yehova bisobanura iki, kandi se Yesu yabigaragaje ate?
YESU yaravuze ati: “Ugomba gukunda Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose” (Luka 10:27). Igihe yavugaga ayo magambo, yagaragaje ko iryo ari ryo tegeko ry’ingenzi ryari rikubiye mu Mategeko ya Mose. Tuzirikane ko urukundo dukunda Yehova rugaragaza ibituri ku mutima, ni ukuvuga ibyo twifuza n’uko twiyumva. Nanone iyo twiyeguriye Yehova kandi tukamukorera n’imbaraga zacu zose, tuba tugaragaje ko tumukunda. Ikindi kandi tugaragaza ko dukunda Yehova dukoresha ubwenge bwacu, ni ukuvuga ibyo dutekereza. Birumvikana ariko ko tudashobora kwiyumvisha neza uko Yehova atekereza. Icyakora iyo twize ‘imitekerereze ya Kristo,’ dushobora kubisobanukirwa, kubera ko Yesu yagaragaje mu buryo butunganye uko Papa we atekereza kandi akaba amwigana.—1 Kor. 2:16.
2 Yesu yakundaga Yehova abigiranye ubwenge bwe bwose. Yari azi icyo Imana ishaka ko akora, kandi yari yariyemeje kugikora nubwo cyari gutuma agerwaho n’imibabaro, azira gukora ibikwiriye. Kubera ko Yesu yifuzaga cyane gushimisha Papa we, ntiyigeze yemera ko hagira ikindi kintu cyamubuza gukorera Yehova.
3. Ni irihe somo Petero yavanye kuri Yesu, kandi se yasabye Abakristo bagenzi be gukora iki? (1 Petero 4:1)
3 Petero n’izindi ntumwa babonye uburyo bwo kumarana igihe na Yesu kandi bamenya imitekerereze ye. Igihe Petero yandikaga urwandiko rwe rwa mbere, yateye Abakristo inkunga yo kugira imitekerereze nk’iya Kristo.a (Soma muri 1 Petero 4:1.) Igihe yandikaga uwo murongo, yakoresheje ijambo ryumvikanisha ukuntu abasirikare bitwaza intwaro zose, mu gihe biteguye urugamba. Ubwo rero, iyo Abakristo bitoje kugira imitekerereze nk’iya Yesu, ni nkaho baba bafite intwaro zose zabafasha kurwanya ibyifuzo byatuma bakora ibintu bibi, cyangwa isi itegekwa na Satani.—2 Kor. 10:3-5; Efe. 6:12.
4. Ibivugwa muri iki gice byadufasha bite gukurikiza inama Petero yatanze?
4 Muri iki gice tugiye kureba imitekerereze ya Yesu, turebe n’uko twamwigana. Turaza kubona icyo twakora kugira ngo (1) twigane imitekerereze ya Yehova, kuko izadufasha kumvikana n’abandi, (2) kwicisha bugufi, no (3) gutekereza neza, twishingikiriza kuri Yehova mu isengesho.
JYA UGIRA IMITEKEREREZE NK’IYA YEHOVA
5. Ni gute igihe kimwe Petero yananiwe kugaragaza imitekerereze nk’iya Yehova?
5 Reka turebe ikintu cyabaye, maze Petero ntagaragaze imitekerereze nk’iya Yehova. Yesu yabwiye intumwa ze ko yari kujya i Yerusalemu, abayobozi b’amadini bakamufata, bakamukorera ibikorwa by’iyicarubozo nuko bakamwica (Mat. 16:21). Petero yari azi ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe, wari gukiza abantu. Ubwo rero ntiyiyumvishaga ukuntu Yehova yari kureka Yesu akicwa (Mat. 16:16). Petero yashyize Yesu ku ruhande, aramubwira ati: “Igirire impuhwe Mwami. Ibyo ntibizigera bikubaho” (Mat. 16:22). Ibyo Petero yavuze Yesu ntiyabyemeye, kuko imitekerereze ye yari itandukanye n’uko Yehova abona ibintu.
6. Yesu yagaragaje ate ko imitekerereze ye yari ihuye n’iya Yehova?
6 Yesu yari azi neza imitekerereze ya Yehova kandi yamwiganaga mu buryo butunganye. Ni yo mpamvu yabwiye Petero ati: “Jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu” (Mat. 16:23). Petero ashobora kuba yari afite intego nziza, ariko Yesu yanze inama yamugiriye. Yehova ntiyashakaga ko Yesu yibera gusa mu buzima butarimo ibibazo. Icyo gihe, hari ikintu cy’ingenzi Petero yize, ni ukuvuga kugira imitekerereze ihuje n’iya Yehova. Iryo ni isomo ry’ingenzi natwe dukwiriye kwiga.
7. Petero yaje kugaragaza ate ko yashakaga kugira imitekerereze nk’iya Yehova? (Reba n’ifoto .)
7 Nyuma yaho, Petero yagaragaje ko yagombaga guhuza imitekerereze ye n’iya Yehova. Hari igihe cyageze, maze abanyamahanga batakebwe bemererwa kuba abagize ubwoko bw’Imana. Petero yahawe inshingano yo kubwiriza umunyamahanga witwaga Koruneliyo, akaba ari umwe mu banyamahanga ba mbere babaye Abakristo. Ubusanzwe, nta mishyikirano abanyamahanga bagiranaga n’Abayahudi. Ubwo rero birashoboka ko Petero yagombaga guhindura imitekerereze, kugira ngo ashobore kubwiriza abanyamahanga. Igihe Petero yari amaze kumenya uko Imana yabonaga abo banyamahanga, na we yahinduye uko yabafataga. Ni yo mpamvu igihe Koruneliyo yasabaga Petero kujya iwe, yahise ajyayo ‘atajijinganyije’ (Ibyak. 10:28, 29). Yabwirije Koruneliyo n’abo mu rugo rwe, nuko barabatizwa.—Ibyak. 10:21-23, 34, 35, 44-48.
Petero yinjira kwa Koruneliyo (Reba paragarafu ya 7)
8. Twagaragaza dute ko dufite imitekerereze nk’iya Yehova? (1 Petero 3:8)
8 Mu myaka yakurikiyeho, Petero yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kugira imitekerereze imwe.’ (Soma muri 1 Petero 3:8.) Natwe nitwigana imitekerereze ya Yehova nk’uko Bibiliya ibitwigisha, tuzahuza imitekerereze n’abavandimwe na bashiki bacu. Urugero, Yesu yasabye abigishwa be gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere (Mat. 6:33). Hari igihe umubwiriza wo mu itorero ryacu aba yifuza gukurikiza iyo nama, maze agafata umwanzuro wo gukora umurimo w’igihe cyose. Aho kumubwira ko atari ngombwa kwigora, twagombye kuvuga ibyiza by’iyo ntego yishyiriyeho kandi tukamufasha.
JYA WICISHA BUGUFI
9-10. Yesu yagaragaje ate ko yicishaga bugufi mu buryo budasanzwe?
9 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yigishije Petero n’izindi ntumwa, isomo ry’ingenzi ryo kwicisha bugufi. Mbere yaho, Yesu yari yohereje Petero na Yohana gutegura ifunguro yari gusangira na bo bwa nyuma. Mu byo bagombaga gutegura, harimo ibase n’ibitambaro bari kwihanaguza, kuko bagombaga koga ibirenge mbere yo kurya. Ariko se ni nde wari kwicisha bugufi agakora umurimo woroheje wo koza abandi ibirenge?
10 Yesu yahise akora uwo murimo woroheje kandi yari aberetse ko yicisha bugufi mu buryo budasanzwe. Birashoboka ko izo ntumwa zatangajwe no kubona ukuntu Yesu akoze umurimo, ubundi wakorwaga n’abagaragu. Yakuyemo umwitero we, afata isume arayikenyera, ashyira amazi mu ibase, nuko yoza abigishwa be ibirenge (Yoh. 13:4, 5). Koza intumwa 12 ibirenge, harimo na Yuda wari ugiye kumugambanira, bishobora kuba byarafashe umwanya munini. Ariko Yesu yicishije bugufi akora ako kazi. Hanyuma yaravuze ati: “Ese musobanukiwe ibyo mbakoreye? Munyita ‘Umwigisha’ n’‘Umwami,’ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko bimeze. Ubwo rero, niba mbogeje ibirenge kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge.”—Yoh. 13:12-14.
Kwicisha bugufi by’ukuri bikubiyemo . . . uko twitekerezaho n’uko dutekereza ku bandi
11. Petero yagaragaje ate ko yari yaritoje kwicisha bugufi? (1 Petero 5:5) (Reba n’ifoto.)
11 Hari isomo ryo kwicisha bugufi Petero yigiye kuri Yesu. Yesu amaze gusubira mu ijuru, Petero yakoze igitangaza cyo gukiza umugabo wari waramugaye kuva akivuka (Ibyak. 1:8, 9; 3:2, 6-8). Birumvikana ko abantu benshi baje kureba uwo muntu ukoze icyo gitangaza (Ibyak. 3:11). Ariko Petero ntiyashakaga ko abantu bamutangarira, nubwo umuco yakuriyemo watumaga abantu bifuza kumenyekana cyane. Ahubwo Petero yicishije bugufi, maze asaba abantu gusingiza Yehova na Yesu, ababwira ati: ‘Izina rya Yesu no kuba tumwizera, ni byo bitumye uyu muntu mureba kandi muzi akomera’ (Ibyak. 3:12-16). Nyuma yaho Petero yandikiye Abakristo abasaba kwicisha bugufi. Amagambo yakoreshejwe mu rurimi Bibiliya yanditswemo, arimo igitekerezo cyo kwambara kwicisha bugufi nk’aho ari umwenda. Ibyo bitwibutsa igihe Yesu yakenyeye isume, maze akoza abigishwa be ibirenge.—Soma muri 1 Petero 5:5.
Petero amaze gukora igitangaza, yicishije bugufi avuga ko Yehova na Yesu ari bo babikoze. Natwe dushobora kwicisha bugufi tugakorera abandi ibyiza, tutiteze ko babibona cyangwa ngo babidushimire (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)
12. Kimwe na Petero, twakora iki ngo dukomeze kwitoza umuco wo kwicisha bugufi?
12 Natwe dushobora kwigana Petero tukitoza kwicisha bugufi. Zirikana ko kwicisha bugufi, bitagaragarira gusa mu byo tuvuga. Amagambo Petero yakoresheje avuga kwicisha bugufi, agaragaza ko bikubiyemo uko twitekerezaho n’uko dutekereza ku bandi. Tugirira neza abandi bitewe n’uko dukunda Yehova, kandi na bo tukaba tubakunda. Si ukubera ko tuba dushaka ko badushimagiza. Nidukorera Yehova twishimye kandi tugafasha abavandimwe bacu, no mu gihe nta wutureba, tuzaba tugaragaje ko twicisha bugufi by’ukuri.—Mat. 6:1-4.
“MUGIRE UBWENGE”
13. Kugaragaza “ubwenge” bisobanura iki?
13 Kuba umuntu ugaragaza “ubwenge” bisobanura iki (1 Pet. 4:7)? Umukristo ugaragaza ubwenge, abanza kureba uko Yehova abona ibintu, mu gihe agiye gufata umwanzuro. Uwo Mukristo aba azi ko ubucuti afitanye na Yehova ari cyo kintu cy’ingenzi kuruta ikindi cyose yakora. Ntiyitekerezaho birenze urugero, ngo yumve ko azi ibintu byose. Nanone kandi agaragaza ko yishingikiriza kuri Yehova, akamusenga kenshi yicishije bugufi.b
14. Vuga ukuntu Petero yananiwe kwishingikiriza kuri Yehova.
14 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye abigishwa be ati: “Ibiri bumbeho muri iri joro, biratuma mwese muntererana.” Petero yahise amusubiza yiyizeye ati: “Niyo abandi bose bagutererana, njye sinzigera ngutererana!” Muri iryo joro Yesu yagiriye bamwe mu bigishwa be inama, agira ati: “Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora” (Mat. 26:31, 33, 41). Iyo Petero aza gukurikiza iyo nama, yari kugira ubutwari maze akemera ko yari umwigishwa wa Yesu. Ikibabaje, ni uko Petero yihakanye Yesu, kandi yarabyicujije cyane.—Mat. 26:69-75.
15. Ni mu buhe buryo Yesu yakomeje kugaragaza ubwenge mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe?
15 Nubwo Yesu yari atunganye, yishingikirizaga kuri Yehova, akamusenga buri gihe. Ibyo ni byo byatumye agira ubutwari bwo gukora ibyo Yehova yamutumye (Mat. 26:39, 42, 44; Yoh. 18:4, 5). Birumvikana ko Petero atigeze yibagirwa ukuntu Yesu yasenze inshuro nyinshi, mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe.
16. Petero yagaragaje ate ko yari yaritoje kugaragaza ubwenge? (1 Petero 4:7)
16 Nyuma yaho, Petero na we yagaragaje ko yishingikirizaga kuri Yehova mu isengesho. Yesu amaze kuzuka, yijeje Petero n’izindi ntumwa ko bari guhabwa umwuka wera, wari kubafasha gusohoza inshingano yo kubwiriza. Icyakora Yesu yabasabye gukomeza gutegerereza i Yerusalemu, kugeza aho baboneye umwuka wera (Luka 24:49; Ibyak. 1:4, 5). None se Petero yakoraga iki muri icyo gihe yari ategereje? Bibiliya ivuga ko Petero n’abandi Bakristo bagenzi be “bakomezaga gusenga” (Ibyak. 1:13, 14). Mu rwandiko rwa mbere Petero yandikiye Abakristo bagenzi be nyuma yaho, yabasabye kugira ubwenge no kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho. (Soma muri 1 Petero 4:7.) Petero yitoje kwishingikiriza kuri Yehova, kandi yafashije abavandimwe na bashiki bacu, abatera inkunga.—Gal. 2:9.
17. Nubwo twaba dufite ubuhanga bwihariye, ni iki tugomba gukomeza gukora? (Reba n’ifoto.)
17 Natwe niba twifuza kugaragaza ubwenge, tugomba gusenga Yehova kenshi. Ubwo rero nubwo twaba dufite ubuhanga bwihariye, twagombye gukomeza gusenga Yehova kugira ngo atuyobore. Mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye, tugomba gusenga Yehova kugira ngo atwereke icyo twakora kandi tukizera ko azi icyatubera cyiza.
Petero yitoje kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho. Natwe tujye dusenga Yehova tumusaba ko aduha ubwenge, cyane cyane mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye (Reba paragarafu ya 17)c
18. Twakora iki ngo tugire imitekerereze nk’iya Yehova?
18 Dushimishwa no kuba Yehova yaraduhaye ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iye (Intang. 1:26). Birumvikana ko tudashobora kwigana Yehova mu buryo butunganye (Yes. 55:9). Ariko nk’uko byagendekeye Petero, hari icyo twakora ngo tugire imitekerereze nk’iya Yehova. Ubwo rero nimucyo dukomeze kugira iyo mitekerereze, twicishe bugufi kandi tugaragaze ubwenge.
INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye
a Ijambo ryakoreshejwe muri 1 Petero 4:1, rivuga ngo: “imitekerereze” rishobora no gusobanura “imyumvire” cyangwa “imyitwarire.”
b Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana no kugaragaza ubwenge no kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka, reba ingingo ivuga ngo: “Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya” ujye ahanditse ngo: “2 Timoteyo 1:7—‘Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubwoba.’” Iyo ngingo iboneka kuri jw.org no kuri JW Library®
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu usengera mu mutima, mbere yo kujya gukora ikizamini cy’akazi.