IGICE CYO KWIGWA CYA 23
INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe
Ese ubona ko izina rya Yehova rifite agaciro?
“Yehova aravuga ati: ‘Muri abahamya banjye.’”—YES. 43:10.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, tugiye kureba uko twakweza izina rya Yehova kandi tukagaragaza ko ibyo Satani yamuvuzeho ari ibinyoma.
1-2. Ni iki kigaragaza ko Yesu yabonaga ko izina rya Yehova rifite agaciro?
YESU yabonaga ko izina rya Yehova rifite agaciro kenshi. Nta wundi muntu warimenyekanishije nka Yesu. Mu gice cyabanjirije iki, twabonye ko Yesu yari yiteguye no gupfa, kugira ngo yeze izina rya Yehova kandi agaragaze ko ibyo Yehova akora byose biba bikwiriye (Mar. 14:36; Heb. 10:7-9). Na nyuma y’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, azemera gusubiza Papa we ubutegetsi kuko ashaka ko ari we uhabwa icyubahiro (1 Kor. 15:26-28). Nanone urukundo Yesu akunda izina ry’Imana, rugaragaza ubucuti afitanye na Papa we. Ibyo byerekana neza ko amukunda cyane.
2 Yesu yaje ku isi kugira ngo avuganire Yehova (Yoh. 5:43; 12:13). Yamenyesheje abigishwa be izina rya Papa we (Yoh. 17:6, 26). Ibyo yigishaga byose n’ibitangaza yakoze, yabikoraga mu izina rya Yehova (Yoh. 10:25). Nanone igihe Yesu yasengaga asaba Yehova ko yarinda abigishwa be yaramubwiye ati: ‘Ubigirire izina ryawe’ (Yoh. 17:11). Mu by’ukuri, Yesu yabonaga ko izina ry’Imana rifite agaciro kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ubwo rero umuntu ntiyavuga ko ari Umukristo kandi atazi izina ry’Imana cyangwa ngo arikoreshe.
3. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
3 Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, twigana Yesu, tukagaragaza ko dukunda izina rya Yehova kandi ko turyubaha (1 Pet. 2:21). Muri iki gice, turi burebe impamvu izina rya Yehova ari ryo riranga ababwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’Ubwami’ (Mat. 24:14). Nanone turi burebe uko buri wese yagaragaza ko izina rya Yehova rifite agaciro.
“ABANTU BITIRIRWA IZINA RYAYO”
4. (a) Ni iyihe nshingano Yesu yahaye abigishwa be, mbere y’uko asubira mu ijuru? (b) Iyo nshingano abigishwa ba Yesu bahawe ituma twibaza ikihe kibazo?
4 Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru yabwiye abigishwa be ati: “Umwuka wera nubazaho muzagira imbaraga, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu, i Yudaya n’i Samariya mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak. 1:8). Ubwo rero, ubutumwa bwiza bwari kugera ahantu hose, atari muri Isirayeli gusa. Nyuma y’igihe abantu bo ku isi hose bari kumenya ubutumwa bwiza, bakaba abigishwa ba Yesu (Mat. 28:19, 20). Icyakora Yesu yaravuze ati: “Muzambera abahamya.” None se abo bigishwa bashya bagombaga kumenya izina rya Yehova cyangwa bari kuba abahamya ba Yesu gusa? Ibivugwa mu Byakozwe igice cya 15, biradufasha kubona igisubizo cy’icyo kibazo.
5. Intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu bagaragaje bate ko abantu bose bakwiriye kumenya izina ry’Imana? (Reba n’ifoto.)
5 Mu mwaka wa 49, intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, bateraniye hamwe kugira ngo barebe niba abatari Abayahudi baragombaga gukebwa kugira ngo bemererwe kuba Abakristo. Mu gusoza iyo nama Yakobo, wavukanaga na Yesu, yaravuze ati: “[Petero] yatubwiye mu buryo burambuye ukuntu muri iki gihe, Imana yitaye ku bantu batari Abayahudi kugira ngo itoranyemo abantu bitirirwa izina ryayo.” None se ni irihe zina Yakobo yavugaga? Yasubiyemo amagambo yavuzwe n’umuhanuzi Amosi agira ati: “Kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova babishishikariye, bafatanyije n’abo mu bihugu byose bitirirwa izina ryanjye. Uko ni ko Yehova avuze” (Ibyak. 15:14-18). Abo bigishwa bashya bari kwiga ibyerekeye Yehova kandi nanone ‘bakitirirwa izina rye.’ Ibyo bisobanuye ko bari kumenyesha abandi izina rya Yehova kandi abantu bakamenya ko bitirirwa iryo zina.
Abavandimwe b’indahemuka bari bagize inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere bateraniye hamwe, maze bemeza ko Abakristo bakwiriye kwitirirwa izina ry’Imana (Reba paragarafu ya 5)
6-7. (a) Kuki Yesu yaje ku isi? (b) Ni iyihe mpamvu yindi yatumye Yesu aza ku isi?
6 Izina rya Yesu risobanura ngo: “Yehova ni agakiza,” kandi Yehova yakoresheje Yesu kugira ngo akize abantu bose bamwizera, bakizera n’Umwana we. Yesu yaje ku isi kugira ngo atange ubuzima bwe bube incungu y’abantu (Mat. 20:28). Ibyo byatumye abantu bababarirwa ibyaha byabo, kandi bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Yoh. 3:16.
7 None se kuki abantu bari bakeneye gucungurwa? Ni ukubera ibyabaye mu busitani bwa Edeni. Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bigometse kuri Yehova bityo batakaza ibyiringiro byo kubaho iteka (Intang. 3:6, 24). Icyakora Yesu Kristo yaje ku isi kugira ngo akore ikindi kintu kirenze gucungura abantu. Satani yari yaravuze ibinyoma kuri Yehova (Intang. 3:4, 5). Ubwo rero abantu bari bakeneye kumenya ko nta kintu kibi Yehova yari yarakoze, kandi ko ari umubyeyi urangwa n’urukundo. Yesu ni we wari ukwiriye kugaragaza ko ibyo ari ukuri kurusha undi muntu uwo ari we wese, kubera ko yahagarariye Yehova kandi agakora ibyo Papa we ashaka byose.
Umuntu ntiyavuga ko ari Umukristo kandi atazi izina ry’Imana cyangwa ngo arikoreshe
8. Ni iki abigishwa ba Yesu bose bakwiriye gusobanukirwa?
8 Abigishwa ba Yesu bose, baba Abayahudi n’abatari Abayahudi, bagombaga kumenya uwatumye bacungurwa, ari we Yehova Imana (Yoh. 17:3). Nanone kimwe na Yesu, na bo bari kwitirirwa izina rya Yehova. Ikindi kandi bagombaga gusobanukirwa akamaro ko kweza iryo zina. Ibyo ni byo bagombaga gukora kugira ngo bemerwe n’Imana kandi bazabone ubuzima bw’iteka (Ibyak. 2:21, 22). Ubwo rero abigishwa ba Yesu bose b’indahemuka, bagombaga kwiga ibyerekeye Yehova na Yesu. Iyo ni yo mpamvu Yesu yashoje isengesho rye riboneka muri Yohana igice cya 17 agira ati: “Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha kugira ngo na bo bakundane nk’uko nawe wankunze kandi nanjye nunge ubumwe na bo.”—Yoh. 17:26.
“MURI ABAHAMYA BANJYE”
9. Twagaragaza dute ko izina rya Yehova rifite agaciro?
9 Nk’uko twabibonye, niba dushaka kuba abigishwa nyakuri ba Yesu tugomba kweza izina rya Yehova (Mat. 6:9, 10). Dukwiriye kubona ko izina rya Yehova rirusha agaciro ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ibyo tubigaragaza binyuze mu byo dukora. None se twakora iki ngo tweze izina rya Yehova kandi tugaragaze ko ibyo Satani yamuvuzeho ari ibinyoma?
10. Ni ibiki bivugwa muri Yesaya igice cya 42 kugeza ku cya 44? (Yes. 43:9; 44:7-9; reba n’ifoto.)
10 Inshingano y’ingenzi dufite yo kweza izina rya Yehova, iboneka mu gitabo cya Yesaya igice cya 42 kugeza ku cya 44. Muri ibyo bice, Yehova yasabye abantu batamusenga kugaragaza niba imana basenga ari ukuri. Nanone nk’uko bigenda mu rukiko, Yehova yabajije niba hari abatangabuhamya bagaragaza niba ibyo ari ukuri, ariko nta n’umwe wabonetse.—Soma muri Yesaya 43:9; 44:7-9.
Tugaragaza ko nta yindi mana ihari uretse Yehova, haba mu byo tuvuga n’ibyo dukora (Reba paragarafu ya 10-11)
11. Ni iki Yehova yabwiye abagaragu be muri Yesaya 43:10-12?
11 Soma muri Yesaya 43:10-12. Yehova yabwiye abagaragu be ati: “Muri abahamya banjye nanjye nkaba Imana.” Hanyuma Yehova yabasabye kumusubiza ikibazo kigira kiti: “Ese hari indi mana itari njye” (Yes. 44:8)? Ni twe dufite inshingano yo gusubiza icyo kibazo. Tugaragaza ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine, haba mu byo tuvuga n’ibyo dukora. Izina rye rirakomeye kuruta andi mazina yose. Mu mibereho yacu yose, tugaragaza ko dukunda Yehova by’ukuri kandi ko twifuza kumubera indahemuka, nubwo Satani aba atatworoheye. Iyo tubigenje dutyo, tuba tweza izina rye.
12. Vuga ukuntu ubuhanuzi bwo muri Yesaya 40:3, 5 bwasohoye.
12 Iyo tuvuganiye izina rya Yehova, tuba twiganye Yesu Kristo. Nanone Yesaya yahanuye ko hari umuntu wari ‘gutunganyiriza Yehova inzira’ (Yes. 40:3). Ubwo buhanuzi bwasohoye bute? Yohana Umubatiza yateguriye Yesu inzira, kubera ko Yesu yaje mu izina rya Yehova kandi akarivuganira (Mat. 3:3; Mar. 1:2-4; Luka 3:3-6). Nanone ubwo buhanuzi buvuga ko “ikuzo rya Yehova rizagaragara” (Yes. 40:5). Ibyo byasohoye bite? Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe Yesu yazaga ku isi, akavuganira Papa we mu buryo butunganye, mbese nk’aho ari Yehova wari uhibereye.—Yoh. 12:45.
13. Twakwigana Yesu dute?
13 Kimwe na Yesu, natwe turi Abahamya ba Yehova. Twitirirwa izina rya Yehova kandi tubwira abantu bose ibintu bitangaje yakoze. Icyakora kugira ngo dusohoze iyo nshingano neza, tugomba kubwira abandi ibyo Yesu yakoze kugira ngo yeze izina rya Yehova (Ibyak. 1:8). Nta wundi muntu wavuganiye Yehova neza kurusha Yesu. Ni yo mpamvu tugomba kwigana urugero rwe (Ibyah. 1:5). None se ni iki kindi twakora kugira ngo tugaragaze ko izina rya Yehova rifite agaciro?
IBINDI BINTU TWAKORA NGO TUGARAGARAZE KO IZINA RYA YEHOVA RIFITE AGACIRO
14. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 105:3, twumva tumeze dute iyo dutekereje ko twitirirwa izina rya Yehova?
14 Duterwa ishema no kwitirirwa izina rya Yehova. (Soma muri Zaburi ya 105:3.) Iyo twirata izina rya Yehova biramushimisha (Yer. 9:23, 24; 1 Kor. 1:31; 2 Kor. 10:17). ‘Kwirata Yehova’ bisobanura ko duterwa ishema no kuba ari Imana yacu. Twishimira kubwira abandi ko izina rya Yehova ryera, kandi ko ibintu byose akora biba bikwiriye. Ntiduterwa isoni no kubwira abo dukorana, abo twigana, abo duturanye ndetse n’abandi ko turi Abahamya ba Yehova. Satani aba yifuza ko tureka kubwira abandi izina rya Yehova (Yer. 11:21; Ibyah. 12:17). Nanone Satani n’abandi bantu bavuga ibinyoma kuri Yehova, baba bifuza ko abantu bibagirwa izina rya Yehova (Yer. 23:26, 27). Ariko kubera ko dukunda Yehova cyane, tuba twifuza kumusingiza “bukarinda bwira.”—Zab. 5:11; 89:16.
15. Gutabaza Yehova bisobanura iki?
15 Dukomeza gutabaza Yehova (Yow. 2:32; Rom. 10:13, 14). Gutabaza Yehova, si ukumenya izina rye gusa no kurikoresha. Ahubwo ni ukumumenya neza, tukamwiringira kandi tukamusenga tumusaba ko yadufasha kandi akatuyobora (Zab. 20:7; 99:6; 116:4; 145:18). Nanone, gutabaza Yehova bisobanura kubwira abandi izina rye n‘imico myiza afite. Ikindi kandi, dufasha abantu kwihana kugira ngo bashimishe Imana, maze bazabone ubuzima bw’iteka.—Yes. 12:4; Ibyak. 2:21, 38.
16. Twagaragaza dute ko ibyo Satani yavuze ari ibinyoma?
16 Tuba twiteguye no kubabazwa tuzira izina rya Yehova (Yak. 5:10, 11). Iyo dukomeje kubera Yehova indahemuka n’igihe duhanganye n’ibigeragezo, tuba tugaragaje ko Satani ari umubeshyi. Mu gihe cya Yobu, Satani yavuze ko umuntu wese ukorera Yehova, yakwemera ‘gutanga ibyo afite byose kugira ngo adapfa’ (Yobu 2:4). Nanone Satani yabeshyeye abantu, avuga ko bakorera Yehova mu bihe byiza gusa, kandi ko baramutse bahuye n’ibibazo, bareka kumukorera. Icyakora Yobu yabaye indahemuka agaragaza ko ibyo Satani yavugaga ari ibinyoma. Muri iki gihe, natwe dushobora kugaragaza ko ibyo Satani yavuze ari ibinyoma, dukomeza gukorera Yehova, nubwo twahura n’ibigeragezo. Dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova azakomeza kuturinda, abigiriye izina rye.—Yoh. 17:11.
17. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 2:12, ni iki kindi twakora kigatuma izina rya Yehova risingizwa?
17 Dukora uko dushoboye tugasingiza izina rya Yehova (Imig. 30:9; Yer. 7:8-11). Abantu bazi ko turi Abahamya ba Yehova. Ubwo rero ibyo dukora, bishobora gutuma bamusingiza cyangwa bakamusebya. (Soma muri 1 Petero 2:12.) Ni yo mpamvu twifuza gukora uko dushoboye kose, kugira ngo dusingize Yehova haba mu byo tuvuga no mu byo dukora. Nitubigenza dutyo, tuzatuma izina rya Yehova ryubahwa nubwo tudatunganye.
18. Ni iki kindi twakora ngo tugaragaze ko izina rya Yehova rifite agaciro cyane? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
18 Tubona ko izina rya Yehova rifite agaciro, kurusha uko abantu batubona (Zab. 138:2). Kubera iki? Kubera ko dukunda Yehova cyane, iyo dukoze ibimushimisha, hari igihe abantu batamukunda batuvuga nabi.a Yesu na we yemeye gupfa urupfu ruteye isoni, yitwa umugizi wa nabi, kugira ngo izina rya Yehova rihabwe ikuzo. Ntiyitaye ku byo abantu bakoraga ngo bamukoze isoni kandi ntiyari ahangayikishijwe cyane n’uko abandi bamubonaga (Heb. 12:2-4). Yari ahangayikishijwe no gukora ibyo Imana ishaka gusa.—Mat. 26:39.
19. Ubona ute izina rya Yehova kandi kuki?
19 Duterwa ishema no gukorera Yehova kandi tukaba twitwa Abahamya be. Kubera ko tubona ko izina rya Yehova rifite agaciro cyane, tuzakomeza kumusingiza nubwo abandi badusuzugura. Nanone tuzakomeza kumusingiza, aho guhangayikishwa n’uko abandi batubona. Ubwo rero, twiyemeje gukomeza gusingiza izina rya Yehova, nubwo Satani yakora ibishoboka byose ngo aduce intege. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko izina ry’Imana ari ryo rifite agaciro kenshi cyane, nk’uko na Yesu yabigenje.
INDIRIMBO YA 10 Dusingize Yehova Imana yacu!
a Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu, yatangiye guhangayikishwa cyane n’uko abandi bamubonaga, igihe incuti ze eshatu zamushinjaga ibinyoma. Nubwo Yobu yabanje gupfusha abana be, akabura n’ibyo yari atunze byose, ‘nta cyaha yakoze cyangwa ngo agire ikintu kibi ashinja Imana’ (Yobu 1:22; 2:10). Icyakora igihe bamushinjaga ibinyoma, yatangiye ‘kuvuga ibyo abonye byose.’ Yari ahangayikishijwe n’uko abandi bamubonaga, aho guhesha icyubahiro izina rya Yehova.—Yobu 6:3; 13:4, 5; 32:2; 34:5.