IGICE CYO KWIGWA CYA 13
INDIRIMBO YA 4 “Yehova ni Umwungeri wanjye”
Nta cyananira Yehova
“Ese urumva ibyo byananira Yehova?”—KUB. 11:23.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri budufashe kumenya ko niturushaho kwiringira Yehova, azaduha ibyo dukeneye kugira ngo tubeho.
1. Mose yagaragaje ate ko yizeraga Yehova, igihe yavanaga Abisirayeli muri Egiputa?
IGITABO cy’Abaheburayo kivuga abantu benshi bagaragaje ko bizeraga Yehova. Umwe muri bo ni Mose wari ufite ukwizera kudasanzwe (Heb. 3:2-5; 11:23-25). Yagaragaje ukwizera igihe yayoboraga Abisirayeli abavanye mu gihugu cya Egiputa. Ntiyigeze aterwa ubwoba na Farawo n’ingabo ze. Yiringiye Yehova ayobora abagaragu b’Imana abanyujije mu Nyanja Itukura, abayobora no mu butayu (Heb. 11:27-29). Abisirayeli benshi ntibakomeje kwizera ko Yehova yari kubitaho, ariko Mose we yakomeje kumwizera. Yehova ntiyamutengushye, kuko yabahaye ibyokurya n’amazi bari bakeneye, kugira ngo babashe kubaho mu butayu.a—Kuva 15:22-25; Zab. 78:23-25.
2. Kuki Imana yabajije Mose iti: “Ese urumva ibyo byananira Yehova?” (Kubara 11:21-23)
2 Ariko nubwo Mose yari afite ukwizera gukomeye, hashize igihe kigera ku mwaka Yehova avanye Abisirayeli muri Egiputa, yatangiye kwibaza niba Yehova yari afite ubushobozi bwo kubaha inyama. Mose ashobora kuba atariyumvishaga ukuntu Yehova yari kubona inyama zihagije abantu babarirwa muri za miliyoni, bari bakambitse mu butayu. Imana yashubije Mose iti: “Ese urumva ibyo byananira Yehova?” (Soma mu Kubara 11:21-23.) Amagambo y’Igiheburayo yakoreshejwe muri uwo murongo, asobanura “ukuboko kwa Yehova.” Ayo magambo yerekeza ku mwuka wera w’Imana, ni ukuvuga imbaraga ikoresha kugira ngo ibyo ishaka bikorwe. Ubwo rero ni nkaho Yehova yabazaga Mose ati: “Ese urumva nananirwa gukora ibyo navuze ko nzakora?”
3. Kuki ibyabaye kuri Mose n’Abisirayeli bikwiriye kudushishikaza?
3 Ese wigeze wibaza niba Yehova azaguha ibyo ukeneye, wowe n’abagize umuryango wawe? Niba byarakubayeho cyangwa bitarakubayeho, kumenya impamvu Mose n’Abisirayeli batakomeje kwiringira ko Yehova yari kubitaho, ushobora kubivanamo isomo. Nanone turi burebe imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, yadufasha kurushaho kwiringira ko Yehova azatwitaho.
ISOMO TWAVANA KURI MOSE N’ABISIRAYELI
4. Kuki Abisirayeli benshi bibajije niba Yehova yari kubitaho?
4 Ubundi se, ni iki cyatumye Abisirayeli batangira gushidikanya niba Yehova yari kubitaho? Abisirayeli n’“abantu b’amoko menshi bajyanye na bo,” bamaze igihe mu butayu bunini, igihe bavaga muri Egiputa bajya mu Gihugu cy’Isezerano (Kuva 12:38; Guteg. 8:15). Abo bantu batari Abisirayeli barambiwe kurya manu kandi Abisirayeli benshi na bo irabarambira, nuko batangira kwitotomba (Kub. 11:4-6). Bifuje ibyokurya bitandukanye bari bamenyereye muri Egiputa. Kubera ko abantu bitotomberaga Mose, yatangiye kwibaza aho yakura inyama zabahaza, ariko akumva bidashoboka.—Kub. 11:13, 14.
5-6. Kuba abantu batari Abisirayeli baragize ingaruka ku Bisirayeli, bitwigisha iki?
5 Ba bantu batari Abisirayeli ntibanyuzwe n’ibyo Yehova yabahaga, bituma n’Abisirayeli batangira gutekereza nka bo. Ibyo natwe bishobora kutubaho. Iyo turi kumwe n’abantu batanyurwa n’ibyo Yehova abaha, natwe dushobora kumera nka bo. Dushobora gutangira twifuza kubaho nk’uko twari tumeze mbere, cyangwa tukagirira ishyari abandi bitewe n’ibyo bafite. Ariko iyo twitoje kunyurwa n’ibyo dufite, tugira ibyishimo, uko imimerere turimo yaba imeze kose.
6 Abisirayeli bagombye kuba barazirikanye isezerano Imana yabahaye ry’uko nibagera mu Gihugu cy’Isezerano, bazabona ibintu byinshi kandi byiza. Ibyo bari kubibona bageze muri icyo gihugu, aho kubibona igihe bari mu butayu, bari mu nzira ijyayo. Ubwo rero natwe aho gutekereza ku bintu tudafite muri iyi si ya Satani, twagombye guhora dutekereza ku byo Yehova yadusezeranyije tuzabona mu isi nshya. Nanone twagombye gutekereza ku mirongo yo muri Bibiliya ituma turushaho kwiringira Yehova.
7. Kuki ari iby’ingenzi ko dutekereza ku kibazo Yehova yabajije Mose?
7 Ariko dushobora kwibaza impamvu Imana yabajije Mose iti: “Ese urumva ibyo byananira Yehova?” Igihe Yehova yabazaga Mose icyo kibazo, ashobora kuba yarashakaga ko atekereza ku bintu bibiri. Icya mbere, imbaraga ze ntizigira imipaka. Icya kabiri, imbaraga ze zishobora kugera ahantu hose niyo haba ari kure cyane. Ubwo rero Imana yashoboraga guha Abisirayeli inyama zihagije, nubwo bari kure cyane mu butayu. Yehova yakoresheje “imbaraga ze nyinshi” agaragaza ko ashobora gufasha abagaragu be, aho baba bari hose (Zab. 136:11, 12). Mu gihe duhuye n’ibigeragezo tujye twiringira ko Yehova ashobora kudufasha aho twaba turi hose.—Zab. 138:6, 7.
8. Ni iki cyadufasha kudakora ikosa nk’iryo abantu benshi bari mu butayu bakoze? (Reba n’ifoto.)
8 Yehova yakoze ibyo yari yavuze maze abaha inyama. Yaboherereje inyoni zimeze nk’inkware. Ariko Abisirayeli ntibashimiye Yehova icyo gitangaza yari abakoreye, ahubwo abenshi muri bo bagize umururumba. Bamaze umunsi wose batoragura izo nyoni bakomerezaho na nijoro, bubakeraho. Yehova yarakariye cyane “abantu bagize umururumba” maze arabahana (Kub. 11:31-34). Ibyababayeho bitwigisha iki? Tugomba kwirinda kugira umururumba. Twaba dukize cyangwa dukennye, tugomba kuzirikana ko icy’ingenzi ari ukwibikira ubutunzi mu ijuru, tugirana ubucuti bukomeye na Yehova na Yesu (Mat. 6:19, 20; Luka 16:9). Nitubigenza dutyo, Yehova azatwitaho uko byagenda kose.
Ni iki abantu benshi bakoze igihe bari mu butayu, kandi se ni iki bitwigisha? (Reba paragarafu ya 8)
9. Kuki dukwiriye kwiringira ko Yehova azatwitaho?
9 Yehova aba yiteguye gufasha abagaragu be muri iki gihe. None se ibyo bishatse kuvuga ko tutazigera dukenera amafaranga cyangwa ibyokurya?b Oya. Ariko Yehova ntazigera adutererana. Azakomeza kutwitaho mu bibazo byose twahura na byo. Twagaragaza dute ko twizera ko azatwitaho? Reka dusuzume ibintu bibiri: (1) mu gihe dukeneye amafaranga yo gutunga umuryango, no (2) mu gihe duhangayikishijwe n’uko tuzabaho tugeze mu zabukuru.
MU GIHE DUKENEYE AMAFARANGA
10. Ni ibihe bibazo by’amafaranga dushobora guhura na byo?
10 Uko iminsi y’imperuka igenda igana ku iherezo, ni ko hazagenda harushaho kuba ibibazo by’amafaranga. Imyivumbagatanyo, intambara, ibiza cyangwa ibyorezo by’indwara bishobora gutuma tubura amafaranga cyangwa akazi, ibyo dutunze cyangwa aho kuba. Dushobora gushakisha akandi kazi, cyangwa twe n’abagize umuryango wacu tukimukira ahandi hantu ngo tubone ibidutunga. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro igaragaza ko Yehova azatwitaho?
11. Ni iki cyagufasha mu gihe ufite ibibazo by’amafaranga? (Luka 12:29-31)
11 Ikintu cy’ingenzi wakora kandi kikakugirira akamaro, ni ukubwira Yehova ibiguhangayikishije byose (Imig. 16:3). Ushobora kumusenga umusaba ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza no gutuza kugira ngo ‘udahangayika wibaza byinshi.’ (Soma muri Luka 12:29-31.) Jya umusenga kenshi kugira ngo agufashe kunyurwa n’ibyo ufite (1 Tim. 6:7, 8). Jya ukora ubushakashatsi mu bitabo byacu kugira ngo umenye icyo wakora mu gihe ubukungu bwifashe nabi. Hari abantu benshi bavuze ko gusoma ingingo ziri ku rubuga rwacu rwa jw.org zivuga ku by’amafaranga, byabafashije cyane.
12. Ni ibihe bibazo Umukristo yakwibaza kugira ngo afate imyanzuro yagirira akamaro umuryango we?
12 Hari abagiye bemera akazi gatuma baba kure y’imiryango yabo, ariko nyuma bakaza gusanga barafashe umwanzuro udakwiriye. Ubwo rero mu gihe uhawe akazi gashya, aho gutekereza gusa ku mafaranga uzabona, jya utekereza no ku ngaruka kazakugiraho mu buryo bw’umwuka (Luka 14:28). Ibaze uti: “Ese kujya gukorera kure, ntibishobora kungiraho ingaruka cyangwa bikagira ingaruka k’uwo twashakanye? Ese nzakomeza kujya mu materaniro yose, mu murimo wo kubwiriza kandi nkomeze kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu?” Niba ufite abana ukwiriye kwibaza iki kibazo cy’ingenzi: “Ese nzakomeza kubarera mbahana nk’uko Yehova abishaka, kandi ntari kumwe na bo” (Efe. 6:4)? Mu gihe ugiye gufata imyanzuro, jya ubanza kureba uko Yehova abona ibintu, aho gukurikiza inama bene wanyu n’incuti zawe badakurikiza amahame ya Yehova bakugira.c Umuvandimwe witwa Tony, wo mu burengerazuba bwa Aziya, yagiye abona akazi mu kindi gihugu kashoboraga gutuma ahembwa amafaranga menshi. Icyakora amaze gusenga no kubiganiraho n’umugore we, yafashe umwanzuro wo kudakora ako kazi, ahubwo bahindura uko bari babayeho kugira ngo bagabanye amafaranga bakoreshaga. Yakomeje agira ati: “Uwo mwanzuro twafashe, watumye mbona uburyo bwo gufasha abantu benshi kumenya Yehova, kandi abana bacu na bo baramukunda cyane. Mu muryango wacu twiboneye ko iyo dukurikije ibyo Yesu yavuze muri Matayo 6:33, Yehova atwitaho.”
MU GIHE DUHANGAYIKISHIJWE N’UKO TUZABAHO TUGEZE MU ZABUKURU
13. Ni ibihe bintu twakora kugira ngo tuzigame amafaranga yazadufasha, igihe tuzaba tugeze mu zabukuru?
13 Nanone dukwiriye kugaragaza ko twiringira Yehova mu gihe duteganya uko tuzabaho tugeze mu zabukuru. Bibiliya idushishikariza gukora cyane kugira ngo tuzabone ibyo dukeneye mu gihe kizaza (Imig. 6:6-11). Ubwo rero niba imimerere urimo ibikwemerera, byaba byiza ugiye ubika amafaranga uzakoresha mu gihe kizaza. Bibiliya na yo ivuga ko amafaranga ari uburinzi (Umubw. 7:12). Icyakora si cyo kintu cy’ingenzi tugomba kwibandaho mu mibereho yacu.
14. Kuki dukwiriye kuzirikana ibivugwa mu Baheburayo 13:5, kugira ngo tudahangayikishwa birenze urugero n’uko tuzabaho mu gihe kizaza?
14 Yesu yavuze inkuru igaragaza ukuntu umuntu ubika amafaranga ariko “atari umukire ku byerekeye Imana,” aba adatekereza neza (Luka 12:16-21). Muri twe nta n’umwe uba uzi uko ejo bizagenda (Imig. 23:4, 5; Yak. 4:13-15). Kubera ko turi Abakristo hari n’igihe duhura n’ibibazo abandi badahura na byo. Yesu yavuze ko tugomba guhora twiteguye kureka “ibyo dutunze byose” kugira ngo tube abigishwa be (Luka 14:33; ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Ibyo ni ko byagendekeye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere b’i Yudaya (Heb. 10:34). Muri iki gihe abagaragu ba Yehova benshi bagiye batakaza akazi bitewe n’uko banze gushyigikira ishyaka rya politike (Ibyah. 13:16, 17). Ni iki cyabafashije gufata uwo mwanzuro? Bari biringiye mu buryo budasubirwaho isezerano rya Yehova rigira riti: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.” (Soma mu Baheburayo 13:5.) Ubwo rero tuzakora uko dushoboye twiteganyirize uko tuzabaho tugeze mu zabukuru. Ariko nanone dukwiriye kwizera ko Yehova azatwitaho mu gihe habaye ikintu tutari twiteze.
15. Ababyeyi b’Abakristo bakwiriye kubona abana babo bate? (Reba n’ifoto.)
15 Mu mico imwe n’imwe, usanga ahanini abashakanye babyara abana kugira ngo bazakorere amafaranga menshi, maze bazite ku babyeyi babo igihe bazaba bageze mu zabukuru. Ariko Bibiliya ivuga ko ababyeyi ari bo bakwiriye kwita ku bana babo (2 Kor. 12:14). Birumvikana ko ababyeyi bashobora gukenera ko abana babo babitaho igihe bazaba bageze mu zabukuru, kandi iyo bimeze bityo abana bishimira gufasha ababyeyi babo (1 Tim. 5:4). Icyakora ababyeyi biringira Yehova, basobanukiwe ko iyo bafashije abana babo kuba abagaragu ba Yehova ari bwo barushaho kugira ibyishimo, aho kubarera bumva ko bazakorera amafaranga menshi yo kubitaho igihe bazaba bageze mu zabukuru.—3 Yoh. 4.
Umugabo n’umugore biringira Yehova, basuzuma amahame yo muri Bibiliya mu gihe bafata imyanzuro irebana n’uko bazabaho mu gihe kizaza (Reba paragarafu ya 15)d
16. Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo kuzibeshaho? (Abefeso 4:28)
16 Mu gihe wigisha abana bawe kumenya uko bazibeshaho mu gihe kiri imbere, jya ubereka ko nawe wiringira Yehova. Kuva bakiri bato, jya ubatoza gukorana umwete. (Imig. 29:21; soma mu Befeso 4:28.) Uko bagenda bakura, ujye ubafasha gukurikira amasomo yo ku ishuri bashyizeho umwete. Babyeyi, mujye mukora ubushakashatsi kugira ngo mubone amahame yo muri Bibiliya yafasha abana banyu gufata imyanzuro myiza irebana n’amashuri baziga. Ibyo bizatuma abana banyu bibeshaho kandi babone umwanya uhagije wo kubwiriza cyangwa kuba abapayiniya.
17. Ni iki dukwiriye kwiringira tudashidikanya?
17 Abagaragu ba Yehova bose b’indahemuka, bashobora kwiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo kubitaho, kandi ko abyifuza cyane. Uko imperuka y’isi mbi igenda yegereza, ni ko tugomba kurushaho kwiringira Yehova. Uko byagenda kose, dukwiriye kwiringira ko Yehova azakoresha imbaraga ze akaduha ibyo dukeneye. Nanone kandi tujye twiringira ko Yehova ashobora kudufasha aho twaba turi hose.
INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe
a Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo mu Kwakira 2023.
b Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2014.
c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri” mu w14 4/15 3-ASL.
d IBISOBANURO BY’IFOTO: Ababyeyi b’Abakristo bari kuganira n’umukobwa wabo n’umugabo we, bakora mu mushinga w’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami.