IGICE CYO KWIGWA CYA 15
INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye
“Kwegera Imana” bidufitiye akamaro
“Kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro.”—ZAB. 73:28.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, tugiye kureba uko twakwegera Yehova cyangwa tukaba incuti ze n’akamaro bidufitiye.
1-2. (a) Ni iki umuntu aba agomba gukora kugira ngo agire incuti magara? (b) Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
ESE ufite umuntu w’incuti magara? None se byagenze bite kugira ngo mube incuti? Birashoboka ko mwamaranaga igihe, ukamenya ibibazo afite kandi ukamenya ibyo akunda n’ibyo yanga. Wabonye ko afite imico myiza wakwigana. Ibyo byatumye umukunda.
2 Kugira ngo abantu babe incuti magara bisaba ko bamarana igihe. Uko ni na ko bigenda iyo dushaka kuba incuti za Yehova. Muri iki gice tugiye kureba icyo twakora ngo twegere Imana, cyangwa tube incuti zayo n’akamaro bidufitiye. Mbere na mbere, reka turebe impamvu kuba incuti magara ya Yehova ari byiza.
3. Kuki tugomba gutekereza ku kamaro ko kuba incuti za Yehova? Tanga urugero.
3 Nta gushidikanya ko nawe wemera ko kuba incuti ya Yehova bifite akamaro. Ariko gutekereza ku kamaro bigufitiye, bishobora gutuma ukomeza kuba incuti ye (Zab. 63:6-8). Urugero, tuzi ko kurya indyo yuzuye, gukora siporo, kuruhuka bihagije no kunywa amazi ahagije, bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Nyamara nubwo bifite akamaro, abantu benshi ntibabyitaho. Icyakora iyo dutekereje ku kamaro ko kwita ku buzima bwacu, ni bwo turushaho gushishikarira gukora ibintu bituma tumererwa neza. Dushobora kuba tuzi ko kuba incuti ya Yehova ari byiza. Ariko iyo dutekereje ku kamaro bidufitiye, bituma twifuza kurushaho kuba incuti ze.—Zab. 119:27-30.
4. Ni iki uwanditse Zaburi ya 73:28 yavuze?
4 Soma muri Zaburi ya 73:28. Uwanditse Zaburi ya 73 yari Umulewi, wari ufite inshingano yo kuririmba mu rusengero rwa Yehova. Uko bigaragara yari amaze imyaka myinshi akorera Yehova mu budahemuka. Icyakora kimwe n’abandi, yumvaga agomba kwibuka ko “kwegera Imana” bimufitiye akamaro. None se kwegera Yehova bidufitiye akahe kamaro?
“KWEGERA IMANA” BITUMA TUGIRA IBYISHIMO
5. (a) Kuki kuba incuti za Yehova bituma tugira ibyishimo? (b) Vuga ukuntu ubwenge Yehova atanga bukugirira akamaro kandi bukakurinda. (Imigani 2:6-16)
5 Uko turushaho kuba incuti za Yehova, ni ko turushaho kugira ibyishimo (Zab. 65:4). Hari impamvu nyinshi zituma tugira ibyo byishimo. Urugero, iyo dusomye ibyo Bibiliya ivuga kandi tukabikurikiza, tuba abanyabwenge. Ubwo bwenge butuma tudakora ibintu byatugiraho ingaruka, kandi bukaturinda gukora amakosa akomeye. (Soma mu Migani 2:6-16.) Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo: “Umuntu ugira imigisha ni ufite ubwenge, kandi akagira ubushishozi.”—Imig. 3:13.
6. Ni iki cyatumye umwanditsi wa zaburi adakomeza kugira ibyishimo?
6 Birumvikana ko n’incuti za Yehova hari igihe zumva zibabaye. Umwanditsi wa Zaburi ya 73 na we yabuze ibyishimo igihe yatangiraga gutekereza ibintu bidakwiriye. Yatangiye gutekereza ko abantu babi bari bamerewe neza, nubwo batakoreraga Yehova cyangwa ngo bamwumvire. Ibyo byatumye arakara cyane. Yageze nubwo yifuza ibyo bari bafite. Yumvaga ko abantu b’abibone n’abanyarugomo ari bo bari abakire, bari bafite ubuzima bwiza, kandi ko nta mibabaro yabageragaho. Ariko yaribeshyaga cyane (Zab. 73:3-7, 12). Ibyo bintu byahangayikishije umwanditsi w’iyo zaburi, ku buryo yageze aho akumva ko gukorera Yehova nta cyo bimumariye. Kubera ukuntu yari ababaye, yaravuze ati: “Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa, kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko nta kosa mfite.”—Zab. 73:13.
7. Mu gihe twumva tubabaye, ni iki twakora kugira ngo twongere kugira ibyishimo? (Reba n’ yo ku gifubiko.)
7 Igishimishije ni uko uwo mwanditsi wa zaburi atakomeje kubabara. Ni iki yakoze? Bibiliya ivuga ko ‘yagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana,’ kandi aho ni ho Yehova yakosoreye imitekerereze ye (Zab. 73:17-19). Natwe iyo tubabaye, Yehova ari na we Ncuti yacu, aba abibona. Iyo tumusenze tumusaba ko atuyobora, kandi tukemera ko adufasha akoresheje Ijambo rye n’itorero, tubona imbaraga zo gukomeza kumukorera, nubwo twaba tubabaye. Iyo twumva duhangayitse cyane, Yehova araduhumuriza kandi akadufasha kongera gutuza.—Zab. 94:19.a
Umulewi wanditse Zaburi ya 73, ahagaze mu “rusengero rukomeye rw’Imana” (Reba paragarafu ya 7)
“KWEGERA IMANA” BITUMA TUGIRA UBUZIMA BWIZA KANDI TUKAGIRA IBYIRINGIRO BY’IGIHE KIZAZA
8. Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi tugeraho iyo twegereye Imana?
8 Hari ibintu bibiri by’ingenzi tugeraho iyo twegereye Imana. Icya mbere, ni uko bituma tugira ubuzima bwiza. Icya kabiri, bituma tugira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza (Yer. 29:11). Reka turebe ibyo bintu mu buryo burambuye.
9. Vuga ukuntu kwegera Yehova bituma turushaho kwishima.
9 Kwegera Imana bituma tugira ubuzima bwiza. Hari abantu benshi muri iki gihe bavuga ko Imana itabaho. Ubwo rero ntibazi impamvu turi ku isi, kandi batekereza ko hari igihe kizagera, abantu ntibongere kubaho. Icyakora kubera ko twize Bibiliya, twemera ko Imana “ihemba abakora uko bashoboye ngo bayibone” (Heb. 11:6). Ndetse no muri iki gihe, tugira ibyishimo bitewe n’uko dukora icyo twaremewe, ni ukuvuga gukorera Papa wacu wo mu ijuru, ari we Yehova.—Guteg. 10:12, 13.
10. Ni iki Yehova asezeranya abantu bamwiringira? (Zaburi 37:29)
10 Abantu benshi, nta byiringiro by’igihe kizaza bafite. Icyo bakora gusa, ni ukujya ku kazi, gushinga umuryango, kubyara abana no kuzigama amafaranga azababeshaho mu gihe bazaba bageze mu zabukuru. Ntibazi ibyo Imana idusezeranya bizabaho mu gihe kizaza. Icyakora abagaragu ba Yehova bo, bizera ko abitaho (Zab. 25:3-5; 1 Tim. 6:17). Twizera Imana dusenga kandi tuzi ko ari incuti yacu. Nanone tuzi ko mu gihe kizaza, izadukorera ibyo yadusezeranyije. Dufite amatsiko yo kubona ibintu byiza dutegereje, harimo no gukorera Yehova iteka ryose turi muri Paradizo.—Soma muri Zaburi ya 37:29.
11. Kwegera Imana bitugirira akahe kamaro, kandi se bituma yumva imeze ite?
11 Kwegera Imana, hari akandi kamaro bidufitiye. Urugero, Yehova adusezeranya ko iyo twihannye ibyaha byacu atubabarira (Yes. 1:18). Ibyo bituma tudakomeza kwicira urubanza bitewe n’ibyaha twakoze kera (Zab. 32:1-5). Nanone iyo twegereye Yehova cyangwa tukaba incuti ze, biramushimisha cyane (Imig. 23:15). Birumvikana ko hari indi migisha myinshi nawe wabonye, bitewe no kuba incuti ya Yehova. Ubu noneho reka turebe icyo wakora kugira ngo ukomeze kwegera Imana.
ICYO WAKORA KUGIRA NGO UKOMEZE “KWEGERA IMANA”
12. Ni iki wakoze kugira ngo wegere Imana?
12 Mbere y’uko ubatizwa ngo ube Umuhamya wa Yehova, hari ibintu byinshi wakoze kugira ngo wegere Imana. Wize ukuri ku byerekeye Yehova na Yesu Kristo, wihana ibyaha byawe, ugaragaza ko wizera Imana, kandi ukora uko ushoboye kose ngo ukore ibyo ishaka. Icyakora niba wifuza kurushaho kwegera Imana, ugomba gukomeza gukora ibyo bintu.—Kolo. 2:6.
13. Ni ibihe bintu bitatu twakora kugira ngo dukomeze kwegera Yehova?
13 Ni iki kizadufasha gukomeza kwegera Yehova? (1) Tugomba gukomeza gusoma Bibiliya no kuyiyigisha. Iyo dusoma Bibiliya, intego yacu ntiba ari iyo kumenya gusa inyigisho z’ibanze zerekeye Imana. Ahubwo tuba tugomba kugerageza kumenya ibyo Imana idusaba, kandi tugakurikiza amahame yo mu Ijambo ryayo mu mibereho yacu ya buri munsi (Efe. 5:15-17). (2) Tugomba gutekereza ku bintu byinshi yadukoreye bigaragaza ko idukunda, kuko bituma tugira ukwizera gukomeye. (3) Tugomba gukomeza kwirinda ibintu Yehova yanga no kugirana ubucuti n’abantu bakora ibibi.—Zab. 1:1; 101:3.
14. Ni ibihe bintu twakora buri munsi kugira ngo dushimishe Yehova? (1 Abakorinto 10:31; reba n’amafoto.)
14 Soma mu 1 Abakorinto 10:31. Dukwiriye kwihatira gukora ibintu bishimisha Yehova. Ibyo birenze kujya kubwiriza no kujya mu materaniro gusa. Ibyo dukora mu mibereho yacu ya buri munsi, byagombye gushimisha Yehova. Urugero, iyo turi inyangamugayo muri byose, kandi tugasangira n’abandi ibyo dufite, bishimisha Yehova (2 Kor. 8:21; 9:7). Nanone Yehova aba ashaka ko tugaragaza ko duha agaciro impano y’ubuzima yaduhaye. Ibyo tubikora dukomeza gushyira mu gaciro mu birebana no kurya no kunywa, tugakora n’ibindi bintu bigaragaza ko twita ku buzima bwacu. Ikintu cyose twakora ngo dushimishe Yehova, nubwo cyaba ari gito cyane, arakibona kandi akarushaho kudukunda.—Luka 16:10.
Gutwara imodoka neza, kwita ku buzima bwacu dukora siporo, turya neza kandi tukagira umuco wo kwita ku bandi, ni bimwe mu bintu bishimisha Yehova (Reba paragarafu ya 14)
15. Yehova aba ashaka ko dufata abandi dute?
15 Yehova agirira neza abakiranutsi n’abakiranirwa (Mat. 5:45). Aba ashaka ko natwe tugirira neza abandi. Urugero, twirinda ‘kugira abo dusebya kandi ntitube abanyamahane, ahubwo tukagaragariza abantu bose ubugwaneza’ (Tito 3:2). Ibyo biturinda gusuzugura abandi bitewe gusa n’uko tudahuje imyizerere (2 Tim. 2:23-25). Ubwo rero iyo tugirira abandi neza kandi tukabubaha, turushaho kuba incuti za Yehova.
KOMEZA “KWEGERA IMANA” NO MU GIHE WAKOZE AMAKOSA
16. Umwanditsi wa Zaburi ya 73 yumvaga ameze ate?
16 Byagenda bite se niba hari igihe kigera ukumva utari incuti ya Yehova, bitewe n’uko wigeze gukora amakosa? Nk’uko twabibonye, ibintu nk’ibyo byigeze kuba ku mwanditsi wa Zaburi ya 73. Yaravuze ati: “Intambwe zanjye zari hafi kuyoba. Ibirenge byanjye byari bigiye kunyerera” (Zab. 73:2). Yivugiye ko ‘yagize agahinda kenshi,’ akamera nk’“injiji” kandi akumva ameze “nk’inyamaswa” imbere ya Yehova (Zab. 73:21, 22). Ese yaba yaratekereje ko kubera amakosa yari yarakoze, Yehova atari akimukunda kandi ko atari kuzigera amubabarira?
17. (a) Nubwo umwanditsi wa zaburi yari yacitse intege, ni iki yiyemeje gukora? (b) Ibyamubayeho bitwigisha iki? (Reba n’amafoto.)
17 Niba umwanditsi w’iyo zaburi yarumvise ko Yehova yamutaye, ashobora kuba yaramaze igihe gito ari uko abyumva. Ndetse n’igihe yumvaga ababaye cyane, yari azi ko agomba kugira icyo akora ngo yegere Yehova. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Ariko ubu mporana nawe. Wamfashe ukuboko kw’iburyo. Inama ungira ni zo zinyobora, kandi amaherezo uzampesha icyubahiro” (Zab. 73:23, 24). Ubwo rero, mu gihe twumva ukwizera kwacu gutangiye kugabanuka, cyangwa niba twumva twaciwe intege n’amakosa twakoze, dukwiriye gusenga Yehova tumusaba ko aduha imbaraga (Zab. 73:26; 94:18). Niyo twakora amakosa akomeye, dushobora kugarukira Yehova twizeye ko ‘yiteguye kutubabarira’ (Zab. 86:5). Mu gihe twumva twacitse intege, ni bwo tuba tugomba kurushaho kwegera Imana.—Zab. 103:13, 14.
Mu gihe twumva ukwizera kwacu gutangiye kugabanuka, tuba tugomba kwegera Yehova, twongera igihe tumara dusenga, kandi tukajya mu materaniro buri gihe (Reba paragarafu ya 17)
KOMEZA “KWEGERA IMANA” ITEKA RYOSE
18. Kuki tuzakomeza kwegera Yehova kugeza iteka ryose?
18 Dushobora gukomeza kwegera Yehova kugeza iteka ryose. Nta na rimwe tuzigera tureka kwiga ibimwerekeye. Bibiliya ivuga ko ibyo Yehova akora, ubwenge bwe n’ubumenyi bwe ‘bigoye kubisobanukirwa.’—Rom. 11:33.
19. Ibivugwa muri Zaburi bitwizeza iki?
19 Muri Zaburi ya 79:13, haravuga ngo: “Twebwe abantu bawe, tukaba n’umukumbi wo mu rwuri rwawe, tuzagushimira kugeza iteka ryose. Tuzagusingiza uko ibihe bigenda bisimburana.” Nukomeza kwegera Yehova, azaguha imigisha iteka ryose. Ushobora kuvuga udashidikanya uti: “Imana ni igitare cyanjye, ndayiringira n’umutima wanjye wose. Ni Imana yanjye kugeza iteka ryose.”—Zab. 73:26.
INDIRIMBO YA 32 Korera Yehova
a Umuntu ufite imihangayiko idashira cyangwa agahinda gahoraho, bishobora kuba byiza agiye kwa muganga. Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba Umunara w’Umurinzi, No. 1 2023.