IGICE CYO KWIGWA CYA 16
INDIRIMBO YA 87 Nimuze muhumurizwe!
Tujye tuba incuti z’abavandimwe na bashiki bacu
“Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe!”—ZAB. 133:1.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice tugiye kureba uko twaba incuti z’abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’imigisha tubona iyo tubigenje dutyo.
1-2. Ni ikihe kintu Yehova aha agaciro, kandi se yifuza ko dukora iki?
YEHOVA abona uko dufata abandi kandi abiha agaciro. Yesu na we yigishije ko tugomba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Mat. 22:37-39). Ibyo bikubiyemo no kugirira neza abantu badasenga Yehova. Iyo tubitayeho, tuba twigana Yehova, we ‘utuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akagushiriza imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.’—Mat. 5:45.
2 Nubwo Yehova akunda abantu bose, yita by’umwihariko ku bantu bakora ibyiza (Yoh. 14:21). Aba ashaka ko tumwigana kandi tugakunda Abakristo bagenzi bacu “urukundo rwinshi” kandi ‘tukabitaho tubikuye ku mutima’ (1 Pet. 4:8; Rom. 12:10). Urwo rukundo ruba rumeze nka rwa rundi dukunda mwene wacu cyangwa incuti yacu magara.
3. Urukundo ruhuriye he n’ikimera?
3 Urukundo twarugereranya n’ikimera kiba kigomba kwitabwaho kugira ngo gikure. Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bagenzi be agira ati: “Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe” (Heb. 13:1). Yehova ashaka ko dukomeza gukunda abandi. Iki gice kiri budufashe kumenya impamvu dukwiye kuba incuti z’Abakristo bagenzi bacu n’uko twakomeza kubikora.
IMPAMVU DUKWIRIYE KUGIRANA UBUCUTI N’ABAKRISTO BAGENZI BACU
4. Nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 133:1, twakora iki ngo dukomeze guha agaciro ubumwe buranga abagize itorero? (Reba n’amafoto.)
4 Soma muri Zaburi ya 133:1. Twemera ko ibyo umwanditsi w’iyo zaburi yavuze ari ukuri. Kuba incuti z’abantu bakunda Yehova ni “byiza” kandi ‘birashimishije.’ Ariko nk’uko iyo umuntu abona ikintu buri munsi ageraho ntagihe agaciro, ni na ko tutabaye maso dushobora gusanga tutagiha agaciro ubumwe buranga Abakristo. Dushobora kuba duhura n’abavandimwe na bashiki bacu kenshi, wenda tukaba tubonana inshuro nyinshi mu cyumweru. None se twakora iki ngo dukomeze kubakunda? Nidufata umwanya tugatekereza ukuntu buri wese afite akamaro mu itorero n’akamaro adufitiye, urukundo tubakunda ruziyongera.
Jya ukomeza kubona ko ubumwe buranga Abakristo ari ikintu cy’agaciro (Reba paragarafu ya 4)
5. Urukundo ruturanga rushobora gutuma abandi bifuza gukora iki?
5 Hari abantu baza mu materaniro yacu ku nshuro ya mbere, bagatangazwa n’urukundo ruturanga. Ibyo ubwabyo bishobora gutuma bavuga ko babonye idini ry’ukuri. Yesu yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye nimukundana” (Yoh. 13:35). Reka dufate urugero rw’umukobwa witwa Marya wigaga muri kaminuza, Abahamya ba Yehova bigishaga Bibiliya. Umunsi umwe bamutumiye mu ikoraniro ry’iminsi itatu, maze arijyamo. Amaze guterana umunsi wa mbere w’ikoraniro, yabwiye uwamwigishaga Bibiliya ati: “Nta na rimwe ababyeyi banjye bigeze bampobera. Ariko uyu munsi wonyine, abantu 52 bamaze kumpobera! Niboneye ko Yehova ari gukoresha abagaragu be kugira ngo anyereke ko ankunda. Nifuza kuba muri uyu muryango.” Uwo mukobwa yakomeje kwiga Bibiliya, maze abatizwa mu mwaka wa 2024. Biragaragara rero ko iyo abantu babonye ibikorwa byacu byiza, urugero nk’ukuntu dukundana, akenshi bishobora gutuma bakorera Yehova.—Mat. 5:16.
6. Kuki kugirana ubucuti n’abavandimwe na bashiki bacu biturinda?
6 Kugirana ubucuti n’abavandimwe na bashiki bacu bishobora kuturinda. Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati: ‘Mukomeze guterana inkunga buri munsi, kugira ngo hatagira uwo ari we wese muri mwe wanga kumva bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana’ (Heb. 3:13). Niba twumva twacitse intege ku buryo gukora ibyiza bitangira kutugora, Yehova ashobora gukoresha Umukristo mugenzi wacu wabibonye maze akatugira inama y’icyo twakora (Zab. 73:2, 17, 23). Icyo gihe, iyo Umukristo mugenzi wacu atugiriye inama, bitugirira akamaro.
7. Kuki kuba dukundana bituma twunga ubumwe? (Abakolosayi 3:13, 14)
7 Kuba turi mu muryango w’abantu bakora uko bashoboye kose ngo bakundane, bituma tubona imigisha myinshi (1 Yoh. 4:11). Urugero, urukundo rutuma ‘dukomeza kwihanganirana,’ kandi ibyo bituma turushaho kunga ubumwe. (Soma mu Bakolosayi 3:13, 14; Efe. 4:2-6) Ni yo mpamvu iyo turi mu materaniro tuba twishimye kandi ibyo nta bandi bantu wabisangana ku isi.
TUJYE TWUBAHANA
8. Yehova adufasha ate kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu?
8 Kuba twunze ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, ni ibintu bitangaje. Ariko nubwo tudatunganye, Yehova atuma bishoboka (1 Kor. 12:25). Bibiliya ivuga ko ‘twigishwa n’Imana ko tugomba gukundana’ (1 Tes. 4:9). Ibyo bisobanura ko Yehova akoresha Bibiliya, akatubwira ibyo tugomba gukora, kugira ngo dukundane. Iyo twiyigisha Bibiliya kandi tugakurikiza ibivugwamo, tuba ‘twigishwa n’Imana’ (Heb. 4:12; Yak. 1:25). Ibyo ni byo Abahamya ba Yehova bagerageza gukora.
9. Mu Baroma 12:9-13 hatwigisha iki ku birebana no kugaragaza urukundo?
9 Bibiliya itwigisha ite gukundana? Reka turebe icyo Pawulo yavuze ku byerekeye urukundo mu Baroma 12:9-13. (Hasome.) Zirikana ko muri iyo mirongo yavuze ko tugomba ‘guharanira kubaha abandi.’ Ibyo bisobanura iki? Tugomba gufata iya mbere tukagaragariza abandi ko tubitaho ‘tubikuye ku mutima,’ tubabarira, tugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi, tugira ubuntu ndetse n’ibindi (Efe. 4:32). Ntugategereze ko abandi ari bo babanza kugusaba kuba incuti. Jya ufata iya mbere. Bizatuma wibonera ko ibyo Yesu yadusezeranyije igihe yavugaga ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa,” ari ukuri.—Ibyak. 20:35.
10. Twagaragaza dute ko turi abanyamwete mu gihe ‘duharanira kubaha abandi’? (Reba n’ifoto.)
10 Birashishikaje kumenya ko igihe Pawulo yari amaze kuvuga ko tugomba guharanira kubahana, yatugiriye inama yo ‘kutaba abanebwe mu byo dukora, ahubwo tukaba abanyamwete.’ Umuntu w’umunyamwete akorana imbaraga ze zose kandi agasohoza neza inshingano ahawe. Mu Migani 3:27, 28, hatugira inama hagira hati: “Ntukabure guha ibyiza ababikwiriye, mu gihe ufite ubushobozi bwo kubikora.” Ubwo rero mu gihe tubonye ko hari umuntu ukeneye ko tumufasha, dukwiye guhita tubikora. Ntidukwiriye kumva ko tuzabikora ikindi gihe, cyangwa ko hari abandi bazamufasha.—1 Yoh. 3:17, 18.
Tugomba gufata iya mbere tugafasha abavandimwe na bashiki bacu babikeneye (Reba paragarafu ya 10)
11. Ni iki cyadufasha kurushaho kuba incuti za bagenzi bacu?
11 Ikindi kintu twakora kugira ngo tugaragaze ko twubaha abandi, ni ukwihutira kubababarira mu gihe badukoshereje. Mu Befeso 4:26 hagira hati: “Izuba ntirikarenge mukirakaye.” Kuki dukwiriye kubigenza dutyo? Umurongo wa 27, utubwira ko byatuma duha ‘Satani uburyo bwo kudushuka, tugakora ibibi.’ Yehova ahora adusaba kubabarirana akoresheje Ijambo rye. Mu Bakolosayi 3:13 hadusaba ‘gukomeza kubabarirana rwose.’ Iyo twirengagije amakosa y’abandi maze tukabababarira, turushaho kuba incuti. Nanone bituma ‘dukomeza kunga ubumwe, tukabigaragaza tubana amahoro na bo’ (Efe. 4:3). Ubwo rero twavuga ko kubabarirana, bituma abagaragu ba Yehova bunga ubumwe kandi bakabana amahoro.
12. Yehova adufasha ate kubabarira?
12 Tuvugishije ukuri, kubabarira abantu badukoshereje bishobora kutugora. Ariko umwuka wera ushobora kudufasha tukabigeraho. Bibiliya itubwira ko tugomba ‘kwita ku bandi tubikuye ku mutima’ no kugira ‘umwete.’ Nanone itugira inama yo kureka ‘umwuka wera ukatwongerera imbaraga.’ Ibyo bishatse kuvuga ko umwuka wera ushobora gutuma tuba abanyamwete cyangwa tugakora ibintu tubishishikariye. Ubwo rero, umwuka wera ushobora kudufasha kwita ku bandi tubikuye ku mutima no kubabarirana rwose. Iyo ni yo mpamvu duhora dusenga Yehova tumusaba ko adufasha kubigeraho.—Luka 11:13.
“MURI MWE NTIHABEMO KWICAMO IBICE”
13. Ni iki gishobora gutuma ducikamo ibice?
13 Itorero rya gikristo riba ririmo abantu b’ingeri zose, bakuriye ahantu hatandukanye (1 Tim. 2:3, 4). Ibyo bishobora gutuma, buri wese muri twe afata imyanzuro itandukanye n’iy’undi, mu birebana n’uko yambara, uko yirimbisha, uko yita ku buzima bwe n’imyidagaduro (Rom. 14:4; 1 Kor. 1:10). Ubwo rero tutabaye maso, ibyo bintu dutandukaniyeho bishobora gutuma ducikamo ibice. Ariko kubera ko Imana yatwigishije ko tugomba gukundana, tugomba gukora uko dushoboye tukirinda kumva ko ibyo dushaka ari byo n’abandi bagomba gukora.—Fili. 2:3.
14. Ni iki tugomba kugerageza gukora, kandi kuki?
14 Nanone dushobora kwirinda ko abagize itorero bacikamo ibice, dukora uko dushoboye ngo dutere abandi inkunga igihe cyose (1 Tes. 5:11). Mu myaka ya vuba aha, hari abantu benshi bari batacyifatanya mu bikorwa by’itorero, cyangwa bari baravanywe mu itorero bagarutse. Bose turabakunda kandi tubahaye ikaze (2 Kor. 2:8). Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu wagarutse ku Nzu y’Ubwami, nyuma yo kumara imyaka icumi yararetse kwifatanya n’itorero. Yaravuze ati “Buri wese yaransekeraga kandi akansuhuza” (Ibyak. 3:19). Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Uwo mushiki wacu yaravuze ati “Byatumye numva ko Yehova ari we warimo amfasha kugira ngo nongere ngire ibyishimo.” Iyo tugerageje gutera abandi inkunga, Kristo aba ashobora kudukoresha kugira ngo duhumurize “abarushye n’abaremerewe.”—Mat. 11:28, 29.
15. Ni ikihe kintu kindi twakora kugira ngo abagize itorero bakomeze kunga ubumwe? (Reba n’ifoto.)
15 Ikindi kintu twakora ngo duharanire ko abagize itorero bunga ubumwe, ni ugukoresha neza ururimi rwacu. Muri Yobu 12:11 hagira hati: “Ese ugutwi si ko kumva kukamenya amagambo akwiriye, nk’uko ururimi ari rwo rwumva uburyohe bw’ibyokurya?” Nk’uko umutetsi w’umuhanga abanza kumva ko ibyo yatetse biryoshye mbere yo kubigaburira abandi, ni ko natwe dukwiriye gutekereza twitonze ku byo tugiye kuvuga (Zab. 141:3). Igihe cyose, intego yacu yagombye kuba iyo kuvuga amagambo atera abandi inkunga, abahumuriza kandi agatuma ‘abayumvise bakora ibyiza.’—Efe. 4:29.
Jya utekereza witonze ku byo ugiye kuvuga (Reba paragarafu ya 15)
16. Ni ba nde by’umwihariko basabwa kwitondera amagambo bavuga?
16 Abagabo n’ababyeyi, bakwiriye by’umwihariko kwitonda bakabwira abandi amagambo yo kubatera inkunga (Kolo. 3:19, 21; Tito 2:4). Abasaza b’itorero na bo, bakwiriye kuvuga amagambo ahumuriza abandi kandi agatuma bumva bamerewe neza, kubera ko bashinzwe kuragira umukumbi wa Yehova (Yes. 32:1, 2; Gal. 6:1). Hari umugani wo muri Bibiliya utwibutsa ko: “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ari ryiza.”—Imig. 15:23.
DUKUNDANE “MU BIKORWA KANDI TUBIKORE TUBIKUYE KU MUTIMA”
17. Ni iki cyadufasha gukunda abavandimwe na bashiki bacu urukundo ruvuye ku mutima?
17 Intumwa Yohana yatugiriye inama yo ‘gukundana atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo tukabigaragaza mu bikorwa kandi tukabikora tubikuye ku mutima’ (1 Yoh. 3:18). Urukundo dukunda abavandimwe na bashiki bacu, rugomba kuba ruvuye ku mutima. Twabigeraho dute? Uko tumarana igihe na bo, ni ko turushaho kuba incuti kandi urukundo dukundana na rwo rukarushaho kwiyongera. Ubwo rero, jya ushakisha uko wamarana igihe n’abandi, haba mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza. Jya ushaka akanya usure abandi. Iyo tubikoze, tuba tugaragaje ko ‘twigishijwe n’Imana ko tugomba gukundana’ (1 Tes. 4:9). Nitubigenza dutyo, tuzakomeza kwibonera ko “ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe!”—Zab. 133:1.
INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga
a Amazina amwe yarahinduwe