IGICE CYO KWIGWA CYA 17
INDIRIMBO YA 99 Ibihumbi byinshi by’abavandimwe
Yehova ntazigera adutererana
“Nzagufasha.”—YES. 41:10.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice tugiye kureba ibintu bine Yehova akora kugira ngo atwiteho.
1-2. (a) Kuki twavuga ko iyo dufite ibibazo tutaba turi twenyine? (b) Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
IYO dufite ibibazo bikomeye, dushobora kumva tumeze nk’umuntu uri mu ishyamba ari wenyine, yabuze uko arivamo. Ariko burya ntituba turi twenyine. Papa wacu wo mu ijuru udukunda, abona ibibazo byose dufite kandi adusezeranya ko azadufasha maze tukabivamo. Muri Bibiliya dusangamo amagambo aduhumuriza Yehova atubwira agira ati: “Nzagufasha.”—Yes. 41:10.
2 Muri iki gice tugiye kureba ukuntu Yehova (1) atuyobora, (2) aduha ibyo dukeneye, (3) aturinda kandi (4) akaduhumuriza. Adusezeranya ko, uko ibibazo duhura na byo byaba bimeze kose, adashobora kutwibagirwa. Ntazigera adutererana. Ubwo rero ntituri twenyine.
YEHOVA ARATUYOBORA
3-4. Vuga ukuntu Yehova atuyobora. (Zaburi 48:14)
3 Soma muri Zaburi ya 48:14. Yehova azi ko tudashobora kwiyobora. None se muri iki gihe ayobora ate abagaragu be b’indahemuka? Abayobora akoresheje Bibiliya (Zab. 119:105). Yehova akoresha Ijambo rye maze akadufasha gufata imyanzuro myiza, akadutoza imico ituma tugira ibyishimo muri iki gihe, kandi tukazabona ubuzima bw’iteka mu gihe kiri imbere.a Urugero, adutoza kubabarira abandi ntidukomeze kubarakarira, kuba inyangamugayo mu byo dukora byose no gukunda abandi tubikuye ku mutima (Zab. 37:8; Heb. 13:18; 1 Pet. 1:22). Iyo twitoje kugaragaza imico ituruka ku Mana, tuba ababyeyi beza, abagabo cyangwa abagore beza n’incuti nziza.
4 Nanone muri Bibiliya dusangamo inkuru z’abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyacu, kandi bakumva bameze nk’uko twumva tumeze (1 Kor. 10:13; Yak. 5:17). Gusoma izo nkuru z’ibyababayeho kandi tukazivanamo amasomo, bitugirira akamaro. Icya mbere, tumenya ko atari twe twenyine twahuye n’ibyo bibazo. Hari abandi baba barahuye na byo kandi bakabyihanganira (1 Pet. 5:9). Icya kabiri, bituma tumenya uko twakwihanganira ibibazo dufite.—Rom. 15:4.
5. Ni ba nde Yehova akoresha kugira ngo atuyobore?
5 Nanone Yehova atuyobora akoresheje Abakristo bagenzi bacu.b Urugero, abagenzuzi b’akarere, basura amatorero buri gihe bakayatera inkunga. Batanga disikuru zidufasha kugira ukwizera gukomeye, kandi bakadufasha gukomeza kunga ubumwe (Ibyak. 15:40–16:5). Abasaza b’itorero na bo, bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe buri wese muri twe gukomeza kuba incuti ya Yehova (1 Pet. 5:2, 3). Ababyeyi na bo batoza abana babo gukomeza gukunda Yehova, gufata imyanzuro myiza, gusoma Bibiliya, kujya mu materaniro no kubwiriza (Imig. 22:6). Bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka, bafasha Abakristokazi bakiri bato, bababera urugero rwiza, bakabagira inama kandi bakabatera inkunga.—Tito 2:3-5.
6. Ni iki tugomba gukora kugira ngo inama Yehova atugira zitugirire akamaro?
6 Yehova yaduhaye ibyo dukeneye byose kugira ngo dufate imyanzuro myiza kandi tubeho twishimye. None se twakora iki ngo tugaragaze ko tumushimira ibyo yadukoreye? Mu Migani 3:5, 6, hagira hati: “Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.” Nitubigenza dutyo, ‘azatuyobora,’ adufashe kwirinda ibintu byinshi byaduteza ibibazo, maze tubeho twishimye. Dushimishwa no kumenya ko Yehova azi neza buri wese muri twe, kandi akaba adukunda cyane ku buryo atugira inama dukeneye.—Zab. 32:8.
YEHOVA ADUHA IBYO DUKENEYE
7. Vuga ukuntu Yehova aduha ibyo dukeneye. (Abafilipi 4:19)
7 Soma mu Bafilipi 4:19. Uretse kuba Yehova atuyobora, nanone iyo dukoze uko dushoboye ngo tubone ibyokurya, imyenda n’aho kuba, aduha imigisha (Mat. 6:33; 2 Tes. 3:12). Guhangayikishwa n’uko tuzabona ibyo bintu, ni ibisanzwe. Ariko Yehova ntaba ashaka ko biduhangayikisha birenze urugero (Mat. 6:25). Kubera iki? Ni ukubera ko Papa wacu wo mu ijuru atazigera adutererana (Mat. 6:8; Heb. 13:5). Ubwo rero niba yaravuze ko azatwitaho, ntitugomba kubishidikanyaho rwose.
8. Yehova yafashije ate Dawidi?
8 Reka turebe uko Yehova yafashije Dawidi. Imyaka yose Dawidi yamaze ahunga Umwami Sawuli, Yehova yakomeje kumuha ibyo yari akeneye, we n’ingabo ze. Igihe Dawidi yatekerezaga ukuntu Yehova yamufashije muri icyo gihe kitari cyoroshye, yaranditse ati: “Nabaye umusore none ndashaje. Nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa, cyangwa ngo abana be basabirize ibyokurya” (Zab. 37:25). Birashoboka ko nawe wagiye wibonera ukuntu Yehova yagiye yita ku bagaragu be b’indahemuka, akabagaragariza urukundo.
9. Mu gihe habaye ibiza, Yehova afasha ate abagaragu be kubona ibyo bakeneye? (Reba n’amafoto.)
9 Nanone Yehova yita ku bagaragu be iyo habaye ibiza. Urugero, igihe hateraga inzara mu kinyejana cya mbere, Abakristo bo hirya no hino, boherereje bagenzi babo ibyo bari bakeneye (Ibyak. 11:27-30; Rom. 15:25, 26). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana na bo bagaragaza umuco nk’uwo wo kugira ubuntu. Iyo habaye ibiza, Yehova atuma abagaragu be baha bagenzi babo ibintu by’ibanze bakeneye, urugero nk’ibyokurya, amazi, imyenda n’imiti. Nanone abakora mu bwubatsi basana amazu y’abavandimwe yangiritse n’Amazu y’Ubwami. Ikindi kandi, abagaragu ba Yehova baba biteguye gukoresha Bibiliya, maze bagahumuriza ababuze ibyabo n’abapfushije ababo kandi bakabatera inkunga.c
Yehova aduhumuriza ate mu gihe cy’ibiza? (Reba paragarafu ya 9)e
10-11. Ibyabaye ku muyobozi w’ikigo cy’amashuri wo muri Ukraine bitwigisha iki?
10 Yehova afasha n’abantu batamusenga. Natwe turamwigana tugashakisha ukuntu twagirira neza abantu batamukorera (Gal. 6:10). Iyo tubigenje dutyo, akenshi bituma abantu barushaho kutumenya bakamenya na Yehova. Reka turebe ibyabaye ku muyobozi w’ikigo cy’amashuri wo muri Ukraine, witwa Borys. Nubwo uwo muyobozi atari Umuhamya wa Yehova, buri gihe yafataga neza abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova, akabagirira neza kandi akubaha imyizerere yabo. Igihe yashakaga guhungira mu gace karimo umutekano ko muri icyo gihugu avuye mu gace karimo intambara, Abahamya ba Yehova baramufashije. Nyuma yaho, yagiye mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Igihe yatekerezaga ku bintu byose Abahamya bamukoreye yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova bangiriye neza kandi banyitaho. Sinabona uko mbashimira.”
11 Natwe dushobora kwigana Papa wacu wo mu ijuru urangwa n’imbabazi, tukagaragariza urukundo abantu bose barukeneye, baba Abakristo bagenzi bacu cyangwa abandi (Luka 6:31, 36). Tuba twizeye ko urukundo tubakunda ruzatuma bifuza kurushaho kumenya Yehova, maze bagafatanya natwe kumukorera (1 Pet. 2:12). Nubwo twakora ibyo byose ntibafate umwanzuro wo gukorera Yehova, twe tuzagira ibyishimo byinshi bizanwa no gutanga.—Ibyak. 20:35.
YEHOVA ARATURINDA
12. Ni iki Yehova asezeranya abagaragu be muri rusange? (Zaburi 91:1, 2, 14)
12 Soma muri Zaburi ya 91:1, 2, 14. Muri iki gihe, Yehova adusezeranya ko azaturinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza kuba incuti ze. Satani aba ashaka ko tudakomeza gusenga Yehova. Ariko Yehova ntashobora kwemera ko abigeraho (Yoh. 17:15). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko no mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye,’ Yehova azadufasha gukomeza kugira ukwizera gukomeye kandi akadutabara nk’uko yabidusezeranyije.—Ibyah. 7:9, 14.
13. Vuga ukuntu Yehova arinda buri wese muri twe.
13 Yehova arinda ate buri wese mu bagaragu be? Akoresha Ijambo rye akadufasha gutandukanya icyiza n’ikibi (Heb. 5:14). Iyo dukurikije ibyo dusoma muri Bibiliya, dukomeza kuba incuti ze kandi tugafata imyanzuro myiza, ituma tugira ibyishimo n’ubuzima bwiza (Zab. 91:4). Nanone Yehova aturinda akoresheje itorero rye (Yes. 32:1, 2). Abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero bakunda Yehova kandi baramwubaha. Ubwo rero kumarana na bo igihe haba mu materaniro, mu murimo wo kubwiriza no mu myidagaduro, bituma badutera inkunga kandi bakadufasha kwirinda ibintu bibi.—Imig. 13:20.
14. (a) Kuki Yehova ataturinda ibigeragezo byose? (b) Muri Zaburi ya 9:10 hatwizeza iki? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
14 Hari igihe Yehova yarindaga abagaragu be, ntiyemere ko hagira ubagirira nabi cyangwa ngo abice. Icyakora si ko buri gihe yabikoraga. Bibiliya ivuga ko hari ibintu bishobora kutubaho ‘bitugwiririye’ (Umubw. 9:11). Nanone hari igihe Yehova yemeraga ko abagaragu be batotezwa cyangwa akemera ko bicwa, kugira ngo bigaragare ko Satani ari umubeshyi (Yobu 2:4-6; Mat. 23:34). Ibyo ni na ko bigenda muri iki gihe. Nubwo hari igihe Yehova atadukuriraho ibigeragezo, twizera tudashidikanya ko atazigera atererana abagaragu be bamukunda.d—Zab. 9:10.
YEHOVA ARADUHUMURIZA
15. Vuga ukuntu duhumurizwa n’isengesho, Ijambo ry’Imana n’Abakristo bagenzi bacu. (2 Abakorinto 1:3, 4)
15 Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4. Hari igihe twumva dufite agahinda, duhangayitse cyangwa tubabaye. Birashoboka ko muri iki gihe, waba ubabaye cyane ku buryo bituma wumva uri wenyine. Ese haba hari uwiyumvisha neza uko umerewe? Yehova yiyumvisha neza uko umerewe. Azi neza imibabaro yawe kandi ‘aguhumuriza mu bibazo byose uhura na byo.’ Abikora ate? Iyo dusenze Yehova aduha ‘amahoro ye, arenze cyane uko umuntu yabyiyumvisha’ (Fili. 4:6, 7). Nanone gusoma Ijambo ry’Imana Bibiliya biraduhumuriza. Muri Bibiliya dusangamo amagambo agaragaza ukuntu Yehova adukunda, akatwigisha uko twagaragaza ubwenge kandi agatuma tugira ibyiringiro. Nanone kujya mu materaniro biraduhumuriza, kuko tuhigira ibintu byinshi bishingiye kuri Bibiliya kandi tukaba turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu badukunda.
16. Ibyabaye kuri Nathan na Priscilla bikwigisha iki?
16 Reka turebe urugero rugaragaza ukuntu Yehova aduhumuriza kandi akadutera inkunga, akoresheje Ijambo rye. Hari umuvandimwe witwa Nathan n’umugore we Priscilla, baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka yashize bafashe umwanzuro wo kwimukira mu gace kari gakeneye ababwiriza benshi, ngo bajye gukorerayo umurimo. Nathan yaravuze ati: “Twari twiringiye ko Yehova azadufasha bikagenda neza.” Icyakora bagezeyo bararwaye mu buryo butunguranye, kandi ntibabona akazi kari kubafasha kubona ibyo bari bakeneye. Byabaye ngombwa ko uwo mugabo n’umugore we basubira iwabo, ariko na bwo bakomeza kugira ibibazo by’amafaranga. Nathan yakomeje avuga ati: “Nibazaga impamvu Yehova ataduhaye imigisha, nk’uko twari tubyiteze. Natangiye no kwibaza, niba hari ikintu kibi nari narakoze.” Icyakora, hashize igihe Nathan na Priscilla biboneye ko Yehova atigeze abatererana. Nathan yavuze ko muri icyo gihe cyose, Bibiliya yababereye nk’incuti ibagira inama zirimo ubwenge, ikabatera inkunga kandi ikabayobora. Yaravuze ati: “Kwihangana, aho kwibanda ku bibazo dufite, byadufashije kwizera ko Yehova azakomeza kutwitaho no mu gihe kiri imbere.”
17. Ni iki cyahumurije mushiki wacu witwa Helga? (Reba n’ifoto.)
17 Abavandimwe na bashiki bacu na bo bashobora kuduhumuriza. Babikora bate? Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Helga, uba muri Hongiriya. Yahuye n’ibibazo bikomeye, ku buryo yamaze imyaka myinshi yumva ahangayitse kandi nta cyo amaze. Ariko iyo atekereje ku byamubayeho muri iyo myaka, yibonera ko Yehova yakoreshaga abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero kugira ngo bamuhumurize. Yaravuze ati: “Buri gihe iyo Yehova yabonaga ko mfite imbaraga nke bitewe n’akazi nakoraga, kwita ku mwana wanjye urwaye n’ibindi bibazo nabaga mfite, yaramfashaga. Navuga ko mu myaka 30 yose ishize, nta munsi n’umwe yigeze antererana. Inshuro nyinshi yampumurizaga akoresheje abavandimwe na bashiki bacu, bakambwira amagambo meza, antera inkunga kandi bakanshimira. Akenshi nabonaga ibaruwa, mesaje cyangwa amagambo yo kunshimira, bikaza mu gihe mbikeneye.”
Yehova ashobora kugukoresha ugahumuriza abandi (Reba paragarafu ya 17)
18. Twahumuriza abandi dute?
18 Natwe dushobora kwigana Yehova, tugahumuriza abandi. Twabikora dute? Dushobora kubatega amatwi twihanganye, tukababwira amagambo yo kubahumuriza kandi tukagira icyo dukora kugira ngo tubafashe (Imig. 3:27). Dukora uko dushoboye tugahumuriza abantu bose bababaye, harimo na ba bandi badasenga Yehova. Iyo hari mugenzi wacu ubabaye, urwaye cyangwa ufite agahinda, turamusura, tukamutega amatwi kandi tukamubwira amagambo yo muri Bibiliya yo kumutera inkunga. Iyo twiganye Yehova, “Imana ihumuriza abantu mu buryo bwose,” dufasha Abakristo bagenzi bacu kwihanganira ibigeragezo bahanganye na byo. Ariko nanone iyo tubigenje dutyo, tuba dushobora gufasha abantu badasenga Yehova bakifuza kumumenya.—Mat. 5:16.
YEHOVA AHORA YITEGUYE KUDUFASHA
19. Ni iki Yehova adukorera kandi se twamwigana dute?
19 Yehova yita ku bantu bose bamukunda. Iyo turi mu bibazo ntajya adutererana. Nk’uko umubyeyi urangwa n’urukundo yita ku mwana we, Yehova na we yita ku bagaragu be b’indahemuka. Aratuyobora, akaduha ibyo dukeneye, akaturinda kandi akaduhumuriza. Twigana Papa wacu wo mu ijuru urangwa n’urukundo, tugafasha abandi kandi tukabatera inkunga, mu gihe bahanganye n’ibigeragezo. Muri iyi si dushobora kuzahura n’ibibazo cyangwa tukagira agahinda, ariko tuzizere ko Yehova ari kumwe natwe. Twizera isezerano rye rigira riti: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe” (Yes. 41:10). Ayo magambo araduhumuriza rwose. Ntituzigere twumva ko turi twenyine.
INDIRIMBO YA 100 Twakira abantu neza
a Reba ingingo ivuga ngo: “Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 2011.
b Reba ingingo ivuga ngo: “Komeza kwemera ko Yehova akuyobora,” kuri paragarafu ya 11-14 mu Munara w’Umurinzi wo muri Gashyantare 2024.
c Ushobora kubona ingero za vuba aha ku rubuga rwa jw.org. Jya ahanditse ngo: Isomero > Ingingo zitandukanye > Uko impano utanga zikoreshwa > Ingingo > Gufasha abahuye n’ibiza.
e IBISOBANURO BY’IFOTO: Igihe muri Malawi habaga ibiza, abavandimwe baho bahawe imfashanyo kandi barahumurizwa.