IGICE CYO KWIGWA CYA 22
INDIRIMBO YA 15 Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!
Kuki Yesu yabonaga ko izina rya Yehova rifite agaciro kenshi?
“Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzarimenyekanisha.”—YOH. 17:26.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, tugiye kureba ukuntu Yesu yamenyekanishije izina rya Yehova, akaryeza kandi akagaragaza ko ibyo Satani yavuze kuri Yehova ari ibinyoma.
1-2. (a) Ni iki Yesu yakoze mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?
HARI ku wa Kane, tariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, nimugoroba. Icyo gihe, Yesu yari hafi kugambanirwa, agacirwa urubanza, agahamywa icyaha, agakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo kandi akicwa. Yesu yari amaze gusangira n’intumwa ze z’indahemuka ifunguro ryihariye mu cyumba cyo hejuru. Bamaze gusangira, Yesu yabwiye intumwa ze amagambo ya nyuma yo kuzitera inkunga. Mbere y’uko bose bagenda, Yesu yasenze isengesho ritazibagirana. Iryo sengesho riboneka muri Yohana igice cya 17.
2 Muri iki gice, turi burebe amwe mu masomo twavana muri iryo sengesho rya Yesu. Turareba icyari kimuhangayikishije mbere y’uko apfa. Nanone turi burebe ikintu yabonaga ko gifite agaciro kurusha ibindi, igihe yari hano ku isi.
“NABAMENYESHEJE IZINA RYAWE”
3. Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’izina ry’Imana, kandi se ni iki yashakaga kuvuga? (Yohana 17:6, 26)
3 Yesu yasenze agira ati: “Nabamenyesheje izina ryawe.” Muri iryo sengesho Yesu yagaragaje ko izina rya Yehova ryari iry’ingenzi kubera ko yasubiyemo ayo magambo inshuro ebyiri. (Soma muri Yohana 17:6, 26.) None se yashakaga kuvuga iki? Ese yabamenyesheje izina batari basanzwe bazi? Kubera ko abigishwa ba Yesu bari Abayahudi, bari basanzwe bazi ko izina ry’Imana ari Yehova. Iryo zina rigaragara inshuro zibarirwa mu bihumbi mu Byanditswe by’Igiheburayo. Ubwo rero, Yesu ntiyashakaga kubigisha ko izina ry’Imana ari Yehova, ahubwo yashakaga kubabwira uwo Yehova ari we. Yesu yafashije abigishwa be kumenya Yehova neza, harimo no kumenya umugambi Yehova afitiye isi n’abantu, ibyo yakoze, ibyo azakora, hamwe n’imico afite. Rwose Yesu ni we uzi neza Yehova uwo ari we.
4-5. (a) Tanga urugero rugaragaza icyo kumenya izina ry’umuntu bisobanura. (b) Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu bamenye izina ry’Imana?
4 Reka dufate urugero, tuvuge ko hari umusaza w’itorero muteranira hamwe witwa David kandi akaba ari umuganga. Hashize imyaka myinshi umuzi. Umunsi umwe ugize ikibazo cy’uburwayi butunguranye, maze biba ngombwa ko ujya kwa muganga. Tuvuge ko ugiye ku ivuriro uwo muvandimwe akoraho maze akakuvura ugakira. Birumvikana ko uzarushaho gukunda uwo muvandimwe kandi igihe cyose uzajya wumva izina rye, uzajya wibuka ibyo yagukoreye. Uzakomeza kubona ko ari umusaza w’itorero, ariko nanone wibuke ko ari umuganga wigeze kurokora ubuzima bwawe.
5 Mu buryo nk’ubwo, abigishwa ba Yesu na bo bari bazi ko izina ry’Imana ari Yehova. Ariko barushijeho kubona ko iryo zina rifite agaciro kubera ko Yesu yabafashije kumenya Yehova neza. Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko Yesu yiganaga Papa we Yehova mu byo yavugaga byose no mu byo yakoraga. Ubwo rero kubera ko abigishwa ba Yesu bamutegaga amatwi iyo yabaga yigisha kandi bakitegereza uko afata abandi, byatumye ‘bamenya’ Yehova neza.—Yoh. 14:9; 17:3.
“IZINA RYAWE WAMPAYE”
6. Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ko Yehova yamuhaye izina rye? (Yohana 17:11, 12)
6 Yesu yasenze asabira abigishwa be agira ati: “Ubarinde ubigiriye, izina ryawe wampaye ngo ndivuganire.” (Soma muri Yohana 17:11, 12.) Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Yesu na we yari kwitwa Yehova? Oya rwose. Wibuke ko igihe Yesu yasengaga, yerekeje ku izina rya Yehova agira ati: “Izina ryawe.” Ubwo rero, Yesu ntiyigeze yitwa Yehova. None se ni iki Yesu yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko Imana yamuhaye izina ryayo? Mbere na mbere, Yesu yari ahagarariye Imana kandi akaba umuvugizi wayo. Yaje yoherejwe na Papa we kandi yakoze imirimo ikomeye mu izina rya Papa we (Yoh. 5:43; 10:25). Nanone kandi, izina rya Yesu risobanura ngo: “Yehova ni agakiza.” Ubwo rero, izina ry’Imana rifite aho rihuriye n’izina rya Yesu.
7. Kuki Yesu yashoboraga guhagararira Yehova? Tanga urugero.
7 Reka dufate urugero: Ambasaderi aba ahagarariye umuyobozi w’igihugu, kandi aba ashobora kuvuga mu izina ry’uwo muyobozi. Ubwo rero ibyo ambasaderi yavuga, biba bimeze nk’ibyo uwo muyobozi ahagarariye na we yavuga. Mu buryo nk’ubwo, Yesu yari afite uburenganzira bwo guhagararira Yehova.—Mat. 21:9; Luka 13:35.
8. Yehova yagaragaje ate ko Yesu ari we wari umuhagarariye na mbere y’uko aza hano ku isi? (Kuva 23:20, 21)
8 Bibiliya ivuga ko Yesu ari Jambo kubera ko Yehova yamukoreshaga kugira ngo abwire abamarayika n’abantu ibyo yifuza ko bamenya cyangwa bakora (Yoh. 1:1-3). Birashoboka ko Yesu ari we mumarayika Yehova yakoresheje, kugira ngo yite ku Bisirayeli igihe bari mu butayu. Igihe Yehova yabwiraga Abisirayeli ko bagombaga kumvira uwo mumarayika, yababwiye impamvu agira ati: “Kuko ari njye umutumye.”a (Soma mu Kuva 23:20, 21.) Impamvu Yehova yavuze atyo, ni uko Yesu ari we wari umuhagarariye, akaba yarejeje izina rya Yehova mu buryo bwihariye kandi akagaragaza ko ibyo Satani yavuze kuri Yehova ari ibinyoma.
“PAPA, UBAHISHA IZINA RYAWE”
9. Yesu yagaragaje ate ko izina rya Yehova rifite agaciro? Sobanura.
9 Nk’uko tumaze kubibona, na mbere y’uko Yesu aza hano ku isi yabonaga ko izina rya Yehova rifite agaciro kenshi. Ni yo mpamvu igihe yari hano ku isi, ibyo yakoraga byose byagaragazaga ko yabonaga ko izina rya Yehova ari iry’ingenzi cyane. Ubwo Yesu yari hafi kurangiza umurimo we hano ku isi, yasenze Yehova agira ati: “Papa, ubahisha izina ryawe.” Ako kanya, Papa we yahise amusubiza ari mu ijuru mu ijwi ryumvikana cyane agira ati: “Nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”—Yoh. 12:28.
10-11. (a) Yesu yubahishije ate izina rya Yehova? (Reba n’ifoto.) (b) Kuki izina rya Yehova ryagombaga kwezwa kandi bikagaragara ko ibyo Satani yamuvuzeho ari ibinyoma?
10 Yesu na we yubahishije izina rya Papa we. Yabikoze ate? Yabikoze igihe yabwiraga abantu imico myiza ya Yehova n’ibyo yakoze. Ariko hari n’ikindi kintu yakoze kigaragaza ko yubahishije izina rya Papa we. Yagaragaje ko izina rya Papa we rikwiye kwezwa, kandi agaragaza ko ibyo Satani yavuze kuri Yehova ari ibinyoma. Nanone Yesu yagaragaje ukuntu izina rya Papa we rifite agaciro, igihe yigishaga abigishwa be isengesho ry’icyitegererezo. Yaravuze ati: “Papa wacu uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”—Mat. 6:9.
11 Kuki izina rya Yehova rikwiye kwezwa kandi bikagaragara ko ibyo Satani yamuvuzeho ari ibinyoma? Ni ukubera ko mu busitani bwa Edeni, Satani yavuze ibinyoma kuri Yehova Imana. Satani yavuze ko Yehova ari umubeshyi kandi ko hari ibintu byiza yimye Adamu na Eva (Intang. 3:1-5). Nanone Satani yavuze ko uburyo Yehova akoramo ibintu budakwiriye. Ibyo binyoma Satani yavuze byashebeje Yehova cyangwa izina rye. Nyuma yaho mu gihe cya Yobu, Satani yavuze ko abantu bakorera Yehova babitewe gusa n’ibintu byiza abaha. Nanone uwo mubeshyi yavuze ko abantu bareka gukorera Yehova, baramutse bahuye n’ibigeragezo bikomeye kubera ko nubundi batamukundaga (Yobu 1:9-11; 2:4). Ubwo rero, hagombaga gushira igihe kugira ngo hagaragare ubeshya uwo ari we, niba ari Satani cyangwa niba ari Yehova.
Yesu yigishije abigishwa be akamaro ko kweza izina ry’Imana (Reba paragarafu ya 10)
“NEMERA GUTANGA UBUZIMA BWANJYE”
12. Ni iki Yesu yari yiteguye gukora bitewe n’uko yakundaga izina rya Yehova?
12 Yesu akunda Yehova cyane, ku buryo yakoze uko ashoboye kose kugira ngo yeze izina rye, kandi agaragaze ko ibyo Satani yavuze kuri Yehova ari ibinyoma. Yesu yaravuze ati: “Nemera gutanga ubuzima bwanjye” (Yoh. 10:17, 18).b Yesu yari yiteguye no gupfa kugira ngo yeze izina rya Yehova kandi agaragaze ko ibyo akora biba bitunganye. Abantu ba mbere bari batunganye, ari bo Adamu na Eva, basuzuguye Yehova, bashyigikira Satani. Icyakora Yesu we, yari yiteguye no kuza ku isi kugira ngo agaragaze ko akunda Yehova. Igihe yari hano ku isi, yumviye Yehova mu byo yavugaga no mu byo yakoraga (Heb. 4:15; 5:7-10). Yakomeje kuba indahemuka kugeza ubwo apfuye urupfu rwo ku giti cy’umubabaro (Heb. 12:2). Ibyo yakoze bigaragaza ko yakundaga Yehova n’izina Rye.
13. Kuki Yesu ari we wari ukwiye kugaragaza ko Satani ari umubeshyi kurusha undi uwo ari we wese? (Reba n’ifoto.)
13 Ibintu byose Yesu yakoze, yagaragaje ko Satani ari umubeshyi; si Yehova (Yoh. 8:44). Yesu ni we uzi Yehova neza kurusha undi muntu uwo ari we wese wabayeho. Iyo mu byo Satani yavuze byose kuri Yehova haza kuba harimo ukuri, Yesu yari kuba abizi. Ariko Yesu yari yariyemeje kuvuganira izina rya Yehova, akagaragaza ko ibyo Satani yavuze byose ari ibinyoma. Ndetse n’igihe byasaga n’aho Yehova atereranye Yesu, Yesu yari yiteguye gupfa ari indahemuka, aho kugira ngo asuzugure Papa we.—Mat. 27:46.c
Ibintu byose Yesu yakoze byagaragaje ko Satani ari we mubeshyi; si Yehova (Reba paragarafu ya 13)
“NARANGIJE UMURIMO WAMPAYE GUKORA”
14. Ni iyihe migisha Yehova yahaye Yesu bitewe n’uko yamubereye indahemuka?
14 Mu isengesho Yesu yavuze mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yaravuze ati: “Narangije umurimo wampaye gukora.” Yari yizeye adashidikanya ko Yehova yari kumuha imigisha, kubera ko yamubereye indahemuka (Yoh. 17:4, 5). Rwose byari bikwiriye ko Yesu yiringira Papa we. Yehova ntiyigeze yemera ko Yesu aguma mu mva (Ibyak. 2:23, 24). Yehova yaramuzuye kandi amuha umwanya ukomeye cyane mu ijuru (Fili. 2:8, 9). Nyuma yaho gato, Yesu yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana. None se ubwo Bwami bwari gukora iki? Igisubizo cy’icyo kibazo, tugisanga mu magambo agize isengesho ry’icyitegererezo. Yesu yaravuze ati: “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”—Mat. 6:10.
15. Ni iki kindi Yesu azakora?
15 Vuba aha, Yesu azarwana n’abanzi b’Imana kandi abarimbure kuri Harimagedoni (Ibyah. 16:14, 16; 19:11-16). Nyuma yaho gato, Yesu azajugunya Satani “ikuzimu” aho azaba afungiwe adashobora kugira ikintu cyose akora (Ibyah. 20:1-3). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, azagarura amahoro ku isi, kandi afashe abantu kugera ku butungane. Azazura abapfuye kandi ahindure isi yose paradizo. Icyo gihe umugambi w’Imana uzaba ugezweho!—Ibyah. 21:1-4.
16. Ni ibiki bizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi?
16 Ubuzima buzaba bumeze bute ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? Icyo gihe, icyaha no kudatungana bizaba bitakiriho. Abantu ntibazaba bakeneye gusaba imbabazi z’ibyaha byabo bashingiye ku ncungu. Nanone ntibazaba bakeneye ko abantu 144.000 bababera abatambyi cyangwa ngo Yesu Kristo ababere Umutambyi Mukuru ubahuza n’Imana. Ikindi kandi, ‘umwanzi wa nyuma, ni ukuvuga urupfu rwatewe [n’Adamu] ruzakurwaho.’ Imva zose zizaba zirimo ubusa kubera ko abapfuye bazaba bazuwe kandi umuntu wese uzaba ari ku isi azaba atunganye.—1 Kor. 15:25, 26.
17-18. (a) Ni iki kizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? (b) Yesu azakora iki ku iherezo ry’ubutegetsi bwe? (1 Abakorinto 15:24, 28; reba n’ifoto.)
17 Ni iki kindi kizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? Icyo gihe hari ikintu kidasanzwe kizaba. Nta muntu n’umwe uzongera gushidikanya niba Yehova ari Imana yera kandi irangwa n’ubutabera. Kubera iki? Mu busitani bwa Edeni Satani yavuze ko Yehova ari umubeshyi kandi ko ubutegetsi bwe butarangwa n’urukundo. Kuva icyo gihe, abantu bakorera Yehova kandi bakamwubaha bagiye beza izina rye. Ubwo rero, ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, bizaba byaragaragaye ko ibyo Satani yavuze kuri Yehova ari ibinyoma. Yehova azaba yaragaragaje mu buryo budashidikanywaho ko ari Papa wacu wo mu ijuru udukunda.
18 Nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, abantu bose bazamenya ko ibyo Satani yavuze byose kuri Yehova byari ibinyoma. None se Yesu azakora iki igihe azaba arangije gutegeka? Ese na we azamera nka Satani, yigomeke kuri Yehova? Oya rwose! (Soma mu 1 Abakorinto 15:24, 28.) Yesu azasubiza Papa we Ubwami. Icyo gihe Yehova ni we uzategeka kandi Yesu azamwumvira. Yesu atandukanye na Satani, kuko we yiteguye gusubiza Yehova ubutegetsi kubera ko amukunda.
Ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, azasubiza Yehova Ubwami (Reba paragarafu ya 18)
19. Yesu yabonaga ate izina ry’Imana?
19 Ntibitangaje kuba Yehova yari yiteguye guha Yesu izina rye! Yesu yavuganiye Papa we mu buryo butunganye. None se Yesu yabonaga ate izina rya Yehova? Yesu yabonaga ko izina rya Papa we rifite agaciro kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Yemeye gupfa kubera iryo zina, kandi azasubiza Yehova ibintu byose ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. None se, ni iki twakora ngo twigane Yesu? Igisubizo cy’icyo kibazo tuzagisuzuma mu gice gikurikira.
INDIRIMBO YA 16 Yehova yasutse umwuka ku Mwana we
a Hari igihe abamarayika na bo bahagarariraga Yehova, igihe babaga batangaza ubutumwa mu izina rye. Iyo ni yo mpamvu hari igihe Bibiliya ivuga ko Yehova ari kuvuga, kandi mu by’ukuri ari umumarayika uvuga (Intang. 18:1-33). Nubwo Bibiliya ivuga ko Yehova ari we wahaye Amategeko Mose, hari indi mirongo igaragaza ko Yehova yakoresheje abamarayika, bagatanga Amategeko mu izina rye.—Lew. 27:34; Ibyak. 7:38, 53; Gal. 3:19; Heb. 2:2-4.
b Urupfu rwa Yesu rwatumye abantu bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose.
c Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi, wo muri Mata 2021, ku ipaji ya 30-31.