Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira
Bugingo bwanjye singiza Yehova; ndetse n’ibindimo byose bisingize izina rye ryera.—Zab. 103:1.
Abantu bakunda Yehova baba bifuza gusingiza izina rye n’umutima wabo wose. Umwami Dawidi yari asobanukiwe ko gusingiza izina rya Yehova, ari kimwe no kumusingiza. Izina rya Yehova rigaragaza neza uwo ari we, imico ye myiza n’ibikorwa bye bitangaje. Dawidi yifuzaga guhesha icyubahiro izina rya Papa we wo mu ijuru, kandi akarisingiza. Yifuzaga kumusingiza akoresheje ibimurimo byose, ni ukuvuga we wese uko yakabaye. Abalewi na bo batanze urugero rwiza rwo gusingiza Yehova. Bicishije bugufi bazirikana ko badashobora kubona amagambo yakumvikanisha icyubahiro gikwiriye izina ry’Imana (Neh. 9:5). Nta gushidikanya ko kuba baricishije bugufi batyo, bagasingiza Yehova babikuye ku mutima, byamushimishije. w24.02 6:6
Ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira
Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.—Fili. 3:16.
Nusanga udashoboye kugera ku ntego zawe ntuzahangayike. Humura, Yehova ntazakurakarira (2 Kor. 8:12). Jya uvana amasomo ku byabaye. Jya wibuka ko hari intego wigeze kwishyiriraho kandi ukazigeraho. Bibiliya ivuga ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu’ (Heb. 6:10). Ubwo rero, nawe ntukibagirwe ibyiza wakoze. Jya utekereza ku ntego wishyiriyeho maze ukazigeraho, urugero nko kuba incuti ya Yehova, kubwiriza no kubatizwa. Ubwo izo ntego wazigezeho, n’izo wishyiriraho muri iki gihe ushobora kuzigeraho. Yehova ashobora kugufasha ukagera ku ntego yawe. Ubwo rero, mu gihe ukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe, ujye unyuzamo urebe ukuntu Yehova agufasha kandi akaguha umugisha (2 Kor. 4:7). Nudacika intege, uzabona n’indi migisha myinshi.—Gal. 6:9. w23.05 24:16-18
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira
Data ubwe abakunda bitewe n’uko mwankunze, kandi mukizera ko naje ndi intumwa ya Data.—Yoh. 16:27.
Buri gihe Yehova agaragaza ko yishimira abo akunda. Muri Bibiliya hagaragaza ukuntu Yehova yabwiye Yesu inshuro ebyiri ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17; 17:5). Ese wowe Yehova akuvugishije, akakubwira ko akwemera, ntibyagushimisha? Yehova ntatuvugisha mu ijwi ryumvikana, ahubwo atuvugisha akoresheje Bibiliya. Mu Mavanjiri dusangamo amagambo arangwa n’urukundo Yesu yabwiye abigishwa be. Iyo tuyasomye ni nk’aho ari Yehova ubwe uba utwibwirira ayo magambo. Yesu yiganaga Papa we mu buryo butunganye. Ubwo rero iyo dusomye inkuru zigaragaza ko Yesu yemeraga abigishwa be nubwo batari batunganye, ni nk’aho tuba duteze amatwi Yehova atwibwirira ko atwemera (Yoh. 15:9, 15). Iyo duhuye n’ibigeragezo, ntibiba bigaragaza ko Yehova atatwemera. Ahubwo ibigeragezo bituma tugaragaza ko dukunda Imana kandi ko tuyiringira.—Yak. 1:12. w24.03 13:10-11