ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es25
  • Ukwakira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukwakira
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
  • Udutwe duto
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira
  • Ku wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira
  • Ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira
  • Ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira
  • Ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira
  • Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira
  • Ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira
  • Ku wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira
  • Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira
  • Ku wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira
  • Ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira
  • Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira
  • Ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira
  • Ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
es25

Ukwakira

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira

Ubwenge buva mu ijuru . . . buba bwiteguye kumvira.​—Yak. 3:17.

Ese kumvira bijya bikugora? Umwami Dawidi na we byamubagaho. Ni yo mpamvu yasenze Imana agira ati: “Umpe kugira umutima utuma nkumvira” (Zab. 51:12). Dawidi yakundaga Yehova. Icyakora hari igihe kumvira byajyaga bimugora, kandi natwe bitubaho. None se kuki bitugora? Hari impamvu eshatu zibitera. Iya mbere, ni uko ababyeyi bacu ba mbere baturaze kutumvira. Iya kabiri, ni uko Satani ahora adushuka, kugira ngo twigomeke nk’uko na we yigometse (2 Kor. 11:3). Naho iya gatatu, ni uko dukikijwe n’abantu bo muri iyi si bigomeka, bayoborwa n’“umwuka ubu ukorera mu batumvira” (Efe. 2:2). Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye tukarwanya icyaha twarazwe n’ababyeyi bacu, kandi tukarwanya Satani n’iyi si ye, kugira ngo twumvire Yehova n’abo yashyizeho ngo batuyobore. w23.10 42:1

Ku wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira

Wabitse divayi nziza kugeza ubu.​—Yoh. 2:10.

Igitangaza Yesu yakoze cyo guhindura amazi divayi, kitwigisha iki? Kitwigisha ko tugomba kwicisha bugufi. Yesu ntiyigeze yiyemera kubera icyo gitangaza yakoze, kandi n’ibindi bintu byose yakoze ntibyatumaga yiyemera. Ahubwo yicishaga bugufi, kandi buri gihe agahesha Yehova icyubahiro (Yoh. 5:19, 30; 8:28). Natwe nitwigana Yesu, tuzakomeza kwicisha bugufi kandi ntitwiyemere bitewe n’ibyo twagezeho. Ntitukiyemere ahubwo tujye duhesha icyubahiro Yehova Imana dukorera, kuko abikwiriye (Yer. 9:23, 24). N’ubundi kandi nta kintu na kimwe twageraho Yehova atadufashije (1 Kor. 1:26-31). Iyo twicisha bugufi, twirinda kugenda tuvuga ibintu byiza twakoreye abandi. Tuba tuzi ko Yehova abibona kandi akabyishimira. (Gereranya na Matayo 6:2-4; Heb. 13:16). Iyo twiganye Yesu tukicisha bugufi, bishimisha Yehova.​—1 Pet. 5:6. w23.04 15:9, 11-12

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira

Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.​—Fili. 2:4.

Yehova yakoresheje intumwa Pawulo, maze atera Abakristo inkunga yo kwita ku nyungu z’abandi. Ibyo twabikora dute igihe turi mu materaniro? Twabikora tuzirikana ko n’abandi baba bifuza gutanga ibitekerezo. Reka tuvuge ko uri kumwe n’incuti zawe murimo kuganira. Ese wakwiharira ikiganiro ntutume zo zigira icyo zivuga? Birumvikana ko atari ko wabigenza. Ahubwo uba wifuza ko na bo bagira icyo bavuga. Uko ni na ko bimeze mu materaniro. Tuba twifuza ko abantu benshi uko bishoboka kose batanga ibitekerezo. Ubwo rero, kimwe mu bintu wakora ngo utere inkunga abavandimwe na bashiki bacu, ni ukubaha umwanya kugira ngo na bo batange ibitekerezo mu materaniro (1 Kor. 10:24). Jya utanga ibisubizo bigufi. Ibyo bituma abantu benshi babona uko basubiza. No mu gihe utanze igitekerezo kigufi, ujye wirinda kuvuga ibintu byose biri muri paragarafu, kuko ubigenje utyo abandi batabona icyo bavuga. w23.04 18:11-13

Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira

Byose mbikora ku bw’ubutumwa bwiza, kugira ngo mbugeze ku bandi.​—1 Kor. 9:23.

Tujye twibuka ko ikintu cy’ingenzi ari ugukomeza gufasha abandi, cyane cyane dukora umurimo wo kubwiriza. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, tuba tugomba gushyira mu gaciro, tugahuza n’imimerere. Ibyo biterwa n’uko duhura n’abantu bo mu madini atandukanye, bafite imico itandukanye kandi bakuriye ahantu hatandukanye. Intumwa Pawulo na we, yahuzaga n’imimerere kandi dushobora kumwigana. Yesu yari yaramuhaye inshingano yo kuba “intumwa ku banyamahanga” (Rom. 11:13). Yabwirizaga Abagiriki, Abayahudi, abantu bize, abantu basanzwe, abanyacyubahiro n’abami. Ubwo rero kugira ngo agere ku mutima abo bantu batandukanye, yabaye “byose ku bantu b’ingeri zose” (1 Kor. 9:19-22). Yatekerezaga ku bantu yabwirizaga, akazirikana aho baturuka n’ibyo bizera. Ibyo byatumaga atoranya neza amagambo akwiriye, yafasha abo bantu kumenya Imana. Natwe nidutekereza ku bo tubwiriza tukababwira ibihuje n’ibyo bakeneye, bizatuma tugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza. w23.07 32:11-12

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira

Umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose.​—2 Tim. 2:24.

Kwitonda ni ubutwari, si intege nke. Mu by’ukuri gukomeza gutuza kandi uhanganye n’ibibazo bitoroshye bisaba ubutwari. Nanone kwitonda ni umwe mu mico igize “imbuto z’umwuka” (Gal. 5:22, 23). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo kwitonda, rimwe na rimwe ryagiye rikoreshwa, bashaka gusobanura ifarashi yatojwe kudatinya abantu. Ngaho tekereza ifarashi yatojwe ikaba idafite amahane. Iba yitonda ariko igifite za mbaraga zayo. None se twe twakora iki kugira ngo tube abantu bitonda ariko nanone tugire ubutwari? Ibyo ntitwabyigezaho. Tugomba gusenga Yehova tumusaba umwuka wera, kugira ngo adufashe kwitoza uwo muco mwiza cyane. Hari abantu benshi bawitoje kandi babigeraho. Urugero, hari abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje umuco wo kwitonda, basubiza mu bugwaneza abantu babagishaga impaka cyangwa babarwanyaga, bituma abo bantu bahindura uko babonaga Abahamya ba Yehova.​—2 Tim. 2:24, 25. w23.09 39:3

Ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira

Nasengaga Yehova ngo asubize isengesho ryanjye, ampe icyo namusabye.​—1 Sam. 1:27.

Intumwa Yohana yeretswe abakuru 24 bari mu ijuru, barimo gusenga Yehova. Basingizaga Yehova bavuga bati: “Birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe” (Ibyah. 4:10, 11). Abamarayika b’indahemuka na bo, bafite impamvu nyinshi zituma basingiza Yehova. Baramuzi neza, kuko babana na we mu ijuru. Bibonera ukuntu ibyo akora bigaragaza imico ye myiza. Ibyo bituma bamusingiza (Yobu 38:4-7). Mu gihe dusenga Yehova, natwe tujye tumusingiza, tumubwire ko tumukunda n’impamvu tumukunda. Ubwo rero mu gihe usoma Bibiliya cyangwa uyiyigisha, ujye ureba imico ya Yehova ituma umukunda (Yobu 37:23; Rom. 11:33). Hanyuma ujye umusenga, umubwire ukuntu iyo mico igukora ku mutima. Nanone ujye usingiza Yehova kubera ukuntu agufasha, agafasha n’abavandimwe na bashiki bacu.​—1 Sam. 2:1, 2. w23.05 20:6-7

Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira

Mugende nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova.​—Kolo. 1:10.

Mu mwaka wa 1919, ubwoko bw’Imana bwitandukanyije burundu na Babuloni Ikomeye. Muri uwo mwaka, ni bwo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yashyizweho. Yashyizweho mu gihe gikwiriye, kubera ko yafashije abantu bafite imitima itaryarya, maze batangira kugendera mu ‘Nzira yo Kwera’ (Mat. 24:45-47; Yes. 35:8). Imirimo abandi bari barakoze mbere yaho yo gutunganya iyo Nzira yo Kwera, yagize akamaro. Kubera iki? Kubera ko yafashije abari batangiye kugendera muri iyo nzira, maze uko igihe cyagiye gihita, barushaho kumenya Yehova n’imigambi ye (Imig. 4:18). Nanone iyo mirimo yatumye bahinduka, kugira ngo bakore ibyo Yehova ashaka. Yehova na we ntiyari abitezeho ko bahita bamenya ibintu byose ako kanya, kandi ngo bahite babihindura. Ahubwo yafashije abo bagaragu be, maze gahoro gahoro bagenda bahinduka. Tuzishima cyane igihe ibyo dukora byose bizaba bishimisha Yehova. Inzira yose cyangwa umuhanda biba bigomba gukomeza kwitabwaho, kugira ngo bitangirika. Ubwo rero kuva mu mwaka wa 1919, imirimo yo kwita ku ‘Nzira yo Kwera’ irakomeje, kugira ngo abantu benshi uko bishoboka kose babone uko bava muri Babuloni Ikomeye. w23.05 22:15-16

Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira

Sinzagusiga rwose.​—Heb. 13:5.

Inteko Nyobozi yagiye itoza abavandimwe bayifasha, bakorera muri komite z’Inteko Nyobozi zitandukanye. Abo bavandimwe bafasha Inteko Nyobozi, basohoza neza inshingano zikomeye bafite mu muryango wa Yehova. Biteguye gukomeza kwita ku bagize intama za Kristo. Igihe umubabaro ukomeye uzaba uri hafi kurangira, maze umuntu wa nyuma mu basutsweho umwuka akajyanwa mu ijuru, abagaragu ba Yehova bazaba bari hano ku isi bazakomeza kumusenga mu buryo yemera. Kubera ko tuzaba tuyobowe na Yesu Kristo, nta kintu na kimwe tuzabura. Icyo gihe amahanga yishyize hamwe, ari yo Bibiliya yita Gogi wo mu gihugu cya Magogi, azatugabaho igitero (Ezek. 38:18-20). Icyakora, icyo gitero ntikizamara igihe kinini, kandi ntikizatubuza gukomeza gusenga Yehova, kuko azadutabara. Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa “imbaga y’abantu benshi” bo mu bagize izindi ntama za Kristo. Umumarayika yabwiye Yohana ko abo bantu benshi bari bavuye mu “mubabaro ukomeye” (Ibyah. 7:9, 14). Ibyo bigaragaza ko Yehova azabakiza. w24.02 5:13-14

Ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira

Ntimukazimye umuriro w’umwuka.​—1 Tes. 5:19.

None se twakora iki ngo tubone umwuka wera? Dushobora gusenga tuwusaba, tukiyigisha Bibiliya kandi tugakomeza kwifatanya n’umuryango wa Yehova uyoborwa n’umwuka wera. Ibyo bizatuma twitoza “imbuto z’umwuka” (Gal. 5:22, 23). Abantu bakomeza kugira ibitekerezo bitanduye n’imyifatire myiza, ni bo bonyine Yehova aha umwuka wera. Ubwo rero, turamutse dukomeje kugira ibitekerezo bibi no gukora ibibi, ntiyakomeza kuwuduha (1 Tes. 4:7, 8). Nanone niba twifuza ko awuduha, ntitugomba ‘guhinyura amagambo y’ubuhanuzi’ (1 Tes. 5:20). “Ubuhanuzi” buvugwa muri uyu murongo, ni ubutumwa Yehova atugezaho akoresheje umwuka we wera, urugero nk’ubuvuga iby’umunsi we n’uko wegereje. Ubwo rero, ntitugomba kumva ko uwo munsi cyangwa Harimagedoni bizabaho kera cyane, tutakiriho. Ahubwo tugomba guhora twumva ko uri hafi, twitwara neza kandi buri munsi imyifatire yacu ikarangwa n’‘ibikorwa byo kwiyegurira Imana.’—2 Pet. 3:11, 12. w23.06 26:13-14

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira

Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.​—Imig. 9:10.

None se wakora iki mu gihe urimo gukoresha igikoresho cya elegitoronike, maze hakazamo amashusho ya porunogarafiya? Ugomba guhita ureka kuyareba. Nuzirikana ko kuyareba bishobora gutuma udakomeza kuba incuti ya Yehova, kandi ari cyo kintu cy’agaciro ufite, bizatuma ugira imbaraga zo kutayareba. Hari n’amafoto atitwa ko ari aya porunogarafiya, ariko akaba ashobora gutuma tugira irari ry’ibitsina ryinshi. Kuki na yo tugomba kwirinda kuyareba? Ni ukubera ko tutifuza gukora ikintu icyo ari cyo cyose, niyo cyaba cyoroheje, cyatuma dusambana no mu mutima (Mat. 5:28, 29). Umusaza w’itorero wo muri Tayilandi witwa David yaravuze ati: “Njya nibaza nti: ‘Ese nubwo aya mashusho atari aya porunogarafiya, Yehova yakwishimira ko nkomeza kuyareba?’ Ibyo bituma nirinda kuyareba.” Gutinya gukora ikintu cyababaza Yehova, bituma dufata imyanzuro myiza. Bibiliya ivuga ko ‘gutinya Yehova ari intangiriro y’ubwenge.’ w23.06 28:12-13

Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira

Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe.​—Yes. 26:20.

Ibyo “byumba,” bishobora kuba bigereranya amatorero yacu. Nidukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yehova azaturinda nk’uko yabidusezeranyije. Ubwo rero, muri iki gihe tugomba gukora uko dushoboye tugakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, aho kubana na bo byo kubura uko ugira. Birashoboka ko ibyo ari byo bizatuma turokoka! “Umunsi ukomeye wa Yehova” nuza, abantu bazahura n’ibibazo byinshi (Zef. 1:14, 15). Ibyo bibazo bizagera no ku bagaragu ba Yehova. Ariko nitwitegura duhereye ubu, tuzakomeza gutuza kandi dufashe n’abandi. Tuzihanganira ingorane zose tuzahura na zo. Nanone abavandimwe na bashiki bacu nibahura n’ibibazo, tuzabagaragariza impuhwe maze dukore uko dushoboye, tubafashe kubona ibyo bakeneye. Ikindi kandi, nitwitoza gukunda abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe, bizatuma no kubagaragariza urukundo mu gihe kiri imbere, bitworohera. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha ubuzima bw’iteka mu isi itazongera kubamo ibiza n’imibabaro.​—Yes. 65:17. w23.07 29:16-17

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira

[Yehova] azatuma mushikama kandi atume mukomera.—1 Pet. 5:10.

Bibiliya ikunze kuvuga ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka, babaga ari intwari. Icyakora, si ko buri gihe bo biyumvaga batyo. Urugero, hari igihe Umwami Dawidi yumvaga ‘akomeye nk’umusozi,’ ariko ikindi gihe bwo akumva afite “ubwoba bwinshi” (Zab. 30:7). Samusoni na we yari azi ko umwuka wa Yehova ari wo watumaga agira imbaraga zidasanzwe, kandi ko atawufite ‘yacogora akamera nk’abandi bantu bose’ (Abac. 14:5, 6; 16:17). Yehova ni we watumaga abo bagaragu be b’indahemuka, bagira imbaraga. Intumwa Pawulo yari azi ko na we yari akeneye ko Yehova amuha imbaraga (2 Kor. 12:9, 10). Yari afite ibibazo by’uburwayi, nk’uko bimeze kuri benshi muri twe (Gal. 4:13, 14). Hari n’igihe gukora ibyiza byamugoraga (Rom. 7:18, 19). Nanone hari igihe yabaga ahangayitse cyane, kandi agaterwa ubwoba n’ibyashoboraga kumubaho (2 Kor. 1:8, 9). Icyakora iyo Pawulo yabaga afite intege nke, ni bwo yagiraga imbaraga. None se ibyo byashobokaga bite? Yehova yamuhaga imbaraga, maze akihanganira ibigeragezo yabaga ahanganye na byo. w23.10 43:1-2

Ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira

Yehova areba umutima.​—1 Sam. 16:7.

Niba hari igihe tujya twumva ko nta cyo tumaze, tujye twibuka ko Yehova ubwe ari we watwireherejeho (Yoh. 6:44). Hari ikintu cyiza yatubonyeho twe tutabona, kandi atuzi neza (2 Ngoma 6:30). Ubwo rero mu gihe avuze ko dufite agaciro, tujye tubyemera(1 Yoh. 3:19, 20). Mbere y’uko bamwe muri twe bamenya ukuri, bakoraga ibintu bishobora gutuma n’ubu bumva umutimanama ubacira urubanza (1 Pet. 4:3). Ndetse n’Abakristo bamaze igihe bakorera Yehova ari indahemuka, hari ibintu baba bagifiteho intege nke. Ese hari igihe wumva Yehova atarakubabariye? Niba ari uko bimeze, kumenya ko hari abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka bajyaga biyumva batyo, bishobora kuguhumuriza. Urugero, iyo intumwa Pawulo yatekerezaga ko adatunganye, yumvaga agize agahinda (Rom. 7:24). Wibuke ko yari yarihannye ibyaha bye kandi akabatizwa. Ariko yakomezaga kuvuga ko ‘ari uworoheje mu ntumwa’ kandi ko mu banyabyaha ‘ari uw’imbere.’—1 Kor. 15:9; 1 Tim. 1:15. w24.03 13:5-6

Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira

Bataye inzu ya Yehova.​—2 Ngoma 24:18.

Hari isomo twavana ku myanzuro mibi Umwami Yehowashi yafashe. Guhitamo incuti nziza, zikunda Yehova kandi zifuza kumushimisha, bizatugirira akamaro kuko bizatuma dukora ibyiza. Ntitugashake incuti z’abantu tungana gusa. Uzirikane ko Yehoyada yarutaga cyane Yehowashi. Ubwo rero mu gihe ugiye guhitamo incuti, ujye wibaza uti: “Ese uyu muntu azatuma ndushaho kwizera Yehova? Azanshishikariza kumvira amategeko ya Yehova? Ese akunda kuvuga ibyerekeye Yehova n’ibintu yize muri Bibiliya? Yubaha amategeko ya Yehova? Ese ambwira ibyo nshaka kumva cyangwa aranankosora mu gihe bibaye ngombwa” (Imig. 27:5, 6, 17)? Tuvugishije ukuri, kugira incuti zidakunda Yehova nta cyo bimaze. Ariko niba ufite incuti zimukunda, bizakugirira akamaro kuko zizahora ziteguye kugufasha.​—Imig. 13:20. w23.09 38:6-7

Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira

Ndi Alufa na Omega.​—Ibyah. 1:8.

Alufa ni inyuguti ya mbere mu rurimi rw’Ikigiriki, naho Omega ni iya nyuma. Ubwo rero, kuba Yehova yaravuze ko ari “Alufa na Omega,” yashakaga kugaragaza ko iyo atangiye ikintu nta cyamubuza kukirangiza. Yehova amaze kurema Adamu na Eva, yarababwiye iti: ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke’” (Intang. 1:28). Icyo gihe ni nkaho Yehova yari avuze ko ari “Alufa.” Yari agaragaje neza ko hari igihe abakomoka kuri Adamu, bumvira kandi batunganye, bari kuzura isi kandi bakayihindura Paradizo. Ibyo nibiba, ni nkaho Yehova azaba avuze ko ari “Omega.” Yehova amaze kurema “ijuru n’isi” n’ibirimo byose, yavuze ikintu kitwizeza ko ibyo yavuze bizabaho. Yashakaga kutwizeza ko ibyo yateganyije gukorera isi n’abantu azabikora rwose. Bizabaho ku iherezo ry’uwo munsi wa karindwi.​—Intang. 2:1-3. w23.11 46:13-14

Ku wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira

Nimutunganyirize Yehova inzira! Nimugororere Imana yacu inzira y’igihogere inyura mu kibaya cy’ubutayu.​—Yes. 40:3.

Urugendo rwo kuva i Babuloni bajya muri Isirayeli, rwari kumara amezi ane kandi ntirwari rworoshye. Ariko Yehova yabasezeranyije ko yari kubakuriraho ibintu byose, byari gutuma urwo rugendo rubagora. Abayahudi b’indahemuka bari biteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo basubire mu gihugu cyabo cya Isirayeli. Kubera iki? Kubera ko byari gutuma babona imigisha. Umugisha ukomeye bari kubona, ni uko bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera. I Babuloni nta rusengero rwa Yehova rwari ruhari. Nta gicaniro Abisirayeli bashoboraga gutambiraho ibitambo nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga, kandi nta nubwo abatambyi bashoboraga gutamba ibyo bitambo. Nanone abo Bayahudi bari kumwe n’abantu benshi cyane basengaga izindi mana, kandi ntibumvire Yehova n’amategeko ye. Ni yo mpamvu Abayahudi b’indahemuka bifuzaga gusubira mu gihugu cyabo, kugira ngo bongere gusenga Yehova mu buryo yemera. w23.05 22:3-4

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira

Mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo.​—Efe. 5:8.

Dukeneye umwuka wera kugira ngo udufashe gukomeza kwitwara “nk’abana b’umucyo.” Kubera iki? Ni ukubera ko gukomeza kuba umuntu utanduye muri iyi si y’abantu biyandarika, ari ibintu bitoroshye (1 Tes. 4:3-5, 7, 8). Umwuka wera udufasha kurwanya imitekerereze y’abantu bo muri iyi si, batabona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nanone kandi, umwuka wera utuma twera imbuto z’umucyo, zikubiyemo “uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka” (Efe. 5:9). Kimwe mu byo twakora kugira ngo tubone umwuka wera, ni ugusenga tuwusaba. Yesu yavuze ko Yehova ‘aha umwuka wera abawumusaba’ (Luka 11:13). Nanone tubona umwuka wera, iyo dusingiza Yehova turi kumwe n’abandi mu materaniro (Efe. 5:19, 20). Umwuka wera uzadufasha kubaho mu buryo bushimisha Imana. w24.03 12:13-15

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira

Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.​—Luka 11:9.

Ese ukeneye kurushaho kuba umuntu wihangana? Niba ari byo, jya usenga Yehova umusaba ko yagufasha kwitoza umuco wo kwihangana no gukomeza kuwugaragaza. Kwihangana ni imbuto y’umwuka (Gal. 5:22, 23). Ubwo rero tujye dusenga Yehova tumusaba umwuka wera, kandi tumusabe ko yadufasha kugaragaza imbuto zawo. Niduhura n’ikigeragezo, tujye ‘dukomeza gusaba’ umwuka wera, kugira ngo udufashe kwihangana (Luka 11:13). Nanone dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kubona ibintu nk’uko abibona. Iyo tumaze gusenga, dukora uko dushoboye maze buri munsi tugakomeza kwihangana. Nidukomeza gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kugira umuco wo kwihangana, kandi tukihatira kuwugaragaza, amaherezo tuzaba abantu bihangana. Nanone jya utekereza ku ngero zivugwa muri Bibiliya. Muri Bibiliya harimo abantu bagaragaje umuco wo kwihangana. Gutekereza ku nkuru zabo, byadufasha kumenya uko twagaragaza uwo muco. w23.08 35:10-11

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira

Mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi.​—Luka 5:4.

Yesu yijeje intumwa Petero ko Yehova yari kumwitaho. Amaze kuzuka yakoze ikindi gitangaza, maze atuma Petero hamwe n’izindi ntumwa baroba amafi menshi (Yoh. 21:4-6). Nta gushidikanya ko icyo gitangaza, cyatumye Petero yizera ko Yehova yari kuzamuha ibyo yari gukenera byose. Birashoboka ko ibyo byatumye yibuka amagambo Yesu yari yarababwiye, agaragaza ko Yehova yari kwita ku bantu bari ‘gushaka mbere na mbere ubwami bwe’ (Mat. 6:33). Ibyo byose, byatumye Petero ashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere, aho kwibanda ku murimo wo kuroba. Urugero, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, yagize ubutwari arabwiriza, bituma abantu benshi cyane bemera ubutumwa bwiza (Ibyak. 2:14, 37-41). Nanone yafashije Abasamariya n’Abanyamahanga kumenya Kristo (Ibyak. 8:14-17; 10:44-48). Biragaragara rwose ko Yehova yakoresheje Petero kugira ngo afashe abantu b’amoko yose kuza mu itorero rya gikristo. w23.09 40:1, 11

Ku wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira

Nimutambwira izo nzozi n’icyo zisobanura, muri butemagurwe.​—Dan. 2:5.

Hashize imyaka igera kuri ibiri Abanyababuloni barimbuye Yerusalemu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, yarose inzozi zamuteye ubwoba. Muri izo nzozi, yabonyemo igishushanyo kinini cyane. Yategetse abanyabwenge bose b’i Babuloni, hakubiyemo na Daniyeli, kumubwira izo nzozi bakamubwira n’icyo zisobanura; batabikora akabica (Dan 2:3-5). Daniyeli yagombaga guhita agira icyo akora, kuko iyo atabigenza atyo, abantu benshi bari kwicwa. Bibiliya igaragaza ko ‘yagiye gusaba umwami ko yamuha igihe, ngo azamumenyeshe icyo inzozi ze zisobanura’ (Dan. 2:16). Ibyo byamusabye kugira ubutwari n’ukwizera. Kubera iki? Nta hantu muri Bibiliya hagaragaza ko mbere yaho, Daniyeli yari yarigeze asobanura inzozi. Ubwo rero yasabye bagenzi be ngo ‘basabe Imana yo mu ijuru ibagirire imbabazi, ibamenyeshe iryo banga’ (Dan 2:18). Yehova yasubije amasengesho yabo, maze afasha Daniyeli gusobanura inzozi za Nebukadinezari. Ibyo byatumye we na bagenzi be baticwa. w23.08 33:4

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira

Uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.​—Mat. 24:13.

Reka turebe ukuntu kwihangana bitugirira akamaro. Kwihangana bituma twishima kandi tugatuza. Nanone kwihangana bituma tugira ubuzima bwiza, kandi bikaturinda imihangayiko. Ikindi kandi, iyo twihanganiye abandi, tubana neza na bo. Bituma n’abagize itorero barushaho kunga ubumwe. Iyo umuntu adushotoye maze ntitwihutire kurakara, bituma icyo kibazo kitarushaho gukomera (Zab. 37:8; Imig. 14:29). Ikiruta byose, twigana Data wo ijuru, kandi tukarushaho kuba incuti ze. Kwihangana ni umuco mwiza rwose kandi udufitiye akamaro. Nubwo hari igihe kugaragaza uwo muco bishobora kutatworohera, Yehova ashobora kudufasha tugakomeza kuwitoza. Ubwo rero, mu gihe dutegereje twihanganye ko paradizo iza, dushobora kwiringira tudashidikanya ko “ijisho rya Yehova riri ku bamutinya, rikaba no ku bategereza ineza ye yuje urukundo” (Zab. 33:18). Nimucyo rero twese twiyemeze gukomeza kwambara uwo muco wo kwihangana. w23.08 35:7, 16-17

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira

Kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye.​—Yak. 2:17.

Yakobo yavuze ko umuntu ashobora kuvuga ko afite ukwizera, ibikorwa bye bikagaragaza ko nta ko afite (Yak. 2:1-5, 9). Nanone, yavuze iby’umuntu ubona “umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yambaye ubusa kandi adafite ibyokurya,” ariko ntagire icyo amufasha. Nubwo uwo muntu yaba avuga ko afite ukwizera, ntikuba kugaragarira mu bikorwa. Ubwo rero nta cyo kuba kumaze (Yak. 2:14-16). Yakobo yatanze urugero rwa Rahabu kugira ngo agaragaze ko ukwizera kugaragarira mu bikorwa (Yak. 2:25, 26). Rahabu yari yarumvise ibyerekeye Yehova kandi amenya ibyo yagiye akorera Abisirayeli (Yos. 2:9-11). Ibikorwa bye byagaragaje ko yari afite ukwizera, igihe yahishaga abatasi babiri b’Abisirayeli kubera ko bari mu kaga. Ibyo byatumye Imana ibona ko Rahabu yari umukiranutsi nubwo atari atunganye, kandi kimwe na Aburahamu, na we akaba atarakurikizaga Amategeko ya Mose. Urugero rwe rutwigisha ko ukwizera kugaragarira mu bikorwa. w23.12 50:12-13

Ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira

Mushinge imizi kandi mwubakwe ku rufatiro ruhamye.​—Efe. 3:17.

Abakristo b’ukuri ntibaba bifuza kumenya inyigisho z’ibanze gusa zo muri Bibiliya. Twifuza no kumenya “ibintu byimbitse by’Imana,” kandi umwuka wera ubidufashamo (1 Kor. 2:9, 10). Ubwo rero mu gihe wiyigisha, ushobora gukora ubushakashatsi kuko bizagufasha kuba incuti ya Yehova. Urugero, ushobora gukora ubushakashatsi ukamenya uko Yehova yagaragarizaga urukundo abagaragu be ba kera, n’ukuntu ibyo bigaragaza ko nawe agukunda. Nanone ushobora gukora ubushakashatsi, ukamenya uko Yehova yasabaga Abisirayeli kumusenga, maze ukabigereranya n’uko adusaba kumusenga muri iki gihe. Ushobora no kwiga ubuhanuzi bwasohoye buvuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo yakoze ari hano ku isi. Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi kizagufasha gusobanukirwa neza ibyo bintu, kandi bigushimishe. Kwiyigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse, bizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi bitume ‘umenya Imana.’—Imig. 2:4, 5. w23.10 44:3-5

Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira

Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.​—1 Pet. 4:8.

Ijambo Intumwa Petero yakoresheje, ryahinduwemo “rwinshi,” rishobora gusobanura “ikintu kirambuye.” Muri uwo murongo yakomeje avuga uko bigenda iyo umuntu afite urukundo rwinshi. Yavuze ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” Mu yandi magambo rutuma tubabarira abavandimwe bacu. Reka dufate urugero. Urukundo rwinshi twarugereranya n’umwenda dushaka gutwikiriza ameza atameze neza. Uko tugenda turambura uwo mwenda, amaherezo utwikira ameza yose. Mu buryo nk’ubwo, iyo dukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu turabababarira, nubwo badukosereza kenshi. Muri make urukundo rwinshi tubakunda rutwikira “ibyaha byinshi.” Iyo dukunda cyane Abakristo bagenzi bacu turabababarira no mu gihe biba bitoroshye (Kolo. 3:13). Iyo tubabarira abandi, biba bigaragaza ko tubakunda cyane, kandi tuba tugaragaje ko dushaka gushimisha Yehova. w23.11 47:13-15

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira

Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami.​—2 Ngoma 34:18.

Umwami Yosiya amaze kuba mukuru, yatangiye gusana urusengero. Igihe barimo bakora imirimo yo gusana, babonye “igitabo cy’amategeko ya Yehova yatanzwe binyuze kuri Mose.” Amaze gutega amatwi ibyari byanditse muri icyo gitabo, yahise abishyira mu bikorwa (2 Ngoma 34:14, 19-21). Ese wifuza gusoma Bibiliya buri gihe? Niba waratangiye kuyisoma buri munsi se, biragushimisha? Ese mu gihe uyisoma ushaka imirongo ishobora kugufasha? Igihe Yosiya yari hafi kugira imyaka 39, yakoze ikosa ryatumye apfa. Icyo gihe yariyiringiye aho gusaba Yehova ngo amuyobore (2 Ngoma 35:20-25). Ibyo bitwigishije iki? Uko twaba tungana kose cyangwa uko igihe twaba tumaze twiyigisha Bibiliya cyaba kingana kose, tugomba gukomeza gushaka Yehova. Ibyo twabikora dute? Twabikora dusenga Yehova buri gihe tumusaba ko atuyobora, tukiyigisha Ijambo rye kandi tukumvira inama z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizaturinda gukora amakosa akomeye kandi bitume twishima.​—Yak. 1:25. w23.09 38:15-16

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira

Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.​—Yak. 4:6.

Muri Bibiliya, harimo ingero z’abagore benshi bakundaga Yehova kandi bakamukorera. Abo bagore ‘ntibakabyaga mu byo bakora’ kandi bari ‘abizerwa muri byose’ (1 Tim. 3:11). Nanone bashiki bacu bakiri bato, bashobora kubona mu matorero yabo Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakwigana. None se niba uri mushiki wacu ukiri muto, waba uzi Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bakubera urugero rwiza? Ujye wita ku mico myiza bafite, hanyuma urebe uko wayitoza. Umuco w’ingenzi ugaragaza ko Umukristo akuze mu buryo bw’umwuka, ni ukwicisha bugufi. Iyo Umukristokazi yicisha bugufi, aba incuti ya Yehova kandi akabana neza n’abandi. Urugero, Umukristokazi ukunda Yehova yicisha bugufi, agashyigikira ihame ry’ubutware Papa we wo mu ijuru yashyizeho (1 Kor. 11:3). Iryo hame, risobanura ukwiriye kuyobora itorero n’uyobora umuryango. w23.12 52:3-5

Ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira

Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.​—Efe. 5:28.

Yehova aba yiteze ko umugabo akunda umugore we, akamushakira ibimutunga, akiyumvisha uko amerewe kandi akamufasha gukunda Imana. Kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, kubaha bashiki bacu no kuba umuntu wiringirwa, bizatuma ubana neza n’umugore wawe. Numara gushaka ushobora kuzabyara abana. None se ni gute wakwigana Yehova ukaba umubyeyi mwiza (Efe. 6:4)? Yehova yavugiye ku mugaragaro, abwira Umwana we, ari we Yesu, ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17). Nawe nuba umubyeyi, uzajye wereka abana bawe ko ubakunda. Nanone uzajye ubashimira ibintu byiza bakora. Ababyeyi bigana Yehova, bafasha abana babo bakazavamo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Niba wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, ujye wita ku bandi bagize umuryango wawe n’abagize itorero. Nanone ujye ubabwira ko ubakunda kandi ubashimire ibyo bakora.​—Yoh. 15:9. w23.12 53:17-18

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira

[Yehova] ni we utuma ugira umutekano.​—Yes. 33:6.

Nubwo turi abagaragu ba Yehova b’indahemuka, dushobora guhura n’ibibazo kandi tukarwara, nk’uko biba ku bandi bantu bose. Nanone tuba tugomba kwihangana mu gihe abantu badakunda Yehova baturwanyije kandi bakadutoteza. Nubwo Yehova ataturinda ibyo bibazo byose, adusezeranya ko azadufasha (Yes. 41:10). Ibyo bituma dukomeza kugira ibyishimo, tugafata imyanzuro myiza kandi tugakomeza kumubera indahemuka n’iyo twahura n’ibibazo bikomeye cyane. Yehova adusezeranya ko azaduha “amahoro y’Imana” (Fili. 4:6, 7). Ayo mahoro atuma dutuza kandi ntiduhangayike, kubera ko tuba turi incuti za Yehova. “Asumba cyane ibitekerezo byose,” kandi ashobora kudufasha kuruta uko twabitekerezaga. Ese hari igihe wigeze gusenga Yehova cyane, maze mu buryo butunguranye ukumva uratuje? Impamvu wumvise umeze utyo, ni uko wari ubonye “amahoro y’Imana.” w24.01 3:2, 4

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira

Bugingo bwanjye singiza Yehova; ndetse n’ibindimo byose bisingize izina rye ryera.​—Zab. 103:1.

Abantu bakunda Yehova baba bifuza gusingiza izina rye n’umutima wabo wose. Umwami Dawidi yari asobanukiwe ko gusingiza izina rya Yehova, ari kimwe no kumusingiza. Izina rya Yehova rigaragaza neza uwo ari we, imico ye myiza n’ibikorwa bye bitangaje. Dawidi yifuzaga guhesha icyubahiro izina rya Papa we wo mu ijuru, kandi akarisingiza. Yifuzaga kumusingiza akoresheje ibimurimo byose, ni ukuvuga we wese uko yakabaye. Abalewi na bo batanze urugero rwiza rwo gusingiza Yehova. Bicishije bugufi bazirikana ko badashobora kubona amagambo yakumvikanisha icyubahiro gikwiriye izina ry’Imana (Neh. 9:5). Nta gushidikanya ko kuba baricishije bugufi batyo, bagasingiza Yehova babikuye ku mutima, byamushimishije. w24.02 6:6

Ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira

Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.​—Fili. 3:16.

Nusanga udashoboye kugera ku ntego zawe ntuzahangayike. Humura, Yehova ntazakurakarira (2 Kor. 8:12). Jya uvana amasomo ku byabaye. Jya wibuka ko hari intego wigeze kwishyiriraho kandi ukazigeraho. Bibiliya ivuga ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu’ (Heb. 6:10). Ubwo rero, nawe ntukibagirwe ibyiza wakoze. Jya utekereza ku ntego wishyiriyeho maze ukazigeraho, urugero nko kuba incuti ya Yehova, kubwiriza no kubatizwa. Ubwo izo ntego wazigezeho, n’izo wishyiriraho muri iki gihe ushobora kuzigeraho. Yehova ashobora kugufasha ukagera ku ntego yawe. Ubwo rero, mu gihe ukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe, ujye unyuzamo urebe ukuntu Yehova agufasha kandi akaguha umugisha (2 Kor. 4:7). Nudacika intege, uzabona n’indi migisha myinshi.​—Gal. 6:9. w23.05 24:16-18

Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira

Data ubwe abakunda bitewe n’uko mwankunze, kandi mukizera ko naje ndi intumwa ya Data.​—Yoh. 16:27.

Buri gihe Yehova agaragaza ko yishimira abo akunda. Muri Bibiliya hagaragaza ukuntu Yehova yabwiye Yesu inshuro ebyiri ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17; 17:5). Ese wowe Yehova akuvugishije, akakubwira ko akwemera, ntibyagushimisha? Yehova ntatuvugisha mu ijwi ryumvikana, ahubwo atuvugisha akoresheje Bibiliya. Mu Mavanjiri dusangamo amagambo arangwa n’urukundo Yesu yabwiye abigishwa be. Iyo tuyasomye ni nk’aho ari Yehova ubwe uba utwibwirira ayo magambo. Yesu yiganaga Papa we mu buryo butunganye. Ubwo rero iyo dusomye inkuru zigaragaza ko Yesu yemeraga abigishwa be nubwo batari batunganye, ni nk’aho tuba duteze amatwi Yehova atwibwirira ko atwemera (Yoh. 15:9, 15). Iyo duhuye n’ibigeragezo, ntibiba bigaragaza ko Yehova atatwemera. Ahubwo ibigeragezo bituma tugaragaza ko dukunda Imana kandi ko tuyiringira.​—Yak. 1:12. w24.03 13:10-11

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze