ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Ururimi rushya ruboneka: Mbum
  • Uyu munsi

Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga

Ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.​—Ibyak. 4:20.

Dushobora kwigana intumwa, maze tugakomeza kubwiriza no mu gihe abayobozi batubujije kubikora. Dushobora kwizera tudashidikanya ko azadufasha gukora umurimo wo kubwiriza. Ubwo rero, tujye dusenga Yehova tumusaba kugira ubutwari n’ubwenge kandi tumusabe adufashe kwihanganira ibibazo dufite. Abenshi muri twe barwaye indwara zisanzwe, izo mu byiyumvo, abandi bapfushije ababo, bafite ibibazo byo mu miryango, baratotezwa cyangwa bafite ibindi bibazo. Nanone ibyorezo by’indwara n’intambara, byatumye kwihanganira ibyo bibazo birushaho kugorana. Ubwo rero ujye usenga Yehova, umubwire uko wiyumva. Ujye umubwira ikintu cyose uhanganye na cyo, mbese umere nk’ubwira incuti yawe ukunda cyane. Ujye wiringira ko Yehova “azagira icyo akora,” akagufasha (Zab. 37:3, 5). Gukomeza gusenga bidufasha ‘kwihanganira imibabaro’ (Rom. 12:12). Yehova azi ibibazo abagaragu be bahanganye na byo, kandi ‘yumva ijwi ryo gutabaza kwabo.’—Zab. 145:18, 19. w23.05 20:12-15

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kane, tariki ya 31 Nyakanga

Mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.​—Efe. 5:10.

Iyo hari imyanzuro ikomeye dushaka gufata, tuba dukeneye kumenya “ibyo Yehova ashaka,” maze akaba ari byo dukora (Efe. 5:17). Iyo dushakisha amahame yo muri Bibiliya ahuje n’ikibazo dufite, mu by’ukuri tuba dushaka kumenya uko Yehova abona icyo kibazo. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bituma dufata imyanzuro myiza. Umwanzi wacu Satani, ari we Bibiliya yita “umubi,” aba ashaka ko duhora duhugiye mu bintu by’iyi si, ku buryo tutabona umwanya wo gukorera Imana (1 Yoh. 5:19). Ni ibintu byoroshye cyane ko Umukristo yamara igihe ashakisha ubutunzi, yiga amashuri cyangwa akora akazi, akabirutisha gukorera Yehova. Ibyo ni bitubaho, tuzamenye ko twatangiye kugira imitekerereze y’iyi si. Birumvikana ko ibyo bintu ubwabyo atari bibi. Ariko ntidukwiriye kwemera ko ari byo biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. w24.03 12:16-17

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama

Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Yehova abimukiza byose.​—Zab. 34:19.

Muri Zaburi ya 34, harimo ibintu bibiri by’ingenzi: (1) Abakiranutsi bahura n’ibibazo, kandi (2) Yehova adukiza ibibazo duhura na byo. None se abidukiza ate? Adufasha kubona ibibazo duhura na byo mu buryo bushyize mu gaciro. Nubwo Yehova atubwira ko nitumukorera tuzagira ibyishimo, ntadusezeranya ko tutazahura n’ibibazo muri iki gihe (Yes. 66:14). Atugira inama yo gukomeza gutekereza ku gihe kizaza. Icyo gihe tuzabaho iteka twishimye, nk’uko abyifuza (2 Kor. 4:16-18). Mu gihe ibyo bitaraba, buri munsi adufasha gukomeza kumukorera twihanganye (Amag. 3:22-24). Ni ayahe masomo twavana ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka, bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe? Turi bubone ko twese dushobora guhura n’ibibazo bidutunguye, ariko ko nitwiringira Yehova, azakomeza kudufasha.​—Zab. 55:22. w23.04 17:3-4

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze