Nyakanga
Ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga
Agenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza.—Ibyak. 10:38.
Ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga byose, hakubiyemo n’ibitangaza yakoze, bigaragaza ko yiganaga Se (Yoh. 14:9). Ni ayahe masomo atatu twavana ku bitangaza Yesu yakoze? Yesu na Yehova baradukunda cyane. Igihe Yesu yari ku isi, yakoze ibitangaza kugira ngo afashe abantu babaga bafite ibibazo. Ibyo byagaragaje ko yabakundaga cyane. Urugero, hari igihe abagabo babiri bari bafite ubumuga bwo kutabona batatse cyane, bamusaba ko yabafasha (Mat. 20:30-34). Bibiliya ivuga ko Yesu ‘yabagiriye impuhwe’ maze akabakiza. Impuhwe nk’izo, zigaragaza ko umuntu akunda abantu cyane, kandi ni zo zatumye Yesu agaburira abantu bari bashonje, agakiza n’umuntu wari urwaye ibibembe (Mat. 15:32; Mar. 1:41). Dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova Imana igira ‘impuhwe zirangwa n’ubwuzu’ n’Umwana we badukunda cyane, kandi bakababazwa n’ibibazo duhura na byo (Luka 1:78; 1 Pet. 5:7). Bifuza cyane kuvanaho imibabaro yose igera ku bantu. w23.04 15:4-5
Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga
Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi; arinda ubugingo bw’indahemuka ze; arazikiza akazikura mu maboko y’ababi.—Zab. 97:10.
Tujye twirinda ibintu byatuma tugwa mu bishuko. Nanone tujye twirinda gusoma cyangwa gutega amatwi ibintu birimo ibitekerezo bibi byuzuye muri iyi si Satani. Ahubwo tujye dusoma Bibiliya kandi tuyiyigishe, kugira ngo twuzuze mu bwenge bwacu ibitekerezo byiza. Nanone kujya mu materaniro no kubwiriza, bizadufasha kurinda ibitekerezo byacu. Ikindi kandi, tujye tuzirikana ko Yehova atazemera ko tugeragezwa ibirenze ibyo dushobora kwihanganira (1 Kor. 10:12, 13). Muri iyi minsi y’imperuka, twese dukwiriye kurushaho gusenga Yehova, kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka. Yehova yifuza ko tumusenga, ‘tugasuka imbere ye ibiri mu mitima yacu’ (Zab. 62:8). Jya umusingiza kandi umushimire ibintu byose agukorera. Jya umusaba agufashe kugira ubutwari mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza. Nanone ujye umusaba agufashe kwihanganira ibibazo ufite no gutsinda ibishuko. Ubwo rero, ntukemere ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese ukubuza gusenga Yehova buri munsi. w23.05 20:17-18
Ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga
Nimucyo kandi tujye tuzirikanana . . . , duterane inkunga.—Heb. 10:24, 25.
Kuki tujya mu materaniro? Mbere na mbere, ni ukugira ngo dusingize Yehova (Zab. 26:12; 111:1). Nanone tujya mu materaniro, kugira ngo duterane inkunga muri ibi bihe bigoye (1 Tes. 5:11). Ubwo rero iyo utanze igitekerezo mu materaniro, uba ukoze ibyo bintu byombi. Icyakora hari ibintu bishobora gutuma gutanga ibitekerezo mu materaniro bitugora. Dushobora kugira ubwoba bwo gusubiza. Hari n’igihe tuba twifuza gusubiza, ariko ntibatubaze kenshi nk’uko tubyifuza. None se ni iki cyadufasha mu gihe bimeze bityo? Intumwa Pawulo yavuze ko iyo turi mu materaniro tugomba ‘guterana inkunga.’ Nitwibuka ko igitekerezo tugiye gutanga, niyo cyaba cyoroheje, gishobora gutera abandi inkunga, ntituzagira ubwoba bwo gusubiza. Ikindi kandi, nibatatubaza kenshi nk’uko twabyifuzaga, tuzishimire ko abandi bagize itorero babonye uburyo bwo gutanga ibitekerezo byabo.—1 Pet. 3:8. w23.04 18:1-3
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga
Bajye i Yerusalemu, . . . bubake inzu ya Yehova.—Ezira 1:3.
Umwami yavuze ko Abayahudi bari bamaze imyaka 70 i Babuloni, bashoboraga gusubira mu gihugu cyabo cya Isirayeli (Ezira 1:2-4). Yehova ni we watumye ibyo bishoboka, kuko ubusanzwe, Babuloni itarekuraga imfungwa zayo (Yes. 14:4, 17). Icyakora hari ubundi bwami bwakuyeho Babuloni, maze umwami wabwo avuga ko Abayahudi bashoboraga gusubira mu gihugu cyabo. Ubwo rero, Abayahudi bose bari i Babuloni, cyane cyane abatware b’imiryango, bagombaga gufata umwanzuro wo kuvayo cyangwa kugumayo. Uwo mwanzuro ushobora kuba utari woroshye. Hari Abayahudi benshi bari bageze mu zabukuru, ku buryo gukora urwo rugendo bitari kuborohera. Ikindi kandi, abenshi mu Bayahudi bariho icyo gihe bari baravukiye i Babuloni, ku buryo bumvaga ari ho iwabo. Bumvaga ko igihugu cya Isirayeli ari icya ba sekuruza. Nanone hari abandi Bayahudi bashobora kuba bari abakire, ku buryo bumvaga gusiga amazu yabo meza n’akazi bakoraga i Babuloni, bakajya mu gihugu batamenyereye, bibagoye. w23.05 22:1-2
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga
Muhore mwiteguye.—Mat. 24:44.
Bibiliya itugira inama yo gukomeza kwitoza umuco wo kwihangana, impuhwe n’urukundo. Muri Luka 21:19, muri Bibiliya ivuguruye hagira hati: “Nimwihangana muzakiza ubuzima bwanyu.” Naho mu Bakolosayi 3:12 ho hagira hati: “Mwambare impuhwe.” Nanone mu 1 Abatesalonike 4:9, 10 hagira hati: “Mwigishwa n’Imana ko mugomba gukundana. . . . Icyakora bavandimwe, turabatera inkunga yo gukomeza kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho.” Amagambo ari muri iyo mirongo yandikiwe Abakristo bari basanzwe bagaragaza umuco wo kwihangana, impuhwe n’urukundo. Icyakora bagombaga gukomeza kwitoza iyo mico, kandi natwe ni byo dusabwa. Tugiye kureba uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje iyo mico, n’uko twabigana. Ibyo bizadufasha kwitegura umubabaro ukomeye. Nanone umubabaro ukomeye nuza, tuzaba twaritoje umuco wo kwihangana kandi twariyemeje gukomeza kuwugaragaza. w23.07 29:4, 8
Ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga
Hazaba inzira y’igihogere, . . . Inzira yo Kwera.—Yes. 35:8.
Twese tugomba gukomeza kugendera muri iyo ‘Nzira’ twaba twarasutsweho umwuka cyangwa turi mu bagize “izindi ntama.” Kubera iki? Kubera ko iyo nzira ituma dukomeza gusenga Yehova muri iki gihe, kandi ikazatuma tugera muri paradizo, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka (Yoh. 10:16). Kuva mu mwaka wa 1919, abantu benshi cyane, harimo abagabo, abagore n’abana bagiye bava muri Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga mu madini y’ikinyoma, maze batangira kugendera muri iyo nzira y’ikigereranyo. Igihe Abayahudi bavaga i Babuloni, Yehova yabanje kubategurira inzira, abakuriraho inzitizi zose bari guhura na zo (Yes. 57:14). None se twavuga iki ku ‘Nzira yo Kwera’ yo muri iki gihe? Mbere y’uko umwaka wa 1919 ugera, Yehova yamaze imyaka myinshi akoresha abagabo b’indahemuka, kugira ngo bafashe abantu kuva muri Babuloni Ikomeye. (Gereranya no muri Yesaya 40:3.) Bateguye inzira y’ikigereranyo, yari gutuma nyuma yaho abantu bafite imitima itaryarya bava muri Babuloni Ikomeye, maze bagafatanya n’abandi gusenga Yehova. w23.05 22:8-9
Ku wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga
Mukorere Yehova mwishimye; muze imbere ye murangurura ijwi ry’ibyishimo.—Zab. 100:2.
Yehova yifuza ko tumukorera ku bushake kandi twishimye (2 Kor. 9:7). None se niba warishyiriyeho intego yo gukora ikintu kigufasha kuba incuti ya Yehova, ariko ukaba wumva kuyigeraho bitakigushishikaje, ubwo wakomeza guhatana ngo uyigereho? Yego rwose. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Yaravuze ati: “Umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata” cyangwa umugaragu (1 Kor. 9:25-27). Pawulo yakoraga uko ashoboye ngo akore ibyo Yehova ashaka, no mu gihe yumvaga we atabishaka. Ese Yehova yaba yarishimiye ibyo Pawulo yakoze? Cyane rwose! Kuba yarakoze uko ashoboye kose ngo ashimishe Yehova, byatumye amuha umugisha (2 Tim. 4:7, 8). Iyo Yehova abona dukora uko dushoboye ngo tugere ku ntego zacu, no mu gihe tuba tutagishishikariye kuzigeraho, biramushimisha. Kubera iki? Kubera ko Yehova azi ko hari igihe duharanira kugera ku kintu runaka bidatewe n’uko tugikunda, ahubwo bitewe n’uko tumukunda, we udusaba kugikora. Ubwo rero nk’uko Yehova yahaye umugisha Pawulo, natwe azawuduha nidukomeza gukora uko dushoboye ngo tugere ku ntego zacu (Zab. 126:5). Niwibonera ko Yehova aguha umugisha, bishobora gutuma ushishikarira kugera ku ntego yawe. w23.05 24:9-10
Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga
Umunsi wa Yehova uzaza.—1 Tes. 5:2.
Intumwa Pawulo yagereranyije abantu batazarokoka umunsi wa Yehova n’abantu basinziriye. Ntibaba bazi ibintu bibera ku isi, kandi ntibamenya ko igihe cyagiye. Ibyo bituma batita ku bintu by’ingenzi cyangwa ngo bagire icyo bakora. Muri iki gihe, abantu benshi bameze nk’aho basinziriye mu buryo bw’umwuka (Rom. 11:8). Nubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka,” kandi ko n’umubabaro ukomeye wegereje, abo bantu ntibabyitaho (2 Pet. 3:3, 4). Icyakora twe tuzi ko uko bwije n’uko bukeye, tuba tugomba kurushaho kuba maso (1 Tes. 5:6). None se kuki tugomba gukomeza gutuza no gutekereza neza? Ni ukubera ko bizatuma twirinda kwivanga mu bibazo bya politike n’iby’abaturage. Uko umunsi wa Yehova urushaho kwegereza, abategetsi n’abandi bantu muri rusange, bazarushaho kuduhatira kwivanga muri politike no muri ibyo bibazo bindi. Icyakora ntitugomba guhangayikishwa n’uko tuzabasubiza. Umwuka wa Yehova uzatuma dutuza kandi dutekereze neza, maze dufate imyanzuro myiza.—Luka 12:11, 12. w23.06 26:6-7
Ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga
Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze nyibuka . . . mpa imbaraga.—Abac. 16:28.
Ni iki uhita utekereza iyo wumvise izina Samusoni? Birashoboka ko uhita utekereza umugabo wari ufite imbaraga nyinshi; kandi koko yari azifite. Ariko hari umwanzuro mubi yafashe, bituma ahura n’ibibazo bikomeye. Icyakora, Yehova yibanze ku bintu Samusoni yakoze byagaragazaga ko ari indahemuka, maze abyandikisha muri Bibiliya kugira ngo bidufashe. Yehova yakoresheje Samusoni akora ibintu bikomeye, kugira ngo afashe ubwoko bwe bwa Isirayeli. Hashize imyaka myinshi Samusoni apfuye, Yehova yahumekeye intumwa Pawulo, maze amushyira ku rutonde rw’abagabo bari bafite ukwizera gukomeye (Heb. 11:32-34). Hari amasomo twavana kuri Samusoni. Yishingikirizaga kuri Yehova no mu gihe yabaga ahanganye n’ibibazo bitoroshye. Hari amasomo dushobora kumuvanaho kandi na byo bishobora kudutera inkunga. w23.09 37:1-2
Ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga
Mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.—Fili. 4:6.
Gusenga Yehova kenshi no kumubwira ibiduhangayikishije bizatuma twihangana (1 Tes. 5:17). Birashoboka ko ubu nta kigeragezo gikomeye uhanganye na cyo. Nubwo bimeze bityo se, ujya usenga Yehova umusaba ko yagufasha mu gihe ubabaye cyangwa uhangayitse cyane, wumva utazi icyo wakora? Niba muri iki gihe ukunda gusenga Yehova, umusaba ko yagufasha guhangana n’ibibazo byoroheje uhura na byo buri munsi, bizakorohera kumwishingikirizaho, nuhura n’ibibazo bikomeye. Icyo gihe uzaba wizeye udashidikanya ko azi igihe gikwiriye cyo kugufasha n’uko yagufasha (Zab. 27:1, 3). Niba twihanganira ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe, tuzihanganira n’ibyo tuzahura na byo mu mubabaro ukomeye (Rom. 5:3). Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko abavandimwe na bashiki bacu benshi babonye ko iyo bihanganiye ikigeragezo, bituma bihanganira n’ikindi bahura na cyo nyuma yaho. Iyo Yehova abafashije kwihanganira ikigeragezo bahanganye na cyo, bituma bizera badashidikanya ko ahora yiteguye kubafasha. Ibyo rero bituma bihanganira ikindi kigeragezo bahura na cyo nyuma yaho.—Yak. 1:2-4. w23.07 29:7-8
Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga
Ibyo usabye ndabikwemereye.—Intang. 19:21.
Kuba Yehova yicisha bugufi kandi akagira impuhwe, bituma ashyira mu gaciro. Urugero, Yehova yagaragaje ko yicisha bugufi, igihe yari agiye kurimbura abantu babi b’i Sodomu. Yohereje abamarayika kugira ngo babwire Loti wari umukiranutsi, ko yagombaga guhungira mu karere k’imisozi miremire. Icyakora Loti yatinye guhungira aho hantu Yehova yari amubwiye. Ahubwo Loti yamusabye ko we n’umuryango we bahungira mu mujyi muto wa Sowari, nyamara na wo Yehova yari yateganyije kuwurimbura. Yehova yashoboraga kubwira Loti ko yagombaga kujya aho yamutegetse. Ariko yemeye ibyo yamusabye, maze ntiyarimbura uwo mujyi (Intang. 19:18-22). Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Yehova yagiriye impuhwe abantu bari batuye mu mujyi wa Nineve. Yohereje umuhanuzi Yona kugira ngo atangaze ko yari agiye kurimbura uwo mujyi n’abantu babi bari bawutuyemo. Ariko abantu b’i Nineve barihannye, maze Yehova abagirira impuhwe ntiyarimbura uwo mujyi.—Yona 3:1, 10; 4:10, 11. w23.07 32:5
Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga
Bica [Yehowashi] . . . , ariko ntibamuhamba mu irimbi ry’abami.—2 Ngoma 24:25.
Ni irihe somo twavana kuri Yehowashi? Yari ameze nk’igiti kitashoye imizi, cyari cyishingikirije ku kindi. Yehoyada twamugereranya n’icyo giti Yehowashi yari yishingikirijeho. Icyakora igihe Yehoyada wamushyigikiraga yapfaga, Yehowashi yatangiye gutega amatwi abahakanyi, maze ntiyakomeza kubera Yehova indahemuka. Ibyabaye kuri Yehowashi, bigaragaza ko tugomba gutinya Yehova twe ubwacu, aho kumutinya bitewe n’uko gusa abagize umuryango wacu n’incuti zacu, batubereye urugero rwiza. Ni yo mpamvu tugomba gukunda Yehova kandi tukamwubaha cyane kugira ngo dukomeze kuba incuti ze. Ibyo twabigeraho twiyigisha buri gihe, tugatekereza ku byo twiga kandi tugasenga (Yer. 17:7, 8; Kolo. 2:6, 7). Yehova ntadusaba gukora ibyo tudashoboye. Icyo adusaba, tugisanga mu Mubwiriza 12:13, hagira hati: “Ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.” Gutinya Yehova bizatuma dukomeza kumubera, maze duhangane n’ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere. Ubwo rero, ntituzemere ko hagira ikintu na kimwe kitubuza gukomeza kuba incuti za Yehova. w23.06 27:17-19
Ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga
Dore ibintu byose ndabigira bishya.—Ibyah. 21:5.
Mu Byahishuwe 21:5a hatangira hagira hati: “Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami aravuga ati.” Ayo magambo arashishikaje cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo ari imwe mu nshuro eshatu zivugwa mu Byahishuwe, aho Yehova avuga mu iyerekwa. Ayo magambo ni Yehova ubwe wayivugiye, aho kuba umumarayika cyangwa Yesu wari warazutse. Ibyo bigaragaza ko ibivugwa mu Byahishuwe 21:5, 6 bizabaho rwose. Ni iki kibitwemeza? Ni uko Yehova ‘adashobora kubeshya’ (Tito 1:2). Ubwo rero, ibyo Yehova yavuze mu Byahishuwe 21:5, 6 nta cyatuma bitabaho. Yakomeje agira ati: “Dore ibintu byose ndabigira bishya!” Uzirikane ko Yehova atavuze ati: “Ibintu byose nzabigira bishya.” Ahubwo yaravuze ati: “Ibintu byose ndabigira bishya.” Ni byo koko, Yehova yavugaga ibintu bizabaho mu gihe kizaza. Ariko kubera ko yari azi neza ko ibyo yadusezeranyije bizabaho, yabivuze nkaho biri kubaho.—Yes. 46:10. w23.11 46:7-8
Ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga
Arasohoka maze ararira cyane.—Mat. 26:75.
Intumwa Petero yari akirwana no kureka intege nke yari afite. Reka turebe ingero zibigaragaza. Igihe Yesu yasobanuraga ukuntu yari kubabara kandi agapfa nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, Petero yaramucyashye (Mar. 8:31-33). Nanone Petero n’izindi ntumwa bakundaga kujya impaka, bashaka kumenya uwari ukomeye kuruta abandi (Mar. 9:33, 34). No mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yarahubutse aca umuntu ugutwi (Yoh. 18:10). Nanone muri iryo joro, yagize ubwoba yihakana Yesu inshuro eshatu zose (Mar. 14:66-72). Amaze kwihakana iyo ncuti ye, yararize cyane. Yesu ntiyanze iyo ntumwa ye yari yishwe n’agahinda. Ahubwo amaze kuzuka, yahaye Petero uburyo bwo kugaragaza ko akimukunda, hanyuma amuha inshingano yo kuragira intama ze (Yoh. 21:15-17). Petero yemeye gukora ibyo Yesu yamusabye. Ibyo bigaragazwa n’uko ku munsi wa Pentekote yari i Yerusalemu, ari mu bantu ba mbere basutsweho umwuka wera. w23.09 40:6-7
Ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga
Ragira abana b’intama banjye.—Yoh. 21:16.
Petero yagiriye abasaza bagenzi be inama igira iti: “Muragire umukumbi w’Imana” (1 Pet. 5:1-4). Niba uri umusaza w’itorero, tuzi ko ukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi ko wifuza kubitaho. Icyakora hari igihe uba wumva uhuze cyangwa unaniwe cyane ku buryo wumva utabona umwanya wo kwita ku bagize itorero. None se wakora iki? Jya ubibwira Yehova. Petero yaravuze ati: “Umuntu nagira icyo akora, agikore yishingikirije ku mbaraga Imana itanga” (1 Pet. 4:11). Abagize itorero bashobora kuba bahanganye n’ibibazo bitazigera bikemuka, igihe cyose tukiri muri iyi si. Icyo gihe, ujye uzirikana ko “umwungeri mukuru,” ari we Yesu Kristo, ashobora kubafasha kuruta uko wowe wabikora. Ashobora kubafasha muri iki gihe, kandi azabikora no mu isi nshya. Ubwo rero, icyo Yehova asaba abasaza ni ugukunda abagize itorero, bakabitaho kandi ‘bakababera icyitegererezo’ cyangwa urugero rwiza. w23.09 41:13-14
Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga
Yehova azi ko ibyo abanyabwenge batekereza ari iby’ubusa.—1 Kor. 3:20.
Tugomba kwirinda imitekerereze y’abantu bo muri iy’isi. Iyo twigana imitekerereze y’abantu nk’abo, dushobora gushiduka natwe twanze Yehova n’amategeko ye (1 Kor. 3:19). Akenshi “ubwenge bw’iyi si” butuma abantu batumvira Imana. Hari Abakristo bo mu mujyi wa Perugamo na Tuwatira, bari baratangiye kwigana abantu bo muri iyo mijyi bari abasambanyi, kandi bagasenga n’ibigirwamana. Yesu yabagiriye inama adaciye ku ruhande, kubera ko bihanganiraga ubusambanyi (Ibyah. 2:14, 20). Muri iki gihe na bwo, dukikijwe n’abantu bafite ibitekerezo bibi, bishobora kutuyobya. Urugero, abagize umuryango wacu hamwe n’abandi bantu tuziranye, bashobora kutwumvisha ko dukabya gukurikiza amategeko ya Yehova, kandi ko tuyarenzeho nta cyo byaba bitwaye. Bashobora kutubwira ko twakwikorera ibyo twishakiye, kandi ko amahame yo muri Bibiliya atagihuje n’igihe. Rimwe na rimwe, dushobora gutekereza ko Yehova yaduhaye amabwiriza adasobanutse neza. Hari n’igihe dushobora kugwa mu mutego wo ‘gutandukira ibyanditswe.’—1 Kor. 4:6. w23.07 31:10-11
Ku wa Kane, tariki ya 17 Nyakanga
Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.—Imig. 17:17.
Mariya nyina wa Yesu, yari akeneye umuntu umufasha. Yari agiye gutwita kandi atarashaka umugabo. Ntiyari azi ibyo kurera abana, kandi yari agiye kwita ku mwana wari kuzaba Mesiya. Ngaho tekereza ukuntu byari kumugora gusobanurira Yozefu wari fiyanse we, ukuntu yari atwite kandi atarigeze akora imibonano mpuzabitsina (Luka 1:26-33). Ni iki Mariya yakoze kugira ngo abone imbaraga? Yasabye ko abandi bamufasha. Urugero, yasabye marayika Gaburiyeli kumusobanurira neza ibirebana n’iyo nshingano (Luka 1:34). Nyuma yaho, yakoze urugendo rurerure ajya “mu gihugu cy’imisozi miremire” mu mujyi wa Yuda, agiye gusura mwene wabo witwaga Elizabeti. Elizabeti yashimiye Mariya kandi Yehova aramukoresha, maze abwira Mariya amagambo y’ubuhanuzi ku birebana n’umwana yari atwite. Ayo magambo yamuteye inkunga cyane (Luka 1:39-45). Mariya yavuze ko Yehova “yakoze ibikomeye abikoresheje ukuboko kwe” (Luka 1:46-51). Ubwo rero, Yehova yakoresheje Gaburiyeli na Elizabeti, kugira ngo batere Mariya inkunga. w23.10 43:10-12
Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga
Akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye, ari na yo Se.—Ibyah. 1:6.
Hari Abakristo basutsweho umwuka, maze bagirana ubucuti bwihariye na Yehova. Abo Bakristo ni 144.000 kandi bazajya mu ijuru babe abatambyi bari kumwe na Yesu (Ibyah. 14:1). Icyumba cy’Ahera kigereranya ko Imana yabagize abana bayo, nubwo bakiri hano ku isi (Rom. 8:15-17). Icyumba cy’Ahera Cyane cyo kigereranya mu ijuru, aho Yehova aba. Rido cyangwa ‘umwenda ukingiriza’ watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane, ugereranya umubiri wa Yesu, wamubuzaga kwinjira mu ijuru ngo abe umutambyi mukuru uruta abandi, mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. Igihe Yesu yapfaga maze agatanga ubuzima bwe ngo bube incungu y’abantu bose, yari afunguriye Abakristo bose basutsweho umwuka inzira ibajyana mu ijuru. Na bo bagomba kwigomwa ubuzima bwabo bwo ku isi, kugira ngo bazabone igihembo cyabo mu ijuru.—Heb. 10:19, 20; 1 Kor. 15:50. w23.10 45:13
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga
Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni.—Heb. 11:32.
Igihe Abefurayimu babwiraga nabi Gideyoni, ntiyarakaye ahubwo yakomeje gutuza (Abac. 8:1-3). Yicishije bugufi abatega amatwi kandi abasubiza neza, bituma batuza. Abasaza beza bigana Gideyoni, bagasubiza neza abababwiye nabi kandi bakabatega amatwi (Yak. 3:13.) Ibyo bituma abagize itorero bakomeza kubana mu mahoro. Igihe abantu bashimagizaga Gideyoni kubera ko yari yatsinze Abamidiyani, yahesheje Yehova icyubahiro (Abac. 8:22, 23). None se abasaza bakwigana bate Gideyoni? Baba bakwiriye guhesha Yehova icyubahiro, bakabona ko ibyo bageraho byose ari Yehova utuma babigeraho (1 Kor. 4:6, 7). Urugero, niba abantu bashimiye umusaza w’itorero kubera ko yigisha neza, aba akwiriye kugaragaza ko ibyo yigisha yabikuye mu Ijambo ry’Imana, kandi ko imyitozo duhabwa n’umuryango wa Yehova, ari yo yatumye abigeraho. Nanone abasaza bakwiriye kureba niba mu gihe bigisha, badatuma abantu babatangarira cyane, aho guhesha Yehova icyubahiro. w23.06 25:7-8
Ku Cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga
Ibyo mutekereza si byo ntekereza.—Yes. 55:8.
Hari ibibazo bitatu dushobora kwibaza mu gihe tutabonye ibyo twasabye Yehova. Icya mbere, dushobora kwibaza tuti: “Ese iki kintu ndi gusaba Yehova kirakwiriye?” Akenshi tuba dutekereza ko ari twe tuzi ibyatubera byiza. Ariko hari igihe ibintu dusaba, mu by’ukuri bishobora kuba bitadufitiye akamaro. Hari igihe dusenga Yehova tumubwira ikibazo dufite, ariko akaba afite igisubizo cyiza kuruta icyo twatekerezaga. Nanone hari igihe dusenga dusaba ibintu bidahuje n’ibyo Yehova ashaka (1 Yoh. 5:14). Reka dufate urugero rw’ababyeyi basenze Yehova bamusaba ko yazafasha umwana wabo agakomeza kumukorera. Ibyo basabye bisa n’aho bikwiriye. Ariko Yehova nta we ajya ahatira kumukorera. Aba yifuza ko twe n’abana bacu, ari twe twihitiramo kumukorera (Guteg. 10:12, 13; 30:19, 20). Ubwo rero, abo babyeyi bagombaga gusenga Yehova bamusaba kugera umwana wabo ku mutima, kugira ngo bizatume akunda Yehova kandi abe incuti ye.—Imig. 22:6; Efe. 6:4. w23.11 49:5, 12
Ku wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga
Mukomeze guhumurizanya.—1 Tes. 4:18.
None se kuki guhumuriza abandi, ari ikintu cy’ingenzi kigaragaza ko tubakunda? Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko ijambo Pawulo yakoresheje igihe yavugaga “guhumuriza,” risobanura “kuba hafi y’umuntu kugira ngo umufashe.” Iyo duhumurije Umukristo mugenzi wacu, tuba tumufashije gukomeza gukorera Yehova ari indahemuka. Ubwo rero, igihe cyose duhumurije umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, tuba tumweretse ko tumukunda (2 Kor. 7:6, 7, 13). Kugira impuhwe no guhumuriza abandi, ni imico ifite aho ihuriye. None se ihuriye he? Umuntu ugira impuhwe aba yifuza guhumuriza abantu bababaye, kugira ngo abafashe kwihangana. Ubwo rero, kugira ngo umuntu ahumurize abandi, abanza kubagirira impuhwe. Pawulo yavuze ko kuba Yehova agirira abantu impuhwe, ari byo bituma abahumuriza. Yavuze ko ari “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose.”—2 Kor. 1:3. w23.11 47:8-10
Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga
Tujye twishima no mu gihe turi mu mibabaro.—Rom. 5:3.
Abakristo bose bagomba kwitega ko bazahura n’imibabaro. Reka turebe ibyabaye kuri Pawulo. Yabwiye Abakristo b’i Tesalonike ati: ‘Igihe twari iwanyu twababwiye mbere y’igihe ko twagombaga kugerwaho n’amakuba, kandi ni ko byagenze koko’ (1 Tes. 3:4). Nanone yandikiye Abakristo b’i Korinto ati: ‘Bavandimwe, ntitwifuza ko muyoberwa amakuba twahuye na yo. Ntitwari twizeye ko twari kurokora ubuzima bwacu’ (2 Kor. 1:8; 11:23-27). Abakristo bo muri iki gihe na bo bashobora kwitega ko bazahura n’imibabaro (2 Tim. 3:12). Nukomeza kwizera Yesu kandi ukaba umwigishwa we, incuti zawe na bene wanyu bashobora kukurwanya, kandi bakagukorera ibintu bibi. Ese wiyemeje gukomeza kuba inyangamugayo muri byose nubwo wahura n’ibibazo mu kazi (Heb. 13:18)? Hari n’igihe abategetsi bashobora kuba barakurwanyije, kubera ko wabwiraga abandi ibyo wizera. Pawulo yavuze ko dukwiriye gukomeza kugira ibyishimo, uko imibabaro twahura na yo yaba imeze kose. w23.12 51:9-10
Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga
Mutumye mba igicibwa.—Intang. 34:30.
Yakobo yahuye n’ibibazo byinshi. Abahungu ba Yakobo babiri, ari bo Simeyoni na Lewi, basebeje umuryango wabo kandi batukisha izina rya Yehova. Ikindi kintu kibabaje Yakobo yahuye na cyo, ni uko yapfushije umugore we yakundaga cyane witwaga Rasheli, wapfuye abyara umwana wa kabiri. Nanone higeze gutera inzara ikomeye, bituma Yakobo ahungira muri Egiputa, kandi yari ageze mu zabukuru (Intang. 35:16-19; 37:28; 45:9-11, 28). Nubwo Yakobo yahuye n’ibyo bibazo byose, ntiyigeze areka kwizera Yehova n’amasezerano ye. Yehova na we yamweretse ko amwemera. Urugero, yamuhaye umugisha agira ubutunzi bwinshi. Nanone nta gushidikanya ko Yakobo yashimiye Yehova cyane, igihe yongeraga guhura n’umuhungu we Yozefu, yatekerezaga ko amaze imyaka myinshi apfuye. Kuba Yakobo yari inshuti ya Yehova, ni byo byatumye yihanganira ibyo bibazo byose yahuye na byo (Intang. 30:43; 32:9, 10; 46:28-30). Natwe nidukomeza kuba inshuti za Yehova, tuzihanganira ibibazo dushobora guhura na byo mu buryo butunguranye. w23.04 17:6-7
Ku wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga
Yehova ni Umwungeri wanjye, nta cyo nzabura.—Zab. 23:1.
Zaburi ya 23 ni indirimbo igaragaza ukuntu Dawidi yiringiraga ko Yehova amukunda kandi akamwitaho. Yagaragaje ukuntu yari afitanye ubucuti bukomeye n’Umwungeri we, ari we Yehova. Yumvaga atuje kubera ko yemeraga ko amuyobora, kandi akamwishingikirizaho mu buryo bwuzuye. Nanone yari yizeye ko Yehova yari gukomeza kumukunda igihe cyose. None se ni iki cyatumaga agira icyo cyizere? Dawidi yumvaga atuje kubera ko Yehova yamuhaga ibyo yabaga akeneye byose. Nanone yari azi ko Yehova ari incuti ye kandi ko amwemera. Ni yo mpamvu yari azi neza ko uko byagenda kose, yari gukomeza kumwitaho akamuha ibyo akeneye. Kuba Dawidi yarizeraga ko Yehova amukunda kandi akamwitaho, byatumaga adahangayika cyane, ahubwo akumva yishimye kandi anyuzwe.—Zab. 16:11. w24.01 4:12-13
Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga
Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.—Mat. 28:20.
Kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abagaragu ba Yehova bo mu bihugu byinshi, bakoze umurimo wo kubwiriza mu mudendezo. Ibyo byatumye abantu benshi bamenya Yehova, kandi no muri iki gihe abagaragu be bakomeje gukora umurimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi. Muri iki gihe, abagize Inteko Nyobozi bemera ko Kristo abayobora. Baba bifuza ko amabwiriza baha abavandimwe na bashiki bacu, babona ko aba aturutse kuri Yehova. Tubona ayo mabwiriza binyuze ku bagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’itorero. Abavandimwe bagize Inteko Nyobozi, bari mu ‘kiganza cy’iburyo’ cya Kristo (Ibyah. 2:1). Birumvikana ko abo bavandimwe bafite inshingano badatunganye, kandi hari igihe bakora amakosa. Mose na Yosuwa na bo, hari igihe bakoraga amakosa kandi n’intumwa zarayakoraga (Kub. 20:12; Yos. 9:14, 15; Rom. 3:23). Ariko twibonera neza ko Kristo ari we uyobora umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge n’abandi bavandimwe bafite inshingano, kandi azakomeza kubikora. Ubwo rero, dukwiriye gukomeza kwemera ko Yehova atuyobora akoresheje abo yahaye inshingano, kandi tukabiringira. w24.02 8:13-14
Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga
Nimwigane Imana nk’abana bakundwa.—Efe. 5:1.
Muri iki gihe, dushobora gusingiza Yehova tumushimira kandi tukamubwira ko tumukunda cyane. Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, dukomeza kuzirikana ko intego yacu iruta izindi, ari iyo gutuma abantu bamenya Yehova kandi bakamukunda, nk’uko natwe tumukunda (Yak. 4:8). Twishimira gukoresha Bibiliya tukabwira abantu imico ya Yehova, urugero nk’urukundo, ubutabera, ubwenge, imbaraga n’indi mico myiza afite. Nanone iyo dukora uko dushoboye ngo tumwigane, tuba tumusingiza kandi biramushimisha. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dutandukanye n’abantu bo muri iyi si mbi ya Satani. Hari abashobora kubona ukuntu dutandukanye na bo, maze bakibaza impamvu (Mat. 5:14-16). Iyo duhuye na bo mu bikorwa byacu bya buri munsi, hari igihe tubona uburyo bwo kuvugana na bo, maze tukabasobanurira impamvu dutandukanye na bo. Ibyo bituma abantu bafite umutima mwiza, bifuza kumenya Yehova. Iyo tubikoze tuba tumusingiza, kandi biramushimisha cyane.—1 Tim. 2:3, 4. w24.02 6:7
Ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga
Ashoboye gutera abandi inkunga . . . no gucyaha.—Tito 1:9.
Hari ibintu ugomba kwitoza kugira ngo uzabe Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bintu bizatuma usohoza neza inshingano ufite mu itorero, bitume ubona akazi kazagufasha kubona ibigutunga cyangwa ibitunga umuryango wawe. Nanone bizagufasha kubana neza n’abandi. Urugero, uzige gusoma no kwandika kandi ubimenye neza. Bibiliya ivuga ko umuntu usoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi akaritekerezaho, ari we wishima kandi akagira icyo ageraho mu buzima (Zab. 1:1-3). Iyo usoma Bibiliya buri munsi, bituma umenya uko Yehova abona ibintu kandi bikagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wiga (Imig. 1:3, 4). Abavandimwe na bashiki bacu bakeneye abagabo bashoboye, kugira ngo babigishe kandi babagire inama zishingiye kuri Bibiliya. Iyo uzi gusoma no kwandika neza, uba ushobora gutegura disikuru n’ibitekerezo byatera inkunga abagize itorero. Nanone bizatuma wandika ibintu bizagufasha gukomeza ukwizera kwawe kandi bikagufasha no gutera abandi inkunga. w23.12 53:9-11
Ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga
Uwunze ubumwe namwe akomeye kurusha uwunze ubumwe n’isi.—1 Yoh. 4:4.
Mu gihe hari ikintu kiguteye ubwoba, ujye utekereza ibintu Yehova azakora mu isi nshya, igihe Satani azaba atakiriho. Mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabaye mu mwaka wa 2014, harimo icyerekanwa cyagaragaje umutware w’umuryango yarimo aganira n’abagize umuryango we, uko ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 byasomwa, turi muri Paradizo. Yaravuze ati: “Mu isi nshya, hazabaho ibihe bishimishije. Abantu bazaba bakundana, bakunda Ijambo ry’Imana, biyoroshya, bicisha bugufi, basingiza Imana, bumvira ababyeyi, ari abantu bashimira, b’indahemuka, bakunda abagize imiryango yabo, bumvikana, bavuga neza abandi, bazi kwifata, bagwa neza, bakunda ibyiza, ari abantu biringirwa, bashyira mu gaciro, batishyira hejuru, bakunda Imana aho gukunda ibinezeza, kandi bariyeguriye Imana by’ukuri. Abantu bameze batyo, ujye ubagira incuti.” Ese nawe ujya uganira n’abagize umuryango wawe cyangwa Abakristo bagenzi bawe, uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya? w24.01 1:13-14
Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga
Ndakwemera.—Luka 3:22.
Dushimishwa no kumenya ko Yehova yemera abagaragu be mu rwego rw’itsinda. Bibiliya igira iti: “Yehova yishimira ubwoko bwe” (Zab. 149:4). Icyakora hari igihe bamwe bacika intege bakibaza bati: “Ese nanjye Yehova aranyemera?” Hari abantu benshi bari abagaragu ba Yehova b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, bageze igihe bakibaza niba Yehova abemera (1 Sam. 1:6-10; Yobu 29:2, 4; Zab. 51:11). Bibiliya igaragaza neza ko Yehova ashobora kutwemera nubwo tudatunganye. Ibyo bishoboka bite? Kugira ngo Yehova atwemere, tuba tugomba kwizera Yesu Kristo kandi tukabatizwa (Yoh. 3:16). Iyo tubigenje dutyo, tuba tweretse abandi ko twihannye ibyaha byacu kandi tugasezeranya Yehova ko tuzakora ibyo ashaka (Ibyak. 2:38; 3:19). Yehova ashimishwa cyane n’uko dukora ibyo bintu byose, kugira ngo tube incuti ze. Iyo dukoze ibishoboka byose ngo twubahirize ibyo twamusezeranyije, aratwemera kandi akabona ko turi incuti ze magara.—Zab. 25:14. w24.03 13:1-2
Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga
Ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.—Ibyak. 4:20.
Dushobora kwigana intumwa, maze tugakomeza kubwiriza no mu gihe abayobozi batubujije kubikora. Dushobora kwizera tudashidikanya ko azadufasha gukora umurimo wo kubwiriza. Ubwo rero, tujye dusenga Yehova tumusaba kugira ubutwari n’ubwenge kandi tumusabe adufashe kwihanganira ibibazo dufite. Abenshi muri twe barwaye indwara zisanzwe, izo mu byiyumvo, abandi bapfushije ababo, bafite ibibazo byo mu miryango, baratotezwa cyangwa bafite ibindi bibazo. Nanone ibyorezo by’indwara n’intambara, byatumye kwihanganira ibyo bibazo birushaho kugorana. Ubwo rero ujye usenga Yehova, umubwire uko wiyumva. Ujye umubwira ikintu cyose uhanganye na cyo, mbese umere nk’ubwira incuti yawe ukunda cyane. Ujye wiringira ko Yehova “azagira icyo akora,” akagufasha (Zab. 37:3, 5). Gukomeza gusenga bidufasha ‘kwihanganira imibabaro’ (Rom. 12:12). Yehova azi ibibazo abagaragu be bahanganye na byo, kandi ‘yumva ijwi ryo gutabaza kwabo.’—Zab. 145:18, 19. w23.05 20:12-15
Ku wa Kane, tariki ya 31 Nyakanga
Mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.—Efe. 5:10.
Iyo hari imyanzuro ikomeye dushaka gufata, tuba dukeneye kumenya “ibyo Yehova ashaka,” maze akaba ari byo dukora (Efe. 5:17). Iyo dushakisha amahame yo muri Bibiliya ahuje n’ikibazo dufite, mu by’ukuri tuba dushaka kumenya uko Yehova abona icyo kibazo. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bituma dufata imyanzuro myiza. Umwanzi wacu Satani, ari we Bibiliya yita “umubi,” aba ashaka ko duhora duhugiye mu bintu by’iyi si, ku buryo tutabona umwanya wo gukorera Imana (1 Yoh. 5:19). Ni ibintu byoroshye cyane ko Umukristo yamara igihe ashakisha ubutunzi, yiga amashuri cyangwa akora akazi, akabirutisha gukorera Yehova. Ibyo ni bitubaho, tuzamenye ko twatangiye kugira imitekerereze y’iyi si. Birumvikana ko ibyo bintu ubwabyo atari bibi. Ariko ntidukwiriye kwemera ko ari byo biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. w24.03 12:16-17