ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Isanduku yajyanywe n’Abafilisitiya (1-12)

        • Dagoni ikorwa n’isoni (1-5)

        • Imana iteza Abafilisitiya icyorezo (6-12)

1 Samweli 5:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 4:11

1 Samweli 5:2

Impuzamirongo

  • +Abc 16:23; 1Ng 10:8-10

1 Samweli 5:3

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:12; 1Ng 16:26; Zb 97:7
  • +Yes 46:6, 7

1 Samweli 5:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Dagoni yonyine.”

1 Samweli 5:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

1 Samweli 5:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ibyo bibyimba babirwaraga mu kibuno.

Impuzamirongo

  • +1Sm 6:5, 6

1 Samweli 5:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:4

1 Samweli 5:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 5:6

1 Samweli 5:10

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 45; 2Bm 1:2; Amo 1:8
  • +1Sm 5:7

1 Samweli 5:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 5:6, 9

Byose

1 Sam. 5:11Sm 4:11
1 Sam. 5:2Abc 16:23; 1Ng 10:8-10
1 Sam. 5:3Kuva 12:12; 1Ng 16:26; Zb 97:7
1 Sam. 5:3Yes 46:6, 7
1 Sam. 5:61Sm 6:5, 6
1 Sam. 5:81Sm 17:4
1 Sam. 5:91Sm 5:6
1 Sam. 5:10Yos 15:20, 45; 2Bm 1:2; Amo 1:8
1 Sam. 5:101Sm 5:7
1 Sam. 5:111Sm 5:6, 9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 5:1-12

Igitabo cya mbere cya Samweli

5 Igihe Abafilisitiya bafataga Isanduku y’Imana y’ukuri,+ bayivanye muri Ebenezeri bayijyana muri Ashidodi. 2 Bafashe Isanduku y’Imana y’ukuri bayinjiza mu rusengero rwa Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.+ 3 Umunsi ukurikiyeho, abantu bo muri Ashidodi babyutse kare mu gitondo basanga igishushanyo cya Dagoni cyaguye cyubitse umutwe imbere y’Isanduku ya Yehova.+ Baracyegura bagisubiza aho cyari kiri.+ 4 Ku munsi ukurikiyeho, babyutse kare mu gitondo basanga Dagoni yongeye kugwa yubitse umutwe imbere y’Isanduku ya Yehova. Umutwe n’ibiganza byari byacitse, byaguye mu muryango w’urusengero. Igice gisa n’ifi ni cyo cyonyine* cyari cyasigaye. 5 Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi,* abatambyi ba Dagoni ndetse n’abandi bantu bose binjira mu rusengero rwa Dagoni rwo muri Ashidodi, batajya bakandagira mu muryango warwo.

6 Yehova ahana abantu bo muri Ashidodi n’abo mu turere tuhakikije, abateza ibyago bikomeye barwara ibibyimba.*+ 7 Abantu bo muri Ashidodi babonye ibibaye, baravuga bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli ntigume hano, kuko iyo Mana yatugiriye nabi ikanagirira nabi imana yacu Dagoni.” 8 Nuko bahamagaza abami bose b’Abafilisitiya, barababaza bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli tuyigenze dute?” Barabasubiza bati: “Isanduku y’Imana ya Isirayeli, nimuyimurire i Gati.”+ Hanyuma bayimurirayo.

9 Bamaze kuyigezayo, Yehova ahana uwo mujyi, atuma abantu baho bagira ubwoba bwinshi barahahamuka. Ahana abantu baho bose abateza ibibyimba.+ 10 Iyo Sanduku y’Imana y’ukuri bayohereza muri Ekuroni,+ ariko ikihagera, abantu bo muri Ekuroni batangira gusakuza cyane bavuga bati: “Bazanye hano ya Sanduku y’Imana ya Isirayeli kugira ngo batwice twe n’abaturage bacu.”+ 11 Hanyuma batuma ku bami bose b’Abafilisitiya, barababwira bati: “Nimukure aha Isanduku y’Imana ya Isirayeli. Nimuyisubize aho yabaga kugira ngo twe n’abaturage bacu tudapfa.” Abantu bo muri uwo mujyi bose bari bafite ubwoba bw’uko bari bupfe, kuko Imana y’ukuri yari yabahannye bikomeye.+ 12 Abatarapfuye barwaye ibibyimba. Abantu bo muri uwo mujyi bararira cyane batabaza, bigera mu ijuru.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze