ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Samweli atoranywa ngo abe umuhanuzi (1-21)

1 Samweli 3:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:11, 18
  • +Kub 12:6; 1Ng 17:15

1 Samweli 3:2

Impuzamirongo

  • +1Sm 4:15

1 Samweli 3:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, ihema ryo guhuriramo n’Imana.

Impuzamirongo

  • +Lew 24:2
  • +1Sm 1:9; 3:15

1 Samweli 3:7

Impuzamirongo

  • +Amo 3:7

1 Samweli 3:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi ye azavugamo injereri.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 4:17

1 Samweli 3:12

Impuzamirongo

  • +Kub 23:19; 1Sm 2:31-34; Yes 55:10, 11

1 Samweli 3:13

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:22, 23; Yoh 15:22; Yak 4:17
  • +Kub 15:30; 1Sm 2:12, 17
  • +Umb 8:11

1 Samweli 3:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 4:11; 22:21; 1Bm 2:27

1 Samweli 3:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta jambo rye ryigeze rigwa hasi.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:21

1 Samweli 3:21

Impuzamirongo

  • +1Sm 3:1, 4; Zb 99:6

Byose

1 Sam. 3:11Sm 2:11, 18
1 Sam. 3:1Kub 12:6; 1Ng 17:15
1 Sam. 3:21Sm 4:15
1 Sam. 3:3Lew 24:2
1 Sam. 3:31Sm 1:9; 3:15
1 Sam. 3:7Amo 3:7
1 Sam. 3:111Sm 4:17
1 Sam. 3:12Kub 23:19; 1Sm 2:31-34; Yes 55:10, 11
1 Sam. 3:131Sm 2:22, 23; Yoh 15:22; Yak 4:17
1 Sam. 3:13Kub 15:30; 1Sm 2:12, 17
1 Sam. 3:13Umb 8:11
1 Sam. 3:141Sm 4:11; 22:21; 1Bm 2:27
1 Sam. 3:191Sm 2:21
1 Sam. 3:211Sm 3:1, 4; Zb 99:6
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 3:1-21

Igitabo cya mbere cya Samweli

3 Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga+ Yehova ayobowe na Eli. Ariko muri iyo minsi, abantu bakiraga ubutumwa buturutse kuri Yehova bari bake, n’aberekwaga+ bari bake cyane.

2 Umunsi umwe Eli yari aryamye mu cyumba cye kandi yari yaratangiye guhuma, atakibona neza.+ 3 Itara ry’Imana+ ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero*+ rwa Yehova, aho Isanduku y’Imana yari iri. 4 Yehova ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!” 5 Samweli agenda yiruka asanga Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subira kuryama.” Samweli aragenda asubira kuryama. 6 Yehova yongera kumuhamagara ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, ajya kureba Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wa, isubirire kuryama.” 7 (Icyo gihe Samweli yari ataramenya Yehova mu buryo bwuzuye kandi Yehova yari ataramuvugisha.)+ 8 Yehova yongera guhamagara ku nshuro ya gatatu ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, asanga Eli aramubwira ati: “Nari nkwitabye kuko numvise umpamagaye.”

Nuko Eli amenya ko ari Yehova wahamagaraga uwo mwana. 9 Eli abwira Samweli ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara uvuge uti: ‘Yehova, vuga umugaragu wawe ndakumva.’” Samweli aragenda asubira kuryama mu cyumba cye.

10 Yehova yongera guhamagara ati: “Samweli, Samweli!” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe ndakumva.” 11 Yehova abwira Samweli ati: “Dore ngiye gukora ikintu muri Isirayeli, ku buryo uzacyumva wese azagira ubwoba bwinshi.*+ 12 Uwo munsi nzakora ibyo navuze kuri Eli n’umuryango we wose, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma.+ 13 Umubwire ko nzaha umuryango we igihano cy’iteka ryose, kubera ko yakoze ikosa+ ryo kumenya ko abana be batuka Imana+ ariko ntabahane.+ 14 Ni yo mpamvu narahiriye Eli n’umuryango we ko nta bitambo cyangwa amaturo bizatuma icyaha cyabo cyibagirana.”+

15 Samweli araryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova, ariko atinya kubwira Eli ibyo yari yeretswe. 16 Eli ahamagara Samweli ati: “Samweli mwana wanjye!” Samweli aritaba ati: “Karame!” 17 Aramubaza ati: “Yakubwiye ngo iki? Mbwira ntugire icyo umpisha. Imana iguhane bikomeye nugira ikintu na kimwe umpisha mu byo yakubwiye.” 18 Samweli amubwira ibintu byose nta na kimwe amuhishe. Eli aravuga ati: “None se ko ari Yehova wabivuze, azakore icyo abona ko gikwiriye.”

19 Samweli akomeza gukura, Yehova akomeza kubana na we+ kandi agatuma ibyo Samweli yavugaga byose biba.* 20 Abisirayeli bose uhereye ku bari batuye i Dani kugeza ku b’i Beri-sheba, bamenya ko Samweli yashyizweho ngo abe umuhanuzi wa Yehova. 21 Yehova akajya akomeza kuza i Shilo mu iyerekwa, kuko Yehova yimenyekanishije kuri Samweli i Shilo. Yehova yabikoraga amugezaho ubutumwa.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze