ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25.09 38
  • Tujye twubaha abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tujye twubaha abandi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO KUBAHA ABANDI BISOBANURA
  • JYA WUBAHA ABAGIZE UMURYANGO WAWE
  • JYA WUBAHA ABAKRISTO BAGENZI BAWE
  • JYA WUBAHA ABATARI ABAHAMYA BA YEHOVA
  • Tujye tuba incuti z’abavandimwe na bashiki bacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Uko abagabo bagaragaza ko bakunda abagore babo kandi ko babubaha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Tujye twicisha bugufi twemere ko hari ibyo tutazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Shaka ibisubizo by’ibi bibazo
    2025-2026 Porogaramu y’Ikoraniro ry’Akarere: Intumwa y’ibiro by’ishami
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25.09 38

IGICE CYO KWIGWA CYA 38

INDIRIMBO YA 120 Tujye twiyoroshya nka Kristo

Tujye twubaha abandi

“Kubahwa biruta ifeza na zahabu.”—IMIG. 22:1.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, turi burebe impamvu dukwiriye kubaha abandi n’uko twabikora mu gihe bitatworoheye.

1. Kuki abantu bishima iyo abandi babubashye? (Imigani 22:1)

ESE iyo abandi bakubashye biragushimisha? Nta gushidikanya ko bigushimisha. Abantu bakenera ko abandi babubaha. Iyo abandi batwubashye twumva tunezerewe. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: “Kubahwa biruta ifeza na zahabu.”—Soma mu Migani 22:1.

2-3. Kuki hari igihe kubaha abandi bitatworohera? Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Hari igihe kubaha abandi bitatworohera. Imwe mu mpamvu zibitera ni uko ahanini twihutira kubona amakosa yabo. Nanone muri iki gihe abantu benshi ntibubaha abandi. Ariko twe ntitugomba kumera nka bo. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova ashaka ko twubaha “abantu b’ingeri zose.”—1 Pet. 2:17.

3 Muri iki gice tugiye kureba icyo kubaha abandi bisobanura, n’uko twagaragaza ko twubaha: (1) Abagize umuryango wacu, (2) Abakristo bagenzi bacu (3) n’abantu batari Abahamya ba Yehova. Ariko cyane cyane turi burebe uko twakubaha abandi mu gihe bitatworoheye.

ICYO KUBAHA ABANDI BISOBANURA

4. Kubaha abandi bisobanura iki?

4 Kubaha abandi wumva bisobanura iki? ‘Kubaha’ abandi byerekeza ku kuntu tubabona n’uko tubafata. Iyo umuntu afite imico myiza, cyangwa yakoze ibintu byiza, cyangwa akaba afite inshingano y’ubuyobozi, tumukorera ibintu bigaragaza ko tumwubaha. Icyakora ibyo tugomba kubikora tubikuye ku mutima.—Mat. 15:8.

5. Ni iki gituma twubaha abandi?

5 Yehova ashaka ko twubaha abandi. Urugero, adusaba kubaha “abategetsi” (Rom. 13:​1, 7). Ariko hari bamwe bavuga bati: “Njye nubaha umuntu iyo abikwiriye.” Ese twe Abakristo ni uko dukwiriye kubona ibintu? Oya. Dusobanukiwe ko impamvu twubaha abandi, atari ukubera ibyo bakora, ahubwo ari uko Yehova abidusaba kandi tukaba twifuza kumushimisha.—Yos. 4:14; 1 Pet. 3:15.

6. Ese birashoboka ko wakubaha umuntu utakubaha? Sobanura. (Reba n’ifoto yo ku gifubiko.)

6 Hari abashobora kwibaza bati: “Ese koko birashoboka ko wakubaha umuntu utakubaha?” Yego rwose. Reka dufate ingero. Umwami Sawuli yasuzuguriye umuhungu we Yonatani imbere y’abantu benshi (1 Sam. 20:​30-34). Icyakora Yonatani yakomeje kubaha papa we Sawuli kandi akomeza kumushyigikira mu ntambara, kugeza igihe Sawuli yapfiriye (Kuva 20:12; 2 Sam. 1:23). Umutambyi Mukuru Eli yashinje Hana ko yari yasinze (1 Sam. 1:​12-14). Ariko Hana yakomeje kuvugisha Eli amwubashye, nubwo muri Isirayeli hose byari bizwi ko Eli atahanaga abana be bakoraga ibintu bibi, kandi ari byo yagombaga gukora kuko yari umubyeyi wabo, akaba n’umutambyi mukuru (1 Sam. 1:​15-18; 2:​22-24). Abagabo bo muri Atene na bo batutse intumwa Pawulo bavuga ko ari ‘indondogozi’ (Ibyak. 17:18). Icyakora Pawulo yabavugishije abubashye (Ibyak. 17:22). Izo ngero zigaragaza ko iyo dukunda Yehova cyane kandi tukaba tutifuza kumubabaza, twubaha abandi, atari igihe bitworoheye gusa, ahubwo no mu gihe bigoye. Reka turebe abo dukwiriye kubaha n’impamvu dukwiriye kubikora.

Yonatani, Sawuli n’abandi basirikare b’Abisirayeli bari mu ntambara bafite inkota, amacumu n’ingabo.

Nubwo papa wa Yonatani yamusuzuguye, yakomeje kumwubaha no kumushyigikira igihe yari umwami (Reba paragarafu ya 6)


JYA WUBAHA ABAGIZE UMURYANGO WAWE

7. Ni iki gishobora gutuma kubaha abagize umuryango wacu bitugora?

7 Impamvu bigorana. Tumarana igihe n’abagize umuryango wacu. Ibyo bituma tumenya imico yabo myiza n’intege nke zabo. Hari abashobora kuba barwaye indwara ituma kubitaho bitugora, cyangwa se bakaba bafite ikibazo cyo guhangayika bikabije. Abandi bo bashobora kuba bavuga ibintu bitubabaza cyangwa bakabikora. Ubusanzwe, mu gihe turi kumwe n’abagize umuryango wacu, twagombye kumva dutuje kandi dufite amahoro. Ariko iyo abagize umuryango batubahana, bishobora gutuma buri wese ahora arakariye mugenzi we. Ibyo bituma abagize umuryango batumvikana. Umuryango dushobora kuwugereranya n’umubiri. Uburwayi bushobora gutuma ibice bimwe na bimwe by’umubiri bidakorana neza. Mu buryo nk’ubwo, iyo abagize umuryango batubahana bishobora gutuma batabana neza. Ariko nk’uko indwara nyinshi zishobora kuvurwa zigakira, abagize umuryango na bo bashobora kwitoza kubahana.

8. Kuki ari ngombwa ko twubaha abagize umuryango wacu? (1 Timoteyo 5:​4, 8)

8 Impamvu tugomba kububaha. (Soma muri 1 Timoteyo 5:​4, 8.) Mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Timoteyo, yavuze ko buri wese mu bagize umuryango agomba kwita ku byo mugenzi we akeneye. Yasobanuye ko tugomba kubaha abagize umuryango wacu bidatewe gusa n’uko tubisabwa, ahubwo binatewe n’uko ‘twiyeguriye Imana.’ Ibyo bisobanura ko twubaha abagize umuryango wacu bitewe n’uko dukunda Yehova, kandi kububaha akaba ari bimwe mu bigize gahunda yo kumukorera. Yehova ni we washyizeho umuryango (Efe. 3:​14, 15). Ubwo rero iyo twubashye abagize umuryango wacu, mu by’ukuri tuba tugaragaje ko twubaha Yehova, we watangije umuryango (1 Tim. 5:4). Iyo ni yo mpamvu ikomeye cyane ituma twubaha abagize umuryango wacu.

9. Umugabo n’umugore bakubahana bate? (Reba n’amafoto.)

9 Uko twagaragaza ko tububaha. Umugabo wubaha umugore we amwereka ko ari uw’agaciro, baba bari bonyine cyangwa bari kumwe n’abandi bantu (Imig. 31:28; 1 Pet. 3:7). Ntajya amukubita, ntamukoza isoni, cyangwa se ngo amukorere ibintu bituma yumva nta gaciro afite. Ariela uba muri Arijantine, yaravuze ati: “Uburwayi bw’umugore wanjye butuma rimwe na rimwe avuga ibintu bikambabaza. Iyo ibyo bibaye, ngerageza kwibuka ko ibyo avuze atari byo biri mu mutima we. Iyo yarembye nibuka amagambo ari mu 1 Abakorinto 13:​5, bigatuma muvugisha mwubashye aho kumubwirana uburakari” (Imig. 19:11). Umugore wubaha umugabo we amuvuga neza mu bandi (Efe. 5:33). Yirinda kumunenga, gutera urwenya amusebya no kumutuka. Azi neza ko aramutse akoze ibintu nk’ibyo yasenya urugo rwe (Imig. 14:1). Mushiki wacu wo mu Butaliyani ufite umugabo ukunda guhangayika yaravuze ati: “Hari igihe mba numva umugabo wanjye ahangayikishijwe n’ibintu bitari ngombwa. Kera nakundaga kumubwira amagambo agaragaza ko ntamwubaha kandi n’isura yanjye ikabigaragaza. Icyakora kumarana igihe n’abantu bavuga amagambo agaragaza ko bubaha abandi, byatumye nanjye nitoza kubaha umugabo wanjye.”

Amafoto: Umugabo n’umugore bari gukorerana ibikorwa bigaragaza ko bubahana. 1. Umugabo ari kuvugisha umugore we neza igihe bari mu gikoni batetse. 2. Umugore ari kubwira abashyitsi ibyiza by’umugabo we, mu gihe umugabo ari guha ibyokurya umuvandimwe ugeze mu zabukuru.

Iyo twubashye abagize umuryango wacu, tuba twubashye uwatangije umuryango, ari we Yehova (Reba paragarafu ya 9)


10. Abana bagaragaza bate ko bubaha ababyeyi babo?

10 Bana, mujye mwumvira amategeko ababyeyi banyu babaha (Efe. 6:​1-3). Mujye mubavugisha mububashye (Kuva 21:17). Uko bagenda basaza ni bwo baba bakeneye ko murushaho kubafasha. Ubwo rero mujye mukora uko mushoboye mubiteho. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa María ufite papa we utari Umuhamya wa Yehova. Igihe papa we yari arwaye, yakoraga ibintu byatumaga kumwitaho bigora María. María yaravuze ati: “Narasenze kugira ngo ndusheho kubaha papa kandi na we abibone. Numvaga ko niba Yehova ansaba kubaha ababyeyi banjye, azampa imbaraga zo kubikora. Naje gusobanukirwa ko niyo papa atari guhindura uko yitwaraga, nagombaga gukomeza kumwubaha.” Iyo twubashye abagize imiryango yacu no mu gihe bitoroshye, tuba tugaragaje ko twubaha Yehova, we watangije umuryango.

JYA WUBAHA ABAKRISTO BAGENZI BAWE

11. Kuki hari igihe kubaha Abakristo bagenzi bacu bigorana?

11 Impamvu bigorana. Abavandimwe na bashiki bacu bakora uko bashoboye bakabaho bakurikiza amahame yo muri Bibiliya. Ariko rimwe na rimwe bashobora kudukorera ibintu bibi, bakadufata uko tutari, cyangwa bakaturakaza. Iyo ‘tugize icyo dupfa’ n’Umukristo mugenzi wacu, gukomeza kumwubaha bishobora kutugora (Kolo. 3:13). None se twakora iki ngo dukomeze kumwubaha?

12. Kuki ari ngombwa ko twubaha Abakristo bagenzi bacu? (2 Petero 2:​9-12)

12 Impamvu tugomba kububaha. (Soma muri 2 Petero 2:​9-12.) Mu ibaruwa ya kabiri Petero yanditse, yavuze ko hari Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batubahaga “abanyacyubahiro,” ni ukuvuga abasaza b’itorero. Abamarayika bumvaga ibyo abo bantu batubahaga bavugaga, bakabona n’ibyo bakoraga. None se abo bamarayika bakoze iki? Kubera ko “bubaha Yehova,” ntibigeze batuka abo bantu bakoraga ibintu bibi. Tekereza nawe! Abamarayika batunganye birinze kuvuga nabi abo bagabo bari abibone. Ahubwo bararetse Yehova aba ari we ubacira urubanza kandi arabacyaha. (Rom. 14:​10-12; gereranya na Yuda 9.) Hari isomo dushobora kwigira kuri abo bamarayika: Niba abamarayika batarigeze basuzugura abantu barwanyaga Yehova, nta mpamvu n’imwe twe dufite yo gusuzugura abavandimwe na bashiki bacu bamukunda. Ahubwo tujye ‘duharanira’ kububaha (Rom. 12:10). Iyo tubikoze tuba tugaragaje ko twubaha Yehova.

13-14. Twagaragaza dute ko twubaha abagize itorero? Tanga ingero. (Reba n’amafoto.)

13 Uko twagaragaza ko tububaha. Basaza, mu gihe mwigisha abandi, mujye mubikora mu buryo burangwa n’urukundo (File. 8, 9). Niba hari umuntu mushaka kugira inama, mujye mubikora mu bugwaneza kandi ntimubikore mu gihe murakaye. Bashiki bacu namwe, mushobora gutuma abagize itorero bubahana mwirinda kuvuga nabi abandi cyangwa kugira uwo musebya (Tito 2:​3-5). Twese abagize itorero dushobora kugaragaza ko twubaha abasaza, dukorana neza na bo, tubashimira ukuntu bakorana umwete bakayobora amateraniro n’umurimo wo kubwiriza kandi bagafasha abakoze “ikintu kidakwiriye.”—Gal. 6:1; 1 Tim. 5:17.

14 Mushiki wacu witwa Rocío yavuze ko hari igihe kubaha umusaza wari wamugiriye inama byamugoye. Yaravuze ati: “Nararakaye cyane kuko numvaga ko atari yamvugishije mu bugwaneza. Iyo nabaga ndi mu rugo namuvugaga nabi. Nubwo ntabivugaga, nashidikanyije ku mpamvu zatumye angira inama bituma ntayumvira.” Ni iki cyafashije uwo mushiki wacu? Yaravuze ati: “Igihe nasomaga Bibiliya, nasomye mu 1 Abatesalonike 5:​12, 13. Nabonye ko ntubahaga uwo muvandimwe, maze umutima nama utangira kumbuza amahoro. Nasenze Yehova kandi nkora ubushakashatsi mu bitabo byacu kugira ngo mbone inama yari kumfasha guhindura uko nabonaga ibintu. Amaherezo naje kubona ko atari uwo muvandimwe wari ufite ikibazo, ahubwo ko ari njye wari ufite ubwibone. Ubu nsobanukiwe ko ndamutse nticishije bugufi, kubaha abandi byangora. Ndacyahatana kugira ngo nshobore kubaha abandi kandi iyo mbikoze bishimisha Yehova.”

Amafoto: Mushiki wacu ari gusoma Bibiliya, agatekereza uburyo butandukanye abasaza b’itorero bagaragazamo umwete. 1. Umusaza uri gutanga disikuru mu materaniro. 2. Ari gufasha umuvandimwe ugendera mu kagare. 3. Ari kuvana urubura mu mbuga y’Inzu y’Ubwami.

Twese abagize itorero tugaragaza ko twubaha abasaza, dukorana neza na bo kandi tukabashimira ko bakorana umwete (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)


JYA WUBAHA ABATARI ABAHAMYA BA YEHOVA

15. Kuki hari igihe kubaha abantu batari Abahamya ba Yehova bitugora?

15 Impamvu bigorana. Inshuro nyinshi iyo turi mu murimo wo kubwiriza, duhura n’abantu badakunda inyigisho zo muri Bibiliya (Efe. 4:18). Hari abanga gutega amatwi ubutumwa bwiza tubwiriza bitewe n’inyigisho babigishije bakiri bato. Bamwe mu bo dukorana cyangwa twigana, bashobora kuba ari abantu batagira ikinyabupfura. Nanone dushobora kuba dufite umukoresha cyangwa umwarimu utajya yishimira ikintu na kimwe dukora. Uko igihe kigenda gihita, dushobora kudakomeza kububaha nka mbere, tukagera nubwo tubitwaraho nabi.

16. Kuki ari ngombwa ko twubaha abantu batari Abahamya ba Yehova? (1 Petero 2:12; 3:15)

16 Impamvu tugomba kububaha. Jya uzirikana ko Yehova yita cyane ku kuntu dufata abantu batamusenga. Intumwa Petero yibukije Abakristo ko imyifatire yabo myiza ishobora gutuma abantu bamwe ‘basingiza Imana.’ Ni yo mpamvu yabagiriye inama yo kujya basobanura ibyo bizera, ariko ‘bakabikora mu bugwaneza kandi bubaha cyane.’ (Soma muri 1 Petero 2:12; 3:15.) Igihe Abakristo basobanura ibyo bizera, baba bari mu rukiko cyangwa babisobanurira abaturanyi babo, baba bagomba kubaha nk’uko babigenza baramutse bahagaze imbere y’Imana. N’ubundi kandi, ibyo tuvuga Yehova aba abyumva, akanabona uko tubivuga. Iyo ni impamvu ikomeye cyane ituma twubaha abantu batari Abahamya.

17. Twagaragaza dute ko twubaha abantu batari Abahamya?

17 Uko twagaragaza ko tububaha. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, ntitugatume abandi batekereza ko ari abaswa bitewe n’uko batazi ibintu byinshi kuri Bibiliya. Ahubwo tujye twibuka ko Imana ibona ko ari ab’agaciro kandi ko baturuta (Hag. 2:7; Fili. 2:3). Mu gihe umuntu agututse kubera ibyo wizera, ntukamwishyure. Urugero, ntukavuge amagambo yo kumwihimuraho agaragaza ko ari we muswa, wowe ukaba uri umunyabwenge (1 Pet. 2:23). Niba ucitswe ukabwira umuntu nabi, jya uhita umusaba imbabazi. None se wagaragaza ute ko wubaha abo mukorana? Jya uba umunyamwete kandi wihatire kubona ibyiza by’abo mukorana n’abo ukorera (Tito 2:​9, 10). Iyo uri inyangamugayo kandi ugakorana umwete, hari igihe bishimisha abantu cyangwa ntibibashimishe. Ariko icy’ingenzi uba washimishije Imana.—Kolo. 3:​22, 23.

18. Kuki ari byiza ko twitoza kubaha abandi kandi tukabigaragaza?

18 Dufite impamvu nyinshi zituma twitoza kubaha abandi, kandi tukabigaragaza. Twabonye ko iyo twubashye abagize umuryango wacu, tuba twubashye uwatangije umuryango, ari we Yehova. Nanone iyo twubashye abavandimwe na bashiki bacu, tuba twubashye Papa wacu wo mu ijuru. Ikindi kandi, iyo twubashye abantu batari Abahamya ba Yehova tuba tubafashije, wenda na bo igihe kimwe bakazasingiza Imana yacu ikomeye cyangwa bakayubaha. Nubwo abantu bamwe na bamwe batatwubaha, ni ngombwa ko twe twitoza kububaha, kandi tukabigaragaza. Kubera iki? Ni ukubera ko nitubikora, Yehova azaduha imigisha. Yaravuze ati: ‘abanyubaha ni bo nzubaha.’—1 Sam. 2:30.

WASUBIZA UTE?

  • Twagaragaza dute ko twubaha abagize umuryango wacu?

  • Twagaragaza dute ko twubaha Abakristo bagenzi bacu?

  • Twagaragaza dute ko twubaha abantu batari Abahamya ba Yehova?

INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana

a Amazina amwe yarahinduwe.

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2026)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze