Zaburi ya Dawidi yo gusingiza.
א [Alefu]
145 Mwami Mana yanjye, nzagushyira hejuru,+
Nsingize izina ryawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+
ב [Beti]
2 Nzagusingiza umunsi wose,+
Nzasingiza izina ryawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+
ג [Gimeli]
3 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane;+
Gukomera kwe ntikurondoreka.+
ד [Daleti]
4 Abantu bazashima imirimo yawe uko ibihe bizagenda bikurikirana,+
Kandi bazavuga ibikorwa byawe bikomeye.+
ה [He]
5 Nzajya ntekereza ku bwiza buhebuje bw’icyubahiro cyawe,+
No ku mirimo yawe itangaje.+
ו [Wawu]
6 Bazavuga imbaraga z’ibintu biteye ubwoba wakoze,+
Nanjye nzamamaza gukomera kwawe.+
ז [Zayini]
7 Bazakomeza kuvuga ukuntu ineza yawe ari nyinshi,+
Gukiranuka kwawe kuzatuma barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
ח [Heti]
8 Yehova agira impuhwe n’imbabazi;+
Atinda kurakara kandi agira ineza nyinshi yuje urukundo.+
ט [Teti]
9 Yehova agirira bose neza,+
Imbabazi ze ziri ku mirimo ye yose.+
י [Yodi]
10 Yehova, ibyo waremye byose bizagusingiza.+
Indahemuka zawe na zo zizagusingiza.+
כ [Kafu]
11 Bazavuga ikuzo ry’ubwami bwawe,+
Bazavuga iby’ububasha bwawe,+
ל [Lamedi]
12 Kugira ngo bamenyeshe abana b’abantu ibikorwa byawe bikomeye,+
N’ubwiza buhebuje bw’ubwami bwawe.+
מ [Memu]
13 Ubwami bwawe ni ubwami buzahoraho iteka ryose,+
N’ubutware bwawe buzahoraho uko ibihe bizagenda bikurikirana.+
ס [Sameki]
14 Yehova aramira abagwa bose,+
Kandi yunamura abahetamye bose.+
ע [Ayini]
15 Ibiriho byose biguhanga amaso bifite ibyiringiro,+
Kandi ubiha ibyokurya byabyo mu gihe cyabyo.+
פ [Pe]
16 Upfumbatura ikiganza cyawe+
Ugahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.+
צ [Tsade]
17 Yehova akiranuka mu nzira ze zose,+
Kandi ni indahemuka mu byo akora byose.+
ק [Kofu]
18 Yehova aba hafi y’abamwambaza bose;+
Aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose.+
ר [Reshi]
19 Azahaza ibyifuzo by’abamutinya,+
Kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize.+
ש [Shini]
20 Yehova arinda abamukunda bose,+
Ariko ababi bose azabarimbura.+
ת [Tawu]
21 Akanwa kanjye kazasingiza Yehova;+
Ibifite umubiri byose nibisingize izina rye ryera kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+